Indirimbo ya 188
Impano y’isengesho
1. Yehova ni we wumva
Abamusenga bose.
Ashobora kutwumva,
Binyuze kuri Yesu.
2. Yumva amasengesho
Avuye ku mutima.
Amasengesho nk’ayo,
Yubahisha Imana.
3. Mu gusenga Imana,
Amasengesho yacu
Ye kuba nk’umuhango.
Atuve ku mutima.
4. Ntitureke gusenga
Mu rugendo turimo.
Isengesho ni ingenzi;
Ni nk’impano y’Imana.