ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 34 p. 82-p. 83 par. 6
  • Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Atoranya Intumwa Ze
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ni bande babaye abigishwa ba Yesu?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Yesu yigishiriza ku musozi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 34 p. 82-p. 83 par. 6
Yesu agiye ku musozi

IGICE CYA 34

Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri

MARIKO 3:13-19 LUKA 6:12-16

  • INTUMWA 12

Hari hashize hafi umwaka n’igice Yohana Umubatiza abwiye abantu ko Yesu ari Umwana w’Intama w’Imana. Igihe Yesu yari atangiye umurimo we wo mu ruhame, abantu b’imitima itaryarya babaye abigishwa be, urugero nka Andereya, Simoni Petero, Yohana, wenda na Yakobo (umuvandimwe wa Yohana), Filipo na Barutolomayo (nanone witwaga Natanayeli). Nyuma y’igihe, hari abandi benshi batangiye gukurikira Kristo.​—Yohana 1:45-47.

Noneho rero, Yesu yari agiye gutoranya intumwa ze. Zari kuba incuti ze za bugufi, kandi zari guhabwa imyitozo yihariye. Ariko mbere y’uko Yesu azitoranya, yagiye ku musozi, wenda ukaba wari hafi y’inyanja ya Galilaya, hafi ya Kaperinawumu. Yakesheje ijoro ryose asenga, akaba ashobora kuba yarasabaga Imana ubwenge n’umugisha. Ku munsi wakurikiyeho, yahamagaye abigishwa be, maze atoranya 12 abagira intumwa.

Yesu yatoranyije batandatu twavuze tugitangira, atoranya na Matayo uwo yahamagaye amusanze aho yasoresherezaga. Abandi batanu batoranyijwe ni Yuda (nanone witwaga Tadeyo na “mwene Yakobo”), Simoni w’Umunyakanani, Tomasi, Yakobo mwene Alufayo na Yuda Isikariyota.​—Matayo 10:2-4; Luka 6:16.

Yesu asenga mbere yo gutoranya intumwa ze cumi n’ebyiri

Abo uko ari 12 ni bo bagendanaga na Yesu, kandi yari abazi neza. Bamwe muri bo bari bafitanye isano na we. Uko bigaragara, Yakobo n’umuvandimwe we Yohana, bari bene nyina wabo wa Yesu. Kandi nk’uko bamwe babitekereza, Alufayo yari umuvandimwe wa Yozefu wareze Yesu. Bityo rero, intumwa Yakobo mwene Alufayo yaba yari mwene se wabo wa Yesu.

Birumvikana rero ko Yesu bitamugoraga kwibuka amazina y’intumwa ze. Ariko se wowe ushobora kuyibuka? Ikintu cyagufasha ni ukwibuka ko hari babiri bitwaga Simoni, babiri bitwaga Yakobo na babiri bitwaga Yuda. Simoni (Petero) yari afite umuvandimwe witwaga Andereya, kandi Yakobo (mwene Zebedayo) yari afite umuvandimwe witwaga Yohana. Iryo ni ryo banga ryo kwibuka amazina y’intumwa umunani. Mu bandi bane hakubiyemo umukoresha w’ikoro (Matayo), uwaje gushidikanya (ari we Tomasi), uwahamagawe ari munsi y’igiti (Natanayeli), n’incuti ya Natanayeli (Filipo).

Intumwa cumi n’imwe zakomokaga i Galilaya, aho Yesu na we yakomokaga. Natanayeli yari uw’i Kana. Filipo, Petero na Andereya bakomokaga i Betsayida. Petero na Andereya baje kwimukira i Kaperinawumu, aho Matayo ashobora kuba yari atuye. Yakobo na Yohana na bo bari batuye i Kaperinawumu cyangwa hafi yaho, kandi bakoraga umurimo w’uburobyi. Uko bigaragara, intumwa Yuda Isikariyota waje kugambanira Yesu, ni we wenyine wakomokaga i Yudaya.

  • Ni uwuhe mwanzuro ukomeye Yesu yafashe amaze gukesha ijoro ryose asenga?

  • Intumwa za Yesu ni izihe, kandi se ni iki cyagufasha kwibuka amazina yazo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze