Indirimbo ya 115
“Mukundane urukundo rwinshi”
1. Urukundo rwagutse
Rutuma twihangana,
Tukemerwa n’Imana,
Tuyikorera.
Rwatumye yohereza
Kristo Incuti yacu,
Ngo atwunge n’Imana
Twunge ubumwe.
Abatinya Yehova
Barangwa n’urukundo,
Bigana Kristo
Yesu, Batizigamye.
Turangwe n’urukundo,
Isi yo irangana.
Ni yo nzira y’ukuri.
Jya wigana Ya, Jya wigana Ya.
2. Urukundo nyakuri
Ntirubabaza abandi;
Rutuma tububaha
Tukabakunda.
Rurihangana cyane,
Nta bwo rwizirikana.
Abatinya Yehova
Rurabubaha.
Kubera imperuka,
Dukeneye kumva ko
Urukundo rwaguka
Rukanagwira!
Tugomba gukundana
Bivuye ku mutima.
Turangwe n’urukundo
Iteka ryose, Iteka ryose.