Amagambo y’ibanze
Ese ujya utekereza ko Imana itumva amasengesho yawe? Si wowe wenyine ujya wibaza icyo kibazo. Abantu benshi basenga basaba Imana ko yabakemurira ibibazo, ariko ntibikemuke. Ingingo zikurikira ziragufasha kubona ko Imana yumva amasengesho yawe, impamvu hari abasenga ntibasubize, n’icyo wakora ngo Imana isubize amasengesho yawe.