ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Nyakanga pp. 14-19
  • Ese inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya ziracyakugirira akamaro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya ziracyakugirira akamaro?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • YEHOVA NI UMUREMYI
  • IMPAMVU IMANA YEMERA KO HABAHO IMIBABARO
  • TURI MU “MINSI Y’IMPERUKA”
  • KOMEZA GUHA AGACIRO INYIGISHO Z’IBANZE ZO MURI BIBILIYA
  • Tujye twicisha bugufi twemere ko hari ibyo tutazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Tujye dufata imyanzuro igaragaza ko twiringira Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ese ushobora gutandukanya ukuri n’ibinyoma?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Urukundo ni rwo rutuma dukomeza kubwiriza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Nyakanga pp. 14-19

IGICE CYO KWIGWA CYA 30

INDIRIMBO YA 97 Dutungwa n’Ijambo rya Yehova

Ese inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya ziracyakugirira akamaro?

“Mpora niteguye kubibutsa ibyo bintu, nubwo musanzwe mubizi kandi mukaba mushikamye mu kuri.”—2 PET. 1:12.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiratwereka uko inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya zishobora kutugirira akamaro muri iki gihe.

1. Igihe watangiraga kwiga Bibiliya, inyigisho wamenye zakugiriye akahe kamaro?

INYIGISHO z’ibanze zo muri Bibiliya zahinduye ubuzima bwacu. Urugero, igihe twamenyaga ko izina ry’Imana ari Yehova, twahise dutangira kuyikunda (Yes. 42:8). Igihe twasobanukirwaga neza uko bigenda iyo umuntu apfuye, ntitwongeye kwibaza niba abacu twakundaga bapfuye bababara (Umubw. 9:10). Nanone igihe twamenyaga isezerano ry’uko Imana izahindura isi Paradizo, ntitwongeye guhangayikishwa n’igihe kizaza. Twahise twizera tudashidikanya ko tutazabaho igihe gito gusa, wenda nk’imyaka 70 cyangwa 80, ahubwo ko tuzabaho iteka ryose.—Zab. 37:29; 90:10.

2. Muri 2 Petero 1:​12, 13, hagaragaza hate ko inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya zishobora kugirira akamaro n’Abakristo bamaze igihe bakorera Yehova?

2 Ntituzigere twibagirwa ko inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya zifite agaciro kenshi. Ibaruwa ya kabiri intumwa Petero yanditse, yayandikiye Abakristo bari bamaze igihe ‘bashikamye mu kuri.’ (Soma muri 2 Petero 1:​12, 13.) Icyakora, icyo gihe mu itorero harimo abantu babi bifuzaga ko abavandimwe bareka gukorera Yehova (2 Pet. 2:​1-3). Ubwo rero Petero yashakaga gutera inkunga abo bavandimwe na bashiki bacu kugira ngo bashobore kwirinda inyigisho z’ikinyoma zigishwaga n’abo bantu babi. Kugira ngo abafashe, yabibukije zimwe mu nyigisho bari barize mbere. Izo nyigisho zari kubafasha gukomeza kubera Yehova indahemuka kugeza ku iherezo.

3. Tanga urugero rugaragaza impamvu Abakristo bakwiriye gukomeza gutekereza ku nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya.

3 Nubwo twaba tumaze imyaka myinshi dukorera Yehova, inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya zishobora gukomeza kutugirira akamaro. Reka dufate urugero. Umutetsi w’umuhanga n’uri kubyiga, bashobora guteka bakoresheje ibirungo bimwe. Ariko kubera ko umutetsi w’umuhanga we aba amaze igihe kinini ateka, aba ashobora gukoresha ibyo birungo agateka amafunguro mashya cyangwa agakoresha ibyo birungo maze ayo yari asanzwe ateka akarushaho kuryoha. Mu buryo nk’ubwo, umuntu umaze igihe kirekire akorera Yehova, inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya ashobora kuzivanamo amasomo atandukanye kurusha umuntu ugitangira kuyiga. Uhereye igihe twabatirijwe, imibereho yacu cyangwa inshingano twagize mu murimo wa Yehova byagiye bihinduka. Gutekereza ku nyigisho twize icyo gihe, bishobora gutuma tubonamo andi masomo yadufasha mu buzima tubayemo muri iki gihe. Reka turebe amasomo Abakristo bamaze igihe bakorera Yehova, bavana ku nyigisho eshatu z’ibanze zo muri Bibiliya.

YEHOVA NI UMUREMYI

4. Kumenya ko Yehova ari Umuremyi byatugiriye akahe kamaro?

4 Tuzi ko isi n’ibiyiriho byose byaremwe n’Umuremyi w’umuhanga kandi ufite imbaraga nyinshi. Bibiliya igira iti: “Imana ni yo yaremye ibintu byose” (Heb. 3:4). Ayo magambo yo muri Bibiliya ashobora kutwigisha ibintu byinshi. Kubera ko Yehova ari we waturemye, azi buri kintu cyose kitugize. Nanone atwitaho kandi ni we uzi icyatubera cyiza. Ubwo rero kumenya ko Yehova ari Umuremyi, byatumye ubuzima bwacu burushaho kuba bwiza, tunasobanukirwa impamvu turiho.

5. Ni iyihe nyigisho yadutoza umuco wo kwicisha bugufi? (Yesaya 45:​9-12)

5 Inyigisho ivuga ko Yehova ari Umuremyi, ishobora kutwigisha ko tugomba kwicisha bugufi. Urugero, hari igihe cyageze Yobu atangira kuvuga ibintu bitari byo kuri Yehova. Yari yibagiwe ikintu cy’ingenzi icyo ari cyo, kandi atangira kwitekerezaho cyane, agaragaza ko ari umukiranutsi. Ariko Yehova yamwibukije ko ari we Muremyi ushobora byose (Yobu 38:​1-4). Ibyo byafashije Yobu kubona ko ibintu byose Yehova akora buri gihe biba bikwiriye. Bihuje n’ibyo umuhanuzi Yesaya yaje kwandika nyuma y’aho ati: “Ese ibumba ryabwira umubumbyi riti: ‘Urimo kubumba iki?’”—Soma muri Yesaya 45:​9-12.

6. Ni ryari tuba tugomba gutekereza ku buhanga n’imbaraga by’Umuremyi wacu? (Reba n’amafoto.)

6 Umuntu umaze imyaka myinshi akorera Yehova, ashobora gutangira kwishingikiriza cyane ku bitekerezo bye, aho gushakira ubuyobozi kuri Yehova no mu Ijambo rye (Yobu 37:​23, 24). Ariko se aramutse afashe akanya, agatekereza ku Muremyi we Yehova, agatekereza ukuntu ari umuhanga kandi afite imbaranga nyinshi, byamufasha bite (Yes. 40:22; 55:​8, 9)? Iyo nyigisho y’ibanze yo muri Bibiliya yamufasha gukomeza kwicisha bugufi no kubona ko ibitekerezo bye atari byo by’ingenzi kurusha ibya Yehova.

Amafoto: 1. Umusaza atanze igitekerezo mu nama y’abasaza, ariko abandi bagishidikanyijeho. 2. Nyuma yaho, wa musaza yitegereje mu kirere kirimo inyenyeri nyinshi, maze aratekereza.

Ni iki cyadufasha gukomeza kubona ko ibitekerezo byacu atari byo byiza kuruta ibya Yehova? (Reba paragarafu ya 6)d


7. Ni iki Rahela yakoze kugira ngo yemere ibintu byari byahindutse mu muryango wacu?

7 Hari mushiki wacu witwa Rahela, wo mu gihugu cya Siloveniya, wabonye ko gufata akanya agatekereza ku bintu bigaragaza ko Yehova ari we Muremyi, byamufashije kwemera ibintu byagendaga bihinduka mu muryango wacu. Yaravuze ati: “Rimwe na rimwe kwemera imyanzuro yabaga yafashwe n’abafite inshingano yo kuyobora umuryango wacu, ntibyanyoroheraga. Urugero, nari nararebye Raporo ya 8 y’Inteko Nyobozi yo mu mwaka wa 2023 ivuga ko abavandimwe bashobora gutereka ubwanwa. Ariko nyuma yaho igihe nabonaga ku nshuro ya mbere umuvandimwe ufite ubwanwa arimo atanga disikuru, nabonye bidakwiriye. Ubwo rero nasenze Yehova kugira ngo amfashe kwemera iryo hinduka.” Rahela yamenye ko kuba Yehova ari Umuremyi, bituma buri gihe aba azi neza uko yayobora umuryango we. Niba nawe kwemera amabwiriza mashya cyangwa kwihuza n’ibintu biba byahindutse bikugora, jya ufata akanya utekereze ukuntu Umuremyi wawe ari umuhanga kandi afite imbaraga nyinshi.—Rom. 11:​33-36.

IMPAMVU IMANA YEMERA KO HABAHO IMIBABARO

8. Kumenya impamvu Imana yemera ko habaho imibabaro byatugiriye akahe kamaro?

8 Kuki Imana yemera ko habaho imibabaro? Hari ababa batazi igisubizo cy’icyo kibazo bigatuma barakarira Imana cyangwa bakumva ko itabaho (Imig. 19:3). Icyakora wowe wamenye ko Yehova atari we uduteza imibabaro, ahubwo ko iterwa n’icyaha twarazwe ndetse no kuba tudatunganye. Nanone wamenye ko kuba Yehova yihangana byatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bamumenya kandi bamenya ko azakuraho imibabaro burundu (2 Pet. 3:​9, 15). Kumenya impamvu Imana yemera ko habaho imibabaro byaraguhumurije kandi bituma urushaho kuyikunda.

9. Ni ryari tuba tugomba kwiyibutsa impamvu Yehova yemera ko habaho imibabaro?

9 Tuzi ko tugomba gukomeza kwihangana mu gihe tugitegereje ko Yehova akuraho imibabaro yose. Icyakora iyo umuntu dukunda apfuye cyangwa tugahura n’ibibazo cyangwa tukarenganywa cyangwa se bikagera ku bagize imiryango yacu, dushobora kubabara kubera ko twumva ko Yehova ari gutinda kuvanaho imibabaro (Hab. 1:​2, 3). Mu gihe bimeze bityo, byaba byiza dutekereje ku mpamvu Yehova yemera ko abakiranutsi bagerwaho n’imibabaroa (Zab. 34:19). Nanone dushobora gutekereza ku ntego afite yo kuvanaho burundu imibabaro yose.

10. Ni iki cyafashije Anne kwihanganira agahinda yatewe no kuba yarapfushije mama we?

10 Gusobanukirwa impamvu Yehova yemera ko habaho imibabaro, bishobora kudufasha kwihanganira ibibazo duhura na byo. Anne uba ku kirwa cya Mayote kiri mu nyanja y’u Buhinde, yaravuze ati: “Mu myaka mike ishize, mama yarapfuye kandi byarambabaje cyane. Ariko buri gihe mpora niyibutsa ko Yehova atari we uduteza imibabaro. Yifuza cyane kuvanaho imibabaro yose, kandi akazura abantu bacu bapfuye. Iyo nkomeje gutekereza kuri ibyo bintu, bituma numva ntuje kandi bikankomeza.”

11. Gusobanukirwa impamvu Imana ireka hakabaho imibabaro, bidufasha bite gukomeza kubwiriza?

11 Gusobanukirwa impamvu Imana yemera ko tugerwaho n’imibabaro bishobora kudutera umwete wo gukomeza kubwiriza. Petero amaze kuvuga ko Yehova yihangana kugira ngo abantu bihana bazabone agakiza, yakomeje agira ati: “Mujye mutekereza uko mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana” (2 Pet. 3:11). Muri ‘ibyo bikorwa byo kwiyegurira Imana’ harimo n’umurimo dukora wo kubwiriza. Kimwe na Papa wacu wo mu ijuru natwe dukunda abantu. Twifuza ko bazabaho mu isi nshya ikiranuka y’Imana. Yehova akomeje kwihangana kugira ngo abantu bo mu gace utuyemo babone uburyo bwo kumusenga. Ubwo rero, ufite inshingano nziza cyane yo gukorana n’Imana no gufasha abantu benshi uko bishoboka, bakamenya ukuri ku biyerekeye mbere y’uko imperuka iza.—1 Kor. 3:9.

TURI MU “MINSI Y’IMPERUKA”

12. Kumenya ko turi mu “minsi y’imperuka” bidufitiye akahe kamaro?

12 Bibiliya igaragaza neza uko abantu bari kwitwara mu “minsi y’imperuka” (2 Tim. 3:​1-5). Kureba ibikorwa by’abantu badukikije byonyine, bitwereka ko ibyo Bibiliya yahanuye birimo kubaho muri iki gihe. Iyo tubonye ukuntu imyitwarire y’abantu igenda irushaho kuba mibi, turushaho kwemera tudashidikanya ko Ijambo ry’Imana ari iryo kwiringirwa.—2 Tim. 3:​13-15.

13. Umugani wa Yesu uboneka muri Luka 12:​15-21, ushobora gutuma twibaza ibihe bibazo?

13 Kumenya ko turi mu minsi y’imperuka bituma twibanda ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi. Kugira ngo tumenye impamvu ibyo ari ngombwa, reka turebe amasomo twavana ku mugani wa Yesu uboneka muri Luka 12:​15-21. (Hasome.) Kuki umugabo w’umukire yiswe ‘umuntu udashyira mu gaciro’? Ntibyatewe n’uko uwo muntu yari atunze ibintu byinshi, ahubwo byatewe n’uko atari azi ibyo agomba gushyira mu mwanya wa mbere. Yibikiye ubutunzi aba ‘umukire muri iyi si, ariko ntiyari umukire ku byerekeye Imana.’ Kuba yarakoresheje nabi igihe cye ryari ikosa rikomeye kubera ko yari ashigaje igihe gito cyo kubaho. Imana yaramubwiye iti: “Iri joro uri bupfe.” None se iyo nkuru itwigishije iki? Hasigaye igihe gito cyane ngo imperuka ize. Ubwo rero byaba byiza twibajije tuti: “Ese intego mfite zaba zigaragaza ko nkoresha neza igihe cyanjye? Ese mfasha abana banjye kwishyiriraho intego zimeze zite? Ese igihe cyanjye, imbaraga zanjye n’ubutunzi bwanjye, naba mbikoresha nibikira ubutunzi mu ijuru, cyangwa ahanini mbikoresha nibikira ubutunzi mu isi?”

14. Ibyabaye kuri Miki bitwereka bite akamaro ko gutekereza ko turi mu minsi y’imperuka?

14 Gutekereza twitonze ku bimenyetso bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka, bishobora kudufasha kumenya uko twakoresha neza ubuzima bwacu. Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu witwa Miki. Yaravuze ati: “Igihe narangizaga amashuri yisumbuye, numvaga nshaka gukomeza amashuri, nkiga ibirebana n’inyamaswa. Ariko nanone nifuzaga kuba umupayiniya w’igihe cyose, maze nkajya kubwiriza ahakenewe ababwiriza benshi. Hari abavandimwe na bashiki bacu twari mu itorero rimwe, bambwiye ko nkwiriye kubanza gutekereza neza, nkareba niba byari gushoboka ko nakwiga ayo mashuri nifuzaga kandi ngakomeza no kuba umupayiniya cyangwa nkajya gukorera ahakenewe ababwiriza benshi. Banyibukije ko imperuka y’isi yegereje. Ariko nanone banyibukije ko mu isi nshya nzabona igihe gihagije cyo kwiga ibirebana n’inyamaswa zose nshaka. Ubwo rero nafashe umwanzuro wo kureka amashuri yari kuntwara igihe kinini, ahubwo mpitamo kwiga amasomo yari kumara igihe gito kandi agatuma mbona ubumenyi bwari kuzamfasha. Ibyo byamfashije kubona akazi kari gutuma mbona amafaraga nari gukoresha igihe nari kuba ndi umupayiniya w’igihe cyose n’igihe nari kuba ndi kubwiriza muri Ekwateri, ahari hakenewe ababwiriza benshi.” Ubu Miki n’umugabo we bakora umurimo wo gusura amatorero muri icyo gihugu.

15. Abantu bashobora kwakira bate ubutumwa tubwiriza? Tanga urugero. (Reba n’amafoto.)

15 Ntitugomba guhangayikishwa n’uko abantu badahise bemera ubutumwa bwiza tubagezaho. Nyuma y’igihe bashobora guhinduka. Reka dufate urugero rwa Yakobo, murumuna wa Yesu. Yakuranye na we, abona uko yitwaraga, amubona aba Mesiya, kandi yiboneye ko nta wundi muntu wigeze wigisha neza nka we. Nyamara Yakobo yamaze imyaka myinshi cyane ataraba umwigishwa wa Yesu. Icyakora Yesu amaze kuzuka, ni bwo Yakobo yabaye umwigishwa we kandi yakomeje kugaragaza umwete mu murimo yakoragab (Yoh. 7:5; Gal. 2:9). Ubwo rero nawe ntugacike intege, ngo ureke gukomeza kubwiriza bene wanyu nubwo baba batagaragaza ko bishimiye ubutumwa bwiza bw’Ubwami cyangwa bakaba barabwanze. Tujye twibuka ko turi mu minsi y’imperuka, akaba ari yo mpamvu umurimo dukora wo kubwiriza wihutirwa cyane. Ibyo ubabwira muri iki gihe bashobora kuzabitekerezaho nyuma y’igihe, ndetse wenda no mu gihe cy’umubabaro ukomeye.c

Mushiki wacu uri kwiyigisha, ahamagaye mukuru we utari Umuhamya. Mukuru we ari kumwe n’umukobwa we muto bari guhaha.

Ni iki cyadufasha kudacika intege ngo tureke kubwiriza bene wacu? (Reba paragarafu ya 15)e


KOMEZA GUHA AGACIRO INYIGISHO Z’IBANZE ZO MURI BIBILIYA

16. Kuba Yehova atwibutsa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, bitugirira akahe kamaro? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Jya uzikoresha ufasha abandi.”)

16 Zimwe mu nyigisho zishingiye kuri Bibiliya dutegurirwa n’umuryango wacu ziba zigenewe cyane cyane abantu bayiziho ibintu bike cyane. Urugero, disikuru zitangwa buri cyumweru zigenewe abantu bose, ingingo zimwe na zimwe na videwo bisohoka ku rubuga rwa jw.org, n’amagazeti agenewe abantu bose, ahanini bitegurirwa abantu batari Abahamya ba Yehova. Nubwo bimeze bityo ariko, inyigisho zirimo zitugirira akamaro kenshi. Zituma turushaho gukunda Yehova, tukarushaho kwizera Ijambo rye, kandi zikadufasha kumenya neza uko twazigisha abandi.—Zab. 19:7.

Jya uzikoresha ufasha abandi

Mu gihe usomye ingingo runaka, ukareba videwo, cyangwa ukumva disikuru bigenewe abantu batangiye gushimishwa n’inyigisho z’ukuri, jya ureba ukuntu ushobora kubikoresha ufasha abandi. Ushobora kwibaza uti:

  • “Ni ibihe bintu byakoreshejwe kugira ngo bifashe abo iyi ngingo yateguriwe?”

  • “Ese hari urugero rwiza nshobora kwifashisha nigisha umuntu iyi nyigisho?”

  • “Ni nde iyi nyigisho ishobora gushishikaza, kandi se nayimubwira ryari?”

17. Ni ryari tuba dukwiriye gutekereza ku nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya?

17 Twebwe Abahamya ba Yehova, turishima cyane iyo twahawe ibisobanuro bishya ku nyigisho runaka yo muri Bibiliya. Ariko nanone twishimira cyane inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya kuko ari zo zadufashije kumenya ukuri. Nk’uko twabibonye, izo nyigisho zishobora no kudufasha muri iki gihe. Mu gihe umuryango wa Yehova utanze amabwiriza mashya ariko tukumva ko ibitekerezo byacu cyangwa uko twari dusanzwe dukora ibintu ari byo byiza, tujye twicisha bugufi, twibuke ko uyobora uwo muryango ari Umuremyi, Ushoborabyose kandi ufite ubwenge bwinshi cyane. Mu gihe twe n’abo dukunda duhanganye n’ibibazo, tujye twihangana kandi dutekereze ku mpamvu Imana yemera ko imibabaro ibaho. Nanone mu gihe dutekereza uko twakoresha igihe cyacu n’ubutunzi bwacu, tujye twibuka ko turi mu minsi y’imperuka kandi ko hasigaye igihe gito ngo umunsi w’imperuka uze. Nimureke inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya Yehova atwibutsa, zitume dukomeza kuba abanyabwenge kandi zidufashe gukomeza kumukorera mu budahemuka.

IZI NYIGISHO Z’IBANZE ZO MURI BIBILIYA ZAGUFASHA ZITE?

  • Yehova ni Umuremyi

  • Impamvu Imana ireka hakabaho imibabaro

  • Turi mu “minsi y’imperuka”

INDIRIMBO YA 95 Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi

a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Impamvu imibabaro yose iri hafi kurangira,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2007, ku ipaji ya 21-25.

b Reba isomo rya 8 mu gatabo Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa.

c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki tuzi ku rubanza Yehova azacira abantu mu gihe kiri imbere?,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Gicurasi 2024, ku ipaji ya 8-13.

d IBISOBANURO BY’IFOTO: Umusaza atanze igitekerezo ariko abandi basaza ntibacyemeye. Nyuma yaho, yitegereje mu kirere kirimo inyenyeri nyinshi, atekereza ukuntu Yehova ari Umuremyi ufite ubwenge bwinshi n’imbaraga nyinshi bituma abona ko ibyo Yehova ashaka ari byo by’ingenzi kuruta ibyo we ashaka.

e IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu ari kwiyigisha, none agenzuye ibimenyetso bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka, bituma ahamagara mukuru we kugira ngo amubwirize.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze