Indirimbo ya 163
Imbuto z’umwuka
1. Imbuto z’umwuka w’Imana,
Tuzikomereho cyane.
Tuyiheshe icyubahiro,
Ngo tuzabeho iteka.
Buri gihe tugaragaze
Urukundo nk’urw’Imana,
Kandi tugire ibyishimo,
Byo bituma twihangana.
2. Tujye turangwa n’amahoro
Tugire uburumbuke.
Kwihangana ni iby’ingenzi!
Tuzihanganire bose.
Kugwa neza biradufasha!
Bituma abantu bumva.
Kugira neza bidutera
Kubwiriza iby’Ubwami.
3. Imbuto nziza yo kwizera
Idutera ubutwari.
Kwiyoroshya ni byiza cyane.
Bihosha amakimbirane.
Kwirinda turabikeneye
Kugira ngo tuzemerwe.
Nitwihingamo izo mbuto,
Tuzemerwa na Yehova.