ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Ukwakira pp. 12-17
  • Urukundo rw’Imana ruhoraho iteka ryose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urukundo rw’Imana ruhoraho iteka ryose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • NTUKIBAGIRWE KO KUBA YEHOVA ADUKUNDA ARI INYIGISHO Y’IBANZE YO MURI BIBILIYA
  • JYA UTEKEREZA KU KUNTU YEHOVA ‘AGUKUNDA’
  • JYA USOBANUKIRWA IKIGUTERA GUSHIDIKANYA
  • IYEMEZE GUKOMEZA KUBA INDAHEMUKA
  • Yehova agukunda urukundo rurangwa n’ubwuzu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Jya wemera udashidikanya ko Yehova agukunda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Uko wakwikuramo ibitekerezo biguca intege
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Yehova atugaragariza urukundo rudahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Ukwakira pp. 12-17

IGICE CYO KWIGWA CYA 41

INDIRIMBO YA 108 Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu

Urukundo rw’Imana ruhoraho iteka ryose

“ Nimushimire Yehova kuko ari mwiza. Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”—ZAB. 136:1.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Kuba Yehova adukunda ni inyigisho y’ibanze yo muri Bibiliya. Iki gice kiri budusobanurire impamvu kubyibuka bishobora kudukomeza, mu gihe dufite ibibazo.

1-2. Ni ikihe kibazo Abakristo benshi baba bahanganye na cyo?

TEKEREZA ubwato buri kugenda mu muyaga ukaze. Imiraba ikomeye cyane iri kubutwara hirya no hino. Hatagize umanurira mu mazi icyuma gitsika ubwato, ubwo bwato bwajya aho iyo miraba ibujyanye hose. Icyo cyuma gitsika ubwato gituma buguma hamwe mu gihe hari umuyaga ukomeye, maze imiraba ntibujyane aho ari ho hose.

2 Nawe mu gihe ufite ibibazo bikomeye cyane, ushobora kumva umeze nk’ubwo bwato. Ibyiyumvo byawe bishobora guhora bihindagurika cyane. Umunsi umwe ushobora kuba wumva ko Yehova agukunda kandi agushyigikiye, undi munsi ugatangira kwibaza niba anabona ibibazo uhura na byo (Zab. 10:1; 13:1). Incuti yawe ishobora kukubwira amagambo aguhumuriza maze ukamara igihe runaka wumva umeze neza (Imig. 17:17; 25:11). Ariko nyuma ushobora kongera gushidikanya niba Yehova agufasha. Ushobora no gutekereza ko Yehova atakigukunda. None se mu gihe uhanganye n’ibibazo nk’ibyo, ni gute wakoresha icyuma gitsika ubwato cyo mu buryo bw’ikigereranyo? Mu yandi magambo, ni iki wakora ngo urusheho kwizera ko Yehova agukunda kandi agushyigikira, ndetse ugakomeza kubyizera?

3. ‘Urukundo rudahemuka’ ruvugwa muri Zaburi ya 31:7 no mu ya 136:​1, rusobanura iki? Kuki twavuga ko Yehova ari we urugaragaza kurusha abandi bose? (Reba n’ifoto.)

3 Mu gihe uhanganye n’ibibazo, kimwe mu byo wakora kugira ngo ukomere, mbese umere nk’umanuriye mu mazi icyuma gitsika ubwato, ni ukwibuka urukundo rudahemuka rwa Yehova. (Soma muri Zaburi ya 31:7; 136:1.) Amagambo ‘urukundo rudahemuka’ yerekeza ku rukundo rukomeye kandi rudashira umuntu akunda undi. Yehova ni we ugaragaza urukundo rudahemuka kurusha abandi bose. Bibiliya ivuga ko afite “urukundo rwinshi rudahemuka” (Kuva 34:​6, 7). Nanone igira iti: “Yehova . . . urukundo rudahemuka ugaragariza abagusenga bose ni rwinshi” (Zab. 86:5). Tekereza icyo ibyo bisobanura: Nta na rimwe Yehova ajya atererana abagaragu be b’indahemuka. Nk’uko icyuma gitsika ubwato kibukomeza, nawe niwibuka ko Yehova ari indahemuka mu gihe uzaba uhanganye n’ibibazo bikomeye, bishobora kuzagukomeza.—Zab. 23:4.

Icyuma gitsika ubwato kiri mu nyanja kiziritse ku bwato, kugira ngo imiraba itabujyana hirya no hino.

Nk’uko icyuma gitsika ubwato gituma bukomeza kuguma hamwe igihe hari imiraba ikomeye, iyo dukomeje kwizera ko Yehova adukunda, turakomera mu gihe duhanganye n’ibibazo (Reba paragarafu ya 3)


NTUKIBAGIRWE KO KUBA YEHOVA ADUKUNDA ARI INYIGISHO Y’IBANZE YO MURI BIBILIYA

4. Tanga urugero rw’inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, kandi usobanure impamvu iyo tuzemera tudashidikanya, nta wushobora kuzidukuramo.

4 Mu gihe uhanganye n’ibibazo, ikindi kintu wakora kugira ngo ukomere, mbese umere nk’umanuriye mu mazi icyuma gitsika ubwato, ni ukwibuka ko kuba Yehova adukunda ari inyigisho y’ibanze yo muri Bibiliya. Iyo bavuze “inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya,” wumva iki? Birashoboka ko utekereza inyigisho wamenye igihe wigaga Ijambo ry’Imana. Urugero, wamenye ko izina ry’Imana ari Yehova, ko Yesu ari Umwana w’ikinege w’Imana, ko abapfuye nta cyo bazi kandi ko isi izahinduka paradizo abantu bakayibaho iteka (Zab. 83:18; Umubw. 9:5; Yoh. 3:16; Ibyah. 21:​3, 4). Igihe wemeraga ko izo nyigisho ari ukuri, warazizeye ku buryo nta washoboraga kuzigukuramo. Kubera iki? Ni ukubera ko wasobanukiwe ko izo nyigisho zishingiye ku bimenyetso bifatika. Reka dusuzume ukuntu kwibuka ko kuba Yehova adukunda ari inyigisho y’ibanze yo muri Bibiliya, bishobora kugufasha ukareka gutekereza ko Yehova adaha agaciro ibibazo uhanganye na byo kandi ko atabibona.

5. Sobanura uko umuntu areka inyigisho z’ikinyoma.

5 Igihe watangiraga kwiga Bibiliya, ni iki cyagufashije kureka inyigisho z’ibinyoma? Birashoboka ko wagereranyije ibyo wigiye mu idini wari urimo n’ibyo wigaga muri Bibiliya. Reka dufate urugero: Tuvuge ko wizeraga ko Yesu ari Imana Ishoborabyose. Ariko igihe wigaga Bibiliya, waribajije uti: “Ese iyi nyigisho ni ukuri koko?” Umaze kumenya icyo Bibiliya ibivugaho, wamenye ko Yesu atari Imana. Wahise ureka iyo nyigisho y’ikinyoma uyisimbuza inyigisho yo muri Bibiliya, ivuga ko Yesu ari “imfura mu byaremwe byose,” akaba n’“Umwana w’ikinege w’Imana” (Kolo. 1:15; Yoh. 3:18). Birumvikana ko inyigisho z’ikinyoma dushobora kuzigereranya n’“inkuta zikomeye,” kuzisenya bikaba bitoroshye (2 Kor. 10:​4, 5). Ariko igihe wari umaze kumenya inyigisho z’ukuri, ni nkaho wari usenye izo nkuta. Ntiwongeye kwemera inyigisho z’ikinyoma.—Fili. 3:13.

6. Ni iki cyagufasha kwizera udashidikanya ko ‘urukundo rudahemuka rwa Yehova ruhoraho iteka ryose’?

6 Ibintu nk’ibyo ushobora kubikora no ku bijyanye n’icyo Bibiliya yigisha ku rukundo rwa Yehova. Igihe ufite ibibazo ugatangira gushidikanya ko Yehova agukunda, jya wibaza uti: “Ese ibyo ntekereza bifite ishingiro?” Ibyo bitekerezo byo gushidikanya ko Yehova agukunda, jya ubigereranya n’amagambo ari muri Zaburi ya 136:​1, iki gice gishingiyeho. Kuki uwo murongo uvuga ko urukundo rwa Yehova “rudahemuka?” Kuki amagambo ngo: “Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,” asubirwamo inshuro zigera kuri 26 muri iyo zaburi? Nk’uko twabibonye, kuba Yehova agaragariza urukundo rudahemuka abagaragu be, ni inyigisho y’ibanze yo muri Bibiliya kimwe n’izindi nyigisho zo mu Ijambo ry’Imana wemeye bitakugoye. Igitekerezo cy’uko Yehova abona ko nta gaciro ufite, cyangwa ko atagukunda ni ikinyoma. Jya wamagana iyo nyigisho y’ikinyoma nk’uko waretse izindi nyigisho zose z’ikinyoma.

7. Tanga ingero z’imirongo ishobora kukwizeza ko Yehova agukunda.

7 Bibiliya irimo ibindi bimenyetso bifatika byemeza ko Yehova adukunda. Urugero, Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Murusha agaciro ibishwi byinshi” (Mat. 10:31). Yehova na we ubwe yabwiye abantu be ati: “Nzagukomeza, rwose nzagufasha. Nzagufata n’ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka ngukomeze” (Yes. 41:10). Tekereza ukuntu ayo magambo asobanutse neza. Yesu ntiyavuze ati: “Mushobora kuba murusha agaciro ibishwi byinshi.” Na Yehova ntiyavuze ati: “Nshobora kuzagufasha.” Ahubwo Yesu yaravuze ati: “Murusha agaciro ibishwi byinshi” na Yehova aravuga ati: “Nzagufasha.” Mu gihe uhanganye n’ibibazo ugatangira gushidikanya niba Yehova agukunda, imirongo nk’iyo izatuma wumva uhumurijwe, ariko nanone igufashe kwemera ko Yehova agukunda. Ibivugwamo bishingiye ku bimenyetso bifatika. Nusenga Yehova ukamubwira ibintu uri gushidikanyaho, kandi ugatekereza witonze ku mirongo tumaze kubona, nawe ushobora kuzavuga amagambo ari muri 1 Yohana 4:​16, agira ati: “Twamenye urukundo Imana idukunda, kandi turarwizera.”a

8. Wakora iki mu gihe wongeye gushidikanya ko Yehova agukunda?

8 Ariko se wakora iki uramutse wongeye gushidikanya wibaza niba Yehova agukunda? Jya ugereranya ibyiyumvo ufite n’ibintu uzi kuri Yehova. Ibyiyumvo bitandukanye n’ibimenyetso bifatika. Ibyiyumvo birahindagurika, ariko ibimenyetso bifatika byo ntibihinduka. Ubwo rero, urukundo Yehova adukunda ntiruhindagurika kuko rushingiye ku bimenyetso bifatika tubona muri Bibiliya. Turamutse tutemera ko Yehova adukunda, twaba twirengagije umuco we w’ingenzi cyane w’urukundo.—1 Yoh. 4:8.

JYA UTEKEREZA KU KUNTU YEHOVA ‘AGUKUNDA’

9-10. Igihe Yesu yavugaga amagambo ari muri Yohana 16:​26, 27 agira ati: “Papa wo mu ijuru ubwe arabakunda,” ni iki yashakaga kuvuga? (Reba n’ifoto.)

9 Dushobora kumenya byinshi ku bijyanye n’urukundo rwa Yehova, dutekereje ku magambo Yesu yabwiye abigishwa be agira ati: “Papa wo mu ijuru ubwe arabakunda.” (Soma muri Yohana 16:​26, 27.) Yesu ntiyavuze ayo magambo ashaka gusa ko abigishwa be bumva bishimye. Kandi koko niyo dusomye imirongo ibanziriza iyo, tumenya ko igihe Yesu yavugaga ayo magambo, atavugaga ibirebana n’ukuntu abigishwa be biyumvaga, ahubwo yavugaga ibirebana n’isengesho.

10 Yesu yari amaze kubwira abigishwa be ko bari kujya basenga mu izina rye, aho kumusenga (Yoh. 16:​23, 24). Byari ngombwa ko ibyo babisobanukirwa neza. Igihe Yesu yari kuba amaze kuzuka, abigishwa be bashoboraga kumva ko ari we bajya basenga. Nubundi kandi bari bazi ko ari incuti yabo. Bashoboraga gutekereza ko kubera ukuntu yabakundaga, yari kwifuza kumva amasengesho yabo, hanyuma akabwira Papa we ibyo basabye. Icyakora, Yesu yavuze ko batagombaga gutekereza batyo. Kubera iki? Yarababwiye ati: “Papa wo mu ijuru ubwe arabakunda.” Ibyo bigaragaza ko Yesu yarimo abigisha ko Yehova ubwe yifuzaga kumva amasengesho yabo. Icyo ni kimwe mu bintu bidahinduka dusanga mu nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya ku birebana n’isengesho. Tekereza icyo ibyo bikurebaho: Igihe wigaga Bibiliya wamenye Yesu kandi uramukunda (Yoh. 14:21). Ariko kimwe n’abo bigishwa bo mu kinyejana cya mbere, ushobora gusenga Imana wizeye udashidikanya ko ‘yo ubwayo igukunda.’ Igihe cyose usenze Yehova uba ugaragaje ko ubyizera.—1 Yoh. 5:14.

Amafoto: Umuvandimwe wicaye hanze arimo gusenga Yehova afite ukwizera, amubwira ibintu bitatu by’ingenzi. 1. Umugore we ari mu buriri ararwaye none amushyiriye ibyokurya. 2. Arimo kwigisha Bibiliya umukobwa we ukiri muto. 3. Arimo kugenzura impapuro zigaragaza uko yakoresheje amafaranga.

Ushobora gusenga Yehova wizeye udashidikanya ko we ‘ubwe agukunda’ (Reba paragarafu ya 9 n’iya 10)b


JYA USOBANUKIRWA IKIGUTERA GUSHIDIKANYA

11. Kubera iki Satani yakwishima turamutse dushidikanyije ko Yehova adukunda?

11 None se ni iki gituma dushidikanya, twibaza niba Yehova adukunda? Ushobora guhita usubiza ko ari Satani, kandi mu rugero runaka byaba ari ukuri. Satani aba ashaka ‘kuduconshomera’ kandi iyo dushidikanyije ko Yehova adukunda biramushimisha (1 Pet. 5:8). Kubera ko Yehova adukunda, yatanze incungu. Ariko Satani we aba ashaka ko twumva ko turi abanyabyaha cyane ku buryo iyo ncungu nta cyo yatumarira (Heb. 2:9). None se iyo dushidikanyije ko Yehova adukunda, ni nde wishima? Ni Satani. Kandi se ni nde wishima iyo ducitse intege tukareka gukorera Yehova? Ni Satani. Satani aba ashaka ko dutekereza ko Yehova atadukunda, kandi ari we adakunda. Mu by’ukuri, Yehova ntakunda Satani. Icyakora rimwe mu ‘mayeri’ akomeye akoresha, ni ukugerageza gutuma twumva ko Yehova adashobora kudukunda kandi ko yarangije kuducira urubanza (Efe. 6:11). Iyo dusobanukiwe neza icyo Satani umwanzi wacu ashaka, turushaho kwiyemeza ‘kumurwanya.’—Yak. 4:7.

12-13. Ni mu buhe buryo icyaha twarazwe gishobora gutuma dushidikanya ko Yehova adukunda?

12 Hari ikindi kintu gishobora gutuma dushidikanya ko Yehova adukunda. Icyo kintu ni ikihe? Ni icyaha twarazwe (Zab. 51:5; Rom. 5:12). Icyo cyaha cyatumye abantu badakomeza kugirana ubucuti n’Imana. Nanone cyagize ingaruka ku kuntu dutekereza, uko twiyumva no ku mubiri wacu.

13 Icyaha twarazwe kigira ingaruka mbi ku byiyumvo byacu, kigatuma twicira urubanza, tugahangayika, tukumva tudatekanye kandi dufite isoni. Dushobora kwiyumva dutyo iyo twakoze icyaha. Nanone ibyiyumvo nk’ibyo dushobora kubigira kubera ko duhora twibuka ko tudatunganye, tukaba tutameze nk’uko Imana yifuzaga ko tumera igihe yaturemaga (Rom. 8:​20, 21). Nk’uko imodoka ifite ipine ritarimo umwuka idashobora kugenda neza nk’uko uwayikoze yabyifuzaga, natwe kuba tudatunganye bituma mu byo dukora byose, tutagera ku kigero Imana yifuzaga ko tugeraho. Ntibitangaje rero kuba hari igihe dushidikanya twibaza niba Yehova adukunda. Ibyo nibitubaho tujye twibuka ko ari ‘Imana ikomeye kandi iteye ubwoba, igaragariza urukundo rudahemuka abayikunda, bakurikiza amategeko yayo.’—Neh. 1:5.

14. Ni mu buhe buryo gutekereza ku ncungu bishobora kudufasha kurwanya igitekerezo cy’uko Yehova adashobora kudukunda? (Abaroma 5:8) (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Jya wirinda ‘imbaraga z’icyaha zishukana.’”)

14 Mu by’ukuri, hari igihe dushobora gutekereza ko Yehova adashobora kudukunda. Kandi koko ntiyari akwiriye kudukunda. Ni yo mpamvu kuba adukunda ari ibintu byihariye. Nta kintu cyiza twakora ngo dutume Yehova yumva ategetswe kudukunda. Nubwo bimeze bityo ariko, yatanze incungu kugira ngo atubabarire ibyaha byacu, kandi impamvu yayitanze ni uko adukunda (1 Yoh. 4:10). Nanone ujye wibuka ko Yesu yaje gukiza abanyabyaha, atari abantu batunganye. (Soma mu Baroma 5:8.) Nta n’umwe muri twe ushobora gukora ibintu mu buryo butunganye kandi na Yehova ntabitwitezeho. Iyo dusobanukiwe neza ko icyaha twarazwe gishobora gutuma dushidikanya ko Yehova adukunda, bituma turushaho kwiyemeza kurwanya ibyo bitekerezo byo gushidikanya.—Rom. 7:​24, 25.

Jya wirinda “imbaraga z’icyaha zishukana”

Bibiliya ivuga ko hariho “imbaraga z’icyaha zishukana” (Heb. 3:13). Uretse kuba icyaha twarazwe gishobora gutuma dukora ibikorwa bibi, gituma tunakomeza gushidikanya ko Yehova adukunda. Mu by’ukuri, icyaha kigira ‘imbaraga zishukana.’

Dushobora kwibwira ko abandi badashobora kudushuka. Reka dufate urugero. Dushobora gutekereza ko abatekamutwe badashobora kudushuka ngo badutware amafaranga yacu. Icyakora tutabaye maso ngo tumenye amayeri bakoresha, bashobora kutwiba.

Mu buryo nk’ubwo, tugomba kuba maso kugira ngo icyaha twarazwe kitadushuka tugatangira kwemera ko Yehova atadukunda. Icyo cyaha twarazwe gishobora gutuma dukomeza kwibanda ku ntege nke zacu, ku makosa yacu no ku byaha twakoze. Ibi bigaragaza ukuntu “imbaraga z’icyaha zishukana” kandi twagombye kuzirwanya.

IYEMEZE GUKOMEZA KUBA INDAHEMUKA

15-16. Nidukomeza kubera Yehova indahemuka, ni iki tuzizera tudashidikanya kandi kuki? (2 Samweli 22:26)

15 Yehova yifuza ko duhitamo neza, tugakomeza ‘kumubera indahemuka’ (Guteg. 30:​19, 20). Nitubikora tuziringira tudashidikanya ko na we azatubera indahemuka. (Soma muri 2 Samweli 22:26.) Igihe cyose tuzakomeza kubera Yehova indahemuka, tuzaba twizeye tudashidikanya ko na we azakomeza kudufasha mu bibazo byose dushobora guhura na byo.

16 Nk’uko twabibonye, dufite impamvu nyinshi zo kumva dukomeye mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, mbese tukamera nk’abamanuriye mu mazi icyuma gitsika ubwato. Tuzi ko Yehova adukunda kandi ko adushyigikiye. Ibyo ni byo Bibiliya yigisha. Nituramuka dushidikanyije ko Yehova adukunda, tujye twibuka ibyo tuzi ku rukundo rwe aho kwibanda ku kuntu twiyumva muri ako kanya. Nimureke dukomeze kwizera tudashidikanya inyigisho yo muri Bibiliya ivuga ko urukundo rwa Yehova rudahemuka, ruhoraho iteka ryose.

WASUBIZA UTE?

  • Kwibuka ko kuba Yehova adukunda ari inyigisho y’ibanze yo muri Bibiliya, byadufasha bite?

  • Ni mu buhe buryo icyaha twarazwe gituma dushidikanya ko Yehova adukunda?

  • Twakora iki ngo tureke gushidikanya ko Yehova adukunda?

INDIRIMBO YA 159 Muhe Yehova icyubahiro

a Mu yindi mirongo harimo Gutegeka kwa Kabiri 31:​8, Zaburi ya 94:14 na Yesaya 49:15.

b IBISOBANURO BY’IFOTO.: Umuvandimwe uri gusenga kugira ngo abashe kwita ku mugore we urwaye, amenye uko yakoresha neza amafaranga n’uko yatoza umukobwa we gukunda Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze