Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Gicurasi
“Muraho? Twari tubasuye akanya gato kugira ngo tuganire ku kibazo gishishikaza abantu benshi. [Mwereke ikibazo cya mbere kiri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gicurasi.] Wowe se ubibona ute?” Reka asubize. Musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’icyo kibazo kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe muzasuzumira ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Gicurasi
“Twari tubasuye kugira ngo tuganire muri make ku mpamvu ituma abantu benshi bashishikazwa n’igihe kizaza. Ese wowe wumva umeze ute iyo utekereje iby’igihe kiri imbere? Ese wumva ufite icyizere cyangwa wumva uhangayitse? [Reka asubize, hanyuma musomere hamwe umwe mu mirongo y’Ibyanditswe iri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibyo Imana yavuze ku birebana n’igihe kizaza.”] Iyi gazeti igaragaza ibintu bimwe na bimwe Imana yavuze ko bizabaho kandi igasobanura impamvu dushobora kwiringira ko bizasohora.”
Nimukanguke! Gicurasi
“Twari tubasuye kugira ngo tuganire ku kintu cyafasha abantu guhangana n’imihangayiko. Ese utekereza ko muri iki gihe ari bwo abantu bahangayitse cyane kuruta uko byari bimeze kera? [Reka asubize.] Hari abantu benshi babonye ko Bibiliya irimo inama z’ingirakamaro zishobora kubafasha guhangana n’imihangayiko. Dore imwe muri izo nama. [Soma muri Matayo 6:34.] Iyi gazeti isobanura uko amahame yo muri Bibiliya yadufasha kurwanya ibintu bine bituma duhangayika.”
Icyitonderwa: Iyi gazeti ishobora gushimisha abacuruzi mu buryo bwihariye.