ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/9 pp. 15-20
  • Kuki dukwiriye gusenga ubudasiba?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki dukwiriye gusenga ubudasiba?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Girana ubucuti n’Imana binyuriye mu isengesho
  • Kuki tugomba ‘gusenga ubudasiba’?
  • Dukomeze gusenga dushikamye n’ubwo turi abanyantege nke
  • Dusenge ubudasiba
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Uburyo bwo Gusenga Butera Kumvirwa n’Imana
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ubulyo bwo Kubonera Ubufasha mu Isengesho
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Uko Wagirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/9 pp. 15-20

Kuki dukwiriye gusenga ubudasiba?

“Musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima.”​—1 Abatesalonike 5:17, 18.

1, 2. Daniyeli yagaragaje ate ko yahaga isengesho agaciro kenshi, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka ku mishyikirano yari afitanye n’Imana?

UMUHANUZI Daniyeli yari afite akamenyero ko gusenga Imana gatatu mu munsi. Yajyaga apfukama imbere y’idirishya ry’icyumba cye cyo hejuru ryari ryerekeye i Yerusalemu maze agasenga (1 Abami 8:46-49; Daniyeli 6:11). N’igihe umwami yashyiragaho itegeko ryabuzaga abantu kutagira indi mana iyo ari yo yose basenga uretse Dariyo umwami w’Abamedi wenyine, Daniyeli ntiyigeze atezuka ku cyemezo yari yarafashe. Byamuteza akaga bitakamuteza, uwo mugabo wari ufite akamenyero ko gusenga yatakambiraga Yehova ubudasiba.

2 Yehova yabonaga ate Daniyeli? Igihe marayika Gaburiyeli yazaga kugira ngo asubize rimwe mu masengesho ya Daniyeli, yise uwo muhanuzi “ukundwa cyane” cyangwa ‘uwatoneshejwe’ (Daniyeli 9:20-23, Bibiliya Ntagatifu). Mu buhanuzi bwa Ezekiyeli, Yehova yavuze ko Daniyeli yari umukiranutsi (Ezekiyeli 14:14, 20). Uko bigaragara, amasengesho ya Daniyeli yatumye agirana imishyikirano ya bugufi n’Imana ye, ibyo na Dariyo ubwe akaba yarabyemeraga.—Daniyeli 6:17.

3. Ni mu buhe buryo isengesho rishobora kudufasha gushikama, nk’uko byagaragajwe n’inkuru ivuga ibyabaye ku mumisiyonari umwe?

3 Gusenga buri gihe bishobora nanone kudufasha guhangana n’ibitotezo bikaze. Reka dufate urugero rw’umumisiyonari wakoreraga mu Bushinwa witwa Harold King wakatiwe igifungo cy’imyaka itanu muri kasho ya wenyine. Umuvandimwe King yavuze ibyamubayeho agira ati “bashoboraga kunshyira ahantu ha jyenyine bakantandukanya n’abandi, ariko nta muntu n’umwe washoboraga kuntandukanya n’Imana. . . . Napfukamaga gatatu ku munsi muri kasho yanjye aho abahitaga bose babaga bandeba maze ngasenga n’ijwi ryumvikana, nzirikana Daniyeli uvugwa muri Bibiliya. . . . Byagaragaraga ko icyo gihe umwuka w’Imana wayoboraga ibitekerezo byanjye ukabyerekeza ku bintu by’ingirakamaro kuruta ibindi byose, kandi byatumaga numva ntuje. Mbega ukuntu nagize imbaraga zo mu buryo bw’umwuka n’ihumure binyuriye mu isengesho!”

4. Ni ibihe bibazo bihereranye n’isengesho tugiye gusuzuma muri iki gice?

4 Bibiliya igira iti “musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima” (1 Abatesalonike 5:17, 18). Tukizirikana iyo nama, nimucyo dusuzume ibibazo bikurikira: kuki dukwiriye kwita ku masengesho yacu? Kuki tugomba kwegera Yehova buri gihe? Kandi se, twakora iki niba twumva ko tudakwiriye gusenga Imana bitewe n’amakosa yacu?

Girana ubucuti n’Imana binyuriye mu isengesho

5. Isengesho ridufasha kugirana na nde ubucuti bwihariye?

5 Mbese wakwishimira ko Yehova akubona nk’incuti ye? Uko ni ko yabonaga umukurambere Aburahamu (Yesaya 41:8; Yakobo 2:23). Yehova yifuza ko natwe twagirana na we imishyikirano nk’iyo. Mu by’ukuri, adutumirira kumwegera (Yakobo 4:8). None se, iryo tumira ntiryagombye gutuma dutekereza ku buryo bwihariye twashyiriweho bw’isengesho? Tekereza ukuntu bigorana kugira ngo umuntu yemererwe kuvugana n’umutegetsi mukuru, kuba incuti ye byo ntubivuge! Nyamara kandi, Umuremyi w’ijuru n’isi adutera inkunga yo kumwegera mu isengesho tudatinya, igihe cyose tubyifuza (Zaburi 37:5). Gusenga Yehova ubudasiba bituma tugirana na we imishyikirano ya bugufi.

6. Ni iki urugero rwa Yesu rutwigisha ku bihereranye n’akamaro ko ‘gusenga’ ubudasiba?

6 Ariko rero, biroroshye ko twakwirengagiza gusenga. Dushobora kurangazwa n’imihangayiko y’ubuzima bwa buri munsi bigatuma tutabona umwanya wo kuvugana n’Imana. Yesu yateye abigishwa be inkunga yo ‘gusenga’ ubudasiba, kandi na we ubwe yarasengaga (Matayo 26:41). N’ubwo buri munsi yabaga afite byinshi byo gukora, yagenaga igihe cyo kuvugana na Se wo mu ijuru. Rimwe na rimwe, Yesu yabyukaga “mu museke” agasenga (Mariko 1:35). Hari n’igihe yajyaga ajya ahantu hiherereye bugorobye, agasenga Yehova (Matayo 14:23). Buri gihe Yesu yateganyaga umwanya wo gusenga. Natwe rero twagombye kuwuteganya.—1 Petero 2:21.

7. Ni iyihe mimerere yagombye kudusunikira kuvugana na Data wo mu ijuru buri munsi?

7 Buri munsi tugera mu mimerere myinshi idusaba gusenga: tuvuge wenda nk’igihe duhuye n’ibibazo, ibishuko, n’igihe hari imyanzuro tugomba gufata (Abefeso 6:18). Iyo twishingikirije ku buyobozi bw’Imana mu bice byose by’imibereho yacu, ubucuti dufitanye na yo buriyongera. Mbese iyo incuti ebyiri zishyize hamwe mu gukemura ibibazo, ntibituma ubucuti bwabo burushaho gukomera (Imigani 17:17)? Natwe ubucuti bwacu na Yehova burushaho gukomera iyo tumwishingikirijeho maze tukibonera ukuntu adufasha.—2 Ngoma 14:10.

8. Ni iki urugero rwa Nehemiya, urwa Yesu n’urwa Hana bitwigisha ku bihereranye n’uko amasengesho yacu agomba kureshya?

8 Twishimira ko Imana itashyizeho imipaka mu bihereranye n’igihe cyangwa incuro tugomba kuyisenga. Nehemiya yahise asengera mu mutima, mbere y’uko agira icyo asaba umwami w’u Buperesi (Nehemiya 2:4, 5). Yesu na we yavuze isengesho rigufi igihe yasabaga Yehova ngo amuhe imbaraga zo kuzura Lazaro (Yohana 11:41, 42). Naho Hana we ‘yakomeje gusenga imbere y’Uwiteka’ igihe yasukaga ibyari mu mutima we imbere ye (1 Samweli 1:12, 15, 16). Amasengesho yacu ashobora kuba magufi cyangwa akaba maremare bitewe n’ibyo dukeneye n’imimerere turimo.

9. Kuki amasengesho yacu yagombye kuba akubiyemo amagambo yo gusingiza no gushimira Yehova ku bw’ibintu byose adukorera?

9 Muri Bibiliya harimo amasengesho menshi y’abantu bashimagizaga Yehova babikuye ku mutima bitewe n’umwanya w’ikirenga arimo hamwe n’imirimo itangaje yakoze (Kuva 15:1-19; 1 Ngoma 16:7-36; Zaburi 145). Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa abakuru 24, bagereranya umubare wuzuye w’Abakristo basizwe igihe bazaba bageze mu myanya yabo yo mu ijuru, basingiza Yehova bati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse” (Ibyahishuwe 4:10, 11). Natwe dufite impamvu zo gusingiza Umuremyi ubudasiba. Mbega ukuntu ababyeyi bumva bishimye iyo abana babo babashimiye babivanye ku mutima ku bw’ikintu baba babakoreye! Gutekereza ku bikorwa by’ineza ya Yehova kandi tukagaragaza ugushimira tubivanye ku mutima ni uburyo bwiza bwo kunonosora amasengesho yacu.

Kuki tugomba ‘gusenga ubudasiba’?

10. Ni uruhe ruhare isengesho rifite mu gushimangira ukwizera kwacu?

10 Isengesho rya buri gihe ni ryo rishimangira ukwizera kwacu. Yesu amaze gutanga urugero rwagaragazaga akamaro ko ‘gusenga iteka nta kurambirwa,’ yarabajije ati “Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?” (Luka 18:1-8). Isengesho rifite ireme kandi rivuye ku mutima rituma tugira ukwizera gukomeye. Igihe umukurambere Aburahamu yari ageze mu za bukuru adafite urubyaro, yabwiye Imana icyo kibazo. Yehova agiye kumusubiza yabanje kumubwira ngo ararame arebe ijuru, abare inyenyeri niba yabasha kuzibara. Hanyuma Imana yahaye Aburahamu icyizere igira iti “urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” Ingaruka zabaye izihe? Aburahamu ‘yizeye Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka’ (Itangiriro 15:5, 6). Nitwugururira Yehova imitima yacu mu isengesho, tukemera ibyo atwizeza muri Bibiliya kandi tukamwumvira, azakomeza ukwizera kwacu.

11. Ni gute isengesho ryadufasha guhangana n’ibibazo?

11 Isengesho rishobora no kudufasha guhangana n’ibibazo. Mbese waba wumva uremerewe n’ubuzima kandi ukaba uri mu mimerere igoranye? Bibiliya iratubwira iti “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa” (Zaburi 55:23). Dushobora kwigana urugero rwa Yesu mu gihe tugomba gufata imyanzuro ikomeye. Mbere yo gutoranya intumwa ze 12, yakesheje ijoro ryose asenga ari wenyine (Luka 6:12-16). No mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yesu yarasenze cyane ku buryo “ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi” (Luka 22:44). Ingaruka zabaye izihe? “Yumviswe ku bwo kubaha kwe” (Abaheburayo 5:7). Nidusengana umwete ubudasiba, bizadufasha guhangana n’ibibazo bigoranye n’ibigeragezo bikomeye duhura na byo.

12. Ni gute kuba dushobora kwegera Yehova mu isengesho bigaragaza ko atwitaho, buri muntu ku giti cye?

12 Indi mpamvu ituma twegera Yehova mu isengesho ni uko iyo tumwegereye na we atwegera (Yakobo 4:8). Mbese iyo twugururiye Yehova umutima wacu mu isengesho, ntitwiyumvisha ko atwitaho abigiranye urukundo? Twibonera ukuntu Imana idukunda buri muntu ku giti cye. Amasengesho abagaragu ba Yehova batura Se wo ijuru nta wundi yategetse kuyumva, ni we ubwe uyiyumvira (Zaburi 66:19, 20; Luka 11:2). Kandi adutumirira ‘kumwikoreza amaganya yacu yose, kuko atwitaho.’—1 Petero 5:6, 7.

13, 14. Kuki tugomba gusenga ubudasiba?

13 Iyo tubwiriza abantu batitabira ubutumwa cyangwa baturwanya, dushobora kumva twabivamo. Ariko isengesho rishobora gutuma turushaho kugira umwete mu murimo kandi rikadukomeza (Ibyakozwe 4:23-31). Isengesho rishobora no kuturinda “uburiganya bwa Satani” (Abefeso 6:11, 17, 18). Mu gihe turwana n’ibibazo bya buri munsi, dushobora gusaba Imana ubudahwema kugira ngo iduhe imbaraga. Mu isengesho ntangarugero rya Yesu harimo ko tugomba gusaba Yehova ‘akadukiza umubi,’ ari we Satani.—Matayo 6:13.

14 Nidukomeza gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kurwanya kamere yacu ibogamira ku cyaha, azabidufashamo nta kabuza. Bibiliya iduha icyizere igira iti “Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira” (1 Abakorinto 10:13). Intumwa Pawulo yiboneye ukuntu Yehova yamwitayeho mu mimerere myinshi itandukanye. Yagize ati “nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13; 2 Abakorinto 11:23-29.

Dukomeze gusenga dushikamye n’ubwo turi abanyantege nke

15. Byagenda bite turamutse tunaniwe gukora ibihuje n’amahame y’Imana?

15 Kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu, tugomba kwemera inama ikubiye mu Ijambo ryayo. Intumwa Yohana yanditse agira ati “icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo” (1 Yohana 3:22). None se, byagenda bite turamutse tunaniwe gukora ibihuje n’amahame y’Imana? Igihe Adamu na Eva bari bamaze gukora icyaha mu busitani bwa Edeni, barihishe. Natwe dushobora gushaka kwihisha ‘amaso y’Uwiteka Imana’ maze tukareka gusenga (Itangiriro 3:8). Umugenzuzi usura amatorero w’inararibonye witwa Klaus yagize ati “naje kubona ko ikintu kidakwiriye abareka Yehova n’umuteguro we akenshi babanza gukora, ari ukureka gusenga” (Abaheburayo 2:1). Uko ni ko byagendekeye uwitwa José Ángel. Yagize ati “namaze hafi imyaka umunani yose ntasenga Yehova. N’ubwo nakomezaga kumubona ko ari Data wo mu ijuru, numvaga ntakwiriye kuvugana na we.”

16, 17. Tanga ingero zigaragaza ukuntu gusenga buri gihe bishobora kudufasha kunesha intege nke zo mu buryo bw’mwuka.

16 Bamwe muri twe bashobora kumva ko badakwiriye gusenga bitewe n’intege nke zo mu buryo bw’umwuka baba bafite cyangwa bitewe n’uko baguye mu ikosa runaka. Ariko kandi, icyo gihe ni bwo tuba dukeneye cyane ubufasha binyuriye ku isengesho. Yona yarahunze ntiyajya aho yatumwe. Ariko ‘yahamagariye mu nda y’ikuzimu, [Yehova] yumva ijwi rye’ (Yona 2:3). Yona yarasenze maze Yehova asubiza isengesho rye, yongera kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka.

17 José Ángel na we yasenganye umwete asaba ubufasha. Yagize ati “nasutse ibyari mu mutima wanjye imbere y’Imana nsaba nyinginga kugira ngo imbabarire. Kandi koko, yaramfashije. Ndatekereza ko iyo ntaza kubona ubufasha binyuriye mu isengesho, ntari kugaruka mu kuri. Kuri ubu nsenga buri munsi, kandi mba nabyiteguye mu bwenge bwanjye.” Twagombye kuvugana n’Imana igihe cyose nta cyo twishisha, tukayibwira amakosa yacu tweruye kandi tukayisaba imbabazi twicishije bugufi. Igihe Umwami Dawidi yaturiraga Yehova ibyaha bye, yarabimubabariye (Zaburi 32:3-5). Yehova yifuza kudufasha aho kuduciraho iteka (1 Yohana 3:19, 20). Amasengesho y’abasaza b’itorero na yo ashobora kudufasha mu buryo bw’umwuka, kuko amasengesho nk’ayo agira “umumaro mwinshi.”—Yakobo 5:13-16.

18. Abagaragu b’Imana bashobora kugira ikihe cyizere, uko baba barayobye kose?

18 Ni nde mubyeyi waba ufite umwana wakoze ikosa, yaza imbere ye kumusaba ubufasha n’inama akamwamagana? Umugani w’umwana w’ikirara ugaragaza ko uko twaba twarayobye kose, Data wo mu ijuru yishima iyo tumuhindukiriye (Luka 15:21, 22, 32). Yehova asaba abayobye bose ko bamwambaza, ‘kuko azabababarira rwose pe’ (Yesaya 55:6, 7). N’ubwo Dawidi yari yarakoze ibyaha bikomeye, yatakambiye Yehova agira ati “Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye, ntiwirengagize kwinginga kwanjye.” Yakomeje agira ati “nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y’ihangu, nzajya niganyira niha, na we azumva ijwi ryanjye” (Zaburi 55:2, 18). Mbega icyizere ibyo biduha!

19. Kuki tutagombye guhita dufata umwanzuro ko kuba amasengesho yacu asa n’aho adashubijwe ari ikimenyetso kigaragaza ko atemewe n’Imana?

19 Bite se mu gihe amasengesho yacu yaba adahise asubizwa ako kanya? Tugomba kubanza gusuzuma neza niba ibyo dusaba bihuje n’ibyo Yehova ashaka kandi ko tubisaba mu izina rya Yesu (Yohana 16:23; 1 Yohana 5:14). Umwigishwa Yakobo yavuze ko hari Abakristo bamwe basengaga ariko amasengesho yabo ntasubizwe kubera ko ‘basabaga nabi’ (Yakobo 4:3). Ariko kandi, ntitwagombye guhita dufata umwanzuro ko kuba amasengesho yacu asa n’aho adashubijwe, ko buri gihe byaba ari ikimenyetso kigaragaza ko atemewe n’Imana. Rimwe na rimwe Yehova ashobora kureka abagaragu be bizerwa bakamara igihe runaka bakomeza gusenga, basaba ikintu runaka mbere y’uko bagihabwa. Yesu yaravuze ati ‘[mukomeze] gusaba muzahabwa’ (Matayo 7:7). Ku bw’ibyo, tugomba ‘gukomeza gusenga dushikamye.’—Abaroma 12:12.

Dusenge ubudasiba

20, 21. (a) Kuki dukeneye gusenga ubudasiba muri iyi “minsi y’imperuka”? (b) Nitwegera intebe y’ubuntu ya Yehova buri munsi, tuzahabwa iki?

20 Muri iyi “minsi y’imperuka” irangwa n’ “ibihe birushya,” imihangayiko n’ibibazo ntibisiba kwiyongera (2 Timoteyo 3:1). Kandi ibigeragezo bishobora gutuma turangara. Ariko kandi nidukomeza gusenga ubudasiba, bizadufasha gukomeza gushyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere n’ubwo twahura n’ingorane z’urudaca, ibigeragezo no gucika intege. Gusenga Yehova buri munsi bishobora gutuma tubona ubufasha bw’ingenzi dukeneye.

21 Yehova, we ‘wumva ibyo asabwa,’ ntabura umwanya wo kumva amasengesho yacu (Zaburi 65:3). Natwe rero ntitugomba kubura umwanya wo kumusenga. Ubucuti tugirana n’Imana ni cyo kintu cy’agaciro cyane kurusha ibindi byose dufite. Ntituzigere tubufatana uburemere buke. “Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.”—Abaheburayo 4:16.

Ni gute wasubiza?

• Urugero rw’umuhanuzi Daniyeli rutwigisha iki ku bihereranye n’akamaro k’isengesho?

• Twashimangira dute ubucuti dufitanye na Yehova?

• Kuki dukwiriye gusenga ubudasiba?

• Kuki ibyiyumvo byo kumva ko tudakwiriye bitagombye kutubuza gusenga Yehova?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Nehemiya yasengeye mu mutima isengesho rigufi mbere y’uko avugana n’umwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Hana ‘yakomeje gusenga imbere y’Uwiteka’

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Yesu yakesheje ijoro ryose asenga mbere y’uko atoranya intumwa ze 12

[Amafoto yo ku ipaji ya 20]

Mu munsi wose hagenda haboneka uburyo bwo gusenga

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze