Indirimbo ya 79
Ibyaremwe bigaragaza ikuzo rya Yehova
1. Mana, ubugingo bwanjye buzi
Ko ijuru rikuvuganira.
Rivuga ku manywa na nijoro,
Ritwigisha nta jambo rivuzwe.
Rivuga ku manywa na nijoro,
Ritwigisha nta jambo rivuzwe.
2. Izuba ni wowe wariremye,
Ukwezi n’inyenyeri n’inyanja.
Ibyo wakoze turabibona
Bikadutera kugusingiza.
Ibyo wakoze turabibona
Bikadutera kugusingiza.
3. Amategeko yawe ni meza.
Ibyibutswa biva kuri wowe.
Bituma tuba abanyabwenge.
Tujye tubyitondera iteka!
Bituma tuba abanyabwenge.
Tujye tubyitondera iteka!