UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 39-43
Yehova azitura umuntu wese ibyo yakoze
Sedekiya yasuzuguye Yehova yanga kwishyira mu maboko ya Babuloni
Abahungu ba Sedekiya bishwe areba na we bamumena amaso, bamubohesha imihama y’umuringa kandi bamufungira i Babuloni kugeza apfuye
Ebedi-Meleki yiringiye Yehova kandi yita ku muhanuzi Yeremiya
Yehova yasezeranyije Ebedi-Meleki ko yari kuzamurinda igihe cyo kurimbura Yuda
Yeremiya yamaze imyaka myinshi abwiriza ashize amanga, mbere y’uko Yerusalemu irimburwa
Yehova yarinze Yeremiya igihe Yerusalemu yari igoswe, kandi atuma Abanyababuloni bamurokora