Indirimbo ya 23
Ibyiringiro bitangwa na Bibiliya ku bantu bose
1. Mu mwijima, no mu bwoba,
Ibyaremwe byose birahangayitse.
Nta mizero, byashobewe
Imperuka iraje.
Bibiliya iraduhumuriza,
Ihamya ko Ubwami bwegereje.
Amarira yose ahanagurwe.
Muhagarare mwemye; nta gutinya.
2. Mu mwijima, no mu bwoba,
Abantu barapfa, nta wabihakana.
Bajya mu mva, nta wabyanga;
Baruhira ubusa.
Bibiliya yizeza abapfuye,
Ko bateganyirijwe umuzuko.
Bazahabwa amazi y’ubugingo.
Ni ubutumwa bwiza bwa Yehova.
3. Mu bwibone, n’ibitutsi
Abantu bahora, basebya Yehova.
Bayoborwa na Satani;
Ibibi birogeye.
Bibiliya yerekana neza ko
Urubanza rw’Imana rwegereje.
Inkozi z’ibibi zizavanwaho.
Abagwaneza bose banezerwe.