ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Nyakanga p. 9
  • Bakorana umwete kugira ngo badufashe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bakorana umwete kugira ngo badufashe
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Tujye dushimira Yehova na Yesu kuko baduhaye “impano zigizwe n’abantu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Twese duterane inkunga
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • ‘Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga’
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Abagenzuzi basura amatorero—Impano bantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Nyakanga p. 9
Amafoto: Umugenzuzi w’akarere yasuye itorero. 1. Ayoboye iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. 2. Ari mu nama n’abasaza b’itorero. 3. Arimo kubwirizanya n’umuvandimwe ukiri muto.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Bakorana umwete kugira ngo badufashe

Abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, barigomwa kandi bakagaragaza ko bakunda abavandimwe na bashiki bacu, bo mu matorero basura. Na bo bameze nkatwe, kuko hari ibintu baba bakeneye, kandi hari igihe baba bananiwe, bagacika intege kandi bagahangayika (Yk 5:17). Nubwo hari igihe baba biyumva batyo, buri cyumweru bita ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero baba basuye, bakabatera inkunga. Ubwo rero, dukwiriye ‘kubaha icyubahiro incuro ebyiri.’—1Tm 5:17.

Igihe intumwa Pawulo yateganyaga gusura itorero ry’i Roma kugira ngo ahe abari barigize “impano yo mu buryo bw’umwuka,” yashakishije icyo yakora kugira ngo ‘aterane inkunga’ na bo (Rom 1:11, 12). Ese nawe ujya utekereza icyo wakora, kugira ngo utere inkunga umugenzuzi usura amatorero n’umugore we, niba yarashatse?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UBUZIMA BW’UMUGENZUZI USURA AMATORERO YO MU CYARO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, bagaragaza ko bakunda abagize itorero basuye?

  • Ese hari igihe umugenzuzi usura amatorero n’umugore we bigeze gusura itorero ryanyu, bikakugirira akamaro?

  • Wakora iki ngo nawe ubatere inkunga?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze