ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/14 p. 4
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
km 1/14 p. 4

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Gashyantare

“Abantu tuganira na bo babona Bibiliya mu buryo butandukanye. Bamwe bemera ko ari Ijambo ry’Imana, abandi bo bakumva ko ari igitabo gisanzwe nk’ibindi byose. Wowe se uyibona ute?” Reka asubize, hanyuma umwereke ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gashyantare, maze musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’ikibazo cya mbere kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.

Umunnara w’Umurinzi 1 Gashyantare

“Abantu benshi bifuza ko intambara zavaho. Ese ubona hari igihe isi izagira amahoro? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya idusezeranya. [Soma muri Zaburi ya 46:9.] Birashishikaje kumenya ko ibintu byabaye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose na nyuma yaho biduha gihamya y’uko vuba aha Imana izasohoza isezerano ryayo ryo gukuraho intambara iteka ryose. Iyi gazeti ibisobanura neza.”

Nimukanguke! Gashyantare

“Twari tubasuye akanya gato kugira ngo tuganire ku kibazo abantu benshi bibaza. Usanga abantu badafite igihe gihagije cyo gukora ibintu byose bifuza. Ese utekereza ko impamvu tubura akanya ari uko dufite ibintu byinshi byo gukora, cyangwa ni uko dupfusha ubusa igihe cyacu? [Reka asubize.] Abantu benshi ntibazi ko Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro zadufasha gukoresha neza igihe cyacu. Reka nkwereke urugero rumwe. [Soma mu Bafilipi 1:10a.] Iyi gazeti ivuga ibintu bine byafashije abantu benshi gukoresha neza igihe cyabo.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze