ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jv igi. 17 pp. 254-282
  • Amakoraniro agaragaza ko turi abavandimwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amakoraniro agaragaza ko turi abavandimwe
  • Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amakoraniro ya mbere y’Abigishwa ba Bibiliya
  • Batangiza gahunda yo kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose
  • Ibintu bitazibagirana mu mikurire yo mu buryo bw’umwuka
  • Yabateraga inkunga yo gukora umurimo wo kubwiriza
  • Amakoraniro yabaye mu Burayi nyuma y’intambara
  • Andi makoraniro atazibagirana
  • Bategura amakoraniro mpuzamahanga
  • Amakoraniro yagendaga yimuka
  • Bafite gahunda ituma basingiza Yehova ku isi hose
  • Bagarurirwaga ubuyanja mu buryo bw’umwuka
  • Ikimenyetso cy’ubuvandimwe nyakuri
  • Yehova akoranyiriza hamwe abagize ubwoko bwe barangwa n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “Urukundo rutuma bunga ubumwe nubwo batavuga ururimi rumwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Amakoraniro—Ni ibihe bishimishije bigaragaza ubuvandimwe bwacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ikoraniro ry’Intara ryo mu Mwaka wa 1999 Rifite Umutwe Uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Reba ibindi
Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
jv igi. 17 pp. 254-282

Igice cya 17

Amakoraniro agaragaza ko turi abavandimwe

AMAKORANIRO yabaye ikintu cy’ingenzi cyaranze amateka y’Abahamya ba Yehova muri iki gihe. Ariko amakoraniro yo ku rwego rw’igihugu n’amakoraniro mpuzamahanga y’abasenga Yehova yatangiye kera cyane mbere y’ikinyejana cya 20.

Yehova yasabaga abagabo bose bo muri Isirayeli ya kera guteranira hamwe i Yerusalemu mu minsi mikuru itatu yabaga buri mwaka. Bamwe bajyanaga n’imiryango yabo yose. Koko rero, Amategeko ya Mose yasabaga ko buri wese mu bagize umuryango, yaba umugabo, umugore n’abana bato, ajya mu minsi mikuru imwe n’imwe (Kuva 23:14-17; Guteg 31:10-13; Luka 2:41-43). Mu mizo ya mbere, abazaga muri iyo minsi mikuru bari batuye muri Isirayeli. Ariko nyuma y’aho Abayahudi bamariye gutatana, abazaga muri iyo minsi mikuru babaga baturutse mu bihugu byinshi (Ibyak 2:1, 5-11). Ntibateraniraga hamwe bahujwe n’uko gusa Isirayeli na Aburahamu bari abakurambere babo, ahubwo bemeraga ko Yehova ari we Se wo mu ijuru ukomeye (Yes 63:16). Muri iyo minsi mikuru barishimaga cyane. Nanone iyo minsi mikuru yafashaga abayizagamo bose gukomeza kuzirikana Ijambo ry’Imana no kudaheranwa n’ibikorwa byabo bya buri munsi ngo bibagirwe ibintu by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka.

Mu buryo nk’ubwo, amakoraniro y’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe yibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Abantu bafite imitima itaryarya bitegereza ayo materaniro bibonera gihamya idashidikanywaho y’uko Abahamya ari Abakristo bunze ubumwe bitewe n’umurunga ukomeye w’ubuvandimwe ubahuza.

Amakoraniro ya mbere y’Abigishwa ba Bibiliya

Gahunda yo guhuriza hamwe Abigishwa ba Bibiliya bo mu migi n’ibihugu bitandukanye yagiye itera imbere buhoro buhoro. Abigishwa ba Bibiliya bari batandukanye n’amadini yari asanzweho, kubera ko mu gihe gito ayo makoraniro yatumye bamenyana na bagenzi babo bo mu tundi turere. Mu mizo ya mbere ayo makoraniro yaberaga Allegheny muri Pennsylvania buri mwaka, mu gihe cyo kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rw’Umwami. Mu mwaka wa 1891 batangaje ko hari kuzaba “ikoraniro ryo kwiga Bibiliya no kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.” Mu mwaka wakurikiyeho, Umunara w’Umurinzi wariho umutwe mukuru mu nyuguti zigaragara cyane, watangazaga “IKORANIRO RY’ABIZERA RIZABERA ALLEGHENY, PA., . . . KUVA KU ITARIKI YA 7 KUGEZA KU YA 14 MATA 1892.”

Abantu bose muri rusange ntibatumirwaga muri ayo makoraniro ya mbere. Ariko mu mwaka wa 1892, haje abantu bagera kuri 400 bari baragaragaje babivanye ku mutima ko bizera incungu kandi ko bashishikazwaga n’umurimo w’Umwami. Bamaze iminsi itanu bahabwa inyigisho zimbitse zo muri Bibiliya, naho indi minsi ibiri iharirwa kugira abakoruporuteri inama z’ingirakamaro.

Umuntu wari uri muri ayo makoraniro ya mbere yaravuze ati “nateraniye mu makoraniro menshi, ariko nta na rimwe nigeze mbona irimeze nk’iri, aho usanga bavuga ibyo Imana ishaka n’umugambi wayo umunsi ukira: bakabivuga bari mu nzu, mu muhanda, mu materaniro, bafata amafunguro ya saa sita n’ahandi hose.” Ku birebana n’umwuka warangaga abari baje muri iryo koraniro, umuntu umwe wari waturutse i Wisconsin muri Amerika, yaranditse ati “natangajwe cyane n’umwuka w’urukundo n’ubugwaneza bya kivandimwe byaharangwaga muri iyo minsi yose.”

Mu mwaka wa 1893 habaye ihinduka kuri gahunda y’ikoraniro rya buri mwaka. Kugira ngo Abigishwa ba Bibiliya bungukirwe n’igabanuka ry’ibiciro bya gari ya moshi ryari ryatewe n’imurika ryitiriwe Christophe Colomb muri iyo mpeshyi, bateraniye i Chicago muri leta ya Illinois guhera ku itariki ya 20 kugeza ku ya 24 Kanama. Iryo ryari ikoraniro rya mbere bari bagiriye ahandi hantu hatari i Pittsburgh. Icyakora kugira ngo bakoreshe neza igihe cyabo n’amafaranga yabo mu murimo w’Umwami, bamaze imyaka runaka nta yandi makoraniro rusange bagize.

Hanyuma guhera mu wa 1898, Abigishwa ba Bibiliya bo mu duce dutandukanye batangiye kujya bategura amakoraniro yazagamo abantu bo mu gace runaka. Mu mwaka wa 1900, umuryango wa Watch Tower Society wateguye amakoraniro rusange 3; ariko hari n’andi makoraniro y’uturere 13 yabaye muri Amerika no muri Kanada, amenshi muri yo akaba yaramaraga umunsi umwe kandi akaba mu gihe babaga basuwe n’umwe mu basuraga Abigishwa ba Bibiliya. Umubare w’ayo makoraniro wakomezaga kwiyongera. Mu mwaka wa 1909 muri Amerika ya Ruguru habaye nibura amakoraniro y’uturere 45, hiyongeraho amakoraniro umuvandimwe Russell yayoboraga mu duce dutandukanye two muri Amerika igihe yabaga ari mu ngendo zihariye. Mu makoraniro y’umunsi umwe, igice cy’ingenzi cya porogaramu cyabaga kigamije gutuma abantu bashimishwa. Abateranye babarirwaga hagati y’ijana n’ibihumbi.

Ku rundi ruhande, amakoraniro rusange yabaga arimo ahanini Abigishwa ba Bibiliya, yibandaga ku nyigisho zabaga zigenewe abantu bashikamye mu nzira y’ukuri. Abantu bazaga muri ayo makoraniro bazanwaga na za gari ya moshi zihariye baturutse mu migi ikomeye. Hari igihe hazaga abantu benshi bageraga ku bihumbi 4.000, hakubiyemo n’ababaga baturutse mu Burayi. Ayo materaniro yatumaga abagize ubwoko bwa Yehova barushaho gukomera mu buryo bw’umwuka kandi bakarushaho kugira ishyaka n’urukundo. Igihe ikoraniro ryo mu mwaka wa 1903 ryari rirangiye, hari umuvandimwe wavuze ati “nubwo ndi umukene, ibyiza naboneye muri iri koraniro sinabigurana amadorari igihumbi.”

Iyo abavandimwe basuraga amatsinda y’abigishwa ba Bibiliya babaga bari mu karere ikoraniro ryabereyemo, batangaga disikuru. Umuvandimwe Russell na we yihatiraga kujya gutanga disikuru mu makoraniro yaberaga mu turere no mu makoraniro manini yaberaga muri Amerika no muri Kanada. Ibyo byamusabaga gukora ingendo nyinshi. Inyinshi muri zo yazikoraga mu mpera z’icyumweru. Ariko mu mwaka wa 1909, umuvandimwe wo mu mugi wa Chicago yakodesheje ibice bya gari ya moshi kugira ngo bijye bitwara abantu baherekezaga umuvandimwe Russell mu ngendo yakoraga ajya mu makoraniro. Mu mwaka wa 1911 n’uwa 1913, uwo muvandimwe yakodesheje gari ya moshi nyinshi mu gihe cy’ukwezi cyangwa kurenga, kugira ngo zijye zijyana abantu babarirwa mu magana mu makoraniro yaberaga mu burengerazuba bwa Amerika no muri Kanada.

Gukora izo ngendo muri gari ya moshi zajyanaga abantu mu makoraniro byari ibintu bitazibagirana. Mu mwaka wa 1913 Malinda Keefer yuriye gari ya moshi imwe i Chicago muri leta ya Illinois. Hashize imyaka runaka nyuma yaho, yaravuze ati “ntitwatinze kwibonera ko twari umuryango umwe mugari . . . kandi gari ya moshi yamaze ukwezi kose ari inzu yacu.” Iyo gari ya moshi yabaga ihagurutse, ababaga baje kubareba bararirimbaga bati “Imana ibane namwe kugeza igihe tuzongera kubonana,” ari na ko bazunguza ingofero n’udutambaro kugeza igihe gari ya moshi irengeye. Mushiki wacu Keefer yongeyeho ati “gari ya moshi yahagararaga ahantu hose habaga habereye amakoraniro, amenshi akaba yaramaraga iminsi itatu, tukamara umunsi umwe muri buri koraniro. Aho twahagararaga, umuvandimwe Russell yatangaga disikuru ebyiri, imwe akayiha incuti nyuma ya saa sita, nimugoroba agatanga indi y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo ‘Nyuma y’urupfu.’”

Mu bindi bihugu na ho, umubare w’amakoraniro wakomezaga kwiyongera. Akenshi yabaga ari mato. Ikoraniro rya mbere ryabaye muri Noruveje mu mwaka wa 1905 ryari ririmo abantu bagera kuri 15, ariko iyo yari intangiriro. Hashize imyaka itandatu, igihe umuvandimwe Russell yajyaga muri Noruveje, bashyizeho imihati yihariye kugira ngo batumire abantu, maze haterana abantu bagera ku 1.200. Mu mwaka wa 1909, igihe yari yagiye muri Écosse, yatanze disikuru yari ishishikaje ifite umutwe uvuga ngo “Igisambo muri paradizo, Umukire ikuzimu na Lazaro mu gituza cya Aburahamu,” ayiha abantu bagera ku 2.000 i Glasgow n’abandi bagera ku 2.500 i Edinburgh.

Iyo ayo makoraniro ya mbere yarangiraga, abavandimwe bagiraga icyo bitaga isangira ryo kugaragarizanya urukundo, ibyo bikaba byaragaragazaga ubuvandimwe bwabo bwa gikristo. Iryo “sangira ryo kugaragarizanya urukundo” ryari rikubiyemo iki? Urugero, ababaga batanze za disikuru bahagararaga ku murongo bafite amasahani ariho imigati, maze abateranye bakanyura imbere yabo bafata umugati, bakabakora mu ntoki baririmba bati “umurunga uhuza imitima yacu mu rukundo rwa gikristo uhabwe umugisha.” Akenshi baririmbaga basuka amarira y’ibyishimo. Nyuma yaho bamaze kuba benshi, baretse ibyo gukorana mu ntoki no gusangira umugati, ariko basozaga n’indirimbo n’isengesho, kandi akenshi bamaraga umwanya munini bakoma amashyi yo gushimira.

Batangiza gahunda yo kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose

Ikoraniro rya mbere rinini ryabaye nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohio (ku kiyaga cya Erie, ku birometero 96 mu burengerazuba bwa Cleveland), guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 8 Nzeri 1919. Nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe Russell, bamwe mu bantu bari bakomeye mu muryango wa Watch Tower Society baretse ukuri. Abavandimwe bahuye n’ibigeragezo bikomeye. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1919, uwari perezida w’umuryango wa Watch Tower Society n’abo bari bafatanyije bari barafunzwe barengana, barafunguwe. Bityo, bari biteze ibintu byinshi. Nubwo abateranye ku munsi wa mbere batangiye ari bake, gari ya moshi zari zakodeshejwe zakomeje kuzana abandi benshi baje mu ikoraniro. Amahoteli yari yemeye gucumbikira abaje mu ikoraniro yahuye n’akazi kenshi karenze ubushobozi bwayo. R. J. Martin na A. H. Macmillan (bombi bakaba bari muri rya tsinda ry’abari baherutse gufungurwa) biyemeje kubafasha. Bageze mu gicuku bagitanga ibyumba, kandi umuvandimwe Rutherford n’abandi benshi bamaze igihe kinini bakira incuti zari zaje mu ikoraniro, bakabatwaza imitwaro bakajya kubereka ibyumba byabo. Wasangaga abantu bose bashishikariye gufasha.

Bari biteze ko hari buterane abantu bagera ku 2.500. Ariko ibyabaye muri iryo koraniro byarenze ibyari byitezwe mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ku munsi wa kabiri, icyumba cyari cyateganyijwe cyari cyuzuye, biba ngombwa ko bakoresha ibindi byumba. Bimaze kugaragara ko ibyo na byo bitari bihagije, porogaramu y’ikoraniro yimuriwe hanze mu busitani bwarimo ibiti byatangaga igicucu cyiza. Hari Abigishwa ba Bibiliya bagera ku 6.000 bo muri Amerika no muri Kanada.

Muri disikuru y’ifatizo yo ku cyumweru, haje abandi bantu nibura 1.000, bituma abateranye bose bagera ku 7.000, kandi uwatanze iyo disikuru yayitangiye hanze adafite indangururamajwi. Muri iyo disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibyiringiro ku bantu bihebye,” J. F. Rutherford yagaragaje neza ko Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo by’abantu, anagaragaza ko Umuryango w’Amahanga (wari urimo uvuka icyo gihe n’abayobozi b’amadini baramaze kuwuha umugisha) utari igikoresho cya politiki gihagarariye Ubwami bw’Imana. Ikinyamakuru cyo muri ako karere (Sandusky Register) cyatangaje inkuru irambuye kuri iyo disikuru hamwe n’incamake y’ibikorwa by’Abigishwa ba Bibiliya. Kopi z’iyo nkuru zohererejwe ibinyamakuru byo muri Amerika no muri Kanada. Ariko iryo koraniro ryaramamaye birenze aho.

Iryo koraniro ryose ryageze ku ndunduro igihe umuvandimwe Rutherford yatangaga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Disikuru igenewe abakozi dukorana,” yaje no gusohoka ifite umutwe uvuga ngo “Batangaza Ubwami.” Iyo disikuru yari igenewe Abigishwa ba Bibiliya gusa. Muri iyo disikuru, yasobanuye icyo inyuguti GA zari kuri porogaramu y’ikoraniro no hirya no hino aho ikoraniro ryaberaga zasobanuraga. Yatangaje ko hari hagiye kujya hasohoka igazeti nshya Nimukanguke! (yitwaga The Golden Age mu cyongereza, ari na ho hakomotse inyuguti GA), yari kuzajya ifasha abantu gutekereza ku Bwami bwa Mesiya. Umuvandimwe Rutherford amaze gusobanura umurimo wagombaga gukorwa, yabwiye abari bamuteze amatwi ati “mwugururiwe irembo rigana mu murimo. Muryinjiremo mudatindiganyije. Mu gihe muzaba mukora uyu murimo mujye mwibuka ko mutari abantu batanga iyo gazeti gusa, ahubwo muzaba muri ba Ambasaderi b’Umwami w’abami, n’Umutware w’abatware, muri abakozi biyubashye batangariza abantu iby’igihe cy’uburumbuke kigiye kuza, ni ukuvuga ubwami bw’ikuzo bw’Umwami wacu ari na we Databuja, ubwo Abakristo b’ukuri biringiraga, bakaba bamaze ibinyejana byinshi basenga basaba ko buza.” (Reba Ibyahishuwe 3:8.) Igihe yabazaga abifuzaga kwifatanya muri uwo murimo, yashimishijwe no kubona ukuntu abari bashishikajwe no kuwifatanyamo bari benshi. Abantu 6.000 bahagurukiye icyarimwe. Mu mwaka wakurikiyeho, abantu barenga 10.000 bakoraga umurimo wo kubwiriza. Iryo koraniro ryatumye abateranye barushaho kunga ubumwe kandi ribongeramo imbaraga.

Hashize imyaka itatu nyuma yaho, mu mwaka wa 1922, i Cedar Point habereye irindi koraniro ritazibagirana. Ryamaze iminsi icyenda, kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 13 Nzeri. Uretse abari baturutse muri Amerika no muri Kanada, hari n’abarijemo baturutse mu Burayi. Iryo koraniro ryabaye mu ndimi icumi. Ugereranyije, buri munsi hateranaga abantu bagera ku 10.000; kandi kuri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa,” haje abantu benshi cyane bashimishijwe ku buryo umubare w’abateranye wikubye hafi incuro ebyiri.

Abigishwa ba Bibiliya ntibagiye muri iryo koraniro batekereza ko bari kumara imyaka ibarirwa muri za mirongo bagikorera umurimo ku isi. Ahubwo bavugaga ko iryo ryashoboraga kuba ari ryo koraniro rya nyuma bagize mbere y’uko “itorero ricungurwa . . . rikajyanwa mu bwami bw’Imana bwo mu ijuru, rikajyanwa imbere y’Umwami wacu n’imbere y’Imana yacu.” Ariko nubwo babonaga ko igihe cyari gisigaye cyari gito, gukora ibyo Imana ishaka ni byo bashyiraga mu mwanya wa mbere. Mu gihe bari bakizirikana ibyo, kuwa gatanu tariki ya 8 Nzeri, umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru itazibagirana yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami.”

Mbere yaho, hari imyenda minini yari yanditsweho inyuguti ADV yari yamanitswe mu bice bitandukanye by’ahari habereye ikoraniro. Ibisobanuro by’izo nyuguti byamenyekanye igihe umuvandimwe Rutherford yateraga abari bamuteze amatwi inkunga ati “mube Abahamya nyakuri b’Umwami kandi b’indahemuka. Mukomeze kujya mbere ku rugamba kugeza igihe amatongo ya Babuloni yose azahindukira umusaka. Mutangaze ubwo butumwa kugera mu duce twa kure cyane. Isi igomba kumenya ko Yehova ari we Mana kandi ko Yesu Kristo ari Umwami w’abami n’Umutware w’abatware. Uyu ni umunsi uruta indi yose. Dore Umwami araganje! Ni mwe mugomba kumwamamaza. Ku bw’ibyo rero, nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.” Bahise barambura umwenda munini wa metero 11 imbere y’abari bateze amatwi. Wari wanditseho amagambo ashishikaje yagiraga ati “Nimutangaze [mu cyongereza “Advertise,” ari na ho haturutse izo nyuguti ADV] Umwami n’Ubwami.” Cyari igihe gishishikaje. Abari bateze amatwi bakomye amashyi bishimye cyane. Umuvandimwe wari ugeze mu za bukuru witwaga Pfannebecker, wari mu mutwe w’abacurangaga mu ikoraniro, yazunguje hejuru igikoresho yacurangishaga, avuga mu cyongereza cy’ikidage ati “Ach, Ya! Und now ve do it, no?” (bisobanurwa ngo “rwose ibyo tuzabikora.) Kandi koko barabikoze.

Hashize iminsi ine nyuma yaho, igihe ikoraniro ryari rigikomeza, umuvandimwe Rutherford ubwe yajyanye n’abandi bari baje mu ikoraniro, bajya gutangaza Ubwami ku nzu n’inzu mu karere kari mu birometero 72 uvuye aho ikoraniro ryari ryabereye. Icyakora ntibyarangiriye aho. Umurimo wo gutangaza Ubwami wari uhawe imbaraga zari gutuma ugera hirya no hino ku isi. Muri uwo mwaka abakozi barangwa n’ishyaka basaga 17.000 bo mu bihugu 58 bifatanyije muri uwo murimo wo kubwiriza. Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo nyuma yaho, George Gangas wari muri iryo koraniro ryabereye i Cedar Point, akaba yaraje no kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yagize icyo arivugaho agira ati “ryiyanditse ubudasibama mu bwenge bwanjye no mu mutima wanjye, kandi igihe cyose nzaba nkiriho sinzigera ndyibagirwa.”

Ibintu bitazibagirana mu mikurire yo mu buryo bw’umwuka

Amakoraniro yose yatumaga abagaragu b’Imana bagarurirwa ubuyanja kandi bakigishwa Ijambo ry’Imana. Icyakora hari amakoraniro yakomeje kwibukwa mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo aba ikintu cy’ingenzi cyo mu buryo bw’umwuka cyabayeho mu mateka.

Arindwi muri yo yabaye yikurikiranya buri mwaka, kuva mu mwaka wa 1922 kugeza mu wa 1928, abera muri Amerika, muri Kanada no mu Bwongereza. Impamvu imwe ituma ayo makoraniro aba ay’ingenzi cyane ni ibyemezo byafatiwemo, urutonde rwayo yose uko ari arindwi rukaba rugaragara mu gasanduku kari kuri iyi paji. Nubwo icyo gihe Abahamya bari bakiri bake, batanze kopi zigera muri miriyoni 45 z’icyemezo kimwe, n’izindi miriyoni 50 z’ibyemezo bitandukanye, mu ndimi nyinshi zo hirya no hino ku isi. Bimwe byatangajwe ku maradiyo mpuzamahanga. Bityo hatanzwe ubuhamya mu rugero rwagutse.

Icyakora hari irindi koraniro ritazibagirana mu mateka ryabereye i Columbus muri leta ya Ohio mu mwaka wa 1931. Ku cyumweru tariki ya 26 Nyakanga, Abigishwa ba Bibiliya bamaze kumva ibitekerezo byemeza bishingiye ku Byanditswe, bafashe icyemezo cyo kwitwa izina rishya ry’Abahamya ba Yehova. Mbega ukuntu ryari rikwiriye! Iryo ni izina ryerekeza mbere na mbere ku Muremyi ubwe kandi rikagaragaza neza inshingano y’abamusenga (Yes 43:10-12). Kuba abavandimwe barafashe iryo zina byabongereye ishyaka ryinshi batigeze bagira kurusha mbere hose bituma batangaza izina ry’Imana n’Ubwami bwayo. Ibaruwa yanditswe n’Umuhamya wo muri Danimarike muri uwo mwaka yagiraga iti “mbega izina rihebuje! Abahamya ba Yehova! Nimucyo twese tubeho duhuje n’iryo zina!”

Mu mwaka wa 1935 i Washington, D.C habereye irindi koraniro ritazibagirana. Ku munsi wa kabiri w’iryo koraniro, kuwa gatanu tariki ya 31 Gicurasi, umuvandimwe Rutherford yasobanuye imbaga y’abantu benshi ivugwa mu Byahishuwe 7:9-17. Abigishwa ba Bibiliya bari bamaze imyaka isaga mirongo itanu bagerageza gusobanukirwa neza abagize iryo tsinda, ariko bikanga. Ariko noneho, mu gihe Yehova yagennye, bashingiye no ku bintu byarimo biba, basobanukiwe ko abo ari abantu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka kuri iyi si. Ibyo bintu bari basobanukiwe byatumye umurimo wo gutangaza ubutumwa bwiza ugira ibisobanuro bishya kandi bituma haba ihinduka rikomeye mu mikorere y’umuryango w’Abahamya ba Yehova rishingiye ku Byanditswe ryari kugeza no muri iki gihe.

Ikoraniro ryabereye i St. Louis muri leta ya Missouri mu mwaka wa 1941, ntirizibagirana ku bantu bari bahari igihe hatangwaga disikuru ya mbere yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubudahemuka.” Muri iyo disikuru umuvandimwe Rutherford akaba yaribanze ku kibazo gikomeye kireba ibiremwa byose bifite ubwenge. Uhereye igihe disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Umutegetsi w’abantu” yatangiwe mu mwaka wa 1928, bakomeje kugenda bagaruka ku bibazo byatewe no kwigomeka kwa Satani. Ariko noneho muri iyo disikuru hagaragajwe ko “ikibazo cy’ingenzi cyatewe na Satani ari ikirebana n’UBUTEGETSI BW’IKIRENGA,” kandi ko n’uyu munsi kikiriho. Abagaragu ba Yehova bamaze gusobanukirwa neza icyo kibazo bakamenya n’akamaro ko gukomeza kubera indahemuka Yehova we Mutegetsi w’Ikirenga, byabateye imbaraga zo kumukorera.

Mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1942, igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari irimbanyije n’abantu bamwe batekereza ko umurimo wo kubwiriza wari hafi kurangira, N. H. Knorr wari perezida mushya w’umuryango wa Watch Tower Society yatanze disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe ugira uti “Ese amahoro azaramba?” Ibisobanuro byatanzwe muri iyo disikuru ku birebana n’“inyamaswa y’inkazi itukura” y’ikigereranyo ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17, byatumye Abahamya ba Yehova basobanukirwa ko Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose bari kubona uburyo bwo kuyobora abandi bantu benshi ku Bwami bw’Imana. Ibyo byatumye umurimo wo kubwiriza ku isi hose ufata indi ntera, none ubu wageze mu bihugu bisaga 235 kandi nturarangira.

Ikindi kintu kitazibagirana, cyabaye mu ikoraniro ryabereye muri sitade ya Yankee i New York ku itariki ya 2 Kanama 1950. Abari muri iryo koraniro batangajwe kandi bashimishwa cyane no kubona ku ncuro ya mbere Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Ibindi bitabo bya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya byakomeje kugenda bisohoka buhoro buhoro mu myaka icumi yakurikiyeho. Ubwo buhinduzi bw’Ibyanditswe Byera bukoresha ururimi rwo muri iki gihe, bwashubije izina bwite ry’Imana mu mwanya rikwiriye kubamo mu Ijambo ryayo. Kuba bwarahinduye mu budahemuka ibitekerezo byo mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo byafashije cyane Abahamya ba Yehova mu gihe biyigisha Bibiliya no mu gihe bakora umurimo wo kubwiriza.

Ku munsi wabanjirije uwa nyuma w’ikoraniro, F. W. Franz, icyo gihe wari visi perezida w’umuryango wa Watch Tower Society, yagejeje ku bari bateze amatwi disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Gahunda nshya z’ibintu.” Abahamya ba Yehova bari baramaze imyaka myinshi batekereza ko na mbere y’uko Harimagedoni itangira, bamwe mu bagaragu ba Yehova babayeho mbere y’Ubukristo bari kuzazurwa mu bapfuye bakaba abatware mu isi nshya, bashingiye ku bivugwa muri Zaburi ya 45:16. Ubwo rero ushobora kwiyumvisha ukuntu imbaga y’abantu benshi bari muri iryo koraniro bumvise bameze igihe uwatangaga disikuru yababazaga ati “ese abari muri iri koraniro mpuzamahanga bakwishimira kumenya ko kuri uyu mugoroba, hano turi kumwe n’abazaba abatware mu isi nshya?” Bamaze umwanya munini bakoma amashyi y’urufaya kandi barangurura amajwi y’ibyishimo. Hanyuma uwatangaga disikuru yagaragaje ko uburyo Bibiliya ikoresha ijambo rihindurwamo “umutware” hamwe n’ubudahemuka benshi mu bagize “izindi ntama” bagiye bagaragaza muri iki gihe, bituma twizera ko Yesu Kristo ashobora kuzatoranya bamwe mu bantu bariho ubu akabagira abatware. Icyakora, nanone yagaragaje ko abazahabwa uwo murimo batazahabwa amazina y’icyubahiro. Yashoje disikuru ye abatera inkunga ati “ku bw’ibyo rero, nimucyo twese hamwe abagize umuryango w’Isi Nshya dukomeze kujya mbere dushikamye!”

Mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova hagiye hatangwa izindi disikuru nyinshi zitazibagirana: mu mwaka wa 1953, disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Umuryango w’isi nshya ugabwaho igitero giturutse mu majyaruguru” yasobanuye neza igitero cya Gogi wo mu gihugu cya Magogi kivugwa muri Ezekiyeli igice cya 38 n’icya 39. Muri uwo mwaka hatanzwe disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kuzuza inzu ikuzo” yashimishije cyane abari bayiteze amatwi kuko biboneraga n’amaso yabo gihamya ifatika y’isohozwa ry’isezerano rya Yehova rivugwa muri Hagayi 2:7, ryo kuzana ibintu by’agaciro kenshi, ni ukuvuga ibyifuzwa byo mu mahanga yose, akabishyira mu nzu ya Yehova.

Icyakora ikoraniro ritazibagirana kurusha andi yo muri iki gihe, ni iryabereye i New York mu mwaka wa 1958, igihe abantu basaga ibihumbi 250 bateraniraga ahantu hanini kugira ngo batege amatwi disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bw’Imana burategeka. Ese imperuka y’isi iregereje?” Ryari ryajemo abantu baturutse mu bihugu 123, kandi amakuru bagejeje ku bari bateranye yashimangiye umurunga w’ubuvandimwe mpuzamahanga. Muri iryo koraniro ryihariye hasohotse ibitabo mu ndimi 54 kugira ngo bizafashe abari bateranye gukura mu buryo bw’umwuka kandi bazajye babikoresha bigisha abandi.

Mu mwaka wa 1962, disikuru zari zifite umutwe uvuga ngo “Kugandukira abategetsi bakuru” zakosoye imyumvire Abahamya bari bafite ku bivugwa mu Baroma 13:1-7. Mu mwaka wa 1964 disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Bava mu bapfuye bakaba bazima,” n’iyavugaga ngo “Bava mu mva bakazuka,” zatumye barushaho gusobanukirwa imbabazi nyinshi za Yehova zagaragajwe n’umuzuko yateganyije. Hari n’andi makoraniro menshi nk’ayo atazibagirana yabaye.

Buri mwaka hari abantu bashya babarirwa mu bihumbi mirongo, ndetse ibihumbi amagana, baza mu makoraniro. Nubwo ibivugirwa muri ayo makoraniro atari ko buri gihe biba ari bishya mu muryango w’abagaragu ba Yehova, akenshi bituma abashya baje basobanukirwa ibyo Imana ishaka, kandi bibakora ku mutima rwose. Ibyo babona bishobora gutuma bafatirana uburyo baba babonye bwo gukorera Imana kandi bigahindura imibereho yabo yose.

Mu makoraniro menshi, bibandaga cyane ku bisobanuro by’ibitabo bimwe byo muri Bibiliya. Urugero, mu mwaka wa 1958 no mu wa 1977, hasohotse ibitabo byasobanuraga ubuhanuzi bwa Daniyeli bwerekeranye n’umugambi w’Imana wo kuzashyiraho ubutegetsi bumwe bw’isi yose, Kristo akabubera Umwami. Mu mwaka wa 1971, igitabo cya Ezekiyeli ni cyo cyitaweho, cyane cyane amagambo yavuzwe n’Imana igira iti “amahanga azamenya ko ndi Yehova” (Ezek 36:23). Mu mwaka wa 1972, ubuhanuzi bwa Zekariya na Hagayi bwasuzumwe mu buryo burambuye. Mu mwaka wa 1963, uwa 1969 n’uwa 1988, ubuhanuzi bushishikaje bwo mu Byahishuwe bwahanuye mu buryo busobanutse neza kugwa kwa Babuloni Ikomeye no kuza kw’ijuru rishya n’isi nshya by’Imana bifite ikuzo, bwasuzumwe mu buryo burambuye.

Amakoraniro yagiye yibanda ku ngingo zitandukanye, urugero nk’Ukwiyongera kwa gitewokarasi, Gusenga kutanduye, Abasenga Imana bunze ubumwe, Abakozi b’Imana barangwa n’ubutwari, Imbuto z’umwuka, Umurimo wo guhindura abantu abigishwa, Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose, Izina ry’Imana, Ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, Umurimo wera, Ukwizera kunesha, Gushyigikira Ubwami mu budahemuka, Abakomeza kuba indahemuka, Iringire Yehova, Kwiyegurira Imana, Abatwara umucyo n’izindi nyinshi. Ayo makoraniro yose yatumye umuryango w’abagaragu ba Yehova n’abawurimo bakomeza gukura mu buryo bw’umwuka.

Yabateraga inkunga yo gukora umurimo wo kubwiriza

Amakoraniro manini, kimwe n’amato, yateraga cyane abayazagamo inkunga yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Disikuru n’ibyerekanwa byabaga birimo inyigisho z’ingirakamaro. Buri gihe porogaramu y’ikoraniro yabaga irimo amakuru y’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza hamwe n’inkuru zavugwaga n’abantu babaga baherutse gufashwa kumenya ukuri kwa Bibiliya. Byongeye kandi, mu gihe cy’imyaka myinshi, mu makoraniro habaga hateguwe gahunda yo kujya kubwiriza, kandi ibyo byabaye ingirakamaro cyane. Byaberaga ubuhamya abantu bo mu mugi ikoraniro ryabaga ryabereyemo, kandi byateraga Abahamya inkunga.

Mu ikoraniro ryabereye i Winnipeg muri Manitoba ho muri Kanada muri Mutarama 1922, harimo gahunda yo kujya kubwiriza. Nanone iyo gahunda yari mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohio nyuma yaho muri uwo mwaka. Nyuma yaho byabaye akamenyero, abaje mu ikoraniro bagafata umunsi wose cyangwa igice cy’umunsi, cyangwa ibice by’iminsi itandukanye, bakajya kubwiriza mu mugi wabereyemo ikoraniro no mu nkengero zawo. Iyo gahunda yatumaga abantu bo mu migi minini batahuraga n’Abahamya kenshi babona uburyo bwo kumva ubutumwa bwiza bwerekeranye n’umugambi Imana ifite wo guha ubuzima bw’iteka abantu bakunda gukiranuka.

Muri Danimarike, gahunda yo kujya kubwiriza mu gihe cy’ikoraniro yatangiye bwa mbere mu mwaka wa 1925, igihe abantu bari hagati ya 400 na 500 bari bakoraniye i Nørrevold. Benshi mu bantu 275 bagiye kubwiriza mu gihe cy’iryo koraniro, bwari ubwa mbere bagiye kubwiriza. Bamwe bari bafite ubwoba. Ariko bamaze kuwusogongera, basubiye mu mafasi y’iwabo bakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bashishikaye. Nyuma y’iryo koraniro kugeza ku iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, muri Danimarike habaye amakoraniro menshi yo kubwiriza y’umunsi umwe, kandi batumiraga abavandimwe bo mu migi ibakikije. Byarigaragazaga ko barangwaga n’ishyaka ryinshi iyo bakoraga umurimo wo kubwiriza bunze ubumwe, hanyuma bagateranira hamwe bakumva za disikuru. Amakoraniro yo kubwiriza nk’ayo, ariko yo y’iminsi ibiri, yaberaga mu Bwongereza no muri Amerika.

Mu makoraniro manini, akenshi ababaga bayajemo bajyaga kubwiriza ari benshi. Guhera mu mwaka wa 1936, Abahamya bagendaga kuri gahunda bambaye ibyapa byamamaza disikuru y’abantu bose, bagatanga n’impapuro z’itumira. (Mu mizo ya mbere ibyo byapa byitwaga “ibyapa bya sanduwici” kubera ko babyambaraga kimwe imbere ikindi inyuma.) Nyuma y’igihe, Abahamya bagera ku gihumbi cyangwa barenga, bifatanyaga muri izo ngendo zo kwamamaza disikuru y’ikoraniro. Abandi bo bifatanyaga buri gihe muri gahunda yo kubwiriza ku nzu n’inzu, bagatumirira abantu bose kuza kumva ibivugirwa mu ikoraniro. Buri Muhamya yaterwaga inkunga no gukorana n’abandi, akibonera abandi Bahamya babarirwa mu magana, ndetse mu bihumbi byinshi, bakorana umurimo wo kubwiriza. Nanone abantu benshi bamenyaga ko Abahamya ba Yehova bageze iwabo, kandi babonaga uburyo bwo kwiyumvira ibyo Abahamya bigisha kandi bakitegereza imyitwarire yabo.

Disikuru zatangirwaga mu makoraniro, akenshi zumvwaga n’abantu benshi kuruta ababaga bari aho ikoraniro ryabereye. Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Umudendezo w’abantu bo mu mahanga” yatanzwe n’umuvandimwe Rutherford mu ikoraniro ryabereye i Toronto muri Kanada mu mwaka wa 1927, yanyuze ku maradiyo 53 yumvwa n’abantu benshi hirya no hino ku isi, ibyo bikaba byari ibintu bidasanzwe. Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Umutegetsi w’abantu bo mu mahanga” yatanzwe mu mwaka wakurikiyeho i Detroit ho muri leta ya Michigan (muri Amerika), yanyuze ku maradiyo akubye kabiri aya mbere, kandi yumviswe n’abantu ba kure cyane muri Ositaraliya, Nouvelle-Zélande no muri Afurika y’Epfo.

Mu mwaka wa 1931, amaradiyo akomeye yanze gutangaza disikuru umuvandimwe Rutherford yatangiye mu ikoraniro, maze umuryango wa Watch Tower Society ifatanya n’ikigo cyari gishinzwe za telefoni muri Amerika bahuza amaradiyo 163, bikaba byari bibaye ubwa mbere amaradiyo angana atyo ahurizwa hamwe, maze atangaza ubutumwa bwari bukubiye muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami ni bwo byiringiro by’abatuye isi.” Nanone andi maradiyo arenga 300 yo mu duce twinshi tw’isi yatangaje iyo disikuru yafashwe amajwi.

Mu ikoraniro ryabereye i Washington D.C. mu mwaka wa 1935, umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubutegetsi,” agaragaza neza ko vuba aha Ubwami bwa Yehova buyobowe na Kristo buzasimbura ubutegetsi bw’abantu bwose. Iyo disikuru yumviswe n’abantu barenga 20.000 bari bateraniye i Washington. Nanone hakoreshejwe radiyo na telefoni, iyo disikuru igera ku bantu bo hirya no hino ku isi, muri Amerika yo hagati, muri Amerika y’Epfo, mu Burayi, muri Afurika y’Epfo, mu birwa bya Pasifika no mu bihugu by’iburasirazuba. Abumvise iyo disikuru muri ubwo buryo, bashobora kuba babarirwa muri za miriyoni. Ibinyamakuru bibiri bikomeye by’i Washington byasheshe amasezerano yo gutangaza inyandiko y’iyo disikuru. Ariko abavandimwe bashyize imodoka ziriho indangururamajwi mu bice bitatu by’umugi n’ahandi hantu 40 hakikije Washington, bituma iyo disikuru yumvwa n’abantu benshi bagera ku 120.000

Hanyuma mu mwaka wa 1938, disikuru idaca ku ruhande yari ifite umutwe uvuga ngo “Tumenye ukuri” yatangiwe mu nzu mberabyombi y’i Londres mu Bwongereza (Royal Albert Hall), yakurikiranywe n’abantu bari mu migi 50 hirya no hino ku isi yari yabereyemo ikoraniro, bose hamwe bakaba barageraga ku 200.000. Hari n’abandi benshi cyane bumvise iyo disikuru kuri radiyo.

Nubwo Abahamya ba Yehova bari bake ugereranyije, amakoraniro yabo yagize uruhare rukomeye mu gutangariza abantu ubutumwa bw’Ubwami.

Amakoraniro yabaye mu Burayi nyuma y’intambara

Ku bantu bajyaga mu makoraniro, hari amwe bibuka cyane kurusha ayandi. Ibyo ni ko bimeze ku makoraniro yabereye mu Burayi Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ikimara kurangira.

Dufate urugero rw’ikoraniro ryabereye Amsterdam mu Buholandi ku itariki ya 5 Kanama 1945, hashize amezi atagera kuri ane Abahamya barekuwe bakava mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa mu Budage. Bari biteze ko hari kuza abantu bagera ku 2.500, kandi abagera ku 2.000 muri bo bagakenera amacumbi. Abahamya bo muri ako karere bashashe ibyatsi mu mazu yabo kugira ngo babonere abashyitsi aho barara. Abantu baje mu ikoraniro baturutse imihanda yose bakoresheje uburyo bwose bushoboka. Hari abaje mu bwato, mu makamyo, ku magare, abandi bakagenda batega imodoka zitandukanye.

Muri iryo koraniro barasetse, bararira, bararirimba, kandi bashimira Yehova ku bw’ineza ye. Umwe mu bateranye yaravuze ati “bari bafite ibyishimo bitavugwa kubera ko umuryango wa gitewokarasi wari umaze kuva mu minyururu!” Mbere y’intambara, mu Buholandi hari Abahamya batagera kuri 500. Abagera kuri 426 barafashwe barafungwa kandi 117 muri bo bapfuye bazize ibitotezo. Muri iryo koraniro, hari ababonanye n’ababo bakundaga bibwiraga ko bari barapfuye, birabashimisha cyane! Ariko hari n’abandi barize bitewe n’uko bashakishije ababo bakundaga bakababura burundu. Kuri uwo mugoroba abantu bagera ku 4.000 bateze amatwi bashishikaye cyane disikuru y’abantu bose yasobanuraga impamvu Abahamya ba Yehova batotejwe cyane. Nubwo bahanganye n’ibitotezo bikomeye, barimo bisuganya kugira ngo bakomeze kujya mbere mu murimo Imana yabahaye.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 1946, abavandimwe bo mu Budage bateguye ikoraniro ryabereye i Nuremberg. Bemerewe gukoresha ahantu ingabo za Hitileri zajyaga zikorera akarasisi (hitwa Zeppelinwiese). Ku munsi wa kabiri w’iryo koraniro, Erich Frost wari waratotejwe cyane n’Abanazi, akamara imyaka icyenda mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Abakristo mu muriro w’ibitotezo.” Icyo gihe hateranye Abahamya 6.000, bari kumwe n’abaturage b’i Nuremberg 3.000.

Umunsi wa nyuma w’ikoraniro wahuriranye n’igihe urubanza rw’abakoze ibyaha by’intambara rwagombaga gusomerwa i Nuremberg. Abasirikare batangaje ko nta muntu wagombaga kuva iwe kuri uwo munsi, ariko nyuma y’imishyikirano yamaze igihe kinini bemeye ko kubuza Abahamya ba Yehova kurangiza ikoraniro ryabo mu mahoro byaba bidakwiriye, bitewe n’ukuntu bitwaye igihe barwanywaga n’Abanazi. Bityo ku munsi wa nyuma w’ikoraniro, abavandimwe bateraniye hamwe batega amatwi disikuru ishishikaje yari ifite umutwe uvuga ngo “Ntibatinya n’ubwo isi ibagambanira.”

Biboneye ko Yehova yagiraga uruhare mu byarimo biba. Mu gihe abantu bari bahagarariye ubutegetsi bwari bwaragerageje kubatsemba barimo bakatirwa, Abahamya ba Yehova bo bari bateraniye hamwe basenga Yehova, bateraniye ahantu Hitileri yari yarakoreye imyiyereko y’akataraboneka agaragaza imbaraga z’ishyaka rya Nazi. Uwari uhagarariye ikoraniro yaravuze ati “kuba turi hano uyu munsi twibonera umusogongero w’ukuntu ubwoko bw’Imana buzatsinda abanzi babwo kuri Harimagedoni, bigaragaza ko imyaka icyenda twamaze mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa itabaye imfabusa.”

Andi makoraniro atazibagirana

Umurimo w’Abahamya ba Yehova umaze kwaguka, bagize amakoraniro hirya no hino ku isi. Yose yabaga arimo ibintu bihebuje abateranye batazibagirwa.

Mu mwaka wa 1952, igihe perezida w’umuryango wa Watch Tower Society yari yasuye Zambiya (icyo gihe yitwaga Rodeziya y’Amajyaruguru), bateguye ikoraniro ryabereye i Kitwe mu karere gakungahaye ku muringa. Iryo koraniro ryabereye ahantu hagari, ubu hitwa Chamboli, mu nkengero z’inkambi z’abacukuraga amabuye y’agaciro. Baringanije umugina utari ukirimo imiswa, bubakaho podiyumu y’ibyatsi. Nanone bafashe ahantu hareshya na metero 180 hari hakikije imyanya yo kwicaramo bahubaka utundi tuzu two kuraramo twari dufite icyumba cyo hejuru no hasi, ukabona bimeze nk’amareyo y’uruziga. Ab’igitsina gabo bararaga mu tuzu twabo n’ab’igitsina gore bakarara mu twabo. Bamwe mu bari baje muri iryo koraniro bari bakoze urugendo rw’ibyumweru bibiri ku igare. Abandi bo bari bakoze urugendo rw’iminsi myinshi ku maguru, hanyuma batega bisi ishaje.

Abari baje mu ikoraniro bateze amatwi bitonze cyane nubwo bari ahantu hadatwikiriye bicaye ku ntebe z’imigano. Bari bazanywe no gutega amatwi kandi ntibifuzaga ko hagira ijambo ribacika. Kumva abantu 20.000 baririmbira hamwe byari bishimishije rwose, ku buryo benshi basutse amarira y’ibyishimo. Nta bikoresho by’umuzika bari bafite, ariko kumva amajwi yabo y’urwunge byari binyuze amatwi rwose. Ubumwe bw’abo Bahamya ntibwagaragariraga mu kuririmba gusa, ahubwo bwagaragariraga no mu bindi bintu, nubwo bakomokaga ahantu hatandukanye no mu moko anyuranye.

Ese ushobora kwiyumvisha uko Abahamya ba Yehova bo muri Porutugali bumvaga bameze ku itariki ya 18 Ukuboza 1974, igihe bahabwaga ubuzima gatozi nyuma y’imyaka igera hafi kuri 50 baharanira uburenganzira bwo kuyoboka Imana mu mudendezo? Icyo gihe bageraga ku 14.000 gusa. Hashize iminsi mike, abagera ku 7.586 muri bo bateraniye mu nzu y’imikino y’i Porto. Bukeye bwaho, abandi bantu bagera ku 39.284 bateraniye muri sitade y’i Lisbonne. Umuvandimwe Knorr na Franz bari kumwe na bo muri ibyo bihe bishimishije benshi batazibagirwa.

Bategura amakoraniro mpuzamahanga

Ubu Abahamya ba Yehova bamaze imyaka isaga 50 bagira amakoraniro manini abera icyarimwe mu migi myinshi yo mu bihugu bitandukanye. Muri ayo makoraniro barushagaho kumva bunze ubumwe mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe, kuko bose bashoboraga kumva disikuru z’ibanze zatangirwaga mu mujyi munini.

Icyakora, mu mwaka wa 1946 ni bwo ikoraniro rinini mpuzamahanga ryahurije mu mugi umwe abantu bari baturutse mu duce twinshi tw’isi. Iryo koraniro ryari ryabereye i Cleveland muri leta ya Ohio. Nubwo gukora ingendo nyuma y’intambara bitari byoroshye, abateranye bageraga ku 80.000, hakubiyemo n’abantu 302 bari baturutse mu bindi bihugu 32. Porogaramu yari mu ndimi 20. Hatanzwe inyigisho nyinshi zirebana no kwagura umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Imwe muri disikuru zitazibagirana, ni iyatanzwe n’umuvandimwe Knorr yavugaga ibirebana no gusana no kwagura. Abari bateranye bakomye amashyi bishimye cyane igihe bumvaga ko hari gahunda zo kwagura icapiro n’ibiro byo ku cyicaro gikuru n’amazu radiyo y’umuryango wa Watch Tower Society yakoreragamo, gufungura ibiro by’amashami mu bihugu bikomeye byo ku isi no kwagura umurimo w’ubumisiyonari. Iryo koraniro rikirangira, hakozwe ibyari bikenewe byose kugira ngo umuvandimwe Knorr na Henschel bajye hirya no hino ku isi gushyira mu bikorwa ibyari byavuzwe.

Mu myaka yakurikiyeho, muri sitade ya Yankee i New York, habereye amakoraniro atazibagirana rwose. Irya mbere muri ayo ryabaye ku itariki ya 30 Nyakanga kugeza ku itariki ya 6 Kanama 1950, rikaba ryari ririmo abantu baturutse mu bihugu 67. Muri porogaramu y’iryo koraniro hari harimo raporo ngufi zatanzwe n’abakozi b’ibiro by’amashami, abamisiyonari n’abandi bari baje mu ikoraniro. Ibyo byahaye abari mu ikoraniro ishusho ishishikaje y’uko umurimo wo kubwiriza wakorwaga mu rugero rwagutse mu bihugu byose bari baturutsemo. Ku munsi wa nyuma w’iryo koraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ukwiyongera kwa gitewokarasi,” abateranye bageze ku 123.707, baje kumva disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ese ushobora kubaho iteka wishimye ku isi?” Bagarutse ku kwiyongera gukomeye kwagaragariraga mu mibare. Ariko nk’uko Grant Suiter wari uhagarariye iryo koraniro yabitsindagirije, ibyo ntibyari bigamije gusingiza abantu bamwe bakoraga ibintu bihambaye mu muryango wa Yehova ugaragara. Ahubwo yaravuze ati “izo mbaraga nshya z’imibare zihesha Yehova icyubahiro. Ni uko bimeze, kandi ntitwifuza ko hagira ubibona ukundi.”

Mu mwaka wa 1953, hari irindi koraniro ryabereye muri sitade ya Yankee i New York. Icyo gihe abateranye bari 165.829. Nk’uko byari byaragenze mu ikoraniro ryari ryarahabereye mbere, iryo koraniro na ryo ryari ririmo disikuru nyinshi zasobanuraga ubuhanuzi bushishikaje bwo muri Bibiliya, inama z’ingirakamaro z’uko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wakorwa, na raporo zari zaturutse mu bihugu byinshi. Nubwo ikoraniro ryatangiraga mu ma saa tatu n’igice za mu gitondo, muri rusange ryarangiraga saa tatu cyangwa saa tatu n’igice z’ijoro. Iminsi umunani yose iryo koraniro ryamaze, yari ibirori byo mu buryo bw’umwuka.

Mu ikoraniro rinini cyane kuruta andi yose bagize, ryabereye i New York mu mwaka wa 1958, byabaye ngombwa ko bakoresha sitade ya Yankee na sitade yo hafi aho ya Polo Grounds n’impande zayo kugira ngo bakire abantu bari baje mu ikoraniro ari benshi cyane. Ku munsi wa nyuma w’ikoraniro, igihe imyanya yose yari yuzuye, bahawe uburenganzira budasanzwe bwo gukoresha ikibuga cya sitade ya Yankee, kandi byari bishishikaje kubona abantu babarirwa mu bihumbi binjira, bagakuramo inkweto bakicara mu byatsi. Abateranye kuri disikuru y’abantu bose bari 253.922. Indi gihamya y’uko Yehova yahaga abagaragu be umugisha mu murimo bakoraga, yagaragaye igihe abantu 7.136 babatizwaga mu mazi muri iryo koraniro bagaragaza ko biyeguriye Imana, bakaba bari bakubye incuro ebyiri ababatijwe ku munsi utazibagirana uvugwa muri Bibiliya, wa Pentekote yo mu mwaka wa 33!—Ibyak 2:41.

Imigendekere myiza y’ayo makoraniro ntiyagaragazaga ko yabaga yateguwe neza gusa, ahubwo nanone yagaragazaga ko umwuka w’Imana wakoreraga mu bagize ubwoko bwayo. Urukundo rwa kivandimwe rushingiye ku gukunda Imana, rwagaragariraga hose. Ntiyategurwaga n’abantu bahembwaga imishahara ihanitse. Buri rwego rw’imirimo rwabaga rurimo abantu badahembwa. Abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo, akenshi babaga ari abagize umuryango, ni bo batangaga ibyokurya. Nanone bateguraga ibyokurya bishyushye bakabiha abantu mu mahema manini babaga bateye hanze bakagaburira nk’abantu igihumbi mu munota. Abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bose bishimiraga kwifatanya mu mirimo, bagakorera ababaga baje mu ikoraniro bita ku mirimo yose yabaga ikenewe, hakubiyemo kubaka, guteka, kugabura, gusukura n’indi mirimo myinshi.

Abitangiye imirimo bamaraga amasaha abarirwa mu magana bashaka amacumbi y’abazaza mu ikoraniro. Mu gihe cy’imyaka runaka, bateganyaga ahantu ho gushyira amazu yimukanwa n’amahema kugira ngo bacumbikire ababaga baje mu ikoraniro. Mu mwaka wa 1953 Abahamya basaruriye umuhinzi wo muri New Jersey umurima wa hegitari 16 z’ibinyampeke ku buntu, kuko yari yawubatije ngo bashyiremo amazu yimukanwa. Abavandimwe bashyizemo amazu y’ubwiherero, amatara, amazu yo gukarabiramo, ibyumba byo kumeseramo, aho gufatira amafunguro na za butike, kugira ngo bite ku bantu barenga 45.000. Bahageze, hahise havuka umugi mu ijoro rimwe. Abandi benshi babarirwa mu bihumbi bacumbitse mu mahoteli no mu ngo z’abavandimwe bo mu mugi wa New York no mu nkengero zawo. Kari akazi katoroshye, ariko byagenze neza kuko Yehova yabahaye umugisha.

Amakoraniro yagendaga yimuka

Abagize uwo muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bashishikazwaga cyane n’Abahamya bagenzi babo bo mu bindi bihugu. Ibyo byatumye bajya mu makoraniro yaberaga mu bindi bihugu.

Igihe habaga ikoraniro rya mbere ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ugusenga kutanduye” mu mwaka wa 1951, ryabereye muri sitade ya Wembley i Londres mu Bwongereza, hari Abahamya baturutse mu bihugu 40. Porogaramu y’iryo koraniro yatsindagirije akamaro k’ugusenga k’ukuri kandi yashishikarije abari baririmo kwishyiriraho intego yo kugira umurimo wo kubwiriza umwuga. Mu mezi abiri yakurikiyeho, Abahamya benshi bavuye mu Bwongereza bajya mu Burayi, ahari kubera andi makoraniro icyenda. Irinini muri ayo makoraniro ryabereye i Frankfurt am Main, mu Budage, rikaba ryari ririmo abantu 47.432 bari baturutse mu bihugu 24. Urugwiro rw’abavandimwe rwagaragaye cyane porogaramu y’ikoraniro irangiye, igihe umutwe w’abacuranzi wari utangiye gucuranga. Abavandimwe bo mu Budage bahise baririmba indirimbo itari yateguwe yo gusezera kuri bagenzi babo b’Abahamya bari baturutse mu bihugu bitandukanye baje kwifatanya na bo, babaragiza Imana. Abantu bazunguzaga ibitambaro, abandi babarirwa mu magana biroha mu kibuga bagaragaza ko bari bishimiye ibyo birori bikomeye bya gitewokarasi.

Mu mwaka wa 1955, Abahamya benshi bishyiriyeho gahunda yo gusura abavandimwe babo b’Abakristo bo mu bindi bihugu mu gihe cy’amakoraniro. Abavandimwe bo muri Amerika no muri Kanada bakodesheje amato abiri (buri bwato bwatwaraga abagenzi 700) n’indege 42 kugira ngo bajye mu ikoraniro mu Burayi. Ikinyamakuru cy’i Burayi cyandikirwa mu Budage (The Stars and Stripes), cyasobanuye ukuntu Abahamya bakomezaga kuza ari benshi kigira kiti “birashoboka ko ari bo Banyamerika benshi baje mu Burayi kuva igihe ingabo z’ibihugu byunze ubumwe zazaga mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.” Abandi baje baturutse muri Amerika yo Hagati n’iy’Epfo, muri Aziya, muri Afurika no muri Ositaraliya. Nubwo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bakoze uko bashoboye kose ngo Abahamya batagira amakoraniro i Roma n’i Nuremberg, muri iyo mpeshyi bakoreye amakoraniro muri iyo migi ibiri no mu yindi itandatu hirya no hino mu Burayi. Abateranye bari hagati ya 4.351 i Roma na 107.423 i Nuremberg. Abandi bantu 17.729 bateraniye i Waldbühne mu cyitwaga Berlin y’i Burengerazuba, aho abavandimwe bo mu karere k’i Burasirazuba ko muri icyo gihe bashoboraga kugera badahuye n’akaga kenshi. Benshi muri bo bari barafunzwe bazira ukwizera kwabo cyangwa bafite bene wabo bari bakiri muri gereza, ariko bari bashikamye mu kwizera. Iryo koraniro ryari rifite umutwe ukwiriye rwose, wavugaga ngo “Ubwami bugenda bunesha”!

Nubwo hari harabaye amakoraniro menshi mpuzamahanga, iryabaye mu mwaka wa 1963 ryari ryihariye rwose. Ryari ikoraniro ryazengurutse isi yose. Ryatangiriye i Milwaukee muri leta ya Wisconsin muri Amerika, rikomereza i New York; hanyuma ribera mu migi ine ikomeye yo mu Burayi; rinyura mu Burasirazuba bwo Hagati; rigera mu Buhindi, muri Birimaniya (ubu ni Miyanimari), muri Tayilandi, muri Hong Kong, muri Singapuru, muri Filipine, muri Indoneziya, muri Ositaraliya, muri Tayiwani, mu Buyapani, muri Nouvelle-Zélande, muri Fiji, muri Koreya y’Epfo, no muri Hawayi; hanyuma rigaruka muri Amerika ya Ruguru. Muri ayo makoraniro yose, hari abantu bari baturutse mu bihugu 161. Abateranye bose hamwe basagaga 580.000. Hari abantu 583 baturutse mu bihugu 20 bagendanaga n’ikoraniro aho ryajyaga hose, bateranira mu bihugu byose, bazenguruka isi. Hashyizweho gahunda yihariye yo kubatembereza yatumye babona ahantu hafitanye isano n’idini, kandi bafatanyije n’abavandimwe na bashiki babo mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Abo bagenzi bose biyishyuriraga ibyo bakoreshaga.

Intumwa zaturukaga muri Amerika y’Epfo zabaga ari nyinshi mu makoraniro mpuzamahanga hafi ya yose. Ariko mu mwaka wa 1966-1967, ni bo bari batahiwe kwakira ayo makoraniro. Abagiye muri ayo makoraniro ntibazibagirwa darame yari ishishikaje yari ishingiye ku nkuru ya Yeremiya ivugwa muri Bibiliya, igafasha abantu bose gusobanukirwa icyo itwigisha muri iki gihe.a Imirunga y’urukundo rwa gikristo yarushijeho gukomera igihe abashyitsi biboneraga imimerere umurimo wagutse wo kwigisha Bibiliya wakorwagamo muri Amerika y’Epfo. Bakozwe ku mutima cyane n’ukwizera gukomeye kw’Abakristo bagenzi babo, benshi muri bo bakaba bari batsinze inzitizi zasaga n’aho kuzirenga bidashoboka kugira ngo baze mu ikoraniro. Izo nzitizi zari zikubiyemo kurwanywa n’abagize umuryango, imyuzure no gutakaza ibyabo. Batewe inkunga cyane n’inkuru zinyuranye, urugero nk’iya mushiki wacu w’amagara make wo muri Uruguay w’umupayiniya wa bwite, wagize icyo abazwa ari kumwe n’abantu bagera kuri 80 kuri podiyumu, yari yarafashije kugira amajyambere bakaba Abakristo babatijwe! (Mu mwaka wa 1992, yari amaze gufasha abantu 105 barabatizwa. Yari agifite amagara make, ariko akiri umupayiniya wa bwite!) Nanone guhura n’abamisiyonari bize mu mashuri ya mbere ya Gileyadi bagikorera mu mafasi boherejwemo, byasusurutsaga umutima rwose! Ayo makoraniro yatumye umurimo wakorerwaga muri icyo gice cy’isi urushaho kujya mbere. Ubu mu bihugu byinshi byaho, hari abasingiza Yehova bakubye incuro 10, 15, cyangwa 20 abari bahari icyo gihe.

Hashize imyaka mike nyuma yaho, mu mwaka wa 1970-1971, Abahamya bo mu bindi bihugu bashoboye kwifatanya n’abavandimwe babo mu makoraniro mpuzamahanga yabereye muri Afurika. Irinini muri ayo makoraniro ryabereye i Lagos muri Nijeriya, kandi byabaye ngombwa ko bubaka ibintu byose byari gukenerwa aho ikoraniro ryari kubera bahereye hasi. Kugira ngo izuba ritica abari baje mu ikoraniro, bubatse umugi w’imigano, bubaka aho kwicara, aho kurara, aho kurira n’aho izindi nzego z’imirimo zakoreraga. Ibyo byasabye imigano 100.000 n’ibibambano bigari 36.000, ibyo byose bikaba byarateguwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Porogaramu y’iryo koraniro yari mu ndimi 17. Hateranye abantu bagera ku 121.128, kandi habatijwe Abahamya bashya bagera ku 3.775. Hari haje abantu bo mu moko menshi, kandi benshi muri bo bari barahoze barwana. Ariko noneho, byari bishimishije cyane kubabona bunze ubumwe mu murunga w’ubuvandimwe uhuza Abakristo b’ukuri!

Ikoraniro rirangiye, bamwe mu bari barijemo baturutse mu mahanga bafashe bisi bajya kureba akarere ka Igboland kari karashegeshwe n’intambara yashyamiranyije abaturage. Abahamya bo mu migi yose abo bashyitsi banyuragamo, bazaga kubaramutsa bakabahobera, ukabona ari ibintu bishimishije rwose. Abantu bazaga ku muhanda ari benshi baje kwihera ijisho. Bwari ubwa mbere babonye abazungu n’abirabura bagaragarizanya urukundo kandi bunze ubumwe.

Mu bihugu bimwe na bimwe, Abahamya ba Yehova baba ari benshi cyane ku buryo badashobora guteranira hamwe bose. Icyakora, rimwe na rimwe bagiraga amakoraniro manini icyarimwe, agakurikirwa n’andi yabaga buri cyumweru. Mu mwaka wa 1969, ubumwe bwagaragaye mu materaniro yateguwe atyo, bwashimangiwe n’uko bamwe mu batanze disikuru z’ibanze bafataga indege bakajya mu makoraniro yose bagatangamo izo disikuru. Mu mwaka wa 1983 no mu wa 1988, ubumwe nk’ubwo bwagaragaye igihe ababaga bari mu makoraniro manini akoresha ururimi rumwe mu migi itandukanye, ndetse no mu mahanga, bumvaga disikuru z’ingenzi zatangwaga n’abagize Inteko Nyobozi kuri telefoni. Icyakora urufatiro nyakuri rw’ubumwe burangwa mu Bahamya ba Yehova, ni uko bose basenga Yehova we Mana y’ukuri yonyine, bose bakaba bayoborwa na Bibiliya, bose bakaba bakurikiza gahunda imwe yo kugaburirwa mu buryo bw’umwuka, bose bakaba bemera ko Yesu Kristo ari we Muyobozi wabo, bose bakaba bihatira kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana mu mibereho yabo, bose bakaba biringira Ubwami bw’Imana, kandi bose bakaba bifatanya mu murimo wo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’ubwo Bwami.

Bafite gahunda ituma basingiza Yehova ku isi hose

Abahamya ba Yehova bariyongereye cyane ku buryo ubu umubare wabo uruta uw’abaturage b’ibihugu byinshi. Kugira ngo amakoraniro yabo abagirire akamaro cyane, agomba guteguranwa ubwitonzi. Icyakora, iyo hakozwe urutonde rworoheje rugaragaza aho Abahamya bo mu turere dutandukanye bazateranira, ubusanzwe biba bihagije kugira ngo bizere ko buri wese azabona aho yicara. Iyo hategurwa amakoraniro mpuzamahanga, akenshi biba ngomba ko Inteko Nyobozi ireba umubare w’Abahamya bazaturuka mu bindi bihugu bifuza kuzajya muri iryo koraniro kandi babishoboye, ikanareba uko amazu ashobora kuberamo ikoraniro angana, ikareba umubare w’Abahamya bo muri icyo gihugu bazarizamo, ikareba uko amacumbi angana, hanyuma ikagena umubare ntarengwa w’abazaturuka muri buri gihugu. Uko ni ko byagenze mu makoraniro atatu yari afite umutwe uvuga ngo “Kwiyegurira Imana” yabereye muri Polonye mu mwaka wa 1989.

Byari byitezwe ko ayo makoraniro yari kuzamo Abahamya ba Yehova bagera ku 90.000 bo muri Polonye, hakiyongeraho abashya babarirwa mu bihumbi bashimishijwe. Nanone batumiye abandi benshi bo mu Bwongereza, muri Kanada no muri Amerika. Hari n’abandi benshi baturutse mu Butaliyani, mu Bufaransa no mu Buyapani. Abandi baturutse mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi n’u Bugiriki. Abaje bari baturutse mu bihugu nibura 37. Byabaye ngombwa ko disikuru zimwe zabaga zatanzwe mu gipolonye cyangwa mu cyongereza zisemurwa mu zindi ndimi 16. Abateranye bose hamwe bari 166.518.

Abahamya benshi baje muri ayo makoraniro bari baturutse mu cyitwaga icyo gihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti na Cekosilovakiya. Nanone hari abandi benshi bari baturutse mu bihugu by’i Burayi bw’i Burasirazuba. Amahoteli n’ibyumba byo kuraramo byo mu mashuri ntibyashoboraga kubakira bose. Abahamya bo muri Polonye bagaragaje umuco wo gucumbikira abashyitsi, bugurura imitima yabo n’amazu yabo, bishimira gusangira n’abandi ibyo bari bafite. Itorero rimwe ry’ababwiriza 146 ryacumbikiye abashyitsi basaga 1.200. Bamwe mu baje muri ayo makoraniro bwari ubwa mbere bagiye mu iteraniro ry’abagize ubwoko bwa Yehova barenga 15 cyangwa 20. Imitima yabo yasabwe no gushimira igihe babonaga abantu babarirwa mu bihumbi mirongo muri za sitade, bifatanya na bo mu isengesho no kuririmba indirimbo zo gusingiza Yehova. Iyo babaga basabana mu kiruhuko, wasangaga bahoberana bishimye nubwo batashoboraga kubwirana ibiri mu mitima yabo bitewe n’uko bavugaga indimi zitandukanye.

Ikoraniro ryarangiye imitima yabo ishimira Yehova, we wari watumye ibyo byose bishoboka. Mu ikoraniro ryabereye i Warsaw, uwari uhagarariye ikoraniro amaze kuvuga amagambo yo gusezera, abari bateze amatwi bakomye amashyi menshi yamaze nk’iminota icumi. Nyuma y’indirimbo n’isengesho risoza, bongeye gukoma amashyi umwanya munini kandi batinda kuva muri sitade. Bari bamaze imyaka myinshi bategereje ibintu nk’ibyo, kandi ntibifuzaga ko byarangira.

Mu mwaka wakurikiyeho, mu wa 1990, hashize amezi atageze kuri atanu Abahamya ba Yehova bo mu cyitwaga u Budage bw’i Burengerazuba bongeye guhabwa ubuzima gatozi nyuma y’imyaka 40 babwambuwe, habaye irindi koraniro mpuzamahanga rishishikaje cyane, icyo gihe rikaba ryarabereye i Berlin. Mu bantu 44.532 bari muri iryo koraniro, harimo intumwa zaturutse mu bihugu 65. Mu bihugu bimwe hari haturutse bake; muri Polonye hari haturutse abagera ku 4.500. Nta magambo yasobanura ibyiyumvo byimbitse by’abatari barigeze bagira umudendezo wo kujya mu ikoraniro nk’iryo, kandi igihe abari mu ikoraniro bose baririmbiraga hamwe indirimbo zo gusingiza Yehova, basutse amarira y’ibyishimo.

Nyuma yaho muri uwo mwaka, igihe habaga ikoraniro nk’iryo i São Paulo muri Burezili, hakenewe sitade ebyiri nini kugira ngo bashobore kwakira abantu 134.406 bari baturutse mu bihugu byinshi. Hakurikiyeho ikoraniro ryabereye muri Arijantine, nanone bakoresha sitade ebyiri icyarimwe kugira ngo bashobore kwakira abantu bari baturutse mu bihugu byinshi. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1991, andi makoraniro mpuzamahanga yari agikomeza muri Filipine, Tayiwani na Tayilande. Nanone abantu benshi baturutse mu bihugu byinshi bagiye mu makoraniro mpuzamahanga yabereye mu bihugu by’i Burayi bw’iburasirazuba, ari byo Hongiriya, Cekosilovakiya na Korowasiya. Naho mu mwaka wa 1992, intumwa zaturutse mu bihugu 28 zishimiye cyane kuba mu bantu 46.214 bateraniye i St. Petersburg mu ikoraniro mpuzamahanga rya mbere ry’Abahamya ba Yehova mu Burusiya.

Bagarurirwaga ubuyanja mu buryo bw’umwuka

Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova si ko yose aba ari amakoraniro mpuzamahanga. Icyakora, Inteko Nyobozi itegura amakoraniro manini rimwe mu mwaka, kandi porogaramu y’ayo makoraniro igahindurwa mu ndimi nyinshi ku isi hose. Hari igihe ayo makoraniro aba ari manini cyane, ku buryo abasenga Yehova bo mu duce twinshi basabana, hakaba n’igihe aba mato akabera mu migi myinshi, bigatuma abashya bayajyamo bitabagoye, kandi agatuma abantu bo mu migi mito ibarirwa mu magana bibonera uko muri rusange Abahamya ba Yehova bitwara.

Nanone, incuro imwe mu mwaka buri karere (kagizwe n’amatorero agera kuri 20), kagira ikoraniro ry’iminsi ibiri rigamije gutera abavandimwe inkunga no kubagira inama zo mu buryo bw’umwuka.b Nanone kuva muri Nzeri 1987, incuro imwe mu mwaka, muri buri karere haba porogaramu yubaka y’ikoraniro ryihariye rimara umunsi umwe. Aho bishoboka, umwe mu bakora ku cyicaro gikuru, cyangwa uwo ku biro by’ishami, atumwa kwifatanya muri iyo porogaramu. Abahamya ba Yehova bishimira cyane izo porogaramu. Mu duce twinshi, aho ikoraniro ribera haba ari hafi kandi kuhagera bitagoye. Ariko si ko biba bimeze buri gihe. Umugenzuzi usura amatorero yibuka ko hari umugabo n’umugore we bari bageze mu za bukuru bo muri Zimbabwe bakoraga urugendo rw’ibirometero 76 bitwaje amavarisi n’ibiringiti bagiye mu ikoraniro ry’akarere.

Ubu muri ayo makoraniro yose ntihakibamo gahunda yo kujya kubwiriza, ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko Abahamya babona ko uwo murimo atari uw’ingenzi. Akenshi, usanga abantu batuye hafi y’aho ikoraniro ribera basurwa buri gihe n’Abahamya bo muri ako karere, hari naho basurwa nyuma y’ibyumweru bike. Abagiye mu makoraniro bakoresha uburyo bwose babonye bakabwiriza mu buryo bufatiweho, kandi imyifatire yabo ya gikristo na yo itanga ubuhamya bukomeye.

Ikimenyetso cy’ubuvandimwe nyakuri

Ubuvandimwe burangwa mu Bahamya ba Yehova mu gihe cy’amakoraniro bugaragarira ababareba bose. Bahita bibonera ko batarobanura ku butoni, kandi ko n’abahuye bwa mbere bagaragarizanya urukundo nyakuri n’urugwiro. Mu ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Ibyo Imana ishaka’ ryabereye i New York mu mwaka wa 1958, ikinyamakuru cyaho cyo ku ya 2 Kanama (Amsterdam News) cyaravuze kiti “aho werekezaga amaso hose wabonaga abirabura, abazungu, abo muri Aziya, abakomoka mu nzego zose z’imibereho no mu duce twose tw’isi, basabana bishimye kandi nta cyo bishisha. . . . Abahamya bakomoka mu bihugu 120 babaye hamwe, basengera hamwe mu mahoro, bereka Abanyamerika uko na bo babigeraho mu buryo bworoshye. . . . Iri koraniro ryagaragaje neza uko abantu bashobora kubana bagakorera hamwe.”

Mu mwaka wa 1985, igihe Abahamya ba Yehova bagiraga amakoraniro icyarimwe i Durban n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ayo makoraniro yarimo abantu bakomokaga mu moko akomeye yo muri Afurika y’Epfo n’indimi zikomeye zaho, hamwe n’abandi bari baturutse mu bihugu 23. Urugwiro rwari mu bantu bari bateranye bagera ku 77.830 rwahitaga rwigaragaza. Umuhindikazi ukiri muto yaravuze ati “ibi bintu ni byiza. Kubona abantu b’ibisusirane, Abahindi, abazungu n’abirabura bose basabana byatumye mpindura uko nabonaga ubuzima.”

Kuba bumva ko ari abavandimwe ntibigaragarira gusa mu guseka, gukorana mu ntoki no kwitana “muvandimwe” na “mushiki wacu.” Urugero, igihe hategurwaga ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza bw’iteka” ryagombaga kubera ku isi hose mu mwaka wa 1963, Abahamya ba Yehova bamenyeshejwe ko niba hari abifuzaga gutanga amafaranga yo gufasha abandi kujya mu ikoraniro, umuryango wa Watch Tower Society wari kwishimira gukoresha ayo mafaranga ufasha abavandimwe bo mu duce twose tw’isi. Nta gahunda yo gusaruza ayo mafaranga yabaye, kandi nta faranga ryigeze rikoreshwa mu gutegura iyo gahunda. Amafaranga yose yakoreshejwe icyo yatangiwe. Nguko uko abantu 8.179 bafashijwe kujya mu ikoraniro. Abantu baturutse mu bihugu byose byo muri Amerika yo Hagati n’iy’Epfo barafashijwe, kimwe n’abandi babarirwa mu bihumbi bo muri Afurika, n’abandi benshi bo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Aziya. Abenshi mu bafashijwe kujya mu ikoraniro bari abavandimwe na bashiki bacu bari bamaze imyaka myinshi mu murimo w’igihe cyose.

Mu mpera z’umwaka wa 1978, hari ikoraniro ryagombaga kubera i Auckland muri Nouvelle-Zélande. Abahamya bo mu birwa bya Cook barabimenye kandi bifuzaga cyane kurijyamo. Ariko ubukungu muri ibyo birwa bwari bwifashe nabi cyane ku buryo urugendo rwari kubahenda cyane. Icyakora, abavandimwe na bashiki bacu buje urukundo bo muri Nouvelle-Zélande batanze amafaranga yo kwishyurira urugendo abantu 60 bo muri ibyo birwa. Bashimishijwe cyane n’uko bashoboye kwifatanya mu birori byo mu buryo bw’umwuka bari kumwe n’abavandimwe babo bo muri Mawori, Samowa, Niue n’abakomoka mu Burayi.

Igihe ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubutabera bw’Imana” ryabereye i Montréal muri Kanada mu mwaka wa 1988 ryari rirangiye, habaye ikintu kigaragaza umwuka usanzwe mu Bahamya ba Yehova. Abantu bavuga icyarabu, icyongereza, igifaransa, ikigiriki, igitaliyani, igiporutugali n’icyesipanyoli bari bamaze iminsi ine bakurikira porogaramu imwe mu ndimi zabo. Ariko ku iherezo ry’icyiciro cya nyuma, abari bateraniye muri sitade bose uko bari 45.000, bagaragaje urukundo rwa kivandimwe n’ubumwe mu buryo bukora ku mutima. Baririmbiye hamwe, buri tsinda mu rurimi rwaryo, bati “turirimbe dusingiza tuti . . . ‘Yehova araganje. Ibyaremwe nibyishime.’”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu myaka 25 yakurikiyeho, hakinwe izindi darame nk’izo zigera kuri mirongo irindwi.

b Guhera mu mwaka wa 1947 kugeza mu wa 1987, ayo makoraniro yabaga kabiri mu mwaka. Kugeza mu wa 1972, habaga amakoraniro y’iminsi itatu; hanyuma hashyizweho porogaramu y’iminsi ibiri.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 255]

“Natangajwe cyane n’umwuka w’urukundo n’ubugwaneza bya kivandimwe byaharangwaga”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 256]

Gari ya moshi z’amakoraniro: zose zabaga zuzuye!

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 275]

Amakoraniro ntiyategurwaga n’abantu bahembwaga imishahara ihanitse, ahubwo yategurwaga n’abitangiraga gukora imirimo badahembwa

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 278]

Ubumwe hagati y’abirabura n’abazungu

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 261]

Ibyemezo birindwi bikomeye byafatiwe mu makoraniro

Mu mwaka wa 1922, icyemezo cyari gifite umutwe uvuga ngo “Abayobozi b’isi barasabwa guca agahigo” cyabasabaga kugaragaza niba abantu bafite ubwenge bwo gutegeka isi, bitaba ibyo bakemera ko amahoro, ubuzima, umudendezo n’ibyishimo bizira iherezo, bituruka kuri Yehova wenyine binyuze kuri Yesu Kristo.

Mu mwaka wa 1923, hatanzwe “Umuburo ku Bakristo bose” wabamenyeshaga ko bagombaga guhunga batazaririye, bakava mu miryango yose yihandagazaga ivuga ko ihagarariye Imana na Kristo.

Mu mwaka wa 1924, icyemezo cyavugaga ngo “Abayobozi b’amadini bararegwa” cyashyiraga ahabona ibikorwa by’amadini yiyita aya gikristo n’inyigisho zayo zidahuje n’Ibyanditswe.

Mu mwaka wa 1925, icyemezo cyavugaga ngo “Ubutumwa bw’ibyiringiro” cyagaragaje impamvu abihandagaza bavuga ko ari umucyo w’isi bananiwe guha abantu ibintu by’ibanze bakenera, n’ukuntu Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzabigeraho.

Mu mwaka wa 1926, icyemezo cyavugaga ngo “Ubuhamya bureba abayobozi b’isi” cyagaragaje ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine kandi ko ubu Yesu Kristo ari Umwami uganje utegeka isi. Cyagiraga inama abayobozi b’isi gukoresha ubutware bwabo bakayobora abantu ku Mana y’ukuri kugira ngo barokoke akaga kabugarije.

Mu mwaka wa 1927, “Icyemezo kireba abantu bo mu madini yiyita aya gikristo” cyagaragaje ukuntu gahunda y’ubukungu, politiki n’idini bifatanya gukandamiza abantu. Cyateraga abantu inkunga yo kuva mu madini yiyita aya gikristo bakiringira Yehova n’Ubwami bwe buyobowe na Kristo.

Mu mwaka wa 1928, “Icyemezo cyamagana Satani kigashyigikira Yehova” cyagaragaje neza ko Umwami Yehova yimitse, ari we Yesu Kristo, vuba aha azaboha Satani akarimbura isi ye mbi, kandi cyasabaga abakunda gukiranuka bose gushyigikira Yehova.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 272 n’iya 273]

Bimwe mu byaranze amakoraniro manini

Abantu bishimye babarirwa mu magana baje mu bwato, abandi babarirwa mu bihumbi baza n’indege, ababarirwa mu bihumbi mirongo baza n’imodoka na za bisi

Hari hakenewe gahunda nziza n’abitangiye gukora imirimo benshi kugira ngo bashakire abantu amacumbi ahagije

Muri ayo makoraniro yamaze iminsi umunani, abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bahabwaga ibyokurya bishyushye

Mu mwaka wa 1953, abantu basaga 45.000 bacumbitse mu nzu zimukanwa no mu mahema

Mu mwaka wa 1958, i New York habatijwe abantu 7.136, kandi bwari ubwa mbere habatijwe abantu bangana batyo uhereye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33

Mu ikoraniro ryabereye i New York mu mwaka wa 1953 bari bamanitse ibitambaro byifurizaga ikaze abari baje mu ikoraniro baturutse mu bihugu byinshi, kandi porogaramu yari mu ndimi 21

[Ifoto yo ku ipaji ya 256]

Abari mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabereye i Winnipeg, Manitoba muri Kanada, mu wa 1917

[Amafoto yo ku ipaji ya 258]

J. F. Rutherford atanga disikuru i Cedar Point, Ohio, mu wa 1919. Yateye bose inkunga yo gutangaza Ubwami bw’Imana bakoresheje “Nimukanguke!” (“The Golden Age”)

[Ifoto yo ku ipaji ya 259]

Ikoraniro ry’i Cedar Point mu wa 1922. Basabwe ‘gutangaza Umwami n’Ubwami’

[Ifoto yo ku ipaji ya 260]

George Gangas yari i Cedar Point mu wa 1922. Kuva icyo gihe yamaze imyaka 70 atangaza Ubwami bw’Imana abigiranye ishyaka

[Ifoto yo ku ipaji ya 262 n’iya 263]

Abari mu ikoraniro ry’i Columbus, Ohio mu wa 1931 bishimiye kwitwa izina rishya ry’Abahamya ba Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 264]

N. H. Knorr atangaza ko hasohotse “Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo” mu wa 1950

[Ifoto yo ku ipaji ya 264]

Disikuru za F. W. Franz zasobanuraga isohozwa ry’ubuhanuzi, zari ingenzi mu ikoraniro ry’i New York mu wa 1958

[Amafoto yo ku ipaji ya 265]

Mu gihe cy’imyaka myinshi umurimo wo kubwiriza wahabwaga umwanya w’ingenzi muri buri koraniro.

I Los Angeles muri Amerika, mu wa 1939 (hasi); Stockholm muri Suwede mu wa 1963 (agafoto gato)

[Amafoto yo ku ipaji ya 266]

Igihe J. F. Rutherford yatangaga disikuru i Washington, D.C. mu wa 1935, ubutumwa bwari muri iyo disikuru bwageze ku migabane itandatu hakoreshwejwe radiyo na telefoni

[Amafoto yo ku ipaji ya 268]

I Nuremberg mu Budage mu wa 1946, Erich Frost yatanze disikuru ishishikaje cyane yavugaga ngo “Abakristo mu muriro w’ibitotezo”

[Ifoto yo ku ipaji ya 269]

Ikoraniro ryabereye i Kitwe, muri Rodeziya y’Amajyaruguru, igihe N. H. Knorr yari yabasuye mu wa 1952

[Amafoto yo ku ipaji ya 270 n’iya 271]

Mu wa 1958 abantu 253.922 bari bateraniye muri sitade ebyiri nini z’i New York, bumvise ubutumwa bwavugaga ngo “Ubwami bw’Imana burategeka—Ese imperuka y’isi iregereje?”

Polo Grounds

Sitade ya Yankee

[Ifoto yo ku ipaji ya 274]

Grant Suiter, wari uhagarariye ikoraniro ryabereye muri sitade ya Yankee mu wa 1950

[Ifoto yo ku ipaji ya 274]

John Groh (wicaye) na George Couch bategura ikoraniro mu wa 1958

[Amafoto yo ku ipaji ya 277]

Mu wa 1963 habaye ikoraniro ryazengurutse isi yose, ryarimo abantu bavuye mu bihugu bigera kuri 20 bajyana na ryo aho ryajyaga hose

I Kyoto mu Buyapani (hepfo ibumoso), umwe mu migi 27 yabereyemo amakoraniro. Abari mu ikoraniro muri Koreya y’Epfo bamenyana (hagati). Indamukanyo y’Abamawori muri Nouvelle-Zélande (hepfo iburyo)

[Ifoto yo ku ipaji ya 279]

Ikoraniro ryabaye mu ndimi 17 icyarimwe mu mugi w’imigano wari wubatswe kubera iryo koraniro (i Lagos muri Nijeriya mu wa 1970)

[Ifoto yo ku ipaji ya 280]

Amakoraniro atatu manini yabereye muri Polonye mu wa 1989, yarimo abantu baturutse mu bihugu 37

T. Jaracz (iburyo) atanga disikuru i Poznan

I Chorzów habatijwe ababarirwa mu bihumbi

Abari mu ikoraniro i Warsaw bakomye amashyi biratinda

Abaturutse mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (hasi)

Ibice bimwe bya porogaramu y’ikoraniro ry’i Chorzów byasemurwaga mu ndimi 15

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze