Ese wigeze kwereka umuntu wasuye ku ncuro ya mbere uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa?
Iyo dusabye abantu kubayoborera icyigisho cya Bibiliya, hari abavuga ko bitabashishikaje cyangwa bakavuga ko na bo bayigira mu madini yabo. Kubera ko bashobora kuba batazi ko twiga Bibiliya mu buryo butandukanye n’uko mu yandi madini bayiga, ntibaba bazi ko tubafashije kuyiga bishobora kubungura ubumenyi kandi bikabashimisha. Ku bw’ibyo, mu gihe usuye umuntu ku ncuro ya mbere, aho kumubwira gusa ko uzagaruka kumutangiza icyigisho cya Bibiliya, byaba byiza ufashe iminota mike ugahita umwereka uko kiyoborwa. Reka dufate urugero: ntiwabwira umuntu ko uzi guteka neza, hanyuma ngo umubwire ko ubutaha ari bwo uzamuha ku byo watetse. Ahubwo, wahita umuha ku byo watetse. Dore uko wabigenza mu minota mike gusa, wifashishije igitekerezo kiri ku ipaji ya 6 yo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 2006:
“Mbese utekereza ko hari igihe aya magambo azasohozwa? [Soma muri Yesaya 33:24 maze ureke asubize.] Reka nkwereke ikintu gishishikaje kuri iyo ngingo.” Muhe igitabo Icyo Bibiliya yigisha, umwereke ku ipaji ya 36, paragarafu ya 22. Soma ikibazo kiri ahagana hasi ku ipaji, maze umusabe gushaka igisubizo cyacyo mu gihe uri bube usoma iyo paragarafu. Nurangiza wongere umubaze cya kibazo, hanyuma utege amatwi igisubizo ari butange. Musomere hamwe umwe mu mirongo y’Ibyanditswe iri muri iyo paragarafu. Mubaze ikibazo uzasubiza ugarutse kumusura kandi mushyireho gahunda ihamye y’igihe uzagarukira. Nubigenza utyo uzaba wamaze gutangiza icyigisho cya Bibiliya.