ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbv ingingo 8
  • Yohana 3:16—“Kuko Imana yakunze isi cyane”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yohana 3:16—“Kuko Imana yakunze isi cyane”
  • Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo umurongo wo muri Yohana 3:16 usobanura
  • Imimerere amagambo yo muri Yohana 3:16 yavuzwemo
  • Icyo Imana yagukoreye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • “Inzira n’ukuri n’ubuzima”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • Yesu Kristo, Uwo Imana Izakoresha mu Guha Abantu Imigisha
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Yohana 14:6—“Ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
ijwbv ingingo 8

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yohana 3:16—“Kuko Imana yakunze isi cyane”

“Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

“Kuko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka.”—Yohana 3:16, Bibiliya Ntagatifu.

Icyo umurongo wo muri Yohana 3:16 usobanura

Imana iradukunda kandi yifuza ko tubaho iteka. Iyo ni yo mpamvu yohereje Umwana wayo Yesu Kristo hano ku isi. Igihe Yesu yari hano ku isi, yakoze ibintu byinshi. Urugero, yafashije abigishwa be kumenya Imana, ari na yo Data (1 Petero 1:3). Nanone, yapfiriye abantu. Tugomba kwizera Yesu kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka.

Urukundo Imana idukunda, rugaragazwa n’aya magambo avuga ngo: “Yatanze Umwana wayo w’ikinege.”a Ni mu buhe buryo Yesu ari Umwana w’ikinege w’Imana? Ni ukubera ko Imana ari yo yamwiremeye (Abakolosayi 1:17). Ni “imfura mu byaremwe byose” (Abakolosayi 1:15). Ibindi biremwa byose, harimo n’abandi bamarayika, byabayeho binyuze kuri Yesu. Icyakora Yehovab Imana yari kohereza Umwana we akunda cyane ngo ajye “gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Yesu yarababajwe kandi aricwa, kugira ngo adukize ingaruka z’icyaha n’urupfu twarazwe n’umuntu wa mbere, ari we Adamu.—Abaroma 5:8, 12.

Imimerere amagambo yo muri Yohana 3:16 yavuzwemo

Ayo magambo Yesu yayavuze igihe yavuganaga n’umwe mu bayobozi b’idini ry’Abayahudi witwaga Nikodemu (Yohana 3:1, 2). Muri icyo kiganiro, Yesu yamusobanuriye ibyerekeye Ubwami bw’Imanac no “kongera kubyarwa” (Yohana 3:3). Nanone yavuze uko yari gupfa, agira ati: “Umwana w’umuntu agomba kumanikwa, kugira ngo umwizera wese ashobore kubona ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:14, 15). Yagaragaje neza ko icyo ari cyo cyari kwerekana urukundo rwinshi Imana ikunda abantu. Yashoje asobanura ko abantu bagomba kwizera Imana kandi bagakora ibyo ishaka kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:17-21.

a Ijambo ryo mu rurimi rw’Ikigiriki rihindurwamo “ikinege” ni monogenes, risobanura “umwe rukumbi, . . . wihariye.”—A Greek-English Lexicon of the New Testament and Other Early Christian Literature, p. 658.

b Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Zaburi 83:18.

Kwizera Yesu birenze kwemera gusa ko yabayeho cyangwa kwemera ibyo yadukoreye. Ahubwo tugomba kugaragaza ko twizera Umwana w’Imana tumwumvira kandi tukamwigana (Matayo 7:24-27; 1 Petero 2:21). Bibiliya iravuga ngo: “Uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka; utumvira Umwana ntazabona ubuzima.”—Yohana 3:36.

c Ubwami bw’Imana, ari na bwo bwitwa “ubwami bwo mu ijuru,” ni ubutegetsi bwo mu ijuru (Matayo 10:7; Ibyahishuwe 11:15). Imana yashyizeho Kristo ngo abe Umwami wabwo. Ubwo Bwami ni bwo buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi (Daniyeli 2:44; Matayo 6:10). Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?”

Soma muri Yohana igice cya 3 n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze