Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo mu kwezi k’Ukuboza
“Turimo turafasha abagize imiryango muri rusange. Ababyeyi benshi baba bifuza ko abana babo bakunda Imana. Ese ubona icyo ari ikintu ababyeyi bakwigisha abana babo, cyangwa abana ubwabo ni bo bakwiga gukunda Imana?” Mureke asubize. Mwereke ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukuboza, hanyuma musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’ikibazo cya mbere kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Ukuboza
“Twasuye abaturanyi bacu kugira ngo tuganire ku byerekeye Imana. Tuzi ko buri wese afite uko abona Imana. Ese utekereza ko abantu benshi babona ko Imana ari imbaraga ndengakamere, cyangwa ko ari incuti yabo ibitaho? [Reka asubize.] Uyu murongo wo muri Bibiliya utwereka imishyikirano Imana yifuza ko twagirana. [Soma muri Yakobo 4:8a.] Iyi gazeti igaragaza ibintu bitatu twakora kugira ngo twegere Imana.”
Nimukanguke! Ukuboza
“Twari tubasuye kugira ngo tuganire ku ndwara ikunze guhangayikisha abantu. Dukurikije ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, indwara zo mu mutwe, urugero nk’indwara yo kwiheba, yibasira nibura umuntu umwe ku bantu bane mu mibereho yabo. Ese nawe ubona ko indwara zo mu byiyumvo ziyongera cyane? [Reka asubize.] Bibiliya iduha ibyiringiro by’uko mu gihe kizaza, tuzagira ubuzima buzira umuze. [Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.] Iyi gazeti igaragaza ibintu bike buri wese akwiriye kumenya ku birebana n’indwara zo mu mutwe.”