2 | “Ihumure rituruka mu Byanditswe”
BIBILIYA IGIRA ITI: “Ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.” —ABAROMA 15:4.
Icyo bisobanura
Bibiliya irimo amagambo aduhumuriza, akadufasha kubona imbaraga zo guhangana n’ibitekerezo bibi. Nanone ubutumwa bwo muri Bibiliya butuma twizera ko ibibazo biterwa n’agahinda kenshi, bigiye gushira vuba aha.
Uko byadufasha
Twese tujya duhura n’ibintu bikaduhangayikisha cyane. Ariko abafite indwara y’agahinda gakabije cyangwa iyo guhangayika, bahora bahangayitse buri gihe. None se Bibiliya yabafasha ite?
Bibiliya irimo ibitekerezo byiza twasimbuza ibitekerezo bituma twiheba (Abafilipi 4:8). Ishobora gutuma twuzuza mu bwenge bwacu ibitekerezo biduhumuriza bidufasha gutuza kandi ibyo ni byo bituma dutegeka ibyiyumvo byacu.—Zaburi 94:18, 19.
Bibiliya ishobora kudufasha kurwanya ibitekerezo byo kumva ko nta cyo tumaze.—Luka 12:6, 7.
Imirongo myinshi yo muri Bibiliya itwizeza ko tutari twenyine kandi ko Imana yaturemye, buri gihe yumva neza uko tumerewe.—Zaburi 34:18; 1 Yohana 3:19, 20.
Bibiliya idusezeranya ko Imana izadufasha maze ntitwongere kwibuka ibintu bibi byatubayeho bikatubabaza (Yesaya 65:17; Ibyahishuwe 21:4). Iyo duhanganye n’ibitekerezo hamwe n’ibyiyumvo biduca intege, iryo sezerano riradukomeza tugashobora kwihangana, maze ubuzima bugakomeza.