Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Kamena
“Muraho? Twari tubasuye akanya gato kugira ngo tuganire ku kibazo gishishikaza abantu benshi. [Mwereke ikibazo cya mbere kiri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kamena.] Wowe se ubibona ute?” Reka asubize. Musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’icyo kibazo kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe muzasuzumira ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Kamena
“Buri mwaka kunywa itabi bihitana abantu bagera hafi kuri 6.000.000. Ese ubona hakorwa iki kugira ngo abantu bahitanwa n’icyo cyorezo bagabanuke? [Reka asubize.] Gusuzuma icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku birebana no kunywa itabi byafashije abantu benshi kuryirinda cyangwa kurireka burundu. Urugero, uyu murongo wo muri Bibiliya watumye abantu bamwe batekereza ku ngaruka kunywa itabi bigira ku bandi. [Soma mu 1 Abakorinto 10:24.] Iyi gazeti isobanura uko umuntu yareka itabi aramutse asuzumye uko Imana ibona ibyo kurinywa.”
Nimukanguke! Kamena
“Imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi yatumye abantu barushaho kugira abantu benshi bita ko ari incuti zabo. Ariko se wavuga ko ari uwuhe muco w’ingenzi uranga incuti nyakuri? [Reka asubize.] Dore inama nziza dusanga muri Bibiliya ivuga uko twagombye kwitwara ku ncuti zacu. [Soma muri Yakobo 1:19.] Iyi gazeti irimo amahame ane yadufasha kuba abantu abandi bifuza ko bababera incuti.”