IGICE CYO KWIGWA CYA 26
INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana
Tujye twicisha bugufi twemere ko hari ibyo tutazi
“Gusobanukirwa ibyerekeye Ishoborabyose birenze ubushobozi bwacu.”—YOBU 37:23.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice, turi burebe uko kwicisha bugufi tukemera ko hari ibyo tutazi, tukibanda ku byo tuzi kandi tukiringira Yehova, bidufasha guhangana n’ibibazo.
1. Yehova yaturemye ate, kandi se kuki yaturemye atyo?
YEHOVA yaturemye mu buryo butangaje. Dushobora gutekereza, tukiga ibintu bishya kandi tukamenya uko twashyira mu bikorwa ibyo twiga. Kuki yaturemye atyo? Yifuza ko ‘tumumenya’ kandi tugakoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza mu gihe tumukorera.—Imig. 2:1-5; Rom. 12:1.
2. (a) Ni iki tugomba kumenya ku birebana n’uko Yehova yaturemye? (Yobu 37:23, 24) (Reba n’ifoto.) (b) Kwicisha bugufi tukemera ko hari ibyo tutazi, bitugirira akahe kamaro?
2 Nubwo Yehova yaturemanye ubushobozi bwo kwiga ibintu byinshi, hari ibindi bintu byinshi tutazi. (Soma muri Yobu 37:23, 24.) Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Yobu. Yehova yabajije Yobu ibibazo byinshi, maze bimufasha kumenya ko hari ibintu byinshi atari azi. Icyo kiganiro Yehova yagiranye na Yobu cyamufashije kubona ko akwiriye kwicisha bugufi, akemera guhindura imitekerereze ye (Yobu 42:3-6). Natwe iyo twicishije bugufi tukemera ko hari ibyo tutazi, bitugirira akamaro. Bituma twiringira ko buri gihe Yehova azajya atubwira ibyo mu by’ukuri dukeneye kumenya, kugira ngo dufate imyanzuro myiza.—Imig. 2:6.
Kumenya ko hari ibyo tutazi bishobora kutugirira akamaro nk’uko byagenze kuri Yobu (Reba paragarafu ya 2)
3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Muri iki gice, turi burebe bimwe mu bintu tutazi n’ukuntu kuba tutabizi rimwe na rimwe bishobora kutugiraho ingaruka. Nanone turi burebe impamvu ari byiza kuba hari ibintu bimwe na bimwe tutazi. Kubisuzuma biri butume turushaho kwiringira ko Yehova, we ‘ufite ubwenge butunganye,’ ari we utubwira ibintu byose dukeneye kumenya.—Yobu 37:16.
NTITUZI IGIHE IMPERUKA IZAZIRA
4. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 24:36, ni iki tutazi?
4 Soma muri Matayo 24:36. Mu by’ukuri, ntituzi igihe imperuka y’isi izazira. N’igihe Yesu yari hano ku isi, ntiyari azi “uwo munsi n’icyo gihe.”a Nyuma yaho, Yesu yabwiye intumwa ze ko Yehova, we Mugenga w’Ibihe Mukuru, ari we wenyine ‘ufite ubushobozi’ cyangwa uburenganzira bwo gushyiraho igihe ibintu bimwe na bimwe bizabera (Ibyak. 1:6, 7). Yehova yamaze gushyiraho igihe imperuka y’isi izazira. Icyakora twe ntidushobora kumenya neza icyo gihe.
5. Kuba tutazi neza igihe imperuka y’isi izazira, bishobora kutugiraho izihe ngaruka?
5 Ibyo Yesu yavuze bigaragaza ko tutazi igihe tuzamara dutegereje imperuka. Ibyo bishobora gutuma tudakomeza kwihangana cyangwa tukaba twacika intege, cyane cyane niba tumaze igihe kirekire dutegereje umunsi wa Yehova. Nanone dushobora gucika intege niba hari bene wacu cyangwa abandi bantu baduseka, bitewe n’uko imperuka itaraza (2 Pet. 3:3, 4). Hari n’igihe twatekereza ko turamutse tuzi neza umunsi imperuka izazira, gutegereza no kwihanganira abaturwanya byarushaho kutworohera.
6. Kuki ari byiza kuba tutazi igihe imperuka izazira?
6 Icyakora kuba Yehova ataratubwiye umunsi nyawo imperuka izazira, bituma tumukorera bitewe n’uko tumukunda kandi tukamwiringira. Nta tariki ntarengwa ukwizera kwacu kuzarangiriraho, ahubwo twiyemeje kumukorera iteka ryose. Aho kumara igihe kinini dutekereza ku gihe “umunsi wa Yehova” uzazira, byaba byiza dutekereje ku bintu byiza bizaba icyo gihe. Ibyo bizatuma turushaho kuba incuti za Yehova, tumwiringire kandi dukore ibishoboka byose kugira ngo tumushimishe.—2 Pet. 3:11, 12.
7. Ni iki tuzi?
7 Ni iby’ingenzi ko dukomeza gutekereza cyane ku bintu tuzi. Tuzi ko iminsi y’imperuka yatangiye mu mwaka wa 1914. Yehova yandikishije muri Bibiliya ubuhanuzi bugaragaza ko iminsi y’imperuka yari gutangira muri uwo mwaka. Nanone yadusobanuriye neza uko ibintu byari kuba byifashe ku isi kuva icyo gihe. Ibyo bituma twemera tudashidikanya ko ‘umunsi ukomeye wa Yehova wegereje’ (Zef. 1:14). Nanone tuzi umurimo Yehova ashaka ko dukora wo kugeza ‘ubutumwa bwiza bw’Ubwami’ ku bantu benshi uko bishoboka (Mat. 24:14). Tubwiriza ubwo butumwa mu bihugu bigera kuri 240 no mu ndimi zirenga 1.000. Kugira ngo tugire umwete muri uwo murimo w’ingenzi cyane, ntidukeneye kumenya ‘umunsi n’igihe’ imperuka izazira.
NTITUZI UKO YEHOVA ASHOBORA GUKORA IBINTU RUNAKA
8. Amagambo avuga ngo: “Imirimo y’Imana y’ukuri,” asobanura iki? (Umubwiriza 11:5)
8 Ntabwo ari ko buri gihe tumenya “imirimo y’Imana y’ukuri.” (Soma mu Mubwiriza 11:5.) Ayo magambo yerekeza ku bintu Yehova akora, cyangwa ibyo yemera ko biba kugira ngo ibyo ashaka bikorwe. Ntidushobora kumenya neza impamvu Yehova ashobora kwemera ko ikintu runaka kiba, cyangwa ngo tumenye ibyo azakora kugira ngo adufashe (Zab. 37:5). Ibyo bintu ntitwabisobanukirwa, nk’uko tudashobora gusobanukirwa uko umwana akurira mu nda ya mama we, icyo kikaba ari ikintu n’abahanga batarasobanukirwa neza.
9. Kuba tutazi ibyo Yehova azakora bishobora gutuma twiyumva dute?
9 Kuba tutazi ibyo Yehova azakora kugira ngo adufashe, bishobora gutuma dutinya gufata imyanzuro imwe n’imwe. Dushobora gutinya kugira ibyo twigomwa kugira ngo dukore byinshi mu murimo cyangwa tugatinya kwimukira ahantu hakenewe ababwiriza benshi. Nanone kuba tutazi uko Yehova azadufasha, bishobora gutuma dutekereza twibeshya ko atatwemera. Urugero, dushobora kuba twarishyiriyeho intego mu murimo wa Yehova tukananirwa kuzigeraho, tukaba tubwiriza cyane ariko ntitubone abigishwa, cyangwa se tukaba dukora ku mishinga y’umuryango wacu ariko tukaba duhanganye n’ibibazo byinshi. Ibyo byose bishobora gutuma tubona ko Yehova atadufasha.
10. Kuba tutazi ibyo Yehova azakora, bidufasha kwitoza iyihe mico y’ingenzi?
10 Icyakora kuba tutazi ibyo Yehova azakora, bituma twitoza imico y’ingenzi cyane, urugero nko kwicisha bugufi no kwiyoroshya. Kugira iyo mico, bituma dusobanukirwa ko igihe cyose Yehova aba ari we uzi icyatubera cyiza (Yes. 55:8, 9). Nanone bituma twiringira tudashidikanya ko Yehova azatuma ibintu bigenda neza. Ni ibisanzwe ko iyo tugeze ku bintu byiza mu murimo wo kubwiriza cyangwa tukagira icyo tugeraho mu mishinga y’umuryango wacu, tubishimira Yehova (Zab. 127:1; 1 Kor. 3:7). Ubwo rero, no mu gihe ibintu bitagenze neza nk’uko twabyifuzaga, tuba tugomba kwibuka ko Yehova na byo abibona (Yes. 26:12). Twebwe dukora ibyo dusabwa gukora, ibindi tukabirekera mu maboko ye. Tuba twizeye tudashidikanya ko azaduha ubuyobozi dukeneye, nubwo atabikora mu buryo bw’igitangaza nk’uko yabigenzaga kera.—Ibyak. 16:6-10.
11. Ni ibihe bintu by’ingenzi tuzi?
11 Tujye dutekereza cyane ku bintu tuzi. Tuzi ko igihe cyose Yehova arangwa n’urukundo, akagira ubutabera kandi akaba ari umunyabwenge. Nanone tuzi ko aha agaciro kenshi ibyo tumukorera ndetse n’ibyo dukorera Abakristo bagenzi bacu. Ikindi kandi, tuzi ko Yehova aha imigisha abamubera indahemuka.—Heb. 11:6.
NTITUZI IBIZABA EJO
12. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 4:13, 14, ni iki tuba tutazi?
12 Soma muri Yakobo 4:13, 14. Ikintu twese twemeranyaho ni uko tutazi uko ejo ubuzima bwacu buzaba bumeze. Muri iyi si hari ibintu byinshi bishobora kutubaho tutari tubyiteze, kandi tukaba nta cyo twabikoraho (Umubw. 9:11). Ubwo rero, ntidushobora kumenya niba ibyo duteganya gukora byose bizagenda neza, cyangwa niba bizaba tukiriho.
13. Kutamenya ibizaba mu gihe kiri imbere, bituma rimwe na rimwe twiyumva dute?
13 Kuba tutazi uko ibintu bizaba bimeze mu gihe kiri imbere, bishobora gutuma kwihangana bitugora. Mu buhe buryo? Dushobora guhangayikishwa cyane n’ibintu bishobora kuba, kandi ibyo byatuma tubura ibyishimo. Nanone ubuzima bwacu bushobora guhinduka mu buryo butunguranye, cyangwa tukagerwaho n’ibyago, bigatuma tubabara kandi tukarakara. Ikindi kandi, iyo ibintu twari twiteze bitabaye, dushobora kumva tugize agahinda kandi tugacika intege.—Imig. 13:12.
14. Twakora iki ngo tubone ibyishimo nyakuri? (Reba n’amafoto.)
14 Iyo twihanganiye ibibazo byose duhura na byo mu buzima, biba bigaragaza ko dukorera Papa wacu wo mu ijuru tubitewe n’urukundo tumukunda, aho kubiterwa n’ubwikunde. Inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko tutagombye kwitega ko Yehova aturinda ibibazo byose duhura na byo, kandi ko atadupangira ibizatubaho. Azi ko nubwo twaba tutazi ibizatubaho, dushobora kwishima. Igituma tugira ibyishimo ni ugukomeza kumusaba ko atuyobora kandi tukamwumvira (Yer. 10:23). Iyo tubanje kumenya uko Yehova abona ibintu mbere y’uko dufata imyanzuro, ntiduhangayikishwa cyane n’uko ibintu bizagenda. Tuba tumeze nka Yakobo wavuze ati: “Yehova nabishaka tuzabaho, kandi tuzakora iki cyangwa kiriya.”—Yak. 4:15.
Gusaba Yehova ko atuyobora kandi tukamwumvira bituma tugira umutekano nyakuri (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)b
15. Ni iki tuzi ku birebana n’igihe kizaza?
15 Nubwo tuba tutazi ibizaba ejo, tuzi ko Yehova yadusezeranyije ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi. Tuzi ko adashobora kubeshya, kandi nta kintu na kimwe gishobora kumubuza gukora ibyo yadusezeranyije byose (Tito 1:2). Ni we wenyine uvuga ‘iherezo ry’ibintu kandi akavuga ibintu bitaraba, akabivuga mbere cyane y’uko bikorwa.’ Ibyo yahanuye byose ko byari kubaho mu gihe cya kera, byarabaye kandi n’ibyo yahanuye ko bizabaho mu gihe kizaza, bizaba (Yes. 46:10). Tuzi neza ko nta cyabuza Yehova kudukunda (Rom. 8:35-39). Azaduha ubwenge, aduhumurize kandi aduhe imbaraga kugira ngo twihanganire ikibazo cyose twahura na cyo. Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azadufasha kandi akaduha imigisha.—Yer. 17:7, 8.
NTIDUSHOBORA KWIYUMVISHA UKUNTU YEHOVA ATUZI NEZA
16. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 139:1-6, Yehova atuzi mu rugero rungana iki, kandi se bituma wumva umeze ute?
16 Soma muri Zaburi ya 139:1-6. Umuremyi wacu atuzi neza. Uko dutekereza n’uko twiyumva, aba azi impamvu ibitera. Azi ibyo tuvuga n’ibiri mu mutima wacu. Nanone azi ibintu byose dukora n’impamvu ituma tubikora. Umwami Dawidi yavuze ko igihe cyose Yehova aba yiteguye kudufasha kandi ko abishoboye. Ese ntutangazwa no kumenya ko Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umuremyi w’ijuru n’isi Usumbabyose akwitaho? Dushobora kumera nka Dawidi wavuze ati: “Uranzi neza kandi rwose ibyo birantangaza. Iyo mbitekerejeho simbasha kubyiyumvisha.”—Zab. 139:6.
17. Kuki kwemera ko Imana ituzi neza bishobora kutugora?
17 Kwemera ko Yehova ari Papa wacu udukunda kandi utwitaho, bishobora kutugora wenda bitewe n’ibintu byatubayeho mu muryango, umuco wacu cyangwa idini twarimo mbere y’uko tumenya ukuri. Dushobora no kumva ko amakosa twakoze kera akomeye cyane, ku buryo Yehova atakwifuza kutumenya kandi ko ari kure yacu. Dawidi na we yajyaga yumva ameze atyo (Zab. 38:18, 21). Nanone umuntu uri gukora ibishoboka byose kugira ngo ahinduke maze akore ibishimisha Yehova, ashobora gutekereza ati: “Niba koko Imana inzi, kuki insaba gukora ibintu bingoye cyane?”
18. Kwemera ko Yehova atuzi neza kurusha uko twiyizi, bitugirira akahe kamaro? (Reba n’amafoto.)
18 Dushobora kwitoza kwemera ko Yehova atuzi neza kuruta uko twiyizi, kandi ko atubonaho ibyiza twe tudashobora kubona. Ni byo koko abona amakosa yacu kandi uko twiyumva n’ibyo dukora aba azi impamvu yabyo. Icyakora azi ko dushobora guhinduka kandi abidufashamo bitewe n’urukundo adukunda (Rom. 7:15). Iyo tumaze gusobanukirwa ko Yehova abona ko dushobora kuba abantu beza, bituma tubona imbaraga zo kumukorera mu budahemuka kandi twishimye.
Yehova adufasha kurushaho kwiringira ko ibintu bihebuje adusezeranya bizaba. Ibyo bituma twihanganira ibibazo duhura na byo muri iki gihe (Reba paragarafu ya 18 n’iya 19)c
19. Ni iki tuzi neza kuri Yehova?
19 Tuzi ko Yehova ari urukundo kandi ibyo nta wabishidikanyaho (1 Yoh. 4:8). Nanone, tuzi ko ibyo adusaba n’ibyo atubuza biba bigaragaza ko adukunda, kandi ko buri gihe atwifuriza ibyiza. Tuzi ko Yehova yifuza kuduha ubuzima bw’iteka. Yatanze incungu kugira ngo ibyo bizashoboke. Impano y’incungu ituma twizera tudashidikanya ko dushobora gukora ibyiza nubwo tudatunganye (Rom. 7:24, 25). Ikindi kandi, tuzi ko “Imana iruta cyane imitima yacu kandi izi byose” (1 Yoh. 3:19, 20). Yehova atuzi neza kandi yizeye ko dushobora gukora ibimushimisha.
20. Ni iki cyadufasha kudahangayikishwa cyane n’ibyo tutazi?
20 Yehova ntaduhisha ibintu azi neza ko dukeneye kumenya. Ubwo rero, ntidukwiriye guhangayikishwa n’ibyo tutazi, ahubwo dushobora kwibanda ku bintu by’ingenzi cyane. Iyo tubikoze tuba tugaragaje ko twiringira mu buryo bwuzuye Yehova, we ‘ufite ubwenge butunganye’ (Yobu 36:4). Nubwo hari ibintu tudasobanukiwe muri iki gihe, tuzi neza ko azakomeza kutwigisha ibintu bishya kugeza iteka ryose. Ibyo biradushimisha cyane, kubera ko tuzahora twiga ibintu bishya ku byerekeye Imana yacu Ikomeye.—Umubw. 3:11.
INDIRIMBO YA 104 Duhe umwuka wera
a Yesu ni we uzayobora intambara yo gukuraho isi mbi ya Satani. Ubwo rero, birakwiriye ko twemeza ko ubu azi itariki Harimagedoni izabera n’igihe ‘azatsinda burundu.’—Ibyah. 6:2; 19:11-16.
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwana na papa we bari gushyira ibintu mu gikapu cyo guhungana, kugira ngo nibiba ngombwa ko bahunga, bazabe biteguye.
c IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe ufite ibibazo ari gutekereza ku buzima bwiza azagira mu isi nshya.