3 | Ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya ziradufasha
BIBILIYA IRIMO INGERO . . . Z’abagabo n’abagore bizerwa ‘bari bameze nkatwe.’ —YAKOBO 5:17.
Icyo bisobanura
Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abagabo n’abagore bagaragaje ibyiyumvo bibi. Mu gihe dusoma ibyababayeho, dushobora kubonamo umuntu wari ufite ibyiyumvo nk’ibyacu.
Uko byadufasha
Twese twifuza ko abandi batwumva. Ariko ibyo tubikenera cyane cyane iyo dufite indwara y’agahinda cyangwa uburwayi bwo mu mutwe. Iyo dusomye ibyabaye ku bantu bavugwa muri Bibiliya, dushobora kubonamo abari bafite ibitekerezo n’ibyiyumvo nk’ibyacu. Ibyo bituma twumva ko atari twe twenyine bibaho. Iyo rero duhangayitse cyangwa tukaba dufite ibyiyumvo bidutesha umutwe, maze tukabona ko n’abandi byababayeho, biradufasha ntidukomeze kwigunga.
Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu bumvaga bihebye kandi bari baritakarije icyizere. Ese wigeze kumva urambiwe ubuzima, utagishaka kubaho? Mose, Eliya na Dawidi na bo bigeze kumva bameze batyo.—Kubara 11:14; 1 Abami 19:4; Zaburi 55:4.
Bibiliya itubwira iby’umugore witwaga Hana, wumvaga “afite agahinda kenshi” kubera ko atabyaraga kandi mukeba we akaba yarahoraga amuserereza.—1 Samweli 1:6, 10.
Nanone Bibiliya itubwira urugero rw’umugabo witwaga Yobu na we wari umeze nkatwe. Nubwo yari afite ukwizera gukomeye, yagize agahinda kenshi ku buryo yavuze ati: “Nazinutswe ubuzima; sinshaka gukomeza kubaho.”—Yobu 7:16.
Kumenya ukuntu abo bantu barwanyije ibitekerezo bibi kandi bakabyikuramo, bidufasha kubona ko natwe twakwikuramo ibitekerezo bibi bituma duhangayika cyane.