Impamvu cumi n’ebyiri zituma tubwiriza
Kuki tubwiriza ubutumwa bwiza kandi tukayobora ibyigisho? Ese intego yacu y’ibanze ni ugufasha abafite imitima itaryarya kugendera mu nzira iyobora ku buzima (Mat 7:14)? Nubwo ari yo mpamvu ya mbere yashyizwe ku rutonde, si yo mpamvu y’ibanze ituma tubwiriza. Mu mpamvu 12 zikurikira, ubona ari iyihe y’ingenzi kurusha izindi ituma tubwiriza?
1. Bigira uruhare mu kurokora ubuzima.—Yoh 17:3.
2. Bituma tuburira ababi.—Ezek 3:18, 19.
3. Bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.—Mat 24:14.
4. Bigaragaza gukiranuka kw’Imana. Nta wuzashinja Yehova ko arimbuye ababi atarabahaye igihe cyo kwihana.—Ibyak 17:30, 31; 1 Tim 2:3, 4.
5. Bituma twishyura umwenda tubereyemo abantu bacungujwe amaraso ya Yesu, tubafasha mu buryo bw’umwuka.—Rom 1:14, 15.
6. Biturinda kugibwaho n’urubanza rw’amaraso.—Ibyak 20:26, 27.
7. Tugomba kubwiriza kugira ngo tuzarokoke.—Ezek 3:19; Rom 10:9, 10.
8. Bigaragaza ko dukunda bagenzi bacu.—Mat 22:39.
9. Bigaragaza ko twumvira Yehova n’Umwana we.—Mat 28:19, 20.
10. Ni kimwe mu bigize ugusenga kwacu.—Heb 13:15.
11. Bigaragaza ko dukunda Imana.—1 Yoh 5:3.
12. Bigira uruhare mu kweza izina rya Yehova.—Yes 43:10-12; Mat 6:9.
Birumvikana ko izo atari zo mpamvu zonyine zituma tubwiriza. Urugero, kubwiriza bishimangira ukwizera kwacu kandi bigatuma tubona igikundiro cyo kuba abakozi bakorana n’Imana (1 Kor 3:9). Icyakora, impamvu y’ingenzi kuruta izindi zose ituma tubwiriza ni iya 12. Uko abantu bakwakira ubutumwa tubagezaho kose, umurimo wo kubwiriza ugira uruhare mu kweza izina ry’Imana no gutuma isubiza uyituka (Imig 27:11). Mu by’ukuri, dufite impamvu zifatika zituma ‘dukomeza kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza.’—Ibyak 5:42.