Indirimbo ya 25
Ibintu byiza by’Imana
1. Imana yaremye
Buri cyiza cyose.
Kurya no gukora,
Impano y’Imana.
Kubaho iteka
Yabidushyizemo.
Ni iby’agaciro
Biradushimisha.
2. Yehova ashaka
Guha imigisha
Abantu bose ngo
Bamukunde cyane.
Turabyiringiye,
Tudashidikanya;
Imana ubwayo
Izabana nabo.
3. Umurimo mwiza
Uruta iyindi
Ni ukubwiriza;
Tuwitaho cyane.
Imirimo yabo
Bazayishimira.
Ni cyo kintu cyiza
Mu bindi dufite.
4. Tugire ubwenge
Mu kubaho kwacu
Twite ku by’Imana
N’umugambi wayo.
Iyo mpano nziza
Iradushimisha,
Tubikora byose
Ku bw’izina ryayo.