Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Yona
1. Ni iyihe mico myiza Yona yari afite?
1 Ni iki gihita kikuza mu bwenge iyo utekereje umuhanuzi Yona? Hari bamwe bumva ko yari umugabo w’ikigwari kandi ufite umutima winangiye. Icyakora yicishaga bugufi, akagira ubutwari kandi akigomwa. None se ni ikihe ‘cyitegererezo twakura’ kuri iyo mico myiza ya Yona?—Yak 5:10.
2. Twakwigana dute umuco wo kwicisha bugufi wa Yona?
2 Kwicisha bugufi: Yona yabanje guhunga ajya kure y’aho yari yatumwe. Ibyo ntibitangaje kuko Abashuri bari abanyarugomo bazwi hose, ku buryo byageze n’aho umugi wabo wa Nineve witwa “umugi uvusha amaraso” (Nah 3:1-3). Icyakora Yehova yakosoye Yona maze na we yicisha bugufi yemera inshingano yari yongeye guhabwa (Imig 24:32; Yona 3:1-3). Nubwo yari yabanje guhunga, yakoze ibyo Yehova ashaka (Mat 21:28-31). Ese natwe twiyemeje kubwiriza ubutumwa bwiza niyo twakosorwa cyangwa tukaba twarahawe ifasi igoye?
3. Ni ubuhe buryo bwo gukora umurimo wo kubwiriza bugusaba kugira ubutwari no kwigomwa?
3 Ubutwari no kwigomwa: Yona amaze kumenya ko umwanzuro mubi yari yafashe washyize mu kaga ubuzima bw’abasare, yari yiteguye gupfa mu mwanya wabo (Yona 1:3, 4, 12). Nyuma yaho, igihe yabwirizaga i Nineve, yarinjiye agera muri uwo mugi rwagati, wenda ashakisha ahantu hakwiriye yatangariza urubanza rwa Yehova. Umuntu w’ikigwari ntiyari gukora ibintu nk’ibyo, ahubwo byakozwe n’umuhanuzi w’Imana w’intwari (Yona 3:3, 4). Twebwe se ni iki dusabwa muri iki gihe? Dukeneye ubutwari buturuka ku Mana kugira ngo dushobore kubwiriza dushize amanga mu gihe turwanywa (Ibyak 4:29, 31). Tuba tugomba kwigomwa tugakoresha igihe cyacu n’ubutunzi bwacu mu murimo.—Ibyak 20:24.
4. Kuki dukwiye gufata akanya ko gutekereza ku rugero rwiza twasigiwe n’abahanuzi ba Yehova?
4 Igihe cyose usoma inkuru ivuga iby’umuhanuzi wa Yehova, uzungukirwa nugerageza kwishyira mu mimerere yarimo. Jya wibaza uti “iyo aba ari jye nari kubigenza nte? Nakwigana nte imico ye myiza (Heb 6:11, 12)?” Mu gihe kiri imbere, mu Murimo Wacu w’Ubwami hazajya hasohoka ingingo zivuga amasomo y’ingenzi twakura ku bahanuzi b’indahemuka ba Yehova.