Uburyo bwo gukoresha fomu ifite umutwe uvuga ngo Musabwe kwita kuri uyu muntu (S-43)
Wagombye kuzuza iyo fomu igihe ubonye umuntu ushimishijwe uvuga urundi rurimi, cyangwa udatuye mu ifasi yawe. Kera twajyaga dukoresha iyo fomu igihe duhuye n’umuntu uvuga urundi rurimi, yaba ashimishijwe cyangwa adashimishijwe. Icyakora, ubu tuzajya tuyikoresha gusa ari uko uwo muntu agaragaje ko ashimishijwe, keretse abaye ari ikiragi. Tugomba kuzuza fomu S-43 igihe cyose duhuye n’umuntu w’ikiragi, yaba ashimishijwe cyangwa adashimishijwe.
Twakora iki igihe tumaze kuzuza iyo fomu? Tugomba kuyiha umwanditsi w’itorero. Niba azi itorero yayoherezamo, ashobora guhita ayoherereza abasaza bo muri iryo torero kugira ngo babone uko bafasha uwo muntu. Niba atazi itorero yayoherezamo, agomba kuyohereza ku biro by’ishami.
Niba uwo muntu ushimishijwe avuga urundi rurimi kandi akaba atuye mu ifasi yanyu, mushobora gukomeza kumusura kugeza igihe umubwiriza wo mu itorero rikoresha urwo rurimi azamusurira.—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 2009, ku ipaji ya 4.