Erekana “ubugwaneza bwose ku bantu bose”
‘Ubibutse kugira neza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.’—TITO 3:1, 2.
1. Kuki kugaragaza ubugwaneza atari ko buri gihe biba byoroshye?
INTUMWA Pawulo yaranditse ati “mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo” (1 Abakorinto 11:1). Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bose bihatira kumvira iyo nama. Ibyo ntibyoroshye na busa, kubera ko ababyeyi bacu ba mbere baturaze ubwikunde n’indi mico idafite aho ihuriye n’urugero twahawe na Kristo (Abaroma 3:23; 7:21-25). Nyamara buri wese muri twe yagaragaza ubugwaneza turamutse dushyizeho imihati. Ariko imihati yacu si yo tugomba kwishingikirizaho yonyine. Ni iki kindi tuba dukeneye?
2. Ni gute dushobora kugaragaza “ubugwaneza bwose ku bantu bose”?
2 Ubugwaneza buva ku Mana ni kimwe mu bigize imbuto z’umwuka wera. Uko turushaho kwemera kuyoborwa n’imbaraga z’Imana, ni na ko tuzarushaho kugaragaza imbuto z’umwuka. Icyo gihe gusa ni bwo dushobora kwerekana ‘ubugwaneza bwose’ ku bantu bose tutarobanuye (Tito 3:2). Nimucyo dusuzume uko dushobora gukurikiza urugero rwa Yesu, ku buryo abo twifatanya na bo bumva ‘baruhutse’ mu mitima yabo.—Matayo 11:29; Abagalatiya 5:22, 23.
Mu muryango
3. Ni iyihe mimerere irangwa mu miryango igaragaza umwuka w’isi?
3 Kugaragaza ubugwaneza mu muryango ni iby’ingenzi cyane. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko urugomo rukorerwa mu muryango, ruteza abagore akaga kenshi kurusha ako baterwa n’impanuka z’imodoka n’indwara ya malariya. Urugero, kimwe cya kane cy’ibikorwa byose by’urugomo bishyirwa ahagaragara mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bibera mu muryango. Ni kenshi polisi isanga abantu “bavuza induru batukana” kugira ngo bagaragaze akababaro kabo. Ikibabaje kurushaho, ni uko hari abashakanye bagiye ‘basharirirana’ bigatuma imishyikirano yabo ihazaharira. Imiryango ya Gikristo igomba kwamaganira kure imyifatire nk’iyo igaragaza ‘umwuka w’isi’ ubuza abantu ibyishimo.—Abefeso 4:31; 1 Abakorinto 2:12.
4. Kugaragaza ubugwaneza mu muryango bishobora kugira izihe ngaruka?
4 Kugira ngo turwanye imyifatire ibogamira ku by’isi, dukeneye umwuka w’Imana. ‘Aho umwuka w’Umwami uri ni ho haba umudendezo’ (2 Abakorinto 3:17). Kugira urukundo, impuhwe, ukwirinda no kwihangana bituma abagabo n’abagore badatunganye bakomeza kunga ubumwe (Abefeso 5:33). Kugira ubugwaneza bituma mu rugo harangwa ibyishimo, mu buryo butandukanye n’uko bimeze mu miryango myinshi irangwa n’intonganya n’impaka. Ni byiza ko umuntu yavuga igitekerezo cye, ariko uburyo yakivuzemo ni bwo bugaragaza icyamusunikiye kukivuga. Iyo umuntu afite ikibazo ariko akakivugana ubugwaneza, bihosha intonganya. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “gusubizanya ineza guhosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”—Imigani 15:1.
5. Ubugwaneza bwagira uruhe ruhare mu muryango utavuga rumwe mu by’idini?
5 Kugira ubugwaneza ni iby’ingenzi cyane cyane mu muryango utavuga rumwe mu by’idini. Iyo ubugwaneza bujyaniranye n’imirimo myiza, bushobora gutuma abantu batajyaga bemera ukuri bareherezwa kuri Yehova. Petero yagiriye inama abagore b’Abakristokazi agira ati “mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha. Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.”—1 Petero 3:1-4.
6. Kugaragaza ubugwaneza byashimangira bite ubumwe hagati y’ababyeyi n’abana?
6 Hashobora kubaho ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi n’abana, cyane cyane iyo nta gukunda Yehova kurangwa mu muryango wabo. Ariko ni iby’ingenzi ko mu ngo zose z’Abakristo hagaragara ubugwaneza. Pawulo yagiriye ababyeyi b’abagabo inama agira ati “ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Iyo mu muryango higanjemo umuco w’ubugwaneza, ababyeyi n’abana barushaho kunga ubumwe. Uwitwa Dean, wavutse mu muryango w’abana batanu, yavuze ukuntu se yari ameze agira ati “data yagwaga neza. Sinigeze ntongana na we habe n’umunsi n’umwe, ndetse no mu gihe nari nkiri ingimbi. Yahoraga atuje, nubwo yabaga yarakaye. Rimwe na rimwe yajyaga ampa igihano akamfungirana mu cyumba cyanjye cyangwa akagira ibintu ambuza nakundaga, ariko ntitwigeze na rimwe duterana amagambo. Ntiyari data gusa; yari n’incuti yacu kandi ntitwifuzaga kumubabaza.” Mu by’ukuri, ubugwaneza butuma ababyeyi n’abana barushaho kunga ubumwe.
Mu murimo wacu
7, 8. Kuki ari ngombwa ko tugaragaza ubugwaneza mu murimo wacu wo kubwiriza?
7 Ni iby’ingenzi nanone ko tugaragaza ubugwaneza mu murimo wacu wo kubwiriza. Iyo tugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami, duhura n’abantu bafite kamere zitandukanye. Bamwe batega amatwi ubutumwa butanga ibyiringiro tubagezaho babyishimiye. Hari abandi bashobora kubwanga bitewe n’impamvu zitandukanye. Icyo gihe ni bwo umuco w’ubugwaneza udufasha cyane gusohoza inshingano twahawe yo kuba abahamya kugeza ku mpera y’isi.—Ibyakozwe 1:8; 2 Timoteyo 4:5.
8 Intumwa Petero yaranditse ati “mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:15). Kubera ko twubaha Kristo mu mitima yacu, we Cyitegererezo cyacu, twihatira kugaragaza ubugwaneza n’ukubaha mu gihe tubwiriza abantu bavuga amagambo adusesereza. Akenshi ibyo bigira ingaruka nziza cyane.
9, 10. Tanga urugero rugaragaza akamaro ko kugira ubugwaneza mu murimo wo kubwiriza.
9 Igihe kimwe umugore w’uwitwa Keith yagiye gukingurira umuntu wari ukomanze ku rugi. Uwo mugore amaze kumenya ko uwo muntu wari ubasuye ari umwe mu Bahamya ba Yehova, yashinje Abahamya ko bafata nabi abana babo, abivuga arakaye cyane. Uwo muvandimwe yamuteze amatwi atuje. Hanyuma yamusubizanyije ubwitonzi ati “birambabaje kuba ari uko ubitekereza. Mbese wakwemera ko ngusobanurira ibyo Abahamya ba Yehova bizera?” Hagati aho, Keith we yari aho hafi ateze amatwi ibyo bavugaga, maze araza yirukana uwo muvandimwe.
10 Uwo mugabo n’umugore bumvise bababajwe n’uko bafashe nabi uwo mushyitsi wabo. Ubugwaneza bwe bwabakoze ku mutima. Icyabatangaje cyane, ni uko nyuma y’icyumweru uwo muvandimwe yagarutse, noneho Keith n’umugore we bakemera ko abasobanurira ibyo yizeraga yifashishije Ibyanditswe. Nyuma y’aho baravuze bati “mu myaka ibiri yakurikiyeho, twakomeje gutega amatwi ibyo abandi Bahamya bavugaga.” Bemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, bombi baza kwiyegurira Yehova barabatizwa. Mbega ibyishimo wa Muhamya wasuye Keith n’umugore we bwa mbere yagize! Yaje guhura na bo imyaka runaka nyuma y’aho asanga uwo mugabo yarabaye umuvandimwe we wo mu buryo bw’umwuka n’umugore yarabaye mushiki we. Ubugwaneza bwatumye habaho ingaruka nziza.
11. Ni gute ubugwaneza bushobora kuba imbarutso kugira ngo umuntu yemere ukuri kwa Gikristo?
11 Ibintu byageze k’uwitwa Harold igihe yari umusirikare byatumye aba umurakare, atangira no kumva ko nta Mana ibaho. Ibibazo bye byarushijeho kuba isobe igihe yagiraga impanuka y’imodoka yamugize ikimuga, bitewe n’umushoferi wari wasinze. Igihe Abahamya ba Yehova basuraga Harold iwe mu rugo, yababwiye ko batagombaga kuzagaruka iwe. Ariko umunsi umwe Umuhamya witwa Bill yashatse kujya gusura umuntu wari ushimishijwe wari uturanye na Harold. Bill yaribeshye akomanga ku rugi rwa Harold. Harold yafashe imbago ze zombi ajya gukingura. Bill yahise amwihohoraho, amubwira ko yari aje gusura abo mu rugo baturanye. Harold yabyifashemo ate? Nubwo Bill atari abizi, Harold yari yararebye amakuru kuri televiziyo yagaragazaga ukuntu Abahamya ba Yehova bifatanyije mu kubaka Inzu nshya y’Ubwami mu gihe gito cyane. Yashimishijwe no kubona abantu benshi gutyo bakorera hamwe bunze ubumwe, bituma ahindura uko yabonaga Abahamya. Harold yakozwe ku mutima n’ukuntu Bill yamwihohoyeho yiyoroheje, bituma yemera ko Abahamya bajya bamusura. Yize Bibiliya, agira amajyambere maze aba umugaragu wa Yehova wabatijwe.
Mu itorero
12. Ni iyihe kamere iranga abantu b’isi abagize itorero rya Gikristo bagombye kwirinda?
12 Nanone tugomba kugaragaza ubugwaneza mu itorero rya Gikristo. Gushyamirana ni ibintu bisanzwe ku bantu bo muri iki gihe. Kujya impaka, gutongana no gushotorana ni nk’ihame ku bantu bashingira imibereho yabo ku gushaka ibintu by’umubiri. Rimwe na rimwe, iyo kamere iranga abantu b’isi ishobora gucengera mu itorero rya Gikristo, hagatangira kubaho impaka no guterana amagambo. Iyo havutse ibibazo nk’ibyo maze bigasaba ko abavandimwe bafite inshingano babihihibikanira, birabababaza cyane. Ariko urukundo bakunda Yehova n’abavandimwe babo rubasunikira gushaka ukuntu bagarura abayobye.—Abagalatiya 5:25, 26.
13, 14. ‘Guhana mu bugwaneza abatugisha impaka’ bishobora kugira izihe ngaruka?
13 Mu kinyejana cya mbere, Pawulo na mugenzi we Timoteyo bahuye n’ibibazo batewe na bamwe mu bari bagize itorero. Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo kwirinda abavandimwe bari bameze nk’inzabya zikoreshwa “ibiteye isoni,” akabagendera kure. Pawulo yagize ati “umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka.” Iyo dushotowe tugakomeza gutuza, akenshi bituma abaturwanya bisubiraho. Nk’uko Pawulo yakomeje abivuga, ibyo bishobora gutuma Yehova ‘abaha kwihana bakamenya ukuri’ (2 Timoteyo 2:20, 21, 24, 25). Zirikana ko Pawulo yashyize isano hagati yo kugira ineza, kwihangana n’ubugwaneza.
14 Ibyo Pawulo yigishaga ni byo yakoraga. Igihe yasuzumaga ikibazo cy’abitwaga ‘intumwa zikomeye cyane’ mu itorero ry’i Korinto, yabwiye abavandimwe ati “jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw’ubugwaneza n’ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka” (2 Abakorinto 10:1; 11:5). Pawulo yakurikizaga urugero rwa Kristo. Zirikana ko yinginze abo bavandimwe “ku bw’ubugwaneza” bwa Kristo. Bityo, ntiyishyize hejuru y’abandi cyangwa ngo yikakaze. Nta gushidikanya, inama yatanze yashimishije abo mu itorero bemeye kuyikurikiza. Yagaruye umwuka mwiza mu itorero, bituma abantu bongera kugirana amahoro n’ubumwe. None se, buri wese muri twe ntiyakwihatira kugira imyifatire nk’iyo? Kuri iyo ngingo, ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye ko abasaza bakurikiza urugero rwa Kristo n’urwa Pawulo.
15. Kuki ari iby’ingenzi ko umuntu agaragaza ubugwaneza mu gihe atanga inama?
15 Mu gihe habayeho imimerere ishobora guhungabanya amahoro n’ubumwe mu itorero si cyo gihe gusa tuba dufite inshingano yo gufasha abandi. Abavandimwe bakeneye guhabwa inama mu buryo bwuje urukundo na mbere y’uko ibintu bizamba. Pawulo yatanze inama igira iti ‘bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’umwuka mugarure uwo muntu.’ Ni mu buhe buryo bari kumugarura? Mu ‘mwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinda kugira ngo na we adashukwa’ (Abagalatiya 6:1). Icyakora, gukomeza kugaragaza “umwuka w’ubugwaneza” si ko buri gihe biba byoroshye, cyane cyane kubera ko Abakristo bose hakubiyemo n’abafite inshingano, bafite kamere ibogamira ku cyaha. Ariko kandi, iyo utanga inama agaragaje ubugwaneza bituma uwakoze icyaha yemera kugaruzwa umwuka w’ubugwaneza.
16, 17. Ni iki cyafasha umuntu wajijinganyaga kwemera inama kugira ngo abe yakwisubiraho?
16 Mu Kigiriki cy’umwimerere, ijambo ryahinduwemo ‘kugarura’ rishobora nanone gusobanura ibyo gusubiza amagufwa yavunitse mu mwanya wayo, kandi ibyo bintu birababaza cyane. Umuganga uba ugiye kubikora yizeza umurwayi ko biri bumufashe. Ubwitonzi agaragaza butuma umurwayi agarura icyizere. Amagambo meza abanza kumubwira atuma yihanganira ububabare bwinshi yumva. Mu buryo nk’ubwo, kugarura umuntu mu buryo bw’umwuka cyangwa kumugorora bishobora kubabaza. Ariko mu gihe bikoranywe ubugwaneza, byatuma arushaho kubyemera, bityo akongera kugirana imishyikirano myiza n’Imana, kandi ibyo byafasha uwayobye guhindura imyifatire ye. Nubwo yabanza kujijinganya ntiyemere inama nziza zishingiye ku Byanditswe aba ahawe, ubugwaneza umugira inama amugaragariza bushobora gutuma yisubiraho.—Imigani 25:15.
17 Mu gihe dufasha abandi kugira ngo bagaruke, hari akaga ko kuba babona ko inama tubahaye ari uburyo bwo kubajora. Umwanditsi umwe yabigaragaje agira ati “mu gihe duha abandi inama, tujya tubangukirwa no gushaka kubemeza ibintu, akaba ari yo mpamvu tuba dukeneye kugaragaza ubugwaneza.” Umukristo utanga inama nagaragaza ubugwaneza bitewe n’uko yicisha bugufi, bizamufasha kwirinda uwo mutego.
Twerekane ubugwaneza “ku bantu bose”
18, 19. (a) Kuki kugaragariza abategetsi ubugwaneza bishobora kugora Abakristo? (b) Ni iki kizafasha Abakristo kugaragariza abategetsi ubugwaneza, kandi se ni izihe ngaruka byagira?
18 Kugaragariza abategetsi b’isi ubugwaneza bishobora kutugora. Ni iby’ukuri ko hari abategetsi b’abanyamahane, batita no ku bibazo by’abantu (Umubwiriza 4:1; 8:9). Ariko niba dukunda Yehova by’ukuri, bizatuma twemera ko ari we mutware wacu w’ikirenga, tugandukire abategetsi ba za leta mu rugero ruciriritse (Abaroma 13:1, 4; 1 Timoteyo 2:1, 2). No mu gihe abategetsi baba bashaka kubangamira gahunda yacu yo gusenga Yehova ku mugaragaro, tuzashakisha uburyo ubwo ari bwo bwose twabona kugira ngo dutambe igitambo cyacu cy’ishimwe tunezerewe.—Abaheburayo 13:15.
19 Ntituzigera na rimwe twitabaza ibikorwa by’urugomo. Twihatira kuba abantu bashyira mu gaciro, ariko ntitwigera dukora ibinyuranyije n’amahame akiranuka. Ibyo bituma abavandimwe bacu bakomeza gusohoza umurimo wabo hirya no hino ku isi, mu bihugu 234. Twitondera inama yatanzwe na Pawulo yo ‘kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, twiteguye gukora imirimo myiza yose, tutagira uwo dusebya, tutarwana, ahubwo tugira ineza, twerekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.’—Tito 3:1, 2.
20. Ni izihe ngororano abagaragaza ubugwaneza bahishiwe?
20 Abantu bose bakomeza kugaragaza ubugwaneza bahishiwe imigisha myinshi. Yesu yaravuze ati “hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi” (Matayo 5:5). Abavandimwe ba Kristo basizwe bakomeza kugaragaza ubugwaneza bazishimira kuba abami mu Bwami bw’Imana buzategeka ku isi. Naho ku bagize “[imbaga y’]abantu benshi” b’“izindi ntama,” bakomeza kugaragaza ubugwaneza kandi biringira kuzaba muri Paradizo hano ku isi (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16; Zaburi 37:11). Mbega ibintu byiza duhishiwe! Ku bw’ibyo rero, ntitukazigere na rimwe twirengagiza amagambo Pawulo yibukije Abakristo bo muri Efeso agira ati ‘ndabinginga, jyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe, mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose.’—Abefeso 4:1, 2.
Isubiramo
• Ni izihe ngaruka nziza tubona iyo tugaragaje ubugwaneza
• mu muryango?
• mu murimo wo kubwiriza?
• mu itorero?
• Ni iyihe migisha abagwaneza bahishiwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Kugaragaza ubugwaneza ni iby’ingenzi cyane cyane mu muryango utavuga rumwe mu by’idini
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Ubugwaneza butuma umuryango urushaho kunga ubumwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Jya usubizanya ubugwaneza no kubaha
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Iyo umuntu utanga inama agaragaje ubugwaneza, bishobora gufasha uwayobye