IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Urukundo ni rwo ruranga Abakristo b’ukuri—Mwishimire ukuri
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Tugomba kwigana Yesu tugahamya ukuri ku birebana n’imigambi y’Imana (Yh 18:37). Nanone tugomba kwishimira ukuri, tukavugisha ukuri kandi tugatekereza ku bintu bihuje n’ukuri nubwo turi mu isi yiganjemo ibinyoma n’ubuhemu.—1Kr 13:6; Fp 4:8.
UKO WABIGERAHO:
Iyemeze kutumva amazimwe cyangwa kuyakwirakwiza.—1Ts 4:11
Ntukishime mu gihe abandi bagezweho n’ibyago
Jya utekereza ku bintu byiza byubaka abandi
EREKANA VIDEWO IVUGA NGO: “‘NIMUKUNDANE’—MUTISHIMIRA GUKIRANIRWA AHUBWO MWISHIMIRA UKURI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Debora yagaragaje ate ko ‘yishimiraga gukiranirwa’ kw’abandi?
Alice yahinduye ate ikiganiro kugira ngo agarure Debora mu nzira nziza?
Ni ibihe bintu byiza dushobora kuganiraho?
Ntimukishimire gukiranirwa ahubwo mwishimire ukuri