IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Wakora iki kugira ngo umuryango wacu ukomeze kuvugwa neza?
Abantu bita cyane ku myifatire y’Abahamya ba Yehova (1Kr 4:9). Ubwo rero dushobora kwibaza tuti: “Ese ibyo mvuga n’ibyo nkora bihesha Yehova ikuzo” (1Pt 2:12)? Nta gushidikanya ko tudashaka ko Abahamya bavugwa nabi, kandi hari hashize igihe kirekire bavugwa neza.—Umb 10:1.
Andika uko Umukristo yagombye kwitwara mu mimerere ikurikira n’ihame rya Bibiliya ryamufasha:
Mu gihe umuntu utizera atuvuze nabi
Mu gihe imyenda yawe, imodoka yawe cyangwa inzu yawe bisa nabi
Mu gihe amategeko yo mu gace utuyemo asa nk’aho adashyize mu gaciro cyangwa kuyakurikiza bikaba bigoye
Abashakashatsi bo mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi badufasha bate kuvugwa neza?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IBINTU BIGARAGAZA KO DUKUNDA UKURI,” HANYUMA MUSUBIZE IKIBAZO GIKURIKIRA:
Ni iki kigushimisha ku birebana n’imbaraga umuryango wacu ushyiraho kugira ngo utegure inyigisho zihuje n’ukuri?