IGICE CYO KWIGWA CYA 40
INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo
Yehova ni we utuma tugira “ibyishimo byinshi”
“ Nzajya ku . . . Mana ituma ngira ibyishimo byinshi.”—ZAB. 43:4.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiradufasha kumenya ibintu bishobora gutuma tubura ibyishimo n’ibyadufasha kongera kubigira mu gihe twari twabibuze.
1-2. (a) Abantu benshi bo muri iki gihe biyumva bate? (b) Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?
MURI iyi si, abantu bakora ibishoboka byose kugira ngo bagire ibyishimo. Ariko nubwo nta cyo baba batakoze, nta byo babona. Abenshi baba bafite agahinda kenshi kandi bakumva katazigera gashira. Bamwe mu basenga Yehova na bo bashobora kumva bameze batyo. Kubera ko turi mu “minsi y’imperuka,” dushobora guhura n’ibibazo bikomeye ‘bikatugora kubyihanganira,’ ndetse tukaba twahangayika.—2 Tim. 3:1.
2 Muri iki gice, tugiye kureba ibintu bishobora gutuma tubura ibyishimo n’ibyadufasha kongera kubigira mu gihe twari twabibuze. Ariko reka tubanze turebe aho twakura ibyishimo nyakuri.
AHO TWAKURA IBYISHIMO NYAKURI
3. Ibyaremwe bitwigisha iki kuri Yehova? (Reba n’amafoto.)
3 Yehova ahora yishimye. Aba yifuza ko natwe twishima kandi tukagira umunezero. Ni yo mpamvu yaremye ibintu byinshi bidushimisha. Urugero, turishima iyo tubonye isi yacu nziza iriho amabara menshi, tukishimira kureba inyamaswa zirimo zikina kandi dushimishwa no kurya ibyokurya dukunda. Rwose Imana iradukunda kandi ishaka ko twishimira ubuzima.
Baby elephant: Image © Romi Gamit/Shutterstock; penguin chicks: Vladimir Seliverstov/500px via Getty Images; baby goats: Rita Kochmarjova/stock.adobe.com; two dolphins: georgeclerk/E+ via Getty Images
Iyo tubonye inyamaswa ziri gukina, twibuka ko Yehova ari Imana igira ibyishimo (Reba paragarafu ya 3)
4. (a) Kuki Yehova akomeza kugira ibyishimo nubwo abona imibabaro yose yo muri iyi si? (b) Ni iyihe mpano Yehova yaduhaye? (Zaburi 16:11)
4 Nubwo Yehova ari “Imana igira ibyishimo,” azi neza ibibazo n’imibabaro byo muri iyi si (1 Tim. 1:11). Ariko ntajya yemera ko bimubuza gukomeza kugira ibyishimo. Azi ko imibabaro yose iriho izamara igihe gito, kuko we ubwe yamaze gushyiraho itariki izarangirira. Akomeje kwihangana kugeza icyo gihe, ubwo azakuraho agahinda kose n’imibabaro, bikavaho burundu. Hagati aho, aba abona ibibazo duhura na byo kandi aba yifuza kubidufashamo. Adufasha ate? Kimwe mu byo akora kugira ngo adufashe, ni uko aduha impano y’ibyishimo. (Soma muri Zaburi ya 16:11.) Reka turebe ukuntu iyo mpano y’ibyishimo yayihaye n’Umwana we, ari we Yesu.
5-6. Ni iki gituma Yesu agira ibyishimo?
5 Mu bo Yehova yaremye bose, Yesu ni we ugira ibyishimo byinshi kubarusha. Kubera iki? Reka turebe impamvu ebyiri. (1) “Ni we shusho y’Imana itaboneka,” bikaba bisobanura ko ameze neza neza nka Papa we, akaba ari na yo mpamvu ahora yishimye (Kolo. 1:15; 1 Tim. 6:15). (2) Yamaranye igihe kinini cyane na Papa we kandi Papa we ni we ibyishimo nyakuri biturukaho.
6 Igihe cyose Yesu yishimira gukora ibyo Papa we amusabye gukora (Imig. 8:30, 31; Yoh. 8:29). Kuba abera Yehova indahemuka, bituma amukunda kandi akamwemera.—Mat. 3:17.
7. Ni iki cyadufasha kugira ibyishimo nyakuri?
7 Natwe icyadufasha kugira ibyishimo nyakuri, ni ugukomeza kuba incuti za Yehova, we ibyishimo biturukaho. Uko turushaho kumara igihe kinini twiga ibyerekeye Yehova kandi tukamwigana, ni ko turushaho kugira ibyishimo. Nanone tuzagira ibyishimo nidukora ibyo Imana ishaka kandi tukamenya ko itwemeraa (Zab. 33:12). Ariko se twakora iki niba hari igihe twumva twabuze ibyishimo cyangwa akaba ari uko duhora twumva tumeze? Ese ibyo byaba bigaragaza ko Imana itatwemera? Oya rwose! Ntidutunganye kandi rimwe na rimwe tugira agahinda, tukababara kandi tukiheba. Ibyo Yehova abizi neza (Zab. 103:14). Reka turebe ibintu bishobora gutuma tubura ibyishimo n’icyo twakora kugira ngo twongere kubigira.
NTUKEMERE KO HAGIRA IKINTU NA KIMWE KIKUBUZA IBYISHIMO
8. Ibibazo duhura na byo bishobora kutugiraho izihe ngaruka?
8 Ikintu cya 1 cyatubuza ibyishimo: Ibibazo duhura na byo. Ese waba uhanganye n’ibitotezo? Ese waba warahuye n’ibiza, ibibazo by’ubukene, uburwayi, cyangwa ufite ibibazo biterwa n’izabukuru? Iyo duhuye n’ibibazo nk’ibyo, cyane cyane ibyo tudashobora kugira icyo dukoraho, dushobora kubura ibyishimo. Bibiliya na yo ivuga ko ‘iyo umuntu afite agahinda mu mutima yiheba’ (Imig. 15:13). Umusaza w’itorero witwa Babis, wapfushije mukuru we n’ababyeyi be bombi mu gihe cy’imyaka ine gusa, yaravuze ati: “Numvaga nigunze kandi nta muntu n’umwe wamfasha. Icyakora na mbere y’uko bapfa, hari igihe numvaga mpangayitse cyane kubera ko nifuzaga kumarana na bo igihe, ariko ibintu byinshi nabaga ndimo bigatuma ntabishobora.” Natwe ibibazo tuba duhanganye na byo bishobora kuturemerera cyane ku buryo twumva tunaniwe kandi tugacika intege.
9. Ni iki cyadufasha kongera kugira ibyishimo? (Yeremiya 29:4-7, 10)
9 Icyadufasha kongera kugira ibyishimo. Ikintu cyadufasha kongera kugira ibyishimo, ni ugushyira mu gaciro no kwishimira ibyo dufite. Abantu bo muri iyi si bavuga ko udashobora kwishima udafite ibyo wifuza byose. Ariko ibyo si ukuri. Urugero, Yehova yabwiye Abayahudi bari barajyanywe i Babuloni ku ngufu ko bagombaga kwemera ubuzima bari barimo mu gihugu cy’amahanga, bagakora ibishoboka byose ngo babwishimire. (Soma muri Yeremiya 29:4-7, 10.) Ibyo bitwigisha iki? Jya ugerageza kwemera uko ubayeho kandi wishimire ibintu byiza ufite. Jya wibuka ko Yehova atazagutererana. Azakomeza kugufasha (Zab. 63:7; 146:5). Urugero, hari mushiki wacu witwa Effie ushimira Yehova cyane kubera ukuntu yamufashije. Yagize impanuka ikomeye iramumugaza, ku buryo adashobora kugenda. Icyakora, yaravuze ati: “Yehova, abagize umuryango wanjye n’abavandimwe na bashiki bacu, baramfashije cyane kandi bantera inkunga. Ngerageza gukomeza kurangwa n’ibyishimo, kugira ngo mbereke ko mbashimira ibyo bankoreye n’ibyo bakomeje kunkorera.”
10. Kuki dushobora kugira ibyishimo nubwo twaba dufite ibibazo?
10 Nubwo twaba tubayeho mu buryo tutishimiye, tukagerwaho n’ibintu bibabaje cyane, cyangwa bikagera ku bagize umuryango wacu, dushobora gukomeza kugira ibyishimob (Zab. 126:5). Kubera iki? Ni ukubera ko ibyishimo byacu bidaterwa n’uko tubayeho. Umupayiniya witwa Maria yaravuze ati: “Iyo ukomeje kugira ibyishimo mu gihe ufite ibibazo, ntibiba bigaragaza ko wirengagije uko wiyumva. Ahubwo biba bisobanuye ko uba ucyibuka amasezerano ya Yehova. Papa wacu wo mu ijuru adufasha gukomeza kwishima nubwo twaba dufite ibibazo.” Ujye wibuka ko nubwo muri iki gihe waba ufite ibibazo bigukomereye cyane, bitazakomeza kubaho. Vuba aha, Yehova azavanaho ibibazo byose biduteza imibabaro n’agahinda, ku buryo tuzabyibagirwa.
11. Ibyabaye kuri Pawulo byagufasha bite?
11 None se twakora iki mu gihe dutangiye gutekereza ko ibibazo dufite bigaragaza ko Yehova atatwemera? Mu gihe bitubayeho, gutekereza ku bandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka bahuye n’ibibazo bikomeye, bishobora kudufasha. Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Yesu ubwe ni we wari waramutoranyije kugira ngo amenyeshe ukuri abantu bo ‘mu bindi bihugu, abami n’Abisirayeli’ (Ibyak. 9:15). Mbega ukuntu yari yarahawe inshingano nziza cyane! Ariko ibyo ntibyari bivuze ko nta bibazo yahuraga na byo (2 Kor. 11:23-27). None se ibibazo byinshi Pawulo yahoranaga, byaba byaragaragazaga ko Yehova atamwemeraga? Oya rwose! Ahubwo kuba yarihanganye byagaragazaga ko Yehova yamuhaga imigisha (Rom. 5:3-5). Noneho tekereza ku bibazo ufite. Nawe ukomeza gukorera Yehova mu budahemuka nubwo ufite ibibazo byinshi. Ubwo rero, ushobora kwizera udashidikanya ko akwemera.
12. Ni mu buhe buryo kudashobora gukora ibyo twifuzaga gukora mu murimo wa Yehova bishobora kutubuza ibyishimo?
12 Ikintu cya 2 cyatubuza ibyishimo: Kudashobora gukora ibyo twifuza gukora mu murimo wa Yehova (Imig. 13:12). Kuba dukunda Yehova kandi tukaba twifuza kumushimira, bituma twishyiriraho intego z’ibyo twakora mu murimo we. Ariko iyo habaye impamvu zituma tudashobora kugera ku ntego twishyiriyeho, twumva ducitse intege (Imig. 17:22). Umupayiniya witwa Holly yaravuze ati: “Nashakaga kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, kujya gukorera umurimo mu kindi gihugu, cyangwa gukora ku mushinga w’ubwubatsi w’i Ramapo. Ariko nahuye n’ibibazo bituma ntashobora kugera kuri izo ntego. Numvise ncitse intege. Iyo umuntu yifuza gukora ibintu runaka mu murimo wa Yehova ariko ntibishoboke, biramubabaza cyane.” Hari abagaragu ba Yehova benshi na bo biyumva batyo.
13. Mu gihe hari impamvu zituma tudashobora gukora ibyo twifuzaga gukora, ni izihe ntego zindi dushobora kwishyiriraho?
13 Icyadufasha kongera kugira ibyishimo. Tujye twibuka ko Yehova atadusaba gukora ibirenze ibyo dushoboye. Nta nubwo aduha agaciro bitewe n’ubwinshi bw’ibyo dukora mu murimo we. Ashaka ko dukomeza kuba abantu biyoroshya kandi b’indahemuka (Mika 6:8; 1 Kor. 4:2). Nubwo twaba tudashoboye gukora ibyo twifuzaga gukora byose mu murimo we, anezezwa cyane no kubona duhatanira kumushimisha, haba mu byo dutekereza, mu byifuzo byacu ndetse no mu mico ituranga. Ese ubwo byaba bishyize mu gaciro kumva ko tugomba gukora ibirenze ibyo Yehova yifuza ko tumukorera?c Oya rwose. Ubwo rero, niba hari impamvu zituma udakora ibyo wifuzaga gukora mu murimo wa Yehova, jya utekereza ku bindi bintu ushoboye wakora. Ushobora gutoza abakiri bato cyangwa ugatera inkunga abageze mu zabukuru. Ushobora nanone kwishyiriraho intego yo kujya gusura umuntu cyangwa ukamuhamagara kuri terefone cyangwa ukamwoherereza mesaje yo kumutera inkunga. Iyo ukoze ibintu nk’ibyo ushoboye gukora, Yehova aguha umugisha, agatuma ugira ibyishimo. Nanone ujye wibuka ko vuba aha cyane, igihe tuzaba turi mu isi nshya, hari ibintu byinshi tuzakorera Yehova tutigeze dutekereza ko twashobora. Holly twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo ntangiye gucika intege, ndongera ngatekereza, nkibuka ko nzabaho iteka. Igihe nzaba ndi mu isi nshya, Yehova azamfasha nshobore gukora bimwe mu byo nifuza kumukorera.”
14. Ni iki kindi gishobora kutubuza ibyishimo?
14 Ikintu cya 3 cyatubuza ibyishimo: Gukabya kwinezeza. Ku mbuga nkoranyambaga dushobora kuhasanga abantu basa naho bishimye cyane bitewe n’uko igihe cyose baba bari kwinezeza. Ibyo bishobora gutuma dutangira kwibwira ko nidukora ibintu byose dukunda, tukagura ibyo twifuza byose kandi tugatemberera ahantu henshi, ari bwo tuzagira ibyishimo nyakuri. Ubusanzwe kwishimira ibintu nk’ibyo, nta kibi kirimo. Yehova yaturemye mu buryo butuma twishimira ibintu byiza. Icyakora abantu benshi babonye ko ibintu batekereza ko byabashimisha, ari byo bibabuza kugira ibyishimo. Umupayiniya witwa Eva yaravuze ati: “Iyo uhora utekereza gusa ku bintu byo kwinezeza, uhora ushaka ibyiza kurushaho.” Gukabya kwinezeza bishobora gutuma dusigara twumva tutishimye kandi n’icyo twifuzaga tutakibonye.
15. Ibyabaye ku Mwami Salomo bitwigisha iki?
15 Ku birebana n’ingaruka mbi ziterwa no gukabya kwinezeza, hari icyo twakwigira ku byabaye ku Mwami Salomo. Yagerageje gushaka ibyishimo akora ibyo yifuzaga byose, urugero nko kurya ibyokurya byiza, kumva umuzika mwiza no gutunga ibintu byiza byose byashoboraga kugurwa mu gihe cye. Ariko ibyo byose ntibyigeze bituma agira ibyishimo. Yaravuze ati: “Ijisho ntirihaga kureba, n’ugutwi ntiguhaga kumva” (Umubw. 1:8; 2:1-11). Hari abantu batekereza ko baramutse bafite amafaranga kandi bagakora ibyo bifuza byose, bagira ibyishimo. Ariko icyo ni ikinyoma. Ni nk’uko waba ufite amafaranga y’amiganano ukumva ko ashobora gutuma ugura ibyo wifuza byose.
16. Ni mu buhe buryo kwita ku bandi bituma twongera kugira ibyishimo? (Reba n’amafoto.)
16 Icyadufasha kongera kugira ibyishimo. Yesu yatwigishije ko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak. 20:35). Umusaza w’itorero witwa Alekos yaravuze ati: “Ngerageza gukora utuntu duto duto kugira ngo mfashe abandi. Uko ndushaho gufasha abandi ni ko ntakomeza kwitekerezaho, maze nkagira ibyishimo.” None se ni iki wakora ngo ufashe abandi? Urugero, niba ubonye ko hari umuntu ubabaye, ujye umuganiriza umutere inkunga. Ushobora kudakemura ibibazo afite, ariko ukamuhumuriza, bitewe n’uko wamuteze amatwi, ukamugirira impuhwe kandi ukamwibutsa kwikoreza Yehova ibimuhangayikishije byose (Zab. 55:22; 68:19). Nanone ushobora kumufasha kumva ko Yehova atamutereranye (Zab. 37:28; Yes. 59:1). Ushobora no kumusaba ukamukorera ikintu gifatika, urugero nko kumutekera cyangwa kumukorera undi murimo. Jya umutumira mujyane kubwiriza kuko na byo bituma umuntu yongera kugira ibyishimo. Jya wemera ko Yehova agukoresha kugira ngo utere abandi inkunga. Kwita ku bandi aho guheranwa n’ibibazo dufite, bituma tugira ibyishimo nyakuri.—Imig. 11:25.
Aho kwibanda ku bintu wifuza, ujye wibanda ku byo abandi bakeneye (Reba paragarafu ya 16)d
17. Twakora iki niba dushaka kugira ibyishimo nyakuri? (Zaburi 43:4)
17 Niturushaho kumenya Papa wacu wo mu ijuru kandi tugakora ibimushimisha, tuzagira ibyishimo nyakuri. Bibiliya itwizeza ko Yehova ari we utuma tugira “ibyishimo byinshi.” (Soma muri Zaburi ya 43:4.) Ubwo rero nubwo twaba dufite ibibazo byinshi, ntitugomba guhangayika cyangwa ngo bidutere ubwoba. Niba Yehova ari incuti yacu magara, azadufasha tugire ibyishimo iteka, kuko ari we biturukaho.—Zab. 144:15.
INDIRIMBO YA 155 Tuzishima iteka ryose
a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Jya ushakira ibyishimo kuri Yehova.”
b Niba ushaka urugero, jya ku rubuga rwa jw.org urebe ikiganiro cya Dennis Christensen na Irina, cyasohotse muri Raporo ya 5 y’Inteko Nyobozi 2023.
c Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Itoze kwitega ibintu bishyize mu gaciro kandi ugire ibyishimo,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2008.
d IBISOBANURO BY’AMAFOTO.: Mushiki wacu yiguriye ibintu byinshi, ariko yarushijeho kugira ibyishimo igihe yaguriraga indabo mushiki wacu ugeze mu zabukuru, ukeneye guterwa inkunga.