Indirimbo ya 41
Nimusingize Yehova, we Rutare
1. ‘Mwe juru n’isi; n’aboroheje.
Mwese nimwumve, ibyo mbabwira.
Inyigisho zanjye ziratonyanga,
Ukuri kwanjye kuragwa nk’imvura.’
2. Nidutangaze Izina rya Ya
Abantu bose nibarimenye.
Abo aragira bamusingize.
Imirimo ye nibayamamaze.
3. Ni uwizerwa; Tumusingize.
’Nzira ze zose ni iz’ubwenge.
Arakiranuka mu bintu byose,
Yehova uri Urutare rwacu.
4. Tujye dutinya Imana yacu;
Kandi twumvire amategeko.
Twirinde ibibi byaturimbuza
Dukorere Yehova dushikamye.