Musenge murambuye amaboko arangwa n’ubudahemuka
“Ndashaka ko abagabo basenga hose, barambuye amaboko yera [“arangwa n’ubudahemuka,” NW], badafite umujinya, kandi batagira impaka.”—1 TIMOTEYO 2:8.
1, 2. (a) Ni gute ibivugwa muri 1 Timoteyo 2:8 byerekeza ku masengesho avugwa n’ubwoko bwa Yehova? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?
YEHOVA aba yiteze ko abagize ubwoko bwe baba indahemuka kuri we no kuri bagenzi babo. Intumwa Pawulo yashyize isano hagati y’ubudahemuka n’isengesho, igihe yandikaga agira ati “ndashaka ko abagabo basenga hose, barambuye amaboko yera [“arangwa n’ubudahemuka,” NW], badafite umujinya, kandi batagira impaka” (1 Timoteyo 2:8). Uko bigaragara, Pawulo yari arimo yerekeza ku isengesho ryavugirwaga mu ruhame, ahantu “hose” Abakristo babaga bateraniye. Ni ba nde bagombaga guhagararira ubwoko bw’Imana mu isengesho mu materaniro y’itorero? Abagabo bari bafite imyifatire yera, bakiranuka, batinya Imana, bitondera cyane inshingano zose zishingiye ku Byanditswe bahabwaga na yo, ni bo bagombaga gusenga (Umubwiriza 12:13, 14). Bagombaga kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka no mu ngeso zabo, kandi bakaba bari abantu biyeguriye Yehova Imana mu buryo budakemangwa.
2 Mu buryo bwihariye, abasaza b’itorero bagombye gusenga ‘barambuye amaboko yera [“arangwa n’ubudahemuka,” NW].’ Amasengesho bavuga babivanye ku mutima binyuriye kuri Yesu Kristo, agaragaza ubudahemuka bwabo ku Mana, kandi abafasha kwirinda kujya impaka no kugira umujinya. Mu by’ukuri, umugabo uwo ari we wese ufite igikundiro cyo guhagararira itorero rya Gikristo mu gusenga mu ruhame, yagombye kuba atagira umujinya, ubugome, kandi akaba ari umuntu w’indahemuka kuri Yehova no ku muteguro we (Yakobo 1:19, 20). Ni ubuhe buyobozi bundi bushingiye kuri Bibiliya buhabwa abafite igikundiro cyo guhagararira abandi mu gusenga mu ruhame? Kandi se, ni ayahe mahame amwe n’amwe ashingiye ku Byanditswe twagombye gukurikiza mu gihe dusenga turi twenyine no mu muryango?
Tekereza Mbere y’Igihe ku Byo Uri Buvuge mu Isengesho
3, 4. (a) Kuki ari iby’ingirakamaro ko umuntu atekereza mbere y’igihe ku byo ari buvuge mu gihe avugira isengesho mu ruhame? (b) Ni iki Ibyanditswe bigaragaza ku bihereranye n’uko igihe amasengesho agomba kumara kireshya?
3 Mu gihe twabwiwe ko turi busenge mu ruhame, hari ubwo nibura dutekereza mbere y’igihe ku bintu bimwe na bimwe tuza kuvuga mu isengesho. Kubigenza dutyo bishobora gutuma tuvuga ibintu by’ingenzi bikwiriye, bitabaye ngombwa ko tuvuga isengesho rirerire cyangwa ngo turondogore. Birumvikana ko amasengesho tuvuga turi twenyine, na yo ashobora kuvugwa mu ijwi ryumvikana. Ashobora kumara igihe runaka. Mbere y’uko Yesu atoranya intumwa ze 12, yakesheje ijoro ryose asenga. Ariko kandi, igihe yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe, biragaragara ko amasengesho yavuze agiye guhereza umugati na divayi, yari magufi (Mariko 14:22-24; Luka 6:12-16). Kandi tuzi ko amasengesho magufi yavugwaga na Yesu na yo yemerwaga n’Imana mu buryo bwuzuye.
4 Tuvuge wenda ko tugize igikundiro cyo guhagararira umuryango mu gusenga mbere yo gufata amafunguro. Iryo sengesho rishobora kuba rigufi mu rugero runaka—ariko ibivugwamo byose byagombye kuba bikubiyemo amagambo agaragaza ugushimira ku bw’ayo mafunguro. Mu gihe dusenga mu ruhame, mbere cyangwa nyuma y’amateraniro ya Gikristo, ntitugomba kuvuga isengesho rirerire, rikubiyemo ingingo nyinshi. Yesu yanenze abanditsi ‘bavugaga amashengesho y’urudaca baryarya’ (Luka 20:46, 47). Umuntu urangwa no kubaha Imana ntazigera yifuza kubigenza atyo. Rimwe na rimwe ariko, kuvugira mu ruhame isengesho rirerire kurushaho mu buryo runaka, bishobora kuba bikwiriye. Urugero, umusaza watoranyirijwe kuvuga isengesho risoza ikoraniro, yagombye gutekereza mbere y’igihe ku byo ari buvuge, maze akaba yakwifuza kuvuga ingingo nyinshi. Ariko kandi, n’isengesho nk’iryo na ryo ntiryagombye kuba rirerire birengeje urugero.
Egera Imana mu Buryo Burangwa no Kubaha
5. (a) Ni iki twagombye kuzirikana igihe dusengera mu ruhame? (b)Kuki tugomba gusenga mu buryo bukwiriye kandi burangwa no kubaha?
5 Mu gihe dusenga mu ruhame, twagombye kwibuka ko atari abantu tuba tubwira. Ahubwo, tuba turi abantu b’abanyabyaha binginga Umutegetsi w’Ikirenga, akaba n’Umwami Yehova. (Zaburi 8:4-6, 10, umurongo wa 3-5, 9 muri Biblia Yera; 73:28.) Bityo rero, twagombye kugaragaza ko tumwubaha, dutinya ko yababazwa n’ibyo tuvuga, n’uko tubivuga (Imigani 1:7). Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yaririmbye agira ati “jyeweho nzazanwa n’imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe, kuko nkūbashye, nzikubita hasi nsenge nerekeye urusengero rwawe rwera.” (Zaburi 5:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Niba tugaragaza iyo myifatire, ni gute tuzavuga mu gihe dusabwe gusenga mu ruhame mu materaniro y’Abahamya ba Yehova? Mu gihe twaba turimo tuvugana n’umwami wa kimuntu, twavugana na we mu buryo burangwa no kubaha kandi bukwiriye. None se, amasengesho yacu ntiyagombye kuba akwiriye kandi arangwa no kubaha ndetse kurushaho, kubera ko tuba dusenga Yehova “Umwami w’iteka ryose” (Ibyahishuwe 15:3, NW )? Bityo rero, mu gihe dusenga, twagombye kwirinda kuvuga amagambo nk’aya ngo “Waramutseho Yehova,” “Akira intashyo zacu zuje urukundo” cyangwa ngo “Mwirirweho.” Ibyanditswe bigaragaza ko Yesu Kristo, Umwana w’ikinege w’Imana, atigeze abwira Se wo mu ijuru amagambo nk’ayo.
6. Ni iki twagombye kwibuka igihe ‘twegera intebe y’ubuntu tudatinya’?
6 Pawulo yagize ati “twegere intebe y’ubuntu tudatinya” (Abaheburayo 4:16). N’ubwo turi abanyabyaha, dushobora kwegera Yehova “tudatinya,” kubera ko twizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Ibyakozwe 10:42, 43; 20:20, 21). Ariko kandi, uko “[k]udatinya” ntibisobanura ko tuba dukinisha Imana; nta n’ubwo twagombye kuyibwira amagambo arangwa n’agasuzuguro. Kugira ngo amasengesho tuvugira mu ruhame ashimishe Yehova, tugomba kuyavuga mu buryo bugaragaza ukubaha gukwiriye, kandi byaba bidakwiriye turamutse tuboneyeho umwanya wo guhitisha amatangazo, kugira abantu inama ku giti cyabo, cyangwa gucyaha abaduteze amatwi.
Jya Usenga Ufite Umutima Wicisha Bugufi
7. Ni gute Salomo yagaragaje ukwicisha bugufi ubwo yasengaga igihe cyo kwegurira Yehova urusengero?
7 Twaba dusenga mu ruhame cyangwa turi twenyine, ihame ry’ingenzi rishingiye ku Byanditswe tugomba kuzirikana, ni ukugira imyifatire igaragaza ukwicisha bugufi mu masengesho yacu (2 Ngoma 7:13, 14). Umwami Salomo yagaragaje ukwicisha bugufi mu isengesho yavugiye mu ruhame, igihe beguriraga Yehova urusengero rwe rw’i Yerusalemu. Iyo nzu Salomo yari yujuje, yari imwe mu mazu meza kurusha ayandi yose yari yarubatswe ku isi. Ariko kandi, yasenze yicishije bugufi agira ati “ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru, ndetse n’ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!”—1 Abami 8:27.
8. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora kugaragaza ukwicisha bugufi mu gihe dusengera mu ruhame?
8 Kimwe na Salomo, twagombye kugaragaza ukwicisha bugufi, mu gihe duhagarariye abandi tuvuga isengesho ryo mu ruhame. N’ubwo tugomba kwirinda kuvuga amagambo agaragaza ko twubaha Imana, dushobora kugaragaza ukwicisha bugufi mu mivugire yacu. Amasengesho agaragaza ukwicisha bugufi, si amasengesho avugwamo amagambo ahambaye cyangwa avugwa mu buryo bw’ikinamico. Ntatuma ibitekerezo byerekezwa kuri wa muntu uba urimo asenga, ahubwo atuma byerekezwa k’Usengwa (Matayo 6:5). Nanone kandi, ukwicisha bugufi kugaragazwa n’ibyo tuvuga mu isengesho. Niba dusenga twicishije bugufi, ntituzavuga amagambo yumvikanisha ko dusaba Imana ko ikora ibintu runaka uko tubishaka. Ahubwo, tuzasaba Yehova tumwinginga kugira ngo akore ibintu mu buryo buhuje n’umugambi we wera. Umwanditsi wa Zaburi yatanze urugero rugaragaza imyifatire ikwiriye, igihe yingingaga agira ati “Uwiteka, turakwinginze udukize: Uwiteka, turakwinginze uduhe kugubwa neza.”—Zaburi 118:25; Luka 18:9-14.
Senga Ubivanye ku Mutima
9. Ni iyihe nama nziza yatanzwe na Yesu tubona muri Matayo 6:7, kandi se, ni gute ishobora gukurikizwa?
9 Kugira ngo amasengesho tuvugira mu ruhame cyangwa tuvuga turi twenyine ashimishe Yehova, agomba kuba avuye ku mutima. Ku bw’ibyo rero, tuzirinda ibyo guhora dusubiramo isengesho runaka twigishijwe, tudatekereza ku byo turimo tuvuga. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yatanze inama igira iti “nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato, nk’uko abapagani bagira: bibwira [mu buryo bwo kwibeshya] ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa.” Mu yandi magambo, Yesu yagize ati “ntimukavugagure amagambo; ntimugasubiremo amagambo adafite shinge na rugero.”—Matayo 6:7, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
10. Kuki byaba bikwiriye ko dusenga incuro nyinshi twerekeza ku kintu kimwe?
10 Birumvikana ko bishobora kuba ngombwa ko dusenga incuro nyinshi twerekeza ku kintu kimwe. Nta bwo ibyo byaba ari bibi, kuko Yesu yaduteye inkunga agira ati “[mukomeze] musabe, muzahabwa; [mukomeze] mushake, muzabona; [mukomeze] mukomange ku rugi, muzakingurirwa” (Matayo 7:7). Hashobora kuba hakenewe Inzu y’Ubwami nshya, bitewe n’uko Yehova aha umugisha umurimo wo kubwiriza ukorwa mu karere k’iwanyu (Yesaya 60:22). Byaba bikwiriye dukomeje kuvuga icyo kintu dukeneye, mu gihe dusenga turi twenyine, cyangwa mu gihe dusengera mu ruhame mu materaniro y’ubwoko bwa Yehova. Kubigenza dutyo, ntibizaba bishaka kuvuga ko ‘dusubiramo amagambo adafite shinge na rugero.’
Ibuka Gushimira no Gusingiza
11. Ni gute ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7 byerekeza ku isengesho tuvuga turi twenyine cyangwa mu ruhame?
11 Abantu benshi basenga gusa iyo bafite ikintu runaka bashaka gusaba, ariko kandi, urukundo dukunda Yehova Imana rwagombye gutuma tumubwira amagambo yo kumushimira n’ayo kumusingiza, haba mu isengesho tuvuga turi twenyine, n’iryo tuvugira mu ruhame. Pawulo yanditse agira ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Ni koko, uretse amasengesho tuvuga dusaba kandi twinginga, twagombye no kubwira Yehova amagambo yo kumushimira, ku bw’imigisha aduha mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri (Imigani 10:22). Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “utambire Imana ishimwe; uhigure Isumbabyose umuhigo wawe” (Zaburi 50:14). Kandi Dawidi yavuze isengesho rifite injyana, rikubiyemo aya magambo ashimishije agira ati “nzashimisha izina ry’Imana indirimbo: nzayihimbarisha ishimwe ry’ibyo yankoreye.” (Zaburi 69:31, umurongo wa 30 muri Biblia Yera.) Mbese, ntitwagombye kubigenza dutyo mu gihe dusenga turi twenyine cyangwa mu ruhame?
12. Ni gute ibivugwa muri Zaburi 100:4, 5 birimo bisohora muri iki gihe, kandi ku bw’ibyo se, ni iki gishobora gutuma dushimira kandi tugasingiza Imana?
12 Ku birebana n’Imana, umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “mwinjire mu marembo ye mushima, no mu bikari bye muhimbaza; mumushime, musingize izina rye. Kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose; umurava we uhoraho ibihe byose” (Zaburi 100:4, 5). Muri iki gihe, abantu bo mu mahanga yose barimo barinjira mu rugo rw’ubuturo bwa Yehova, kandi ibyo bishobora gutuma tumusingiza kandi tukamushimira. Mbese, ujya ubwira Imana amagambo yo kuyishimira ku bw’Inzu y’Ubwami mufite mu karere k’iwanyu, kandi ukagaragaza ko ushimira uyiteraniramo buri gihe wifatanyije n’abantu bakunda Imana? Iyo uri muri iyo nzu se, urangurura ijwi ryawe ubikuye ku mutima uririmbira Data wo mu ijuru wuje urukundo indirimbo zo kumusingiza no kumushimira?
Ntuzigere Wumva Ufite Isoni zo Gusenga
13. Ni uruhe rugero rw’Ibyanditswe rugaragaza ko twagombye gutakambira Yehova, no mu gihe twaba twumva ko tudakwiriye bitewe n’uko twaba dufite umutima wicira urubanza?
13 N’ubwo twaba twumva tudakwiriye bitewe no kumva dufite umutima wicira urubanza, twagombye guhindukirira Imana mu isengesho tukayinginga tubivanye ku mutima. Igihe Abayahudi bakoraga icyaha bagashaka abagore b’abanyamahanga, Ezira yarapfukamye, ategera Imana ibiganza bye byarangwaga n’ubudahemuka, maze asenga yicishije bugufi agira ati “ayii! Mana yanjye, nkozwe n’isoni, mu maso hanjye haratugengeza, bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye kuko ibicumuro byacu bigwiriye, bikaturengerana, dutsinzwe n’imanza nyinshi, zarundanijwe zikagera mu ijuru. Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho n’urubanza rukomeye cyane na bugingo [n]’ubu . . . None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho n’urubanza rukomeye, tuzira ingeso zacu mbi, kandi none, Mana yacu, ukaba uduhannye igihano kidahwanye n’ibicumuro byacu, ukadusigariza igice kingana gityo, mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana n’abanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakarira, ukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwa ucika ku icumu? Uwiteka Mana ya Isirayeli ni wowe ukiranuka; kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk’uko bimeze ubu; dore turi imbere yawe, turiho urubanza; ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.”—Ezira 9:1-15; Gutegeka 7:3, 4.
14. Nk’uko byagaragajwe mu gihe cya Ezira, ni iki dusabwa kugira ngo tubabarirwe n’Imana?
14 Kugira ngo tubabarirwe n’Imana, kwatura ibyaha byacu imbere yayo bigomba kuba bijyanye no kugira umutima umenetse, kandi ‘tukera imbuto zikwiriye abihannye’ (Luka 3:8; Yobu 42:1-6; Yesaya 66:2). Mu gihe cya Ezira, imyifatire yagaragazaga ukwicuza yaherekejwe no gushyiraho imihati yo gukosora amakosa, birukana abagore b’abanyamahanga. (Ezira 10:44; gereranya no mu 2 Abakorinto 7:8-13.) Niba dushaka ko Imana itubabarira ibyaha bikomeye twakoze, tugomba kubyatura mu isengesho rirangwa no kwicisha bugufi, kandi tukera imbuto zigaragaza ko twicujije. Nanone kandi, umutima ugaragaza ukwicuza hamwe n’icyifuzo cyo gukosora amakosa, byagombye kudusunikira gushaka ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka bw’abasaza b’Abakristo.—Yakobo 5:13-15.
Bonera Ihumure mu Isengesho
15. Ni gute ibintu byabaye kuri Hana bigaragaza ko dushobora kubonera ihumure mu isengesho?
15 Mu gihe dufite intimba ku mutima bitewe n’impamvu runaka, dushobora kubonera ihumure mu isengesho. (Zaburi 51:19, umurongo wa 17 muri Biblia Yera; Imigani 15:13.) Uko ni ko byagendekeye Hana wari indahemuka. Yabayeho mu gihe muri Isirayeli hari hogeye ibyo kugira imiryango migari, ariko kandi we nta bana yari yarabyaye. Umugabo we, ari we Elukana, yari afite abahungu n’abakobwa yari yarabyaranye n’undi mugore we witwaga Penina, wirataga kuri Hana amwishima hejuru bitewe n’uko yari ingumba. Hana yasenganye umwete maze asezeranya ko aramutse agize imigisha yo kugira umwana w’umuhungu, yari ‘kuzamutura Uwiteka, akaba uwe iminsi yose yo kubaho kwe.’ Ubwo yari amaze kubonera ihumure mu isengesho no mu magambo yabwiwe n’umutambyi mukuru Eli, “mu maso he ntihonge[ye] kugaragaza umubabaro ukundi.” Yaje kubyara umwana w’umuhungu, amwita Samweli. Hanyuma, yaje kumutanga kugira ngo ajye akora imirimo mu rusengero rwa Yehova (1 Samweli 1:9-28). Mu kugaragaza ko yashimiraga Imana ku bw’ineza yamugiriye, yavuze isengesho ryo gushimira—ryasingizaga Yehova ko ari nta we uhwanye na we (1 Samweli 2:1-10). Kimwe na Hana, dushobora kubonera ihumure mu isengesho, twiringiye ko Imana isubiza amasengesho yose ahuje n’ibyo ishaka. Mu gihe dusutse ibiri mu mutima wacu imbere yayo, ntidukwiriye ‘kongera kugaragaza umubabaro ukundi,’ kubera ko izatuvaniraho ibituremerera cyangwa igatuma dushobora kubyihanganira.—Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.
16. Nk’uko byagaragariye ku byabaye kuri Yakobo, kuki twagombye gusenga igihe dufite ubwoba cyangwa mu gihe duhangayitse?
16 Mu gihe haba hari imimerere runaka yatumye tugira ubwoba, intimba yo ku mutima cyangwa imihangayiko, ntitukabure guhindukirira Imana mu isengesho kugira ngo iduhe ihumure. (Zaburi 55:2-5, umurongo wa 1-4 muri Biblia Yera.) Yakobo yagize ubwoba igihe yari agiye guhura n’umuvandimwe we bari baranganye, ari we Esawu. Ariko kandi, yasenze agira ati “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya Data Isaka, Uwiteka, ntiwambwiye uti ‘subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza?’ Ku mbabazi zose n’umurava wose wagiriye umugaragu wawe sinari nkwiriye guhabwaho n’ibyoroheje hanyuma y’ibindi; kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri. Ndakwinginze, unkize mwene data Esawu: kuko mutinya ngo ataza akanyicana n’abana na ba nyina. Nawe warambwiye uti ‘sinzabura kukugirira neza, nzahwanya urubyaro rwawe n’umusenyi wo ku nyanja, utabarika.’ ” (Itangiriro 32:10-13, umurongo wa 9-12 muri Biblia Yera.) Esawu ntiyateye Yakobo n’abo bari bari kumwe. Bityo, icyo gihe Yehova ‘yagiriye neza’ Yakobo.
17. Mu guhuza n’ibivugwa muri Zaburi 119:52, ni gute dushobora kubonera ihumure mu isengesho mu gihe twaba duhuye n’ibigeragezo bikaze?
17 Mu gihe dusaba twinginga, dushobora guhumurizwa no kwibuka ibintu bivugwa mu Ijambo ry’Imana. Muri zaburi ndende kurusha izindi zose—ikaba ari isengesho ryiza ryashyizwe mu ndirimbo—Umwami Hezekiya ashobora kuba ari we waririmbye ati “Uwiteka, njya nibuka amateka yawe ya kera, nkīmara umubabaro” (Zaburi 119:52). Iyo dusenga twicishije bugufi mu gihe duhuye n’ibigeragezo bikaze, dushobora kwibuka ihame cyangwa itegeko rya Bibiliya rishobora kudufasha gukomeza kugaragaza imyifatire ituma tugira ibyiringiro biduhumuriza, bitwibutsa ko turimo tunezeza Data wo mu ijuru.
Abantu b’Indahemuka Bakomeza Gusenga Bashikamye
18. Kuki bishobora kuvugwa ko ‘umukunzi wese [“umuntu wese w’indahemuka,” NW] akwiriye gusenga [Imana]’?
18 Abantu bose baba indahemuka kuri Yehova Imana, ‘bakomeza gusenga bashikamye’ (Abaroma 12:12). Muri Zaburi ya 32, ishobora kuba yarahimbwe na Dawidi nyuma y’aho akoranye icyaha na Batisheba, yavuzemo agahinda kenshi yagize igihe yarekaga gushaka imbabazi n’ihumure yari kubona binyuriye mu kwicuza no kwatura ibyaha bye imbere y’Imana. Hanyuma, Dawidi yaririmbye agira ati “[kubera ko Yehova ababarira abicuza by’ukuri] ni cyo gituma umukunzi wawe wese [“umuntu wese w’indahemuka,” NW] akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo.”—Zaburi 32:6.
19. Kuki twagombye gusenga turambuye amaboko arangwa n’ubudahemuka?
19 Niba twishimira imishyikirano tugirana na Yehova Imana, tuzasenga tumusaba imbabazi binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Dushobora kwegera intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo duhabwe imbabazi n’ubufasha bihuje n’igihe, tubigiranye ukwizera (Abaheburayo 4:16). Ariko kandi, hari impamvu nyinshi cyane zishobora gutuma dusenga! Nimucyo rero ‘dusenge ubudasiba’—akenshi tubwira Imana amagambo yo kuyisingiza n’ayo kuyishimira, tubivanye ku mutima (1 Abatesalonike 5:17). Nimucyo dusenge ku manywa na nijoro, turambuye amaboko arangwa n’ubudahemuka.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Iyo umuntu wasabwe gusengera mu ruhame atekereje mbere y’igihe ku byo ari buvuge, ibyo bigira uwuhe mumaro?
◻ Kuki twagombye gusenga mu buryo burangwa no kubaha kandi bukwiriye?
◻ Ni iyihe myifatire twagombye kugaragaza igihe dusenga?
◻ Kuki twagombye kwibuka gushimira no gusingiza Imana mu gihe dusenga?
◻ Ni gute Bibiliya igaragaza ko dushobora kubonera ihumure mu isengesho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Umwami Salomo yagaragaje ukwicisha bugufi ubwo yasengeraga mu ruhame igihe beguriraga Yehova urusengero
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Kimwe na Hana, ushobora kubonera ihumure mu isengesho