Babwiriza ku nzu n’inzu mu Butaliyani
Uburyo bw’icyitegererezo
UMUNARA W’UMURINZI
Ikibazo: Ese Imana yifuzaga ko dupfa?
Umurongo w’Ibyanditswe: Ibh 21:4
Icyo wavuga: Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isobanura icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ubuzima n’urupfu.
JYA WIGISHA UKURI
Ikibazo: Kuki isi irimo imibabaro myinshi?
Umurongo w’Ibyanditswe: 1Yh 5:19
Ukuri: Satani ni we mutware w’iyi si.
KWIGA BIBILIYA BIKORWA BITE?
Icyo wavuga: Abahamya ba Yehova bigisha abantu Bibiliya ku buntu, kugira ngo bamenye ibisubizo by’ibibazo nk’ibi: Kuki isi irimo imibabaro myinshi? Ni iki cyafasha umuryango wanjye kugira ibyishimo? Iyi videwo ngufi irerekana uko Abahamya bigisha Bibiliya. [Mwereke videwo ivuga ngo Kwiga Bibiliya bikorwa bite?] Tuzajya twiga dukoresheje aka gatabo. [Mwereke kimwe mu bitabo dukoresha twigisha abantu Bibiliya kandi umwereke uko bikorwa niba bishoboka.]
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.