ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Kanama pp. 2-7
  • Icyo Yehova akora ngo adufashe kwihangana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo Yehova akora ngo adufashe kwihangana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ISENGESHO
  • IJAMBO RY’IMANA
  • ABAKRISTO BAGENZI BACU
  • IBYIRINGIRO
  • Jya wibuka ko Yehova ari “Imana nzima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Tujye twicisha bugufi twemere ko hari ibyo tutazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Ibaruwa yadufasha kwihangana kugeza ku mperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Yehova “akiza abafite imitima iremerewe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Kanama pp. 2-7

IGICE CYO KWIGWA CYA 32

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

Icyo Yehova akora ngo adufashe kwihangana

‘Imana igaragaza ineza ihebuje izatuma mushikama, ibahe imbaraga, kandi itume mukomera.’ —1 PET. 5:10.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice tugiye kureba ibintu Yehova yaduhaye ngo bidufashe kwihangana n’icyo twakora ngo bitugirire akamaro.

1. Kuki dukeneye kwihangana, kandi se ni nde ubidufashamo? (1 Petero 5:10)

MURI iyi minsi y’imperuka igoye, abasenga Yehova bakeneye kwihangana cyane. Bamwe baba barwaye indwara zidakira. Abandi bo bafite agahinda bitewe n’uko bapfushije abo bakundaga. Hari n’abandi batotezwa na bene wabo cyangwa bagatotezwa n’ubutegetsi (Mat. 10:​18, 36, 37). Ibibazo byose waba uhanganye na byo, jya wizera udashidikanya ko Yehova ashobora kugufasha kwihangana.—Soma muri 1 Petero 5:10.

2. Ni iki gituma Abakristo bashobora kwihangana?

2 Kwihangana ni ugukomeza kubera Yehova indahemuka, tukamukorera twishimye, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo, dutotezwa cyangwa se duhanganye n’ibishuko. Kuba twe Abakristo twihangana, ntitubiterwa n’imbaraga zacu, ahubwo ni Yehova udufasha kuko ari we ushobora kuduha “imbaraga zirenze iz’abantu” (2 Kor. 4:7). Muri iki gice, tugiye kureba ibintu bine Yehova yaduhaye bidufasha kwihangana. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo ibyo bintu bitugirire akamaro.

ISENGESHO

3. Kuki twavuga ko impano y’isengesho Yehova yaduhaye ari igitangaza?

3 Hari ikintu gitangaje Yehova yakoze kidufasha kwihangana. Yatumye dushobora kuvugana na we kandi akadutega amatwi, nubwo turi abanyabyaha (Heb. 4:16). Tekereza nawe: Dushobora gusenga Yehova igihe icyo ari cyo cyose kandi tukamubwira ikintu icyo ari cyo cyose. Ashobora kutwumva, ururimi rwose twasengamo n’agace twaba turimo kose, niyo twaba dutuye kure cyane cyangwa dufunzwe (Yona 2:​1, 2; Ibyak. 16:​25, 26). Iyo duhangayitse cyane tukumva tudashobora kubona amagambo yasobanura uko twiyumva, icyo gihe nabwo Yehova aba ashobora kutwumva akamenya icyo dushaka kuvuga (Rom. 8:​26, 27). Impano y’isengesho Yehova yaduhaye, ni igitangaza rwose!

4. Ni iki kitwizeza ko Yehova adufasha iyo tumusenze tumusaba kwihangana?

4 Yehova akoresha Ijambo rye akatwizeza ko ‘atwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ashaka’ (1 Yoh. 5:14). Ese dushobora gusaba Yehova ko adufasha kwihangana? Yego rwose! Iyo tubikoze, tuba dusabye ikintu gihuje n’ibyo ashaka. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo twihanganiye ibigeragezo dutuma Yehova asubiza umutuka, ari we Satani (Imig. 27:11). Ikindi kandi, Bibiliya igaragaza ko Yehova aba yifuza cyane ‘kwerekana imbaraga ze arengera abamukorera n’umutima wabo wose’ (2 Ngoma 16:9). Ubwo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova afite imbaraga zo kudufasha kwihangana kandi ko abyifuza cyane.—Yes. 30:18; 41:10; Luka 11:13.

5. Isengesho ridufasha rite kumva dutuje? (Yesaya 26:3)

5 Bibiliya ivuga ko iyo dusenze Yehova dushyizeho umwete tukamubwira ibiduhangayikishije, ‘amahoro y’Imana arenze cyane uko umuntu yabyiyumvisha, arinda imitima yacu n’ubwenge bwacu’ (Fili. 4:7). Reka turebe icyo ibyo bisobanura. Abantu badasenga Yehova na bo bahura n’ibibazo, kandi bashobora gukoresha uburyo butandukanye kugira ngo babyiyibagize. Urugero, bamwe bashobora gukoresha uburyo bwo gutekereza cyane, bakikuramo ibitekerezo byose, harimo n’ibibahangayikishije. Icyakora iyo babigenje batyo, baba bashobora gutuma abadayimoni bagenzura ibitekerezo byabo. (Gereranya na Matayo 12:​43-45.) Nubwo ubwo buryo bushobora gutuma abantu bumva batuje, ntibushobora gutuma babona amahoro nyakuri nk’ayo Yehova atanga. Iyo dusenze Yehova, tuba tugaragaje ko tumwiringira mu buryo bwuzuye kandi na we aduha “amahoro ahoraho.” (Soma muri Yesaya 26:3.) Bumwe mu buryo Yehova akoresha kugira ngo adufashe ni ukutwibutsa imirongo yo mu Byanditswe iduhumuriza. Ibivugwa muri iyo mirongo, bitwibutsa ko Yehova adukunda cyane kandi ko yifuza kudufasha, bigatuma twumva dutuje.—Zab. 62:​1, 2.

6. Ni ibiki wavuga mu isengesho? (Reba n’ifoto.)

6 Icyo wakora. Mu gihe uhanganye n’ibibazo, jya ubwira Yehova uko wiyumva. Jya ‘umwikoreza ibiguhangayikishije byose’ kandi umusabe kuguha amahoro (Zab. 55:22). Nanone, jya umusaba ubwenge kugira ngo umenye uko wakwitwara muri ibyo bibazo ufite (Imig. 2:​10, 11). Ikindi kandi, mu gihe usenga umusaba kwihangana, ntukibagirwe kumushimira ibyo agukorera (Fili. 4:6). Jya ushaka ibimenyetso bikwereka ko Yehova agufasha kwihanganira ibibazo ufite, maze ubimushimire. Ntukemere ko ibibazo ufite bituma utabona imigisha Yehova aguha.—Zab. 16:​5, 6.

Umuvandimwe ugeze mu zabukuru yicaye mu nzu ye ari gusenga kandi ni mu gihe cy’ubukonje bwinshi. Bibiliya irambuye ku bibero bye, ku meza iri iruhande rwe hariho icupa ririmo imiti.

Iyo usenga uba uvugisha Yehova. Iyo usoma Bibiliya Yehova aba ari kukuvugisha (Reba paragarafu ya 6)b


IJAMBO RY’IMANA

7. Gusoma Bibiliya byadufasha bite kwihangana?

7 Yehova yaduhaye Ijambo rye ngo ridufashe kwihangana. Bibiliya irimo imirongo myinshi itwizeza ko Yehova adufasha. Reka dufate urugero. Muri Matayo 6:8 hagira hati: ‘Papa wanyu aba azi icyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo mumusaba.’ Yesu ni we wivugiye ayo magambo, kandi azi neza Yehova kurusha undi muntu uwo ari we wese. Ni yo mpamvu tudakwiriye gushidikanya ko mu gihe dufite ibibazo, Yehova aba azi ibyo dukeneye kandi ko aba yiteguye kudufasha. Bibiliya irimo n’indi mirongo myinshi yatuma tubona imbaraga dukeneye kugira ngo twihangane.—Zab. 94:19.

8. (a) Tanga urugero rw’ihame ryo muri Bibiliya ryadufasha kwihangana. (b) Ni iki cyadufasha kwibuka amahame yo muri Bibiliya mu gihe tuyakeneye?

8 Amahame yo muri Bibiliya ashobora kudufasha kwihangana. Muri ayo mahame dusangamo inama zidufasha gufata imyanzuro myiza (Imig. 2:​6, 7). Urugero, Bibiliya itugira inama yo kudahangayikishwa n’ibishobora kuzabaho mu gihe kizaza, ahubwo buri munsi tukiringira Yehova (Mat. 6:34). Niba dusoma Bibiliya buri munsi kandi tugatekereza ku byo dusoma, kwibuka inama zikubiyemo bizatworohera mu gihe tugiye gufata imyanzuro cyangwa dukeneye kwihanganira ibibazo.

9. Inkuru zo muri Bibiliya zidufasha zite kwiringira ko Yehova azadufasha?

9 Nanone Bibiliya irimo inkuru z’abantu bari bameze nkatwe biringiye Yehova kandi yarabafashije (Heb. 11:​32-34; Yak. 5:17). Iyo dutekereje ukuntu Yehova yabafashije, natwe turushaho kwiringira ko azadufasha. Yehova ni ‘ubuhungiro bwacu, n’imbaraga zacu. Ni umufasha uhora yiteguye kuboneka mu gihe cy’amakuba’ (Zab. 46:1). Nanone iyo dutekereje ukuntu abagaragu ba Yehova bagaragaje ukwizera, kandi bagakomeza kumukorera nubwo bari bahanganye n’ibibazo, twumva dushaka kubigana.—Yak. 5:​10, 11.

10. Wakora iki ngo Bibiliya ikugirire akamaro?

10 Icyo wakora. Jya usoma Bibiliya buri munsi kandi wandike imirongo ubona yagufasha. Hari abantu benshi babonye ko gutangira umunsi bafata isomo ry’umunsi, bituma babona amagambo yo muri Bibiliya abatera inkunga. Mushiki wacu witwa Mariea yabonye ko ibyo ari ukuri, igihe abaganga basuzumaga ababyeyi be bombi, bagasanga barwaye kanseri. Ni iki cyamufashije kwihangana agakomeza kubitaho mu mezi ya nyuma y’ubuzima bwabo? Yaravuze ati: “Buri gitondo nasuzumaga umurongo wo mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi kandi nkawutekerezaho. Ibyo byamfashaga gutekereza kuri Yehova no ku bintu byiza byo mu Ijambo rye atwigisha, aho gutekereza gusa ku bibazo nari mfite.”—Zab. 61:2.

ABAKRISTO BAGENZI BACU

11. Iyo dutekereje ko ibibazo duhura na byo biba byarageze no ku bavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, twumva tumeze dute?

11 Yehova yaduhaye abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, kugira ngo badufashe kwihangana. Kumenya ko ibibazo duhura na byo ‘bigera ku muryango wose w’abavandimwe,’ bituma twumva ko tutari twenyine (1 Pet. 5:9). Mu by’ukuri, hari abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibibazo nk’ibyacu ariko barabyihanganira. Niba barabishoboye natwe twabishobora.—Ibyak. 14:22.

12. Abakristo bagenzi bacu badufasha bate, kandi se twe twabakorera iki? (2 Abakorinto 1:​3, 4)

12 Abavandimwe na bashiki bacu bashobora kudufasha kwihangana binyuze mu byo batubwira no mu byo badukorera. Ibyo byabaye no ku ntumwa Pawulo. Yakundaga gushimira abavandimwe na bashiki bacu bamufashije igihe yari afunzwe, akanabavuga mu mazina. Bamubwiraga amagambo yo kumuhumuriza, kandi bakamuha ibyo yabaga akeneye (Fili. 2:​25, 29, 30; Kolo. 4:​10, 11). Natwe ibyo bishobora kutubaho. Iyo duhuye n’ibibazo bidusaba kwihangana, abavandimwe na bashiki bacu baradufasha, kandi na bo iyo bibabayeho turabafasha.—Soma mu 2 Abakorinto 1:​3, 4.

13. Ni iki cyafashije mushiki wacu witwa Maya kwihangana?

13 Mu mwaka wa 2020, abapolisi bo mu Burusiya binjiye mu rugo rwa mushiki wacu witwa Maya, batangira gusaka inzu ye. Nyuma yaho yagombaga kujya kwisobanura mu rukiko ngo avuge impamvu yabwiraga abandi ibyo yizera. Maya yavuze ko muri ibyo bihe bitari byoroshye, abavandimwe na bashiki bacu bamuhumurije by’ukuri. Yaravuze ati: “Igihe numvaga nacitse intege, abavandimwe na bashiki bacu barampamagaraga cyangwa bakanyandikira bambwira ko bankunda. Nari nsanzwe nzi ko mfite umuryango munini unkunda ugizwe n’abagaragu ba Yehova. Ariko guhera mu mwaka wa 2020 narushijeho kubisobanukirwa.”

14. Abavandimwe na bashiki bacu badufasha bate kwihangana? (Reba n’ifoto.)

14 Icyo wakora. Mu gihe ufite ibibazo, byaba byiza ugize abavandimwe na bashiki bacu ubibwira kandi ukajya ukunda kumarana na bo igihe. Nanone ntugatinye gusaba abasaza ngo bagufashe. Bashobora kuba nk’aho “kwihisha umuyaga n’aho kugama imvura y’amahindu” (Yes. 32:2). Ikindi kandi, ujye wibuka ko Abakristo bagenzi bawe na bo bashobora kuba bahanganye n’ibibazo. Ubwo rero nugira uwo ufasha, nawe bizagushimisha kandi bigufashe kwihangana.—Ibyak. 20:35.

Wa muvandimwe ugeze mu zabukuru wagaragajwe ku ifoto ibanza, yicaye mu nzu ye igihe cy’ubukonje kimaze kurangira, ari kumwe n’umugabo n’umugore we n’abana babo babiri b’abakobwa, bari kuganira bishimye. Iruhande rwe hari inkoni n’amacupa arimo imiti. Umwana umwe w’umukobwa ari kumwereka igishushanyo cya Paradizo yashushanyije.

Jya umarana igihe n’abavandimwe na bashiki bacu (Reba paragarafu ya 14)c


IBYIRINGIRO

15. Ibyiringiro byafashije Yesu bite, kandi se twe bidufasha bite? (Abaheburayo 12:2)

15 Yehova yaduhaye ibyiringiro bidashidikanywaho bidufasha kwihangana (Rom. 15:13). Ibuka ukuntu ibyiringiro byafashije Yesu, akihanganira ibigeragezo bikomeye yahuye na byo ku munsi wa nyuma yamaze hano ku isi. (Soma mu Baheburayo 12:2.) Yesu yari azi ko gukomeza kuba indahemuka, byari gutuma agaragaza ko ibintu byose Satani yavuze kuri Yehova ari ibinyoma kandi ko Yehova ari we ukwiriye guhabwa icyubahiro. Nanone Yesu yari ategerezanyije amatsiko gusubira kwa Papa we mu ijuru, akaba Umwami kandi agategekana n’Abakristo 144.000 basutsweho umwuka. Natwe ibyiringiro dufite byo kuzabaho iteka mu isi nshya, bidufasha kwihanganira ibibazo ibyo ari byo byose duhura na byo muri iyi si ya Satani.

16. Ibyiringiro byafashije bite Anna kwihangana, kandi se ibyo yavuze bitwigisha iki?

16 Reka turebe ukuntu gutekereza ku bintu Ubwami bw’Imana buzakora byafashije mushiki wacu wo mu Burusiya witwa Anna. Umugabo we yarafashwe maze igihe yari ategereje kuburana baramufunga. Igihe ibyo byabaga, Anna yaravuze ati: “Gusenga no gutekereza ku byiringiro byo mu gihe kizaza byatumye ntacika intege. Ndabizi ko ibitotezo bizagira iherezo. Yehova azatsinda abanzi be, kandi natwe aduhe imigisha.”

17. Twagaragaza dute ko twishimira ibyo Yehova adusezeranya? (Reba n’ifoto.)

17 Icyo wakora. Jya ufata akanya utekereze ku bintu byiza Yehova yadusezeranyije. Jya usa n’uwireba uri mu isi nshya nziza cyane, uri kumwe n’incuti zawe n’abagize umuryango wawe, kandi buri wese yishimye. Nubikora uzabona ibigeragezo byose waba uhanganye na byo ari ‘iby’akanya gato kandi bidakomeye,’ ubigereranyije no kubaho iteka muri paradizo (2 Kor. 4:17). Nanone jya ukora uko ushoboye ubwire abandi ibyiringiro by’igihe kizaza. Tekereza ukuntu abantu badakorera Yehova bagowe! Na bo bahura n’ibibazo byinshi byo muri iyi si ya Satani, ariko ntibazi ibintu byiza Imana idusezeranya. Niyo wababwira ibintu bike gusa, bishobora gutuma bashimishwa n’ibyo Ubwami bw’Imana buzakora.

Wa muvandimwe ugeze mu zabukuru yicaye mu nzu ye, igihe cy’ubushyuhe kiri kurangira kandi ari gutekereza ku ifoto ya Paradizo iri muri tabuleti ye. Iruhande rwe hari akantu asunika kakamufasha kugenda n’amacupa menshi arimo imiti.

Jya ufata akanya utekereze ku bintu byiza Yehova azadukorera (Reba paragarafu ya 17)d


18. Kuki dukwiriye kwiringira ibyo Yehova yadusezeranyije?

18 Igihe Yobu yari amaze guhura n’ibigeragezo byinshi kandi agakomeza kuba indahemuka, yabwiye Yehova ati: “Ubu noneho menye ko ushobora byose, kandi ko nta cyo wakwiyemeza gukora ngo kikunanire” (Yobu 42:2). Yobu yamenye ko nta kintu na kimwe cyabuza Yehova gukora ibyo yasezeranyije. Natwe iyo tuzirikanye ko Yehova azakora ibyo yadusezeranyije maze agakuraho ibibazo byose, bishobora kuduha imbaraga tukihangana. Urugero, tekereza umugore umaze igihe arwaye, akaba amaze kwiheba kubera ko abaganga benshi bananiwe kumuvura. Ariko noneho, abonye umuganga w’umuhanga abantu benshi bemera, maze uwo muganga amusobanurira indwara ye n’ukuntu azamuvura. Uwo mugore yumvise ahumurijwe nubwo gukira bizamusaba igihe kirekire. Ashobora kwihangana kubera ko afite icyizere cy’uko amaherezo azakira. Natwe dushobora kwihangana kubera ko tuzi ko ibyo Imana yadusezeranyije izabikora muri Paradizo.

19. Ni ibiki byadufasha kwihangana?

19 Nk’uko twabibonye, Yehova adufasha kwihanganira ibigeragezo duhura na byo akoresheje isengesho, Ijambo rye, Abakristo bagenzi bacu n’ibyiringiro. Nidukoresha neza ibyo bintu byose Yehova yaduhaye, azadufasha kwihanganira ibibazo byose dushobora guhura na byo muri iki gihe. Tuzakomeza kwihangana kugeza igihe isi ya Satani n’imibabaro yose bizaba bitakiriho.—Fili. 4:13.

NI MU BUHE BURYO YEHOVA ADUFASHA KWIHANGANA AKORESHEJE . . .

  • isengesho n’Ijambo rye?

  • Abakristo bagenzi bacu?

  • ibyiringiro?

INDIRIMBO YA 33 Ikoreze Yehova umutwaro wawe

a Amazina amwe n’amwe yo muri iki gice yarahinduwe.

b IBISOBANURO BY’IFOTO.: Umuvandimwe ugeze mu zabukuru, akomeje kwihangana no kuba indahemuka umunsi ku wundi.

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe ugeze mu zabukuru, akomeje kwihangana no kuba indahemuka umunsi ku wundi.

d IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe ugeze mu zabukuru, akomeje kwihangana no kuba indahemuka umunsi ku wundi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze