Indirimbo ya 108
Ijambo rya Yehova ni iryo kwizerwa
1. Nk’uko imvura ihora igwa
Iyi si ikeza imyaka,
Ni ko bimeze kuri Yehova;
Ibyo yavuze bizasohora.
2. Yosuwa yabwiye Israyeli
Ukuntu yagiriwe neza.
Ibyo yasezeranyijwe byose
Byasohoye uko byakabaye.
3. Hari ’sezerano ry’abaragwa.
Iryo na ryo ririringirwa.
Ya yavuze ati ‘ndirahiye.
’Ibyo biduha ibyiringiro.
4. Dushobora kwizera Yehova.
Asohoza isezerano.
Mu bwami bwe yaduteguriye,
Tuzamusingiza we wizerwa.