ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Kanama pp. 8-13
  • Jya wemera udashidikanya ko Yehova agukunda

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wemera udashidikanya ko Yehova agukunda
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUKI ARI NGOMBWA KWEMERA KO YEHOVA ADUKUNDA?
  • NI IKI CYADUFASHA KWEMERA KO YEHOVA ADUKUNDA?
  • YESU ADUFASHA KWEMERA KO YEHOVA ADUKUNDA
  • RUSHAHO KWIZERA KO YEHOVA AGUKUNDA
  • Yehova agukunda urukundo rurangwa n’ubwuzu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Incungu itwigisha iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Urukundo rw’Imana ruhoraho iteka ryose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Tujye twicisha bugufi twemere ko hari ibyo tutazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Kanama pp. 8-13

IGICE CYO KWIGWA CYA 33

INDIRIMBO YA 4 “Yehova ni Umwungeri wanjye”

Jya wemera udashidikanya ko Yehova agukunda

“Nakomeje kukugaragariza urukundo rudahemuka.”—YER. 31:3.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice, turi burebe impamvu dukwiriye kwemera tudashidikanya ko Yehova adukunda n’icyo twakora ngo turusheho kubyizera.

1. Kuki wiyeguriye Yehova? (Reba n’ifoto.)

ESE uribuka igihe wiyeguriraga Yehova? Wafashe uwo mwanzuro kubera ko wari umaze kumumenya neza no kumukunda. Wamusezeranyije ko ibyo ashaka ari byo uzajya ushyira mu mwanya wa mbere kandi ko uzakomeza kumukunda n’umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose (Mar. 12:30). Kuva icyo gihe urukundo umukunda rwagiye rurushaho kwiyongera. Ariko se umuntu aramutse akubajije ati: “Ese koko ukunda Yehova?” Wamusubiza ute? Nta gushidikanya ko wamusubiza uti: “Ndamukunda kurusha uko nkunda undi muntu wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose!”

Amafoto: Mushiki wacu uri gutekereza igihe yiyeguriraga Yehova n’igihe yabatizwaga. 1. Yicaye hanze ari gusenga. 2. Ari kubatirizwa mu mugezi.

Ese uribuka ukuntu wakundaga Yehova cyane igihe wamwiyeguriraga kandi ukabatizwa? (Reba paragarafu ya 1)


2-3. Ni iki Yehova ashaka ko twemera tudashidikanya, kandi se ni iki turi bwige muri iki gice? (Yeremiya 31:3)

2 None se umuntu aramutse akubajije ati: “Ese koko wizeye ko Yehova agukunda?” Wamusubiza ute? Ese watangira gushidikanya wenda wibwira ko utari umuntu mwiza, ku buryo Yehova yagukunda? Mushiki wacu utaragaragarijwe urukundo igihe yari akiri muto, yaravuze ati: “Ndabizi ko nkunda Yehova cyane. Rwose simbishidikanyaho. Ariko nkunda kwibaza niba na we ankunda.” None se ni iki cyagufasha kumenya niba Yehova agukunda?

3 Yehova ashaka ko wemera udashidikanya ko agukunda. (Soma muri Yeremiya 31:3.) Mu by’ukuri ni we washatse ko umumenya kandi ukaba incuti ye. Igihe wamwiyeguriraga ukabatizwa, na we yagukunze urukundo rudahemuka kandi iyo ni impano y’agaciro kenshi. Ibyo bisobanura ko yagukunze cyane kandi ko azakomeza kugukunda. Urukundo rudahemuka ni rwo rutuma Yehova abona ko abagaragu be b’indahemuka, nawe urimo, ari nk’‘umutungo we w’agaciro kenshi’ (Mal. 3:​17, ibisobanuro). Yehova ashaka ko wizera udashidikanya ko agukunda nk’uko Pawulo na we yizeraga ko Yehova amukunda. Ni yo mpamvu Pawulo yanditse ati: “Nemera ntashidikanya ko naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza cyangwa ububasha cyangwa ubuhagarike cyangwa ubujyakuzimu cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazigera bibuza Imana kudukunda” (Rom. 8:​38, 39). Muri iki gice, turi burebe impamvu dukwiriye kwemera ko Yehova adukunda n’icyadufasha kubigeraho.

KUKI ARI NGOMBWA KWEMERA KO YEHOVA ADUKUNDA?

4. Twakora iki ngo turwanye Satani?

4 Kwemera tudashidikanya ko Yehova adukunda, bishobora kudufasha kurwanya amwe mu ‘mayeri’ ya Satani (Efe. 6:11). Satani aba ashaka ko tureka gukorera Yehova kandi azakomeza gukora uko ashoboye kugira ngo abigereho. Uburyo bumwe akoresha, ni ugutuma dutekereza ko Yehova atadukunda. Ariko icyo ni ikinyoma kibi cyane. Bibiliya igereranya Satani n’intare (1 Pet. 5:​8, 9). Intare zikunda kugaba ibitero ku nyamaswa zifite intege nke kandi zidashoboye kwirwanaho. Satani na we akunda kutugabaho ibitero igihe twumva twacitse intege cyangwa tunaniwe. Nanone atugabaho ibitero mu gihe twumva tubabaye bitewe n’ibyatubayeho kera n’igihe duhangayikishijwe n’ibibazo dufite cyangwa ibintu bizaba mu gihe kizaza (Imig. 24:10). Satani aba yizeye ko ashobora kuduca intege kugeza ubwo turetse gukorera Yehova. Ariko dushobora ‘kurwanya Satani’ n’ibitero bye bibi, ari uko dukoze uko dushoboye ngo twemere tudashidikanya ko Yehova adukunda.—Yak. 4:7.

5. Kuki dukwiriye kumva ko Yehova adukunda, kandi ko abona ko turi ab’agaciro?

5 Kwemera tudashidikanya ko Yehova adukunda, bishobora gutuma turushaho kuba incuti ze. Kuki twavuga ko ibyo ari ukuri? Yehova yaturemanye icyifuzo cyo gukunda no gukundwa. Iyo umuntu atweretse ko adukunda natwe turamukunda. Ubwo rero, uko turushaho kumva ko Yehova adukunda kandi ko abona ko turi ab’agaciro, ni ko natwe turushaho kumukunda (1 Yoh. 4:19). Nanone uko turushaho gukunda Yehova, ni ko na we arushaho kudukunda. Bibiliya igira iti: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yak. 4:8). None se twakora iki ngo turusheho kwizera tudashidikanya ko Yehova adukunda?

NI IKI CYADUFASHA KWEMERA KO YEHOVA ADUKUNDA?

6. Kugira ngo wemere udashidikanya ko Yehova agukunda, ni iki wasenga usaba?

6 Jya ukomeza gusenga Yehova umusaba kumenya impamvu agukunda (Luka 18:1; Rom. 12:12). Jya usenga Yehova umusaba kugufasha kumenya uko akubona. Niba ari ngombwa ujye ubikora incuro nyinshi ku munsi. Rimwe na rimwe ushobora kugira umutima nama ugucira urubanza, ku buryo kwemera ko Yehova agukunda bishobora kukugora. Ariko ujye wibuka ko Imana iruta cyane umutima wawe (1 Yoh. 3:​19, 20). Irakuzi kuruta uko wiyizi, kandi ikubonaho imico myiza wowe utiyiziho (1 Sam. 16:7; 2 Ngoma 6:30). Ubwo rero ntugatinye kuyibwira uko wiyumva, no kuyisaba kugufasha kwemera ko igukunda (Zab. 62:8). Hanyuma numara gusenga uzakore ibintu bikurikira.

7-8. Ni gute Zaburi zidufasha kwizera ko Yehova adukunda?

7 Jya wizera ibyo Yehova avuga. Yehova yahaye umwuka wera abantu banditse Bibiliya, maze bagaragaza uwo ari we by’ukuri. Muri imwe muri zaburi Dawidi yanditse, yagaragaje mu buryo bwiza ukuntu Yehova atwitaho. Yaranditse ati: “Yehova aba hafi y’abantu bababaye. Akiza abantu bumva bacitse intege” (Zab. 34:​18, ibisobanuro). Iyo ubabaye cyane, ushobora gutekereza ko nta muntu wiyumvisha uko umerewe cyangwa ushobora kugufasha. Icyakora mu gihe bimeze bityo, Yehova agusezeranya ko akuri hafi kubera ko abona ko ari bwo umukeneye kuruta ikindi gihe cyose. Mu yindi zaburi, Dawidi yaranditse ati: “Ushyire amarira yanjye mu gafuka kawe k’uruhu” (Zab. 56:8). Iyo ufite agahinda cyangwa ubabaye Yehova arabibona. Akwitaho cyane kandi iyo abonye ubabaye na we biramubabaza. Yehova abona ko amarira yawe ari ay’agaciro kenshi, nk’uko umuntu uri kugenda mu butayu abona ko utuzi duke afite mu gafuka ke k’uruhu, ari utw’agaciro kenshi. Yibuka igihe cyose uba ufite agahinda kandi uri kurira. Muri Zaburi ya 139:​3, hagira hati: “[Yehova] ibyo nkora byose urabizi.” Yehova abona ibintu byose ukora, ariko akibanda ku byiza (Heb. 6:10). Kubera iki? Ni ukubera ko aha agaciro ibyo ukora byose kugira ngo umushimishe.a

8 Yehova akoresha imirongo nk’iyo iduhumuriza yo mu Ijambo rye, agasa n’utubwira ati: “Nifuza ko umenya ko ngukunda cyane kandi ko nkwitaho.” Icyakora nk’uko twabibonye, Satani akwirakwiza ikinyoma kivuga ko Yehova atagukunda. Ubwo rero nutangira gushidikanya wibaza niba Yehova agukunda, uzafate akanya utekereze, maze wibaze uti: “Ni nde nkwiriye kwizera? Ese nizere Satani, uwo “ibinyoma biturukaho” cyangwa nizere Yehova ‘Imana y’ukuri’?”—Yoh. 8:44; Zab. 31:5.

9. Ni iki Yehova asezeranya abamukunda? (Kuva 20:​5, 6)

9 Jya utekereza uko Yehova abona abamukunda. Reka turebe ibyo Yehova yabwiye Mose n’Abisirayeli. (Soma mu Kuva 20:​5, 6.) Yehova yatanze isezerano ry’uko azakomeza kugaragariza urukundo rudahemuka abamukunda. Ayo magambo agaragaza ko Imana yacu y’indahemuka itareka gukunda abayikunda (Neh. 1:5). Ubwo rero nutangira gushidikanya wibaza niba Yehova agukunda, uzafate akanya maze wibaze uti: “Ese koko nkunda Yehova?” Tekereza kuri ibi: Niba umukunda cyane kandi ukaba ukora ibishoboka byose ngo umushimishe, ushobora kwizera udashidikanya ko na we agukunda cyane (Dan. 9:4; 1 Kor. 8:3). Mu yandi magambo, niba wemera udashidikanya ko ukunda Yehova, kuki washidikanya ko we agukunda? Ushobora kwizera udashidikanya ko azakomeza kugukunda kandi ko atazigera akureka.

10-11. Yehova ashaka ko ubona ute incungu? (Abagalatiya 2:20)

10 Jya utekereza ku ncungu. Igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo ni yo mpano iruta izindi Yehova yahaye abantu (Yoh. 3:16). Ariko se Imana yohereje umwana wayo kugira ngo nawe agupfire? Yego rwose! Reka turebe ibyabaye ku ntumwa Pawulo. Ibuka ko ataraba Umukristo, yakoraga ibintu bibi cyane, kandi na nyuma yaho yagombaga gukomeza guhatana kugira ngo arwanye intege nke yari afite (Rom. 7:​24, 25; 1 Tim. 1:​12-14). Icyakora, yabonaga ko incungu ari impano Yehova yamuhaye ku giti cye. (Soma mu Bagalatiya 2:20.) Ibuka ko Yehova yahaye umwuka wera Pawulo kugira ngo yandike ayo magambo. Nanone ujye wibuka ko ibintu byose byanditswe muri Bibiliya, byandikiwe kutwigisha (Rom. 15:4). Amagambo Pawulo yanditse agaragaza ko Yehova ashaka ko wemera ko igitambo cya Yesu ari impano Yehova yaguhaye ku giti cyawe. Nubona incungu muri ubwo buryo, bizatuma urushaho kwemera udashidikanya ko Yehova agukunda.

11 Dushimira Yehova cyane kuba yarohereje Yesu ku isi kugira ngo adupfire. Ariko indi mpamvu yatumye Yesu aza ku isi, kwari ukugira ngo atwigishe ukuri ku byerekeye Imana (Yoh. 18:37). Bimwe mu byo Yesu yigishije ni ukuntu Yehova akunda cyane abana be.

YESU ADUFASHA KWEMERA KO YEHOVA ADUKUNDA

12. Kuki dushobora kwizera ibyo Yesu yavuze kuri Yehova?

12 Igihe Yesu yari ku isi, yishimiraga kubwira abantu uwo Yehova ari we (Luka 10:22). Dushobora kwizera ibyo Yesu yavuze kuri Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yabanye na Yehova mu ijuru imyaka ibarirwa muri za miriyari mbere y’uko aza ku isi (Kolo. 1:15). Yesu yiboneye ukuntu Papa we amukunda cyane. Nanone yabonye uko akunda abamarayika be b’indahemuka n’uko akunda abahungu n’abakobwa be bo ku isi bamubera indahemuka. None se ni gute Yesu afasha abandi kwemera ko Yehova abakunda?

13. Yesu ashaka ko tubona dute Yehova?

13 Yesu yifuza ko tumenya uko Yehova atubona by’ukuri. Mu Mavanjiri, Yesu yita Yehova “Papa” inshuro zirenga 160. Igihe Yesu yabaga avugisha abigishwa be, yakundaga gukoresha imvugo nk’izi ngo: “Papa wanyu” cyangwa “Papa wanyu wo mu ijuru” (Mat. 5:16; 6:26). Mbere y’uko Yesu aza ku isi, abagaragu b’Imana b’indahemuka bitaga Yehova “Ishoborabyose,” “Isumbabyose,” “Umuremyi” n’andi mazina y’icyubahiro. Ariko Yesu we yakundaga kumwita “Papa” wacu. Iryo zina rigaragaza ko Yehova yifuza ko abagaragu be bagirana na we ubucuti nk’ubwo umwana agirana na papa we umukunda. Uko bigaragara, Yesu ashaka ko tubona Yehova nk’uko na we amubona. Yesu abona ko Yehova ari Papa wacu urangwa n’urukundo, ubona ko abana be ari ab’agaciro kenshi cyane. Reka turebe ingero ebyiri z’ahantu Yesu yakoresheje izina “Papa” yerekeza kuri Yehova.

14. Yesu yagaragaje ate ko Papa wacu wo mu ijuru abona ko buri wese afite agaciro? (Matayo 10:​29-31) (Reba n’ifoto.)

14 Urugero rwa mbere, ni mu magambo Yesu yavuze aboneka muri Matayo 10:​29-31. (Hasome.) Ibishwi ni inyoni nto cyane. Ntizizigera zikunda Yehova cyangwa ngo zimusenge. Ariko Papa wo mu ijuru aziha agaciro, ku buryo niyo igishwi kimwe kiguye hasi ku butaka aba azi aho kiri. Niba rero Yehova aha agaciro izo nyoni nto cyane, dushobora kwizera tudashidikanya ko twe azarushaho kutwitaho kubera ko tumukunda kandi tukaba tumukorera. Nanone Yesu yavuze ko Papa wacu azi neza umubare w’imisatsi iri ku mutwe wa buri muntu wese. Ubwo rero niba Yehova azi n’utuntu duto turi ku mubiri wacu, dushobora kwizera tudashidikanya ko atwitaho cyane. Biragaragara rwose ko Yesu yifuza ko twizera tudashidikanya ko Papa wacu wo mu ijuru abona ko turi ab’agaciro.

Yesu ari kwereka abigishwa be igishwi kigiye kugwa hasi. Bamuteze amatwi bitonze.

Yehova yita cyane ku nyoni z’ibishwi ku buryo aba azi neza aho buri nyoni iri. Niba Yehova aha agaciro izo nyoni nto cyane, ushobora kwizera udashidikanya ko azarushaho kukwitaho kubera ko umukunda kandi ukamukorera (Reba paragarafu ya 14)


15. Amagambo ya Yesu ari muri Yohana 6:​44, atwigisha iki kuri Papa wacu wo mu ijuru?

15 Reka turebe urugero rwa kabiri rw’ahantu Yesu yakoresheje izina “Papa.” (Soma muri Yohana 6:44.) Papa wawe wo mu ijuru yagufashije kumumenya no kumukunda. Kuki yabikoze? Ni ukubera ko yakubonyemo imico myiza (Ibyak. 13:48). Igihe Yesu yavugaga amagambo ari muri Yohana 6:​44, ashobora kuba yarerekezaga ku magambo yo muri Yeremiya, iki gice gishingiyeho. Agira ati: “Nakomeje kukugaragariza urukundo rudahemuka [cyangwa nakwireherejeho nkoresheje urukundo rudahemuka].” (Yer. 31:3; ibisobanuro; gereranya no muri Hoseya 11:4.) Tekereza icyo ibyo bisobanura. Papa wacu wo mu ijuru urangwa n’urukundo akomeza kukubonaho imico myiza, nubwo wowe waba utazi ko uyifite.

16. (a) Ni iki Yesu yatwigishije, kandi se kuki dukwiriye kumwizera? (b) Ni iki cyagufasha kurushaho kwizera udashidikanya ko Yehova ari we Papa wawe mwiza uruta abandi? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Umubyeyi twese dukeneye.”)

16 Igihe Yesu yitaga Yehova Papa, ni nkaho yatubwiraga ati: “Yehova si Papa wanjye gusa, ahubwo namwe ni Papa wanyu. Mwizere ko abakunda kandi ko abitaho cyane buri muntu ku giti cye.” Ubwo rero mu gihe utangiye gushidikanya niba Yehova agukunda, ujye ufata akanya maze wibaze uti: “Ese sinkwiriye kwemera amagambo yavuzwe n’Umwana uzi neza Papa wacu, kandi uvugisha ukuri buri gihe?”—1 Pet. 2:22.

“Umubyeyi twese dukeneye”

Ayo magambo agaragara mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo Egera Yehova. Iryo jambo ry’ibanze rigaragaza intego y’icyo gitabo rigira riti: “Tuzabona ko Yehova ari we . . . Mubyeyi twese dukeneye. Kubera ko afite imbaraga, ubwenge n’urukundo kandi agakurikiza ubutabera, ntashobora gutererana abana be bamukunda.”

Hari mushiki wacu utaritaweho na papa we wasomye icyo gitabo maze aravuga ati: “Icyo gitabo cyanyigishije ko ‘papa’ atari ijambo rikwiriye kuntera ubwoba. Ubu noneho nasobanukiwe uko papa mwiza aba ameze. Nzi neza ko Yehova anyemera, kandi nanjye nemera ko ari Papa wanjye.” Hari undi mushiki wacu na we wasomye icyo gitabo, wavuze ati: “Yehova ni we Papa mwiza umuntu yatekereza!”

Kugira ngo urusheho kwizera udashidikanya ko Yehova ari we Papa mwiza ukeneye, ushobora kwishyiriraho intego yo gusoma icyo gitabo cyangwa niba waragisomye ukongera ukagisubiramo.

RUSHAHO KWIZERA KO YEHOVA AGUKUNDA

17. Kuki dukwiriye gukomeza kwizera ko Yehova adukunda?

17 Tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze kwizera ko Yehova adukunda. Nk’uko twabibonye, Satani azakora ibishoboka byose kugira ngo atume ducika intege ntidukomeze gukorera Yehova. Mu mayeri akoresha kugira ngo abigereho harimo no gutuma tudakomeza kwizera ko Yehova adukunda. Ntituzigere na rimwe twemera icyo kinyoma cya Satani.—Yobu 27:5.

18. Wakora iki ngo urusheho kwizera udashidikanya ko Yehova agukunda?

18 Muri iki gice twabonye icyo wakora kugira ngo urusheho kwizera ko Yehova agukunda. Ushobora kumusenga umusaba kugufasha gusobanukirwa impamvu agukunda. Jya utekereza cyane ku mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ukuntu Yehova yita cyane ku bantu bamukunda. Nanone jya wibuka ko buri gihe Yehova akunda abamukunda. Jya utekereza ukuntu incungu ari impano yihariye Yehova yaguhaye ku giti cyawe. Ikindi kandi, ujye wizera amagambo Yesu yavuze agaragaza ko Yehova ari Papa wawe wo mu ijuru. Ibyo nubikora, maze hakagira ukubaza ati: “Ese wizera udashidikanya ko Yehova agukunda?” Uzamusubiza wifitiye icyizere uti: “Yego, arankunda! Kandi nanjye buri munsi nkora uko nshoboye kugira ngo ngaragaze ko mukunda.”

WASUBIZE UTE?

  • Kuki ari ngombwa kwemera ko Yehova adukunda?

  • Ni iki twakora ngo turusheho kwemera ko Yehova adukunda?

  • Yesu adufasha ate kwemera ko Yehova adukunda?

INDIRIMBO YA 154 Urukundo ntirushira

a Niba ushaka indi mirongo yo muri Bibiliya yakwizeza ko Yehova agukunda, reba ku mutwe uvuga ngo: “Gushidikanya,” uri mu gitabo Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze