Iyi ngingo yashimisha nde?
1. Igihe dusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! ni iki dukwiriye gutekerezaho kandi kuki?
1 Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! ategurwa hakurikijwe ibyo abatuye isi bose bakeneye. Ku bw’ibyo rero, ayo magazeti aba akubiyemo ingingo zitandukanye. Mu gihe dusoma ingingo runaka, tujye dutekereza umuntu yashimisha mu buryo bwihariye maze twiyemeze kuzayimuha.
2. Ni izihe ngingo zisohoka mu magazeti yacu zishobora gushimisha abantu runaka?
2 Ese igazeti y’Umunara w’Umurinzi isohotse vuba yaba irimo ingingo yo muri Bibiliya uherutse kuganiraho n’uwo mukorana? Ese haba harimo ingingo ivuga iby’umuryango yafasha mwene wanyu? Ese haba hari umuntu muziranye uteganya gutemberera mu gihugu cyavuzwe muri Nimukanguke!? Ese haba hari imwe muri ayo magazeti ishobora gushishikaza abakora imirimo runaka y’ubucuruzi cyangwa ibigo bya Leta bikorera mu ifasi yanyu? Urugero, igazeti ivuga ingorane abageze mu za bukuru bahangana na zo ishobora gushishikaza ababa mu mazu yita ku bageze mu za bukuru cyangwa abahakora. Amagazeti avuga iby’ubugizi bwa nabi ashobora gushishikaza inzego zishinzwe umutekano.
3. Vuga inkuru igaragaza akamaro ko guha amagazeti abantu twumva bashobora gushishikazwa na yo.
3 Inkuru z’ibyabaye: Hari umugabo n’umugore bo muri Afurika y’Epfo babonye igazeti ya Nimukanguke! yo mu kwezi k’Ukwakira 2011 yari ifite umutwe uvuga ngo “Uko warera abana bawe neza” maze baterefona ibigo by’amashuri bigera kuri 25 byo mu ifasi y’itorero ryabo. Ibigo makumyabiri na bibiri byakiriye ayo magazeti kandi biyaha n’abanyeshuri babyigamo. Hari undi mugabo n’umugore bo muri icyo gihugu bagize igitekerezo nk’icyo maze batanga ayo magazeti mu bigo by’amashuri byo mu ifasi yabo. Umwarimu wo muri kimwe muri ibyo bigo yafashe umwanzuro wo kujya yigisha ibikubiye muri iyo gazeti buri cyumweru. Uwo mugabo n’umugore we babwiye iyo nkuru umugenzuzi w’akarere maze atera amatorero yo mu karere ke inkunga yo kubwiriza mu bigo by’amashuri biri mu mafasi yayo. Amatorero menshi yandikiye ibiro by’ishami atumiza iyo gazeti ku buryo byongeye kuyicapa.
4. Kuki twifuza kugeza amagazeti yacu ku bantu benshi uko bishoboka kose?
4 Amagazeti yacu agaragaza icyo ibibera ku isi muri iki gihe bisobanura kandi akadufasha gutekereza kuri Bibiliya no ku Bwami bw’Imana. Ni yo magazeti yonyine ku isi ‘atangaza agakiza’ (Yes 52:7). Ni yo mpamvu tugomba kuyaha abantu benshi uko bishoboka kose. Uburyo bwiza bwagufasha kubigeraho ni ukujya wibaza uti “iyi ngingo yashimisha nde?”