ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/94 p. 1
  • Irinde Kugira Neza mu Buryo Bufuditse

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Irinde Kugira Neza mu Buryo Bufuditse
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Ntukavuge gusa ngo: “Gend’ amahoro, ususuruke, uhage”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Uko itorero rya gikristo riyoborwa
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Gushyigikira umurimo w’Ubwami ukorerwa iwanyu no ku isi hose
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Basaza, mukomeze kwigana intumwa Pawulo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 7/94 p. 1

Irinde Kugira Neza mu Buryo Bufuditse

1 Ubwoko bwa Yehova buzwiho umutima wo kugira neza n’uwo kugira ubuntu. Incuro nyinshi, ibyo byigaragaza ubwabyo mu buryo bw’umubiri igihe twigana imyifatire isa n’iy’Umusamariya w’umunyampuhwe Yesu yavuze mu mugani we ugera ku mutima (Luka 10:29-37). Icyakora, bamwe badakwiriye gufashwa mu buryo bw’umubiri bashobora kugerageza kungukira k’ukugira neza kwacu. Bityo rero, urukundo dukunda abandi rugomba kuba rushyize mu gaciro ‘rurushijeho kugwiza ubwenge no kumenya kose.’—Fili 1:9.

2 Mu Itorero: Urugero, bamwe bashobora kuvuga ko batagira akazi cyangwa bagatanga izindi mpamvu kugira ngo babone uko basaba imfashanyo. Rimwe na rimwe, abo bantu ntibashakisha akazi babishishikariye, ahubwo usanga bishakira gusa ko abandi ari bo babaha ibintu by’ibanze bikenerwa mu buzima. Ku bihereranye na bene abo bantu, intumwa Pawulo yatanze itegeko rigira riti “umuntu wese wanga gukora ntakarye.”—2 Tes 3:10.

3 “Ibihe n’ibigwirira umuntu” bigera kuri bose, bityo rero, niba twaburiwe, tudafite ‘ibyokurya byacu by’uwo munsi,’ nta bwo twagombye kwiganyira birenze urugero, kubera ko Yehova yita ku bamukunda kandi bakora ubushake bwe (Umubw 9:11; Mat 6:11, 31, 32). Umuntu ukeneye ubufasha, wenda yahitamo kubibwira umwe mu basaza. Abasaza bashobora kuba bazi ingamba Leta yafashe zihereranye no gutanga imfashanyo, kandi wenda bakaba bashobora kubafasha kuzuza impapuro za ngombwa z’uwaka imfashanyo, cyangwa bakaba basobanukiwe neza ibisabwa kuzuzwa kugira ngo agire uburenganzira kuri bene izo ngamba. Uko byamera kose, abasaza bashobora gusuzuma imimerere ya buri muntu usaba imfashanyo maze bakareba igishobora gukorwa.—Gereranya na 1 Timoteyo 5:3-16.

4 Abiyita Uko Batari Babungera: Sosayiti iracyakomeza kubona za raporo zivuga ko mu materaniro amwe n’amwe, abiyita uko batari babungera bagiye bacuza abantu bamwe amafaranga n’ibintu. Ibyo ntibyagombye kudutangaza, kuko Ibyanditswe biduha umuburo w’uko “abantu babi, n’abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Tim 3:13). Incuro nyinshi, abo biyita uko batari bitwaza ko bashiriwe kandi bakaba bakeneye amafaranga kugira ngo babone uko bishyura imodoka n’ibyo kurya bataha iwabo. N’ubwo bashobora kugaragaza ko bataryarya, akenshi ntibaba ari Abahamya ba Yehova, ahubwo baba biyita bo gusa.

5 Nihagira umuntu mutazi ubasaba imfashanyo, ni iby’ubwenge kubigeza kuri umwe mu basaza b’itorero, ushobora kubanza kubikurikiranira hafi kugira ngo abanze yemeze niba uwo muntu ari umuvandimwe wacu. Ubusanzwe, guterefona umwe mu basaza b’itorero rye byagombye gukorerwa kugira ngo igihagararo cy’uwo muntu gishobore kumenyekana. Abavandimwe na bashiki bacu nyabo bazagerwaho no gushirirwa mu buryo batari biteze, bazumva ko ubwo buryo bw’iperereza bukorerwa kugira ngo ibyo bibere uburinzi abarebwa n’icyo kibazo bose. Ku rundi ruhande, abiyita uko batari bazashyirwa ahagaragara n’ubwo buryo bwo gucukumbura. Nta mpamvu n’imwe yo kuba twakabya kwishisha abantu bose tutazi, icyakora, tugomba kwirinda abantu babi biyita uko batari.

6 Umwami w’umunyabwenge Salomo, yatugiriye inama agira ati “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera” (Imig 3:27). Dukoresheje ubushishozi bwacu burangwamo ubwenge, dushobora gukomeza kuba abanyambabazi, ari na ko tunirinda kugira neza mu buryo bufuditse.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze