Indirimbo ya 164
Abana ni impano z’agaciro kenshi zituruka ku Mana
1. Abana ni impano ziva ku
Mana tubatoze ibyiza.
Nk’imyambi y’intwari bagere
Ku ntego nziza tubafasha.
Impano zacu;
Imana ivuga
Ngo ubahane mu rukundo,
Kandi usenge usaba ubufasha.
2. Kumenya umutima w’umwana
Bisaba ubuhanga bwinshi.
Tangira akiri mutoya
Mwigishe ukuri k’Ubwami.
Umutima we
Tuwugereho
Dusabe Imana ubufasha,
Dukurikize ijambo ryayo.
3. Girana imishyikirano
Na bo bakunde bisanzure;
Uzaba incuti yabo ya
Bugufi ntubasharirire.
Mushyikirane.
Ntukabahinde
Kandi twirinde umugayo
Mu byo gufora iyo myambi.
4. Abana, umurage wacu
Kimwe n’umutungo w’Imana.
Ni imbuto nziza mu gihe
Bamenye ibyiza n’ibibi.
Twiringiye ko
Bazabimenya.
Twizeye kwiturwa n’Imana.
Tuyisingize twe n’abana.