IGICE CYO KWIGWA CYA 47
INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza
“Uri umuntu w’agaciro kenshi”
“Uri umuntu w’agaciro kenshi.”—DAN. 9:23, ibisobanuro.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiri bufashe abantu bumva ko nta cyo bamaze, gusobanukirwa ko Yehova abona ko bafite agaciro kenshi.
1-2. Ni iki twakora ngo twemere tudashidikanya ko Yehova aduha agaciro?
YEHOVA abona ko abagaragu be bose ari ab’agaciro kenshi. Ariko hari bamwe batemera ko abakunda. Bishobora kuba byaratewe n’uko hari umuntu wabafashe nabi, bigatuma bumva ko nta gaciro bafite. Ese nawe ni uko wiyumva? Niba ari uko bimeze se, wakora iki ngo wemere udashidikanya ko Yehova aguha agaciro?
2 Gusuzuma inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza uko Yehova ashaka ko tubona abagaragu be n’uko dukwiriye kubafata, bishobora kugufasha. Umwana we Yesu Kristo yagaragarizaga ineza abantu kandi akabubaha. Ibyo byagaragaje ko we na Papa we baha agaciro kenshi abantu boroheje bumva ko nta cyo bamaze (Yoh. 5:19; Heb. 1:3). Muri iki gice turi busuzume (1) uko Yesu yafashije abantu kumenya ko Yehova abaha agaciro kenshi (2) n’icyo natwe twakora kugira ngo twemere tudashidikanya ko Yehova abona ko dufite agaciro.—Hag. 2:7.
UKO YESU YAFASHIJE ABANTU KUMENYA KO BAFITE AGACIRO KENSHI
3. Yesu yafataga ate abantu b’i Galilaya?
3 Igihe Yesu yabwirizaga i Galilaya ku nshuro ya gatatu, abantu bazaga kumureba baturutse hirya no hino ari benshi, kugira ngo abigishe kandi abakize uburwayi n’ubumuga. Yesu yavuze ko abo bantu “bakandamizwaga kandi baratereranywe, bameze nk’intama zitagira umwungeri” (Mat. 9:36). Abayobozi b’amadini babonaga ko abo bantu nta cyo bamaze ku buryo nta n’impamvu zo kubitaho, bakagera naho bavuga ko n’‘Imana itabemera’ (Yoh. 7:47-49). Ariko Yesu we yagaragazaga ko abaha agaciro, agafata umwanya akabigisha kandi akabakiza indwara (Mat. 9:35). Nanone kugira ngo arusheho gufasha abantu benshi, yatoje intumwa ze gukora umurimo wo kubwiriza, kandi aziha ububasha bwo gukiza indwara n’ubumuga.—Mat. 10:5-8.
4. Uko Yesu yafataga abantu boroheje babaga bamuteze amatwi, bitwigisha iki?
4 Yesu yagaragarizaga ineza ababaga bamuteze amatwi kandi akabubaha. Ibyo byagaragazaga ko we na Papa we baha agaciro abantu, inshuro nyinshi abandi babaga babona ko nta cyo bamaze. Niba ukora uko ushoboye ngo ukorere Yehova ariko rimwe na rimwe ugatekereza ko nta gaciro ufite, jya utekereza uko Yesu yitaga kuri abo bantu bicishaga bugufi bakaza kumva inyigisho ze. Nubikora bizatuma wibonera ko Yehova aguha agaciro.
5. Umugore Yesu yahuye na we igihe yabwirizaga i Galilaya yari afite ibihe bibazo?
5 Nubwo Yesu yigishaga abantu muri rusange, yanitaga kuri buri muntu ku giti cye. Urugero igihe yabwirizaga i Galilaya, yahuye n’umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso (Mar. 5:25). Amategeko yavugaga ko umuntu urwaye indwara nk’iyo yabaga yanduye ku buryo nta muntu wabaga wemerewe kumukoraho. Ibyo bishobora kuba byaratumaga atemererwa kujya ahantu hari abantu benshi, kandi akaba yaramaraga igihe kinini ari wenyine. Nanone ntiyashoboraga kujya gusenga Yehova ari kumwe n’abandi mu isinagogi, cyangwa ngo ajye mu minsi mikuru (Lew. 15:19, 25). Uko bigaragara, uretse kuba uyu mugore yari arwaye, yanumvaga ko nta gaciro afite.—Mar. 5:26.
6. Umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso yakoze iki kugira ngo akire?
6 Uwo mugore wari ubabaye cyane yifuzaga ko Yesu yamukiza. Ariko ntiyahise agenda ngo abimusabe. Kubera iki? Birashoboka ko byatewe n’uko yumvaga atewe isoni n’ubwo burwayi bwe. Nanone birashoboka ko yatinye ko Yesu yamwirukana kubera ko yari yagiye mu bantu benshi kandi azi neza ko yanduye. Ni yo mpamvu yakoze ku mwenda wa Yesu kuko yari azi neza ko biri butume akira (Mar. 5:27, 28). Kandi kuba yaragaragaje ukwizera gukomeye byatumye akira. Hanyuma Yesu yabajije umukozeho, maze uwo mugore yemera ko ari we. None se Yesu yakoze iki?
7. Yesu yakoreye iki umugore wababaraga cyane? (Mariko 5:34)
7 Yesu yagaragarije ineza uwo mugore kandi aramwubaha. Yabonye ko yari afite “ubwoba bwinshi” kandi ‘ari gutitira’ (Mar. 5:33). Yitaye ku buryo uwo mugore yiyumvaga, amubwira amagambo yo kumuhumuriza. Nanone yamwise “mukobwa,” iryo jambo rikaba ryaragaragazaga ineza, urukundo no kubaha. (Soma muri Mariko 5:34.) Aho ni ho honyine muri Bibiliya Yesu yise umuntu w’igitsina gore “mukobwa.” Birashoboka ko yakoresheje iyo mvugo bitewe n’uko yabonaga ko uwo mugore yari afite ubwoba bwinshi. Tekereza ukuntu uwo mugore yumvise ahumurijwe. Iyo Yesu atamubwira amagambo yo kumuhumuriza, yashoboraga kugenda yakize uburwayi yari afite, ariko nanone akagenda yicira urubanza kubera ko yari yakoze ku mwenda wa Yesu no kuba yari yaje mu bantu benshi. Icyakora Yesu ntiyamukijije gusa, ahubwo yanamufashije gusobanukirwa ko Papa we wo mu ijuru urangwa n’urukundo abona ko ari umukobwa we w’agaciro kenshi.
8. Ni ibihe bibazo mushiki wacu wo muri Burezili yari afite?
8 No muri iki gihe bamwe mu basenga Yehova bafite ibibazo bikomeye bituma bumva bihebye, kandi nta gaciro bafite. Mariaa ni umupayiniya w’igihe cyose wo muri Burezili. Yavukanye ubumuga, ku buryo adafite amaguru n’ukuboko kw’ibumoso. Yaravuze ati: “Ubwo bumuga bwatumaga abanyeshuri twigana bahora bannyuzura. Banyitaga amazina yambabazaga. No mu muryango wanjye hari igihe bamfataga nabi bigatuma numva ntafite agaciro.”
9. Ni iki cyafashije Maria kumenya ko Yehova abona ko ari uw’agaciro?
9 Ni iki cyafashije Maria? Igihe yabaga Umuhamya wa Yehova, Abakristo bagenzi be baramuhumurije kandi bamufasha kumenya ko ari uw’agaciro, nk’uko Yehova yamubonaga. Maria yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bamfashije ni benshi cyane. Nshimira Yehova mbikuye ku mutima kuba yarampaye umuryango mwiza w’abagize itorero.” Abo bavandimwe na bashiki bacu bafashije Maria kumenya ko Yehova abona ko ari uw’agaciro.
10. Ni ibihe bibazo Mariya Magadalena yari afite? (Reba n’amafoto.)
10 Reka turebe uko Yesu yafashije undi mugore witwa Mariya Magadalena, wari waratewe n’abadayimoni barindwi (Luka 8:2). Birashoboka ko yitwaraga mu buryo buteye ubwoba bitewe n’abo badayimoni, bikaba byaratumaga abantu bamuhunga. Abo badayimoni baramubabazaga cyane, kandi ashobora kuba yarahoranaga ubwoba agatekereza ko nta muntu ushobora kumukunda cyangwa ngo amufashe. Yesu yirukanye abo badayimoni bamubabazaga, nuko Mariya Magadalena aba umwigishwa we. Ni iki kindi Yesu yakoze kugira ngo amufashe kumenya ko Yehova abona ko ari uw’agaciro kenshi?
Yesu yakoze iki kugira ngo afashe Mariya Magadalena kwemera ko Yehova abona ko ari uw’agaciro? (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11)
11. Ni mu buhe buryo Yesu yafashije Mariya Magadalena kubona ko Yehova amuha agaciro? (Reba n’amafoto.)
11 Yesu yatumiye Mariya Magadalena ngo ajye ajyana na we n’abandi bigishwa bagiye kubwiriza.b Ibyo byatumye Mariya Magadalena akomeza gutega amatwi Yesu iyo yabaga ari kwigisha abandi. Nanone ku munsi Yesu yazutseho yabonekeye Mariya Magadalena, kandi ari mu bigishwa yavugishije bwa mbere kuri uwo munsi. Ikindi kandi, Yesu yamuhaye inshingano yo kujya kubwira intumwa ze ko yazutse. Ibyo bintu bishishikaje byafashije Mariya Magadalena kubona ko Yehova amuha agaciro kenshi.—Yoh. 20:11-18.
12. Ni iki cyatumye Lidia yumva ko nta muntu ushobora kumukunda?
12 Kimwe na Mariya Magadalena, hari abantu benshi muri iki gihe baba bumva ko nta muntu n’umwe ushobora kubakunda. Mushiki wacu witwa Lidia wo muri Esipanye yavuze ko igihe mama we yari amutwite yahoraga ashaka gukuramo iyo nda. Yibuka ko n’igihe yari akiri muto cyane, mama we atajyaga amwitaho kandi ko yahoraga amubwira amagambo mabi. Yaravuze ati: “Kubera ko mama atigeze ankunda, buri gihe naharaniraga ko abandi banyemera kandi bakaba incuti zanjye. Bitewe n’uko mama yari yaranyemeje ko ndi umuntu mubi, nahoraga ntinya ko icyo nakora cyose ntawankunda.”
13. Ni iki cyafashije Lidia kumenya ko Yehova amuha agaciro?
13 Igihe Lidia yari agitangira kwiga Bibiliya, ibintu byarahindutse. Gusenga Yehova, gusoma Bibiliya no kuba abavandimwe na bashiki bacu baramubwiraga amagambo meza kandi bakamukorera ibikorwa byiza, byatumye amenya ko Yehova abona ko ari uw’agaciro. Yaravuze ati: “Inshuro nyinshi, umugabo wanjye ambwira ko ankunda cyane kandi akunda kunyibutsa imico myiza mfite. Hari n’izindi ncuti zanjye zimbwira ko zinkunda kandi ko mfite imico myiza.” Ese haba hari umuntu uzi wafasha kumenya ko Yehova amuha agaciro?
ICYADUFASHA KUBONA KO TURI AB’AGACIRO NK’UKO YEHOVA ABIBONA
14. Muri 1 Samweli 16:7 hadufasha hate kumenya uko Yehova abona abantu? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Kuki Yehova abona ko abantu ari ab’agaciro?”)
14 Jya wibuka ko uko Yehova akubona bitandukanye n’uko abantu bo mu isi bakubona. (Soma muri 1 Samweli 16:7.) Abantu benshi bo muri iyi si baha agaciro umuntu bashingiye ku kuntu agaragara, kuba ari umukire cyangwa amashuri yize. Ariko Yehova we si icyo ashingiraho abona ko umuntu afite agaciro (Yes. 55:8, 9). Ubwo rero, aho kubona ko ufite agaciro ushingiye ku buryo abantu bo mu isi batekereza, jya ushingira ku buryo Yehova abona ibintu. Ujye usoma inkuru zo muri Bibiliya z’abantu Yehova yahaga agaciro nubwo bo bajyaga bumva nta gaciro bafite, urugero nka Eliya, Nawomi na Hana. Ushobora no kujya wandika ibyakubayeho bikakwemeza ko Yehova agukunda cyane kandi ko aguha agaciro kenshi. Nanone ushobora gusuzuma ingingo ziboneka mu bitabo byacu zigaragaza ko uri uw’agaciro.c
15. Kuki Yehova yabonaga ko Daniyeli ari “umuntu w’agaciro kenshi”? (Daniyeli 9:23)
15 Jya wibuka ko kuba uri indahemuka bituma Yehova abona ko uri uw’agaciro. Hari igihe umuhanuzi Daniyeli wari ugeze mu zabukuru, wenda akaba yari hafi kugira imyaka 100, yumvise nta mbaraga afite kandi yacitse intege (Dan. 9:20, 21). Ni iki Yehova yakoze kugira ngo amutere inkunga? Yohereje umumarayika witwa Gaburiyeli kugira ngo yibutse Daniyeli ko ari “umuntu w’agaciro kenshi,” kandi ko Yehova yari yumvise amasengesho ye. (Soma muri Daniyeli 9:23.) Ni iki cyatumaga Imana ibona ko Daniyeli ari umuntu w’agaciro kenshi? Yari afite imico myinshi myiza, kandi yari umukiranutsi n’indahemuka (Ezek. 14:14). Yehova yandikishije inkuru ye muri Bibiliya kugira ngo ijye iduhumuriza (Rom. 15:4). Nawe Yehova yumva amasengesho yawe, kandi aguha agaciro bitewe n’uko ukora ibikwiriye, ukanakomeza kumukorera mu budahemuka.—Mika 6:8; Heb. 6:10.
16. Ni iki cyagufasha kubona ko Yehova ari Papa wawe ugukunda?
16 Jya ubona ko Yehova ari Papa wawe ugukunda. Aba ashaka kugufasha, si ukugushakaho amakosa (Zab. 130:3; Mat. 7:11; Luka 12:6, 7). Kubitekerezaho byafashije abantu benshi bumvaga ko nta gaciro bafite. Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Michelle wo muri Esipanye, wamaze imyaka myinshi umugabo we amubwira nabi, bigatuma yumva ko nta muntu umwitayeho kandi ko nta cyo amaze. Yaravuze ati: “Igihe cyose ntangiye kumva ko nta gaciro mfite, ngerageza gutekereza Yehova antwaye mu maboko ye, arimo angaragariza urukundo kandi andinze” (Zab. 28:9). Mushiki wacu witwa Lauren wo muri Afurika y’Epfo akunda gutekereza ati: “Niba Yehova yarakoresheje urukundo n’ineza agatuma mwegera, ngakomeza kuba incuti ye muri iyi myaka yose ishize, kandi akamfasha kwigisha abandi, nta gushidikanya ko abona ko ndi uw’agaciro ndetse ko hari byinshi nakora.”—Hos. 11:4.
17. Ni iki cyagufasha kwizera udashidikanya ko Yehova akwemera? (Zaburi 5:12) (Reba n’ifoto.)
17 Jya wizera udashidikanya ko Yehova akwemera. (Soma muri Zaburi ya 5:12.) Dawidi yagereranyije kwemerwa na Yehova n’“ingabo nini” irinda abakiranutsi. Kumenya ko Yehova akwemera kandi ko agushyigikiye bishobora kukurinda ntukomeze gutekereza ko nta gaciro ufite. None se wabwirwa n’iki ko Yehova akwemera? Nk’uko twabibonye, Yehova akoresha Ijambo rye kugira ngo agufashe kumenya udashidikanya ko akwemera. Nanone akoresha abasaza, incuti zawe n’abandi, bakakwibutsa ko abona ko uri uw’agaciro. None se wiyumva ute iyo babikwibukije?
Kumenya ko Yehova atwemera bishobora kudufasha ntidukomeze kumva ko nta gaciro dufite (Reba paragarafu ya 17)
18. Kuki ukwiriye kwemera ibintu byiza abandi bakubwira?
18 Mu gihe abantu bakuzi neza kandi bagukunda bakubwiye ibintu byiza bakuziho, ntukumve ko ari ibinyoma. Jya uzirikana ko ari Yehova ushobora kuba ari kubakoresha kugira ngo akwizeze ko akwemera. Michelle twigeze kuvuga yaravuze ati: “Buhoro buhoro nitoza kwemera amagambo meza abandi bambwira. Nubwo bigoye, nzi neza ko ari byo Yehova aba ashaka.” Nanone abasaza bafashije Michelle kwemera ko Yehova amukunda. Ubu ni umupayiniya kandi afasha kuri Beteli ari mu rugo.
19. Kuki ukwiriye kwemera udashidikanya ko Yehova abona ko uri uw’agaciro?
19 Yesu yatwibukije ko Papa wacu wo mu ijuru abona ko dufite agaciro kenshi (Luka 12:24). Ubwo rero dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova abona ko turi ab’agaciro. Rwose ntitukabyibagirwe. Nanone tujye dukora ibishoboka byose dufashe abandi kwemera ko Yehova abona ko bafite agaciro kenshi.
INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya
a Amazina amwe yarahinduwe.
b Uko bigaragara, Mariya Magadalena yari umwe mu bagore bagendanaga na Yesu. Abo bagore bitaga kuri Yesu n’intumwa ze bakoresheje ubutunzi bwabo.—Mat. 27:55, 56; Luka 8:1-3.
c Urugero, reba igice cya 24 mu gitabo Egera Yehova cyangwa usome imirongo n’inkuru ziri mu gitabo Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu, munsi y’umutwe uvuga ngo: “Gushidikanya.”