Igice cya 27
Ubwami bw’Imana buravutse!
Iyerekwa rya 7—Ibyahishuwe 12:1-17
Ibivugwamo: Umugore wo mu ijuru abyara; Mikayeli arwanya Satani maze amujugunya ku isi
Igihe cy’isohozwa: Guhera ku iyimikwa rya Kristo Yesu mu mwaka wa 1914 kugeza ku mubabaro ukomeye
1. Ni gute gusobanukirwa ibimenyetso bivugwa mu Byahishuwe igice cya 12 kugeza ku cya 14 bidufasha?
UBWIRU bwera bw’Imana bwarahishuwe (Ibyahishuwe 10:7). Ubwami bwa Yehova na Mesiya we ubu burategekana imbaraga. Buraganje rwose! Kuba buriho, bisobanura ukurimbuka kwa Satani n’urubyaro rwe no kunesha k’Urubyaro rw’umuteguro wo mu ijuru w’Imana mu ikuzo. Icyakora, marayika wa karindwi ntararangiza kuvuza impanda, kuko agifite ibindi aduhishurira ku byerekeye ishyano rya gatatu (Ibyahishuwe 11:14). Ibimenyetso bivugwa mu Byahishuwe kuva ku gice cya 12 kugeza ku cya 14 bizadufasha kurushaho gusobanukirwa neza ibirebana n’iryo shyano n’isohozwa ry’ubwiru bwera bw’Imana.
2. (a) Ni ikihe kimenyetso gikomeye Yohana abona? (b) Ni ryari ibisobanuro by’icyo kimenyetso gikomeye byahishuwe?
2 Ubu Yohana arareba ikimenyetso gikomeye, ikimenyetso cy’ingenzi cyane ku bwoko bw’Imana. Kirerekeza ku iyerekwa rishishikaje ry’ubuhanuzi, ibisobanuro byaryo bikaba byarabanje gutangwa mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1925 [mu Cyongereza], ku mutwe wavugaga ngo “Ivuka ry’ishyanga,” hanyuma no mu gitabo Gucungurwa cyasohotse mu mwaka wa 1926 (mu Cyongereza). Uko gusobanukirwa Bibiliya neza kurushaho kwabaye ikintu cy’ingenzi mu mateka mu birebana no gutera imbere k’umurimo wa Yehova. Nimucyo tureke Yohana atubwire uko ibyo bintu byagenze igihe yabihishurirwaga. Aragira ati “ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri, kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise.”—Ibyahishuwe 12:1, 2.
3. Umugore wabonywe ari mu ijuru ni nde?
3 Ubwo ni ubwa mbere Yohana abona umugore mu ijuru. Birumvikana rwose ko uwo atari umugore nyamugore. Ahubwo, uwo mugore ni ikimenyetso cyangwa ikigereranyo (Ibyahishuwe 1:1, NW). Agereranya iki rero? Mu buhanuzi bwahumetswe, akenshi abagore bagereranya imiteguro “yashyingiwe” abantu bakomeye. Mu Byanditswe bya Giheburayo, Isirayeli yavuzweho ko yari umugore wa Yehova (Yeremiya 3:14). Mu Byanditswe bya Kigiriki, itorero ry’Abakristo basizwe ryitwa umugeni wa Kristo (Ibyahishuwe 21:9-14). Umugore Yohana abona hano na we afite umugabo, kandi arenda kubyara. Umugabo we ni nde? Iyo nkuru ikomeza itubwira ko umwana we ‘yajyanywe ku Mana no ku ntebe yayo’ (Ibyahishuwe 12:5). Ubwo rero Yehova aragaragaza ko uwo mwana ari uwe. Ku bw’ibyo, umugore Yohana abona agomba kuba ari umugore w’ikigereranyo wa Yehova.
4. Abana b’umugore w’Imana wo mu buryo bw’ikigereranyo ni abahe, kandi se uwo mugore Yohana yabonye intumwa Pawulo imwita nde?
4 Ibinyejana hafi umunani mbere yaho, Yehova yari yarabwiye uwo mugore w’ikigereranyo ati “abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka” (Yesaya 54:5, 13). Yesu yagarutse kuri ubwo buhanuzi maze agaragaza ko abo bana bari abigishwa be b’indahemuka, nyuma yaho baje kuba abagize itorero ry’Abakristo basizwe (Yohana 6:44, 45). Bityo, abagize iryo torero, bitwa abana b’Imana, ni n’abana b’umugore w’ikigereranyo w’Imana (Abaroma 8:14). Intumwa Pawulo yongeraho igice cya nyuma cy’iyo nkuru agira ati “Yerusalemu yo mu ijuru yo ifite umudendezo kandi ni yo mama” (Abagalatiya 4:26, NW). Ubwo rero, “umugore” Yohana yabonye ni “Yerusalemu yo mu ijuru.”
5. Ubwo umugore w’ikigereranyo wa Yehova yambaye ikamba ry’inyenyeri 12, Yerusalemu yo mu ijuru ni iki mu by’ukuri?
5 Ariko se mu by’ukuri Yerusalemu yo mu ijuru ni iki? Ubwo Pawulo avuga ko ari iyo “mu ijuru” kandi Yohana akaba ayibona mu ijuru, birumvikana ko atari umugi wo ku isi; nta n’ubwo ari “Yerusalemu Nshya,” kubera ko uwo muteguro ari umugeni wa Kristo, atari umugore wa Yehova (Ibyahishuwe 21:2). Wibuke ko uwo mugore yambaye ikamba ry’inyenyeri 12. Umubare 12 werekezwa ku kintu cyuzuye ku birebana n’umuteguro.a Ku bw’ibyo rero, izo nyenyeri 12 zisa n’aho zigaragaza ko umugore uvugwa ari umuteguro wo mu ijuru, nk’uko Yerusalemu ya kera yari umuteguro wo ku isi. Yerusalemu yo mu ijuru ni umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka, ukora nk’umugore mu birebana no kumukorera no kubyara abana.
6. (a) Kuba umugore Yohana yabonye yambaye izuba, ukwezi kuri mu nsi y’ibirenge bye, akaba anambaye ikamba ry’inyenyeri bigaragaza iki? (b) Ibise by’uwo mugore utwite bigereranya iki?
6 Yohana abona uwo mugore yambaye izuba kandi ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye. Kuri ibyo twongeyeho ikamba ry’inyenyeri atamirije, usanga we wese agoswe n’ibimurika byo mu ijuru. Amurikirwa n’Imana ku manywa na nijoro. Mbega ikigereranyo gikwiriye cy’umuteguro uhebuje wa Yehova wo mu ijuru! Nanone kandi, uwo mugore aratwite, akaba ababazwa n’ibise. Kuba atakamba asaba ubufasha ku Mana bigaragaza ko igihe cye cyo kubyara kigeze. Muri Bibiliya, akenshi ibise bigereranya umurimo ukomeye ugomba gukorwa kugira ngo igikorwa runaka cy’ingenzi kigerweho. (Gereranya na Zaburi 90:2; Imigani 25:23; Yesaya 66:7, 8.) Nta gushidikanya ko umuteguro wo mu ijuru wa Yehova wagize ibise nk’ibyo igihe witeguraga iryo vuka ritazibagirana mu mateka.
Ikiyoka kinini gitukura
7. Ni ikihe kimenyetso kindi Yohana abona mu ijuru?
7 Yohana abona iki kindi gikurikiyeho? “Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we, kimutsotsobe.”—Ibyahishuwe 12:3, 4.
8. (a) Ikiyoka kinini gitukura ni nde? (b) Kuba ikiyoka gifite imitwe irindwi, amahembe cumi n’igisingo kuri buri mutwe, bigaragaza iki?
8 Icyo kiyoka ni Satani, “ya nzoka ya kera” (Ibyahishuwe 12:9; Itangiriro 3:15). Ni umurimbuzi ruharwa, ni ukuvuga ikiyoka cy’imitwe irindwi, cyangwa se kimizi gishobora kumira bunguri umuhigo wacyo. Mbega ukuntu gisa! Iyo mitwe irindwi n’amahembe cumi bigaragaza ko ari cyo gishyiraho inyamaswa ya gipolitiki yavuzwe mu gice cya 13 cy’Ibyahishuwe. Iyo nyamaswa na yo ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. Kubera ko Satani afite igisingo kuri buri mutwe, byose hamwe bikaba birindwi, dushobora kwemeza neza ko ubutegetsi bw’isi bw’ibihangange bugereranywa n’iriya nyamaswa ari we ubuyobora (Yohana 16:11). Amahembe cumi ni ikigereranyo gikwiriye cy’ububasha busesuye yakoresheje muri iyi si.
9. Kuba umurizo w’ikiyoka “ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru” ukazijugunya ku isi bisobanura iki?
9 Nanone ikiyoka gifite ubutware mu buturo bw’ibiremwa by’umwuka. ‘Cyakuruye kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo mu ijuru’ gikoresheje umurizo wacyo. Inyenyeri zishobora kugereranya abamarayika (Yobu 38:7). Imvugo ngo “kimwe cya gatatu” itsindagiriza ko Satani yayobeje umubare munini w’abamarayika. Igihe abo bamarayika bari bamaze kujya munsi y’ubutegetsi bwe, ntibari bagishoboye kumucika. Ntibashoboraga gusubira mu muteguro wera w’Imana. Bahindutse abadayimoni, bamera nk’aho bakuruwe na Satani ari we mwami cyangwa umutware wabo (Matayo 12:24). Nanone kandi, Satani yabajugunye ku isi. Nta gushidikanya ko ibyo byerekeza ku minsi ya Nowa, mbere y’Umwuzure, igihe Satani yoshyaga abana b’Imana bigometse agatuma baza ku isi kubana n’abakobwa b’abantu. Imana yahannye abo ‘bamarayika bakoze icyaha’ ibashyira mu mimerere imeze nka gereza.—Itangiriro 6:4; 2 Petero 2:4; Yuda 6.
10. Ni iyihe miteguro ishyamiranye igaragara neza, kandi se kuki urubyaro rw’ikiyoka rushaka guconshomera umwana ugiye kuvuka?
10 Bityo rero, hari imiteguro ibiri ishyamiranye yagaragaye neza; ni ukuvuga umuteguro wo mu ijuru wa Yehova ugereranywa n’umugore, n’umuteguro wa satani ugizwe n’abadayimoni urwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Ikibazo gikomeye cyerekeye ubutegetsi bw’ikirenga kigomba gukemurwa. Ariko se mu buhe buryo? Satani ugikurura abadayimoni inyuma ye, asa n’inyamaswa yubikiriye umuhigo wavumbuka kugira ngo iwucakire. Ategereje ko wa mugore abyara. Ashaka guconshomera uwo mwana ugiye kuvuka, kuko azi neza ko ukuvuka kwe kuzatuma arimbukana n’iyi si ategeka.—Yohana 14:30.
Umwana w’umuhungu
11. Ni gute Yohana avuga ibyo kuvuka k’umwana w’uwo mugore, kandi se kuki yitwa “umwana w’umuhungu”?
11 Igihe cyagenewe amahanga cyo gutegeka nta ruhare Imana ibigizemo cyarangiye mu mwaka wa 1914 (Luka 21:24). Hanyuma, igihe cyagenwe kigeze, wa mugore yabyaye umwana: “abyara umwana w’umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo. Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n’Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu” (Ibyahishuwe 12:5, 6). Uwo mwana ni “umwana w’umuhungu.” Kuki Yohana akoresha ayo magambo yombi? Ni ukugira ngo agaragaze ko uwo mwana akwiriye kandi afite ubushobozi busabwa kugira ngo ategekeshe amahanga imbaraga zikenewe. Ibyo kandi binatsindagiriza ko uko kuvuka ari inkuru itazibagirana kandi ishimishije rwose! Gufite umwanya w’ingenzi mu gusohoza ubwiru bw’Imana. Koko rero, uwo ‘mwana w’umuhungu’ agiye ‘kuragiza amahanga inkoni y’icyuma’!
12. (a) Yehova yatanze irihe isezerano ku byerekeye Yesu mu buryo bw’ubuhanuzi muri za Zaburi? (b) Kuba umugore yarabyaye umwana ‘uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma’ bigereranya iki?
12 Ese iyo mvugo ntimenyerewe? Iramenyerewe rwose, kuko Yehova yatanze iri sezerano kuri Yesu mu buryo bw’ubuhanuzi agira ati “uzabavunaguza inkoni y’icyuma, uzabamenagura nk’ikibumbano” (Zaburi 2:9). Nanone ubuhanuzi burebana na we bugira buti “Uwiteka ari i Siyoni azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe, tegeka hagati y’abanzi bawe” (Zaburi 110:2). Ubwo rero, ivuka Yohana yabonye ryerekeye cyane kuri Yesu Kristo. Ariko kandi, ntiyerekeza ku gihe yavukaga abyawe n’umwari mbere y’ikinyejana cya mbere. Nta nubwo kandi ryerekeza ku gihe yongeraga kuzurirwa ubuzima bw’umwuka mu mwaka wa 33. Ikindi kandi, aha ntihavugwa kwimurirwa mu wundi mubiri. Ahubwo, ni ibihereranye n’ivuka ry’Ubwami bw’Imana ryabaye mu mwaka wa 1914, ubwo Yesu wari umaze hafi ibinyejana 20 ari mu ijuru, yimikwaga akaba Umwami.—Ibyahishuwe 12:10.
13. Kuba umwana w’umuhungu “ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo” bisobanura iki?
13 Yehova ntiyari kwemerera Satani guconshomera umugore We cyangwa umwana We wari umaze kuvuka! Uwo mwana w’umuhungu akimara kuvuka ‘yajyanywe ku Mana no ku ntebe yayo.’ Bityo, yashyizwe munsi y’uburinzi bwuzuye bwa Yehova, we wagombaga kwita cyane kuri ubwo Bwami bwari bumaze kuvuka, ari na bwo azakoresha mu kweza izina Rye ryera. Muri icyo gihe nanone, umugore yahungiye ahantu Imana yari yaramuteguriye mu butayu. Ibisobanuro birambuye kuri ibyo tuzabibona imbere. Ku byerekeye Satani, ibyangombwa byari bimaze gukoranywa kugira ngo habeho igikorwa gikomeye cyari gutuma adashobora na gato kongera kubangamira Ubwami mu ijuru. Icyo gikorwa ni ikihe?
Intambara mu ijuru!
14. (a) Dukurikije uko Yohana abivuga, ni iki cyabaye cyatumye Satani atongera ukundi kubangamira Ubwami? (b) Ni akahe gace Satani n’abadayimoni be baciriwemo?
14 Yohana aratubwira ati “mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo” (Ibyahishuwe 12:7-9). Bityo, igikorwa gitangaje gifitanye isano n’isohozwa ry’ubwiru bwera bw’Imana, cyabaye icy’uko Satani yirukanywe mu ijuru kandi abadayimoni be bakajugunyanwa na we ku isi. Uwayobeje isi yose ituwe kugeza n’ubwo aba imana yayo, noneho yari aciriwe ahahereranye n’uwo mubumbe w’isi, ari na ho ukwigomeka kwe kwatangiriye.—2 Abakorinto 4:3, 4.
15, 16. (a) Mikayeli ni nde, kandi se ibyo tubyemezwa n’iki? (b) Kuki bikwiriye ko Mikayeli aba ari we wirukana Satani mu ijuru akamujugunya hasi?
15 Ni nde wanesheje mu izina rya Yehova bene ako kageni? Bibiliya ivuga ko ari Mikayeli n’abamarayika be. Ariko se Mikayeli ni nde? Izina “Mikayeli” risobanurwa ngo “ni nde umeze nk’Imana?” Ubwo rero, Mikayeli agomba kuba ashishikajwe no kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, agaragaza ko nta n’umwe ushobora kugereranywa na We. Muri Yuda umurongo wa 9, yitwa “Mikayeli . . . marayika ukomeye.” Birashimishije kumenya ko iryo zina ry’icyubahiro “marayika ukomeye” ahandi rikoreshwa muri Bibiliya ryerekezwa ku muntu umwe gusa ari we Yesu Kristo.b Pawulo avuga ibye ngo ‘Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana’ (1 Abatesalonike 4:16). Izina ry’icyubahiro “marayika ukomeye” risobanurwa ngo “umutware w’abamarayika.” Ntibitangaje rero kuba Ibyahishuwe bivuga ngo ‘Mikayeli n’abamarayika be.’ Indi mirongo ya Bibiliya ivugwamo abamarayika bumvira umugaragu w’Imana ukiranuka, yerekeza kuri Yesu. Ni yo mpamvu Pawulo avuga ko ‘Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe.’—2 Abatesalonike 1:7; reba nanone Matayo 24:30, 31; 25:31.
16 Iyo mirongo y’Ibyanditswe hamwe n’indi, ituma dufata umwanzuro w’uko Mikayeli ari we Umwami Yesu Kristo uri mu mwanya we mu ijuru nta shiti. Ubu noneho, ku munsi w’Umwami, akora ibirenze kubwira Satani ngo “Umwami Imana iguhane.” Kubera ko ubu ari umunsi w’urubanza, Yesu, ari we Mikayeli, yirukanye mu ijuru Satani umubisha hamwe n’abamarayika be b’abadayimoni (Yuda 9; Ibyahishuwe 1:10). Byari bikwiriye rwose ko ari We usohoza icyo gikorwa, kubera ko ari We Mwami mushya wari umaze kwimikwa. Nanone kandi, Yesu ni we Rubyaro rwasezeranyijwe muri Edeni rwagombaga kuzamenagura umutwe w’Inzoka, bityo akayitsembaho burundu (Itangiriro 3:15). Mu kwirukana Satani mu ijuru, Yesu yateye intambwe iganisha ku gikorwa cyo kuzamujanjagura burundu.
‘Ishime wa juru we’
17, 18. (a) Yohana avuga ko mu ijuru habaye iki igihe Satani yaryirukanwagamo? (b) Ijwi rirenga Yohana yumvise rishobora kuba ryari riturutse he?
17 Yohana avuga ibyishimo byabaye mu ijuru bitewe n’uko kugwa kwa Satani gutangaje, agira ati “numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti ‘noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu. Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa. Nuko rero wa juru we namwe abaribamo nimwishime.’”—Ibyahishuwe 12:10-12a.
18 Iryo jwi rirenga Yohana yumvise ni irya nde? Bibiliya ntimuvuga. Ariko kandi, ijwi nk’iryo rivugwa mu Byahishuwe 11:17 rivugwa n’abakuru 24 bazutse bakaba bari mu myanya yabo mu ijuru, aho ubu bashobora guhagararira abera 144.000 (Ibyahishuwe 11:18). Kandi ubwo abagaragu b’Imana basizwe batotezwa bakiri hano ku isi bavugwaho kuba ari “bene Data,” ayo magambo ashobora rwose kuba ava ahantu hamwe. Nta gushidikanya ko abo bantu b’indahemuka bashobora guhuza amajwi yabo, kubera ko nyuma yo kwirukanwa mu ijuru kwa Satani n’ingabo ze z’abadayimoni, umuzuko wabo wagombaga guhita ukurikiraho.
19. (a) Isohozwa ry’ubwiru bwera bw’Imana riha Yesu uburyo bwo gukora iki? (b) Kuba Satani yitwa “Umurezi wa bene Data” bigaragaza iki?
19 Kugira ngo ubwiru bw’Imana busohozwe, birasaba ko Yesu afata ubutegetsi mu Bwami bwa Yehova. Bityo, ku Mana inzira yo gusohoza umugambi wayo ukomeye, ari wo wo kurokora abantu b’indahemuka, izaba ifunguye. Yesu ntazazanira agakiza abigishwa be bubaha Imana bari ku isi muri iki gihe bonyine, ahubwo azanakazanira za miriyoni z’abantu bapfuye Yehova azirikana (Luka 21:27, 28). Kuba Satani yitwa “Umurezi wa bene Data,” ibyo bigaragaza neza ko nubwo ibirego yareze Yobu byari ibinyoma, yakomeje kurwanya ugushikama kw’abagaragu b’Imana bo ku isi. Nk’uko bigaragara, incuro nyinshi yakomeje gutsindagiriza ko iby’umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo abicunguze ubugingo bwe. Mbega ukuntu Satani yatsinzwe mu buryo bubabaje!—Yobu 1:9-11; 2:4, 5.
20. Ni gute Abakristo b’indahemuka banesheje Satani?
20 Abakristo basizwe babarwaho gukiranuka kubera “amaraso y’umwana w’Intama,” bakomeza kuba abahamya b’Imana na Yesu Kristo nubwo batotezwa. Mu myaka isaga 120, abagize itsinda rya Yohana bagiye berekeza ibitekerezo by’abantu ku bibazo bikomeye bifitanye isano n’iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga byarangiye mu mwaka wa 1914 (Luka 21:24). Kandi ubu abagize imbaga y’abantu benshi bakorana na bo mu budahemuka. Nta n’umwe wo muri abo bantu ‘utinya abica umubiri ariko badashobora kwica ubugingo,’ nk’uko incuro nyinshi byagaragaye ku byagiye biba ku Bahamya ba Yehova bo muri iki gihe. Mu magambo yabo no mu myifatire yabo myiza ya gikristo, banesheje Satani, bagaragaza rwose ko ari umubeshyi (Matayo 10:28; Imigani 27:11; Ibyahishuwe 7:9). Mbega ibyishimo abo Bakristo basizwe bazutse bakajya mu ijuru bafite, bitewe n’uko Satani atakiharangwa ngo arege abavandimwe babo! Igihe kirageze rwose ngo ingabo z’abamarayika zose zitabire zibigiranye ibyishimo aya magambo agira ati “wa juru we namwe abaribamo nimwishime!”
Ishyano ritewe n’ishyari!
21. Ni gute Satani yateje ishyano isi n’inyanja?
21 Kubera ko Satani yarakajwe n’ishyano rya gatatu, ubu yiyemeje kubabarisha abatuye isi ishyano abateza mu buryo bwe bwihariye. Bivugwa muri aya magambo ngo “naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12b). Kwirukanwa kwa Satani mu ijuru ni ishyano kuri iyi si y’ubutaka, yo isenywa n’abantu b’abibone bayoborwa na we (Gutegeka kwa Kabiri 32:5). Byongeye kandi, intego ya Satani yo ‘gutegeka cyangwa kurimbura,’ ni uguteza amahano ku isi y’ikigereranyo, ni ukuvuga gahunda y’umuryango w’abantu, kimwe no ku nyanja y’ikigereranyo, ari yo mbaga y’abantu bavurunganye. Mu ntambara ebyiri z’isi yose, umujinya wa Satani wagaragariye mu burakari bw’amahanga ategekwa na we, kandi uburakari nk’ubwo bwa kidayimoni buracyakomeza kugaragara muri iki gihe, nubwo atari iby’igihe kirekire (Mariko 13:7, 8). Icyakora, uko uburyo umwanzi akoresha bwaba buteye ubwoba kose, ntibwagereranywa na gato n’ingaruka z’ishyano rya gatatu, ni ukuvuga ishyano Ubwami bw’Imana buzateza umuteguro ugaragara wa Satani!
22, 23. (a) Yohana avuga ko byagenze bite nyuma y’aho ikiyoka kijugunyiwe ku isi? (b) Ni gute ikiyoka gishobora kurwanya ‘wa mugore wabyaye umwana w’umuhungu’?
22 Kuva Satani yirukanwa mu ijuru akoherwa, abavandimwe ba Kristo bakiri ku isi bagiye bahangana n’uburakari bwe bukaze. Yohana arakomeza agira ati “nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu. Umugore ahabwa amababa abiri y’ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n’ibihe n’igice cy’igihe, arindwa icyo kiyoka.”—Ibyahishuwe 12:13, 14.
23 Hano, iyerekwa risubira mu gitekerezo cyagaragajwe ku murongo wa 6, ari na cyo kitubwira ko umugore amaze kubyara umwana, yahungiye mu butayu, kure y’ikiyoka. Wenda dushobora kwibaza ukuntu ikiyoka gishobora gutoteza umugore, kandi ari mu ijuru naho icyo kiyoka kikaba ubu cyarajugunywe ku isi. Twibuke ko umugore afite abana hano ku isi, ari na rwo rubyaro rwe. Hirya gato muri iryo yerekwa, tubwirwa ko Satani agaragaza uburakari afitiye uwo mugore binyuze mu kurwanya urubyaro rwe (Ibyahishuwe 12:17). Ibintu byose bikorerwa urubyaro rw’umugore hano ku isi, bishobora kubonwa nk’aho biba bikorewe uwo mugore ubwe. (Gereranya na Matayo 25:40.) Kandi umubare ugenda wiyongera wa bagenzi b’urwo rubyaro rwo ku isi na wo ugerwaho n’ibyo bitotezo.
Ishyanga rishya
24. Ni ibiki byabaye ku Bigishwa ba Bibiliya bisa no kubohorwa kw’Abisirayeli bavanwa mu Misiri?
24 Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, abavandimwe ba Yesu bakomeje gutanga ubuhamya mu budahemuka uko bishoboka kose. Ibyo bakomeje kubikora nubwo itotezwa rituruka kuri Satani n’ibyitso bye birangwa n’ubugome ryakomeje kwiyongera. Amaherezo, umurimo wo kubwiriza wakorwaga n’Abigishwa ba Bibiliya waje guhagarikwa (Ibyahishuwe 11:7-10). Ibyo byababayeho igihe bagerwagaho n’ibimeze nk’ibyabaye ku Bisirayeli mu Misiri, ubwo na bo bakandamizwaga cyane. Yehova yahise ahabavana, amera nk’ubajyanye ku mababa y’ikizu, abageza ahiherereye mu butayu bwa Sinayi (Kuva 19:1-4). Mu buryo nk’ubwo, nyuma y’itotezwa rikomeye ryo mu myaka ya 1918-1919, Yehova yabohoye abahamya be, bo bahagarariye umugore we, maze abashyira mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka yababereye nk’ahantu h’umutekano, nk’uko ubutayu bwari bumeze ku Bisirayeli. Ibyo byabaye nk’igisubizo cy’amasengesho yabo.—Gereranya na Zaburi 55:6-9.
25. (a) Ni iki Yehova yakoze mu mwaka wa 1919, nk’uko yabigenje ku Bisirayeli mu butayu? (b) Ni ba nde bagize iryo shyanga, kandi se ryashinzwe gukora iki?
25 Mu butayu, Yehova yagize Abisirayeli ishyanga, abaha ibyo bari bakeneye byo mu buryo bw’umwuka n’ibyo mu buryo bw’umubiri. Mu buryo nk’ubwo, kuva mu mwaka wa 1919, Yehova yagize urubyaro rw’umugore nk’ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka. Icyakora, ntitwitiranye iryo shyanga n’Ubwami bwa kimesiya butegekera mu ijuru kuva mu mwaka wa 1914. Ahubwo, iryo shyanga rishya rigizwe n’abasigaye b’abahamya basizwe bo ku isi binjijwe mu mimerere y’ikuzo yo mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1919. Kubera ko noneho abo Bakristo bahabwaga ‘igerero ryabo mu gihe gikwiriye,’ barakomejwe kugira ngo bakore umurimo wari ubategereje.—Luka 12:42; Yesaya 66:8.
26. (a) Igihe kivugwa mu Byahishuwe 12:6, 14 kireshya gite? (b) Umugambi w’icyo gihe cy’ibihe bitatu n’igice wari uwuhe, cyatangiye ryari, kandi se cyarangiye ryari?
26 Icyo kiruhuko ku rubyaro rw’umugore w’Imana cyamaze igihe kingana iki? Mu Byahishuwe 12:6 havuga ko ari iminsi 1.260. Mu Byahishuwe 12:14 havuga ko icyo gihe kingana n’igihe, ibihe n’igice cy’igihe; mu yandi magambo, ni ibihe bitatu n’igice. Urebye, izo mvugo zombi zerekeza ku myaka itatu n’igice, yatangiye kuva mu rugaryi rwo mu mwaka 1919 kugeza ku muhindo wo mu mwaka wa 1922, mu gice cy’amajyaruguru y’isi. Icyo cyabaye igihe cyo kugarurirwa ubuyanja no gutegurwa, no kongera kwisuganya kw’itsinda rya Yohana.
27. (a) Dukurikije uko Yohana abivuga, ikiyoka cyakoze iki nyuma y’umwaka wa 1922? (b) Igihe Satani yarukaga umwuzure w’ibitotezo ku Bahamya, umugambi we wari uwuhe?
27 Ikiyoka nticyarekeye aho! “Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk’uruzi inyuma y’uwo mugore kugira ngo amutembane” (Ibyahishuwe 12:15). Iyo mvugo ngo “amazi ameze nk’uruzi” cyangwa “umwuzure w’amazi” (TOB), ishaka kuvuga iki? Umwami wa kera Dawidi yavuze ko abantu babi bamurwanyaga bari nk’“imyuzure yo kurimbuka” (Zaburi 18:5, 6, 17, 18). Mu buryo nk’ubwo, ibyo Satani ateza ni ibitotezo bituruka ku barimbuka. Nyuma y’umwaka wa 1922, Satani yarutse umwuzure w’ibitotezo ku Bahamya (Matayo 24:9-13). Ibyo bikubiyemo kugirirwa nabi ku mubiri, ‘kugira amategeko urwitwazo rw’igomwa,’ gufungwa ndetse no kwicwa bamanitswe, kuraswa no gucibwa imitwe (Zaburi 94:20). Satani amaze gucishwa bugufi no kubuzwa kugera hafi y’umugore w’Imana wo mu ijuru, yazabiranyijwe n’uburakari maze yibasira abasigaye b’urubyaro rw’uwo mugore hano ku isi kugira ngo abarwanye kandi abarimbure, bapfe, cyangwa se atume batemerwa n’Imana bitewe n’uko baretse gushikama kwabo. Ariko bafashe umwanzuro nk’uwa Yobu wavuze ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo!”—Yobu 27:5.
28. Ni gute umwuzure w’ibitotezo wasendereye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose?
28 Umwuzure w’ibitotezo bikaze wasendereye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Mu Burayi, Abahamya bagera ku 12.000 bafungiwe mu bigo ishyaka rya Nazi ryakoranyirizagamo imfungwa, kandi abagera ku 2.000 muri bo barahaguye. Mu bihugu byategekwaga na ba gashozantambara, ni ukuvuga u Butaliyani, u Buyapani, Koreya na Tayiwani, Abahamya b’indahemuka bagiriwe urugomo nk’urwo. Ndetse no mu bihugu bivugwamo demokarasi, Abahamya bagiriwe urugomo n’udutsiko tw’Imiryango y’Abagatolika, babahomyeho godoro maze babomekaho amababa kandi babirukana mu mugi. Amakoraniro ya Gikristo yarahagaritswe, kandi abana b’Abahamya birukanwa mu mashuri.
29. (a) Ni gute Yohana avuga iby’ihumure ryaturutse ahantu hatakekwaga? (b) Ni mu buhe buryo isi ‘yatabaye uwo mugore’? (c) Ikiyoka cyakomeje gukora iki?
29 Ihumure ryaje riturutse ahantu hatakekwaga, nk’uko Yohana abitubwira agira ati “ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imira uruzi cya kiyoka cyaciriye. Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu” (Ibyahishuwe 12:16, 17). “Isi,” ni ukuvuga ibice bimwe mu bigize gahunda ya Satani ubwe, yatangiye kumira “uruzi” cyangwa “umwuzure.” Mu myaka ya 1940, Abahamya begukanye ishema ryo gutsinda imanza mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no ku bategetsi bo mu bindi bihugu, ibyo bituma babona umudendezo wo gusenga. Hanyuma, amahanga yiyunze yamize igihangange cy’ishyaka rya Nazi ry’abategetsi batwazaga igitugu, maze bituma agahenge kaboneka ku Bahamya babaga mu bihugu byayoborwaga n’ubwo butegetsi bw’igitugu. Ariko ibitotezo ntibirahagarara burundu, kuko uburakari bw’ikiyoka bugikomeza na n’ubu, kandi kiracyakomeza kurwanya ‘abafite guhamya kwa Yesu.’ Mu bihugu byinshi, Abahamya b’indahemuka baracyari muri gereza, kandi hari abagipfa bazize ugushikama kwabo. Ariko kandi, hari abategetsi ba bimwe muri ibyo bihugu bagenda badohora ugukandamiza kwabo, maze Abahamya bakarushaho kugira umudendezo.c Bityo, mu gusohoza ubuhanuzi, isi iracyakomeza kumira uruzi rw’ibitotezo.
30. (a) Agahenge isi yatanze katumye hashobora gukorwa iki? (b) Ni iki kigerwaho bitewe no gushikama k’ubwoko bwa Yehova?
30 Muri ubwo buryo, isi yatanze agahenge gahagije ko gutuma umurimo w’Imana ukwirakwizwa mu bihugu bigera kuri 235, kandi haboneka miriyoni zirenga esheshatu z’ababwiriza b’indahemuka b’ubutumwa bwiza. Hari abagize imbaga y’abantu benshi bo mu mahanga yose bashya, bisukiranya baza kwifatanya n’abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore mu gukurikiza amategeko y’Imana, urugero nko kwitandukanya n’isi, kugira umuco utanduye, gukunda abavandimwe babo no guhamya Ubwami bwa Mesiya. Gushikama kwabo bitanga igisubizo cy’ikibazo cyazamuwe na Satani cyo kurwanya Imana, ku buryo ari ikimenyetso cyo kurimbuka kwa Satani n’isi ye.—Imigani 27:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Gereranya imiryango 12 y’Abisirayeli bo mu buryo bw’umubiri, intumwa 12, imiryango 12 y’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, n’amarembo 12, abamarayika 12 n’amabuye 12 y’urufatiro rwa Yerusalemu Nshya.—Ibyahishuwe 21:12-14.
b Icyakora, tuzirikane ko mu Byahishuwe 12:9 havugwa iby’‘ikiyoka kinini n’abamarayika bacyo.’ Ku bw’ibyo, Satani ntiyigize imana y’ikinyoma byonyine gusa, ahubwo anagerageza kwigira marayika ukomeye, nubwo nta na hamwe Bibiliya imuha iryo zina ry’icyubahiro.
c Inkiko nkuru zo mu bihugu bimwe na bimwe zatanze ihumure ku Bahamya ba Yehova; imwe mu myanzuro yagiye ifatwa yagaragajwe mu gasanduku kari ku ipaji ya 92.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 185]
‘Isi yabumbuye akanwa kayo’
Umwuzure w’ibitotezo bitewe na Satani wisutse ku Bakristo basizwe hamwe na bagenzi babo mu bihugu byinshi. Nyamara ariko, akenshi ibyagiye bibera muri iyi si ya Satani ubwayo byatumye uwo mwuzure umirwa.
Umwuzure w’ibitero by’udutsiko tw’abantu n’uwo gufungwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wamizwe ahanini n’imyanzuro yo kurenganura Abahamya yagiye ifatirwa mu Rukiko rw’Ikirenga mu myaka ya 1940.
1945: Itotezwa rikaze ryari mu bihugu byategekwaga n’u Budage hamwe n’u Buyapani byahagaritswe n’ugutsinda kw’ibihugu byishyize hamwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.
Igihe Abahamya ba Yehova bacibwaga muri République Dominicaine, barafunzwe, bakubitwa inkoni n’ibibuno by’imbunda. Mu mwaka wa 1960, gucana umubano hagati y’umutegetsi w’igitugu Rafaeli Trujilla na Kiliziya Gatolika y’i Roma byatumye icyemezo cyo guca Abahamya ba Yehova kivanwaho.
Kuraswa, gutwikwa, gufatwa kw’abagore n’abakobwa ku ngufu, gukubitwa no kwicwa urubozo byabaye ku Bahamya mu gihe cy’imirwano yashyamiranyaga abenegihugu muri Nijeriya, byahagaze mu mwaka wa 1970 igihe ingabo za leta zigaruriraga intara yari yarigometse ibyo bikorwa byaberagamo.
Muri Esipanye, ingo z’Abakristo zaratewe maze barafungwa bashinjwa ko ngo bakoze “icyaha” cyo kuvuga ibyerekeye Imana bakanakora amateraniro ya gikristo. Iryo totezwa ryaje kurangira mu mwaka wa 1970, igihe guverinoma yahinduraga politiki yayo ku birebana n’uko yabonaga amadini atari Gatolika. Iryo hinduka ryatumye Abahamya ba Yehova bahabwa ubuzima gatozi.
Muri Porutugali, ingo amagana n’amagana zaravogerewe. Abahamya barakubiswe, barafungwa kandi bamburwa Bibiliya zabo. Iryo terabwoba ryaje ‘kumirwa’ mu mwaka wa 1974, igihe ingabo zivumbagatanyaga maze hakabaho ihinduka ry’ubutegetsi kandi hagashyirwaho itegeko ritanga uburenganzira bwo guterana mu mudendezo.
Muri Arijantine, igihe hategekaga abasirikare, abana b’Abahamya ba Yehova birukanywe mu mashuri, kandi mu gihugu hose Abahamya bagiye bafatwa bazira kuba bakora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Amaherezo iryo totezwa ryaje kurangira mu mwaka wa 1984, igihe ubutegetsi bwariho bwemeraga ko Umuryango w’Abahamya ba Yehova wemewe n’amategeko.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 183]
(Niba ushaka kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
1914 Kuvuka k’Ubwami
1919 Kuvuka kw’ishyanga rishya
1919-1922 Umwuzure w’ibitotezo
1922- Igihe cyo kugarurirwa ubuyanja
[Amafoto yo ku ipaji 182]
Isi igushije ishyano