Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo mu kwezi k’Ukuboza
“Muri aya mezi abantu benshi baba batekereza kuri Yesu. Wowe se ubona ikintu gikomeye kurusha ibindi Yesu yakoze ari ikihe? [Reka asubize.] Dore icyo ingingo iri ku ipaji ya 16 y’iyi gazeti ibivugaho.” Muhe igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukuboza, hanyuma musuzumire hamwe ibikubiye munsi ya kamwe mu dutwe duto kandi musome nibura umurongo w’Ibyanditswe umwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Ukuboza
“Muri aya mezi, abantu benshi baba bitegura kwizihiza Noheli. Muri ibi bintu, icy’ingenzi kurusha ibindi umuntu yakora yitegura kwizihiza Noheli ni ikihe? [Mwereke urutonde rw’ibintu biri ku ipaji ya 3 maze ureke asubize. Hanyuma, rambura ku ipaji iriho ingingo yahisemo, umusomere umurongo w’Ibyanditswe uyibimburira.] Iyi gazeti igaragaza uburyo bwiza twahora twibukamo Yesu mu gihe cyose cy’umwaka, aho kubikora mu bihe bya Noheli gusa.”
Nimukanguke! Ukuboza
“Uyu munsi twiyemeje gusura abantu kubera ko hari benshi basigaye bumva bahangayitse kandi babuze amahwemo. Ese nawe ujya ubona ko muri iki gihe abantu batagishobora kwihangana? [Reka asubize.] Hari abemera ko turi mu bihe bigoye byahanuwe muri 2 Timoteyo 3:1. [Hasome] Iyi gazeti isobanura ingaruka mbi zo kutihangana, ikatugira n’inama z’uko twaba abantu bihangana.”