Ababwiriza batanga agatabo Umuryango wishimye, muri Jeworujiya
Uburyo bw’ikitegererezo
UMUNARA W’UMURINZI
Ikibazo: Ni nde watanze impano iruta izindi mu isi no mu ijuru?
Umurongo w’Ibyanditswe: Yk 1:17
Icyo wavuga: Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi iradufasha guha agaciro impano iruta izindi Imana yaduhaye.
JYA WIGISHA UKURI
UMURYANGO WAWE USHOBORA KUGIRA IBYISHIMO
Gutangiza ibiganiro: Muraho, twifuzaga kubereka iyi videwo ivuga iby’umuryango. [Mwereke videwo ivuga ngo Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo.]
Icyo wavuga: Niba wifuza gusoma agatabo kavuzwe muri iyi videwo, nshobora kukaguha cyangwa nkakwereka uko wakavana ku rubuga rwacu.
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo