IGICE CYO KWIGWA CYA 45
INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo
Uko wakomeza kugira ibyishimo mu gihe wita ku muntu urwaye cyangwa ugeze mu zabukuru
“Abatera imbuto barira, bazasarura barangurura amajwi y’ibyishimo.”—ZAB. 126:5.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice, turareba uko abantu bita ku barwaye cyangwa ku bageze mu zabukuru bakwihanganira ibibazo byihariye bahura na byo kandi bagakomeza kugira ibyishimo.
1-2. Yehova abona ate abantu bita ku barwaye cyangwa ku bageze mu zabukuru? (Imigani 19:17) (Reba n’amafoto.)
UMUVANDIMWE wo muri Koreya witwa Jin-yeol yaravuze ati: “Njye n’umugore wanjye tumaranye imyaka irenga 32. Hashize imyaka itanu arwaye kandi akenera ko mwitaho buri gihe. Arwaye indwara ikomeye cyane ku buryo gukoresha ibice by’umubiri we bimugora. Nkunda cyane umugore wanjye kandi nishimira kumwitaho. Buri joro arara mu gitanda cyihariye muganga yamwandikiye kiba mu rugo. Nanjye ndara iruhande rwe, tugasinzira dufatanye mu biganza.”
2 Ese waba ufite umuntu ukunda witaho, wenda nk’umubyeyi wawe, uwo mwashakanye, umwana wawe cyangwa incuti yawe? Birumvikana ko wishimira kubikora kubera ko umukunda cyane. Nanone iyo umwitaho, uba ugaragaje ko ukunda Yehova (1 Tim. 5:4, 8; Yak. 1:27). Icyakora mu gihe umwitaho, hari igihe uhura n’ibibazo inshuro nyinshi abandi batabona. Hari nubwo wumva ko nta wundi muntu wiyumvisha ibibazo uhanganye na byo. Iyo uri kumwe n’abandi ushobora kuba uri guseka, ariko waba uri wenyine ukicwa n’agahinda ukarira (Zab. 6:6). Nubwo abandi baba batazi ibibazo uhanganye na byo, buri gihe Yehova we aba abizi. (Gereranya no mu Kuva 3:7.) Amarira yawe n’ukuntu wigomwa kugira ngo wite kuri uwo muntu wawe, Yehova abona ko ari iby’agaciro (Zab. 56:8; 126:5). Ibintu byose ukora kugira ngo umwiteho arabibona. Iyo wita kuri uwo muntu uba ugirira neza Yehova, kandi agusezeranya ko azabiguhembera.—Soma mu Migani 19:17.
Ese haba hari umuntu urwaye cyangwa ugeze mu zabukuru witaho? (Reba paragarafu ya 2)
3. Ni ibihe bibazo Aburahamu na Sara bashobora kuba barahuraga na byo mu gihe bitaga kuri Tera?
3 Hari abantu benshi bavugwa muri Bibiliya bari bafite abantu bitagaho barwaye cyangwa bageze mu zabukuru. Reka dufate urugero rwa Aburahamu na Sara. Igihe bavaga muri Uri, papa wa Aburahamu witwaga Tera, yari hafi kugira imyaka 200. Icyakora yajyanye na bo. Bakoze urugendo rw’ibirometero bigera kuri 960 bajya i Harani (Intang. 11:31, 32). Nta gushidikanya ko Aburahamu na Sara bakundaga Tera. Ariko tekereza ukuntu kumwitaho bishobora kuba byari bigoye, cyane cyane igihe babaga bari mu rugendo. Birashoboka ko bagendaga ku ngamiya cyangwa ku ndogobe, bikaba byaragoraga cyane Tera wari ugeze mu zabukuru. Birumvikana ko hari igihe Aburahamu na Sara bumvaga bananiwe cyane. Uko byabaga bimeze kose, nta gushidikanya ko Yehova yabahaga imbaraga babaga bakeneye. Nk’uko Yehova yafashije Aburahamu na Sara, nawe azagufasha kugira ngo ukomeze kwita ku muntu wawe.—Zab. 55:22.
4. Ni iki turi bwige muri iki gice?
4 Kurangwa n’ibyishimo bishobora kugufasha gukomeza kwita ku muntu wawe urwaye, cyangwa ugeze mu zabukuru (Imig. 15:13). Ushobora gukomeza kwishima nubwo waba uhanganye n’ibibazo (Yak. 1:2, 3). None se wakora iki ngo ukomeze kugira ibyishimo? Kimwe mu byo wakora ni ukwishingikiriza kuri Yehova, ukamusenga umusaba ko yagufasha ngo ubone ibintu byatuma wishima. Muri iki gice tugiye kureba ibindi bintu abafite umuntu bitaho bakora kugira ngo bakomeze kwishima. Nanone turi burebe uko abandi babafasha. Reka tubanze turebe impamvu abantu bita ku barwaye cyangwa ku bageze mu zabukuru bakwiriye gukomeza kurangwa n’ibyishimo, n’ibintu bishobora gutuma badakomeza kubigira.
IMPAMVU BASHOBORA KUBURA IBYISHIMO
5. Kuki abantu bita ku barwaye cyangwa ku bageze mu zabukuru bakwiriye gukomeza kugira ibyishimo?
5 Iyo abantu bita ku barwaye cyangwa ku bageze mu zabukuru babuze ibyishimo, bashobora kumva bananiwe cyane (Imig. 24:10). Mu gihe bananiwe, bashobora kutagaragariza ineza abo bitaho kandi ntibabafashe nk’uko bifuzaga kubikora. Ni ibihe bintu bishobora gutuma babura ibyishimo?
6. Kuki bamwe mu bantu bita ku barwaye cyangwa abageze mu zabukuru bahora bumva bananiwe cyane?
6 Bashobora kumva bananiwe cyane. Mushiki wacu witwa Leah yaravuze ati: “Kwita ku muntu urwaye cyangwa ugeze mu zabukuru, rimwe na rimwe bituma unanirwa mu bwenge ndetse niyo nta kintu kidasanzwe cyabaye. Inshuro nyinshi, umunsi ujya kurangira numva naniwe cyane. Hari igihe mba numva ntafite n’imbaraga zo gusubiza mesaje.” Abandi bo, kubona umwanya uhagije wo kuruhuka cyangwa kwirangaza birabagora. Mushiki wacu witwa Inés yaravuze ati: “Sinjya nsinzira neza. Inshuro nyinshi nijoro mbyuka buri masaha abiri kugira ngo nite kuri mama w’umugabo wanjye. Ikindi kandi, njye n’umugabo wanjye tumaze imyaka myinshi tutajya ahandi hantu ngo tumareyo iminsi runaka turuhuka.” Hari bamwe batabasha kujya mu busabane baba babatumiyemo, ntibanabashe gukora ibintu bimwe na bimwe mu murimo wa Yehova bitewe n’uko igihe cyabo cyose bakimara bita ku bantu babo barwaye cyangwa bageze mu zabukuru. Ibyo bituma bumva bafite irungu kandi bakababazwa no kuba badashobora gukora ibintu byose baba bifuza.
7. Kuki abantu bamwe bita ku barwaye cyangwa abageze mu zabukuru bumva bicira urubanza cyangwa bafite agahinda?
7 Bashobora kumva bicira urubanza cyangwa bafite agahinda. Mushiki wacu witwa Jessica yaravuze ati: “Mpangayikishwa n’uko hari ibintu nanirwa gukora. Iyo mfashe akanya ko kwiyitaho numva umutima nama uncira urubanza kandi nkumva ari ubwikunde.” Hari bamwe bumva barambiwe kwita ku bantu babo barwaye cyangwa bageze mu zabukuru, na byo bigatuma bicira urubanza. Abandi bahangayikishwa n’uko bumva ko ibyo bakora bidahagije. Hari n’abo umutima nama ucira urubanza bitewe n’uko hari igihe barakara maze bakabwira nabi abo bitaho (Yak. 3:2). Abandi bo bagira agahinda bitewe n’uko babona ko umuntu bitaho agenda arushaho kumererwa nabi. Mushiki wacu witwa Barbara yaravuze ati: “Kimwe mu bintu bimbabaza cyane ni ukubona incuti yanjye buri munsi igenda irushaho kuremba.”
8. Tanga ingero zigaragaza ukuntu abantu bamwe biyumva, iyo abo bitaho babashimiye.
8 Bashobora kumva ko nta wita ku byo bakora. Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko abantu badakunze kubashimira cyangwa ngo bagaragaze ko bishimira ibintu byinshi bakora no kuba bigomwa cyane. Niyo umuntu yakubwira amagambo make yo kugushimira, bikongerera imbaraga (1 Tes. 5:18). Mushiki wacu witwa Melissa yaravuze ati: “Hari igihe ndira bitewe n’uko mba numva naniwe cyane cyangwa nacitse intege. Ariko iyo abantu nitaho bambwiye wenda bati: ‘turagushimira kubera ibintu byose udukorera,’ numva nishimye cyane. Amagambo bambwira atuma n’umunsi ukurikiyeho mbyuka numva mfite imbaraga zo kubitaho.” Umuvandimwe witwa Ahmadu avuga uko yumva ameze iyo bamubwiye amagambo yo kumushimira. We n’umugore we bita ku mwana w’umukobwa ubana na bo, umugore we abereye nyina wabo. Uwo mwana arwaye igicuri. Ahmadu yaravuze ati: “Nubwo adashobora kwiyumvisha ukuntu twigomwa byinshi ngo tumwiteho, iyo atubwiye amagambo yo kudushimira, cyangwa akagerageza kutwandikira atubwira ko adukunda, turishima cyane.”
UKO WAKOMEZA KUGIRA IBYISHIMO
9. Uwita ku muntu urwaye cyangwa ugeze mu zabukuru, yagaragaza ate ko yiyoroshya?
9 Jya wiyoroshya (Imig. 11:2). Buri gihe si ko tuba dufite igihe n’imbaraga byo gukora ibintu byose twifuza. Ubwo rero, jya wishyiriraho imipaka y’ibyo ukwiriye gukora n’ibyo udakwiriye gukora, kandi rimwe na rimwe uhakanire abantu bagusabye gukora ibintu runaka. Nubikora ntibizakubabaze. Uzaba ugaragaje ko wiyoroshya. Nihagira uwifuza kugufasha, jya ubyemera kandi ubimushimire. Umuvandimwe witwa Jay yaravuze ati: “Ntiwabona imbaraga n’igihe byo gukora ibintu byose ushaka. Ubwo rero, kwirinda gukora ibyo udashoboye bizagufasha gukomeza kugira ibyishimo.”
10. Kuki abantu bita ku barwaye cyangwa abageze mu zabukuru bakwiriye kugira ubushishozi? (Imigani 19:11)
10 Jya ugira ubushishozi. (Soma mu Migani 19:11.) Iyo urangwa n’ubushishozi hakagira umuntu ukurakaza, ukomeza gutuza. Umuntu ugira ubushishozi agerageza kwiyumvisha impamvu zatumye umuntu akora ikintu runaka. Indwara zimwe na zimwe zishobora gutuma umuntu akora ibintu ubusanzwe atatinyuka gukora (Umubw. 7:7). Urugero, umuntu usanzwe agira imico myiza kandi ubanza gutekereza ku byo agiye gukora, ashobora guhinduka agatangira kujya akuburanya cyangwa akagutonganya. Ashobora no kutanyurwa n’ibyo umukorera, akajya akunenga, kandi ntagire ikintu na kimwe kimushimisha. Niba wita ku muntu urwaye indwara ikomeye, gukora ubushakashatsi ku ndwara ye bishobora kugufasha. Numara gusobanukirwa uburwayi bwe, uzibonera neza ko ibyo akora atabiterwa n’uko ari umuntu mubi, ahubwo abiterwa n’uko arwaye.—Imig. 14:29.
11. Ni ibihe bintu by’ingenzi abantu bita ku muntu urwaye cyangwa ugeze mu zabukuru bagomba gukora buri munsi? (Zaburi 132:4, 5)
11 Jya ushaka igihe cyo gukora ibintu bituma urushaho kuba incuti ya Yehova. Rimwe na rimwe bishobora kuba ngombwa ko hari ibyo ureka gukora kugira ngo ubone igihe cyo gukora ibintu “by’ingenzi kurusha ibindi” (Fili. 1:10). Kimwe muri ibyo bintu by’ingenzi ugomba gukora, ni ukurushaho kugirana ubucuti na Yehova. Umwami Dawidi yabaga afite ibintu byinshi agomba gukora, ariko gukorera Yehova ni byo yashyiraga mu mwanya wa mbere. (Soma muri Zaburi ya 132:4, 5.) Ubwo rero nawe jya ukora uko ushoboye buri munsi, ushake akanya ko gusoma imirongo mike yo muri Bibiliya kandi usenge. Mushiki wacu witwa Elisha yaravuze ati: “Kimwe mu bintu bimfasha gukomeza kugira ibyishimo ni ugusenga no gutekereza ku magambo ateye inkunga aboneka muri zaburi. Gusenga Yehova ni byo bimfasha kurusha ibindi. Buri munsi nsenga Yehova inshuro nyinshi musaba ngo amfashe gukomeza gutuza.”
12. Kuki abita ku muntu urwaye cyangwa ugeze mu zabukuru bakwiriye gushaka igihe cyo kwiyitaho?
12 Jya wita ku buzima bwawe. Abantu bahora bahuze, urugero nk’abita ku bantu barwaye cyangwa abageze mu zabukuru, bashobora kutarya neza bitewe n’uko baba babuze umwanya wo kujya guhaha ibyokurya byiza cyangwa gutegura amafunguro afite intungamubiri. Kurya indyo yuzuye no kugira gahunda ihoraho yo gukora siporo bizatuma ugira ubuzima bwiza kandi bikurinde ibibazo byo mu mutwe. Ubwo rero, jya ugerageza gukoresha neza igihe gito ufite kugira ngo ubone uko utegura amafunguro arimo intungamubiri kandi ukore siporo buri gihe (Efe. 5:15, 16). Ikindi kintu cy’ingenzi ukwiriye gukora ni ugusinzira bihagije (Umubw. 4:6). Abashakashatsi bavuga ko gusinzira bifasha ubwonko kwisana. Ingingo imwe ivuga iby’ubuvuzi yavuze ko iyo umuntu asinzira bihagije, bimugabanyiriza imihangayiko, kandi bikamufasha gutuza igihe ahuye n’ibibazo. Nanone jya ushaka umwanya wo kwidagadura (Umubw. 8:15). Hari mushiki wacu ufite umuntu yitaho wavuze icyo akora kugira ngo yishime. Yaravuze ati: “Iyo ikirere kimeze neza ngerageza gusohoka, nkajya kota akazuba. Nanone buri kwezi nshaka umunsi umwe, nkawumarana n’imwe mu ncuti zanjye dukora ibintu bidushimisha.”
13. Kuki guseka ari byiza? (Imigani 17:22)
13 Ntukareke guseka. (Soma mu Migani 17:22; Umubw. 3:1, 4.) Guseka bituma ugira ubuzima bwiza ukanatekereza neza. Iyo ufite umuntu witaho, inshuro nyinshi hari ibintu biba kubyihanganira bikaba byakugora. Niyo haba hari ibintu bibabaje byakubayeho, ariko wowe ukabihinduramo urwenya, kubyihanganira bishobora kukorohera. Nanone gushaka ibintu bibasetsa wowe n’uwo witaho, bishobora gutuma murushaho kuba incuti.
14. Kuganira n’incuti wizera byagufasha bite?
14 Jya ushaka incuti wizeye uyibwire uko wiyumva. Nubwo wakora uko ushoboye ngo ukomeze kwishima, hari igihe kizajya kigera wumve uhangayitse. Ibyo nibikubaho, ujye ushaka incuti uyibwire uko wiyumva. Uwo yagombye kuba ari wa muntu utazagucira urubanza cyangwa ngo atume ikibazo ufite kirushaho gukomera (Imig. 17:17). Nanone yagombye kuba ari wa muntu ugutega amatwi, kandi akakubwira amagambo agutera inkunga kuko inshuro nyinshi ibyo ari byo uba ukeneye ngo ukomeze kugira ibyishimo.—Imig. 12:25.
15. Kuganira uko ubuzima buzaba bumeze muri paradizo, byagufasha bite kurushaho kwishima?
15 Jya utekereza wowe n’uwo witaho muri kumwe muri Paradizo. Jya wibuka ko inshingano ufite yo kwita ku muntu wawe urwaye cyangwa ugeze mu zabukuru itazahoraho, kandi ko itari mu mirimo Yehova yari yarateganyirije abantu (2 Kor. 4:16-18). Nanone jya wibuka ko mu gihe kiri imbere tuzabaho uko Yehova abyifuza (1 Tim. 6:19). Wowe n’uwo witaho nimujya muganira ibyo muzakorera hamwe muri Paradizo, bizatuma mwishima cyane (Yes. 33:24; 65:21). Mushiki wacu witwa Heather yaravuze ati: “Nkunda kubwira abo nitaho ko vuba aha, tuzajya dufatanya kudoda, kwiruka no gutwara amagare. Nanone mbabwira ko tuzakora imigati, kandi tugateka ibyokurya biryoshye byo kwakiriza incuti zacu zizaba zazutse. Dufatanya gushimira Yehova kuba yaraduhaye ibyo byiringiro.”
UKO ABANDI BABAFASHA
16. Twakora iki ngo dufashe abantu bo mu itorero ryacu bita ku bantu barwaye cyangwa bageze mu zabukuru? (Reba n’ifoto.)
16 Jya ufasha uwita ku muntu urwaye cyangwa ugeze mu zabukuru kugira ngo na we abone igihe cyo kuruhuka. Abagize itorero bashobora kugufasha, bakagena igihe cyo kuba bari kumwe n’uwo witaho kugira ngo wowe ubone uko uruhuka. Iyo tubikoze tuba dufashije umuntu ufite uwo yitaho kuruhuka no kubona igihe cyo kugira ibindi bintu yitaho (Gal. 6:2). Hari ababwiriza bagiye bagena igihe buri cyumweru cyo gufasha abantu bafite abantu bitaho. Mushiki wacu witwa Natalya, wita ku mugabo we wagagaye amaguru ku buryo adashobora kugenda, yaravuze ati: “Rimwe mu cyumweru cyangwa kabiri, hari umuvandimwe wo mu itorero uza mu rugo, akamarana igihe n’umugabo wanjye. Barabwirizanya, bakaganira, kandi bakarebera hamwe filime. Icyo gihe bamarana gishimisha umugabo wanjye, kandi nanjye bituma mbona akanya ko kuruhuka cyangwa gukora ibindi bintu, urugero nko kujya hanze gato ngatembera.” Nanone ushobora kumwitaho nijoro, kugira ngo usanzwe amwitaho abone igihe gihagije cyo gusinzira.
Ni iki wakora ngo ufashe umuntu wo mu itorero ryawe wita ku muntu urwaye cyangwa ugeze mu zabukuru? (Reba paragarafu ya 16)a
17. Twafasha dute abita ku bantu barwaye cyangwa bageze mu zabukuru kugira ngo bakurikire amateraniro?
17 Jya ufasha abita ku bantu barwaye cyangwa abageze mu zabukuru gukurikirana amateraniro. Abantu bafite abo bitaho, gukurikirana ibivugirwa mu materaniro cyangwa mu makoraniro, bishobora kutaborohera kubera ko baba bahugiye mu kwita ku bantu babo barwaye cyangwa bageze mu zabukuru. Abagize itorero bashobora kubafasha bakamara igihe runaka bicaranye n’uwo muntu bitaho cyangwa bakicarana mu materaniro yose. Niba uwo bitaho adashobora kuva mu rugo, mushobora kumusangayo mugakurikiranira amateraniro hamwe, mukoresheje ikoranabuhanga, maze usanzwe amwitaho akajya ku Nzu y’Ubwami.
18. Ni ibihe bintu bindi twakora kugira ngo dufashe abantu bita ku barwaye cyangwa abageze mu zabukuru?
18 Jya ushimira abita ku bantu barwaye cyangwa bageze mu zabukuru kandi ubasengere. Buri gihe abasaza b’itorero bakwiriye kujya bashaka igihe cyo gutera inkunga abita ku bantu barwaye cyangwa abageze mu zabukuru (Imig. 27:23). Nanone kandi abagize itorero twese, twagombye kujya tubabwira ko tubakunda kandi ko duha agaciro ibyo bakora byose. Dushobora no gusenga Yehova tumusaba ko yakomeza kubaha imbaraga no kubafasha gukomeza kugira ibyishimo.—2 Kor. 1:11.
19. Ni iki dutegereje vuba aha?
19 Vuba aha, Yehova azahanagura amarira yose abantu barira bitewe n’agahinda. Indwara n’urupfu ntibizongera kubaho (Ibyah. 21:3, 4). “Umuntu wamugaye azasimbuka nk’impara” (Yes. 35:5, 6). Ibibazo biterwa n’izabukuru n’imihangayiko duterwa no kwita ku bantu bacu dukunda barwaye, ni bimwe mu bintu bya ‘kera bitazongera kwibukwa’ (Yes. 65:17). No muri iki gihe tugitegereje ko Yehova akora ibyo bintu byiza cyane yadusezeranyije, ntazigera adutererana. Nidukomeza kumwishingikirizaho, tukamusaba kuduha imbaraga, azadufasha dushobore ‘kwihangana mu buryo bwuzuye kandi twihanganire ibibazo byose dufite ibyishimo.’—Kolo. 1:11.
INDIRIMBO YA 155 Tuzishima iteka ryose
a IBISOBANURO BY’IFOTO: Bashiki bacu babiri bakiri bato bagiye gusura mushiki wacu ugeze mu zabukuru, kugira ngo usanzwe amwitaho abone igihe cyo gusohoka gato ngo atembere.