Igice cya 28
Kurwana n’inyamaswa ebyiri z’inkazi
Iyerekwa rya 8—Ibyahishuwe 13:1-18
Ibivugwamo: Inyamaswa y’imitwe irindwi, inyamaswa y’amahembe abiri n’igishushanyo cy’inyamaswa
Igihe cy’isohozwa: Kuva igihe cya Nimurodi kugeza ku mubabaro ukomeye
1, 2. (a) Ni iki Yohana avuga ku byerekeye ikiyoka? (b) Ni gute Yohana asobanura mu magambo y’ikigereranyo, umuteguro ugaragara ukoreshwa n’ikiyoka?
IKIYOKA kinini cyajugunywe ku isi! Kwiga igitabo cy’Ibyahishuwe byatumye dusobanuki rwa neza ko ya nzoka ya kera itazemererwa na rimwe kongera gusubira mu ijuru, haba ndetse n’abadayimoni bayo bayishyigikiye. Ariko kandi, ibyo guhangana n’‘uwitwa Umwanzi na Satani ari na we uyobya abari mu isi bose’ ntibirarangira. Inkuru ikurikira isobanura mu magambo arambuye uburyo Satani akoresha kugira ngo arwanye ‘wa mugore n’urubyaro rwe’ (Ibyahishuwe 12:9, 17). Yohana avuga ibyerekeye icyo kiyoka agira ati “nuko gihagarara ku musenyi wo ku nyanja” (Ibyahishuwe 13:1a, “NW”). Reka noneho dusuzume imikorere y’icyo kiyoka.
2 Satani n’abadayimoni be ntibagiteza ibibazo mu ijuru ryera. Iyo myuka mibi yarahirukanywe kandi yaciriwe ahahereranye n’isi. Ngiyo impamvu idashidikanywaho ituma muri iki gihe habaho ukwiyongera gukabije kw’ibikorwa by’ubupfumu. Inzoka yuzuye uburiganya iracyashyigikiye umuteguro wononekaye wo mu buryo bw’umwuka. Ariko se nanone yaba yifashisha umuteguro ugaragara kugira ngo ayobye abantu? Yohana atanga igisubizo agira ati “ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana. Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.”—Ibyahishuwe 13:1b, 2.
3. (a) Ni izihe nyamaswa z’inkazi umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa? (b) Inyamaswa nini zivugwa muri Daniyeli igice cya 7 zashushanyaga iki?
3 Iyo nyamaswa iteye ukwayo ni iki? Bibiliya ubwayo itanga igisubizo. Mbere yo kugwa kwa Babuloni kwabayeho mu mwaka wa 539 mbere ya Yesu, umuhanuzi w’Umuyahudi Daniyeli na we yeretswe inyamaswa z’inkazi. Muri Daniyeli 7:2-8, avugamo inyamaswa enye zivuye mu nyanja, iya mbere isa n’intare, iya kabiri isa n’idubu, iya gatatu isa n’ingwe, hanyuma “abona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y’inyamaboko n’imbaraga nyinshi cyane . . . kandi yari ifite amahembe cumi.” Mu buryo butangaje, ibyo birasa n’iby’inyamaswa Yohana yeretswe ahagana mu mwaka wa 96. Iyo nyamaswa na yo ifite imiterere nk’iy’intare, iy’idubu n’ingwe, kandi ifite amahembe cumi. Ni ibihe bisobanuro by’inyamaswa nini cyane Daniyeli yabonye? Abidusobanurira muri aya magambo ngo “izo nyamaswa nini . . . ni bo bami bane bazaduka mu isi” (Daniyeli 7:17). Ni koko, izo nyamaswa zishushanya ‘abami’ cyangwa ubutegetsi bwa gipolitiki bwo ku isi.
4. (a) Imfizi y’intama n’isekurume y’ihene zigaragazwa muri Daniyeli igice cya 8 zashushanyaga iki? (b) Kuba ihembe rinini ry’ihene ryaravunitse rigasimburwa n’amahembe ane byashushanyaga iki?
4 Mu rindi yerekwa, Daniyeli yabonye imfizi y’intama ifite amahembe abiri ineshwa n’isekurume y’ihene ifite ihembe rimwe rinini iyikubita hasi. Marayika Gaburiyeli yamusobanuriye icyo izo nyamaswa zagereranyaga muri aya magambo ngo “imfizi y’intama . . . ni bo bami b’Abamedi n’Abaperesi. Kandi ya sekurume y’ihene y’igikomo ni umwami w’i Bugiriki.” Gaburiyeli akomeza ahanura ko iryo hembe rinini ry’iyo sekurume y’ihene ryari kuzavunika maze rigasimburwa n’amahembe ane. Ibyo kandi ni ko byagenze nyuma y’imyaka irenga 200, igihe Alexandre le Grand yapfaga maze ubwami bwe bukigabanyamo ubundi bune, bugategekwa na bane mu bagaba be b’ingabo.—Daniyeli 8:3-8, 20-25.a
5. (a) Ni ibihe bisobanuro bihabwa ijambo ry’Ikigiriki rivuga inyamaswa? (b) Inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, 2, hamwe n’imitwe yayo irindwi bigereranya iki?
5 Biragaragara rero ko Umwanditsi wa Bibiliya yahumetswe, abona ubutegetsi bwa gipolitiki bwo ku isi nk’inyamaswa. Ni inyamaswa bwoko ki? Umuntu umwe watanze ibisobanuro kuri Bibiliya, yise iyo nyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, 2 “inkazi,” maze yongeraho ati “twemera ibisobanuro byose by’iryo jambo θηρίον [the·riʹon, ijambo ry’Ikigiriki rivuga “inyamaswa”], urugero nko kuba ryumvikanisha ikintu cyuzuye ubugome, cya kirimbuzi, giteye ubwoba, cy’inkazi, n’ibindi nk’ibyo.”b Mbega ukuntu ibyo bisobanura neza gahunda ya gipolitiki yuzuyeho ibizinga by’amaraso ikoreshwa na Satani mu gutegeka abantu! Imitwe irindwi y’iyo nyamaswa igereranya ubutegetsi butandatu bw’ibihangange bw’iyi si bwagiye busimburana mu mateka ya Bibiliya kugeza mu gihe cya Yohana, ari bwo Egiputa, Ashuri, Babuloni, Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi, Ubugiriki na Roma, hamwe n’ubutegetsi bw’igihangange bw’isi bwa karindwi, bwahanuwe ko bwagombaga kuboneka hanyuma.—Gereranya n’Ibyahishuwe 17:9, 10.
6. (a) Imitwe irindwi y’inyamaswa yakoze iki mu buryo bwihariye? (b) Ni gute Yehova yakoresheje Roma ngo isohoreze urubanza rwe kuri gahunda ya kiyahudi, kandi se byagendekeye bite Abakristo bari i Yerusalemu?
6 Ni iby’ukuri ko mu mateka habayeho n’ubundi butegetsi bw’isi bukomeye butari ubwo burindwi, kimwe n’uko inyamaswa Yohana yabonye yari ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi ikagira n’ibindi bice bisigaye. Ariko kandi, iyo mitwe irindwi igereranya ubutegetsi burindwi bw’ibihangange uko bwagiye bukurikirana mu gukandamiza ubwoko bw’Imana. Mu mwaka wa 33 igihe Roma yari ubutegetsi bukomeye, Satani yakoresheje uwo mutwe w’inyamaswa y’inkazi kugira ngo yice Umwana w’Imana. Muri icyo gihe, Imana yaretse gahunda y’Abayahudi babuze ukwizera, ndetse nyuma yaho, mu mwaka wa 70, ituma Roma isohoza urubanza yaciriye iryo shyanga. Igishimishije ariko, ni uko Isirayeli nyakuri y’Imana, ari ryo torero ry’Abakristo basizwe, yari yaraburiwe, maze Abakristo babaga i Yerusalemu n’i Yudaya bagahungira ahantu hizewe hakurya y’Uruzi rwa Yorodani.—Matayo 24:15, 16; Abagalatiya 6:16.
7. (a) Hagombaga kuba iki ubwo iherezo rya gahunda y’ibintu ryari kuba risohoye n’umunsi w’Umwami ugatangira? (b) Umutwe wa karindwi w’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, 2, ugereranya iki?
7 Icyakora, ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, abenshi mu bari bagize itorero rya mbere bari barataye ukuri, kandi ingano nyakuri za gikristo, ari bo ‘bana b’Ubwami,’ bari barapfukiranywe mu buryo bugaragara n’urumamfu, ari bo ‘bana b’umubi.’ Ariko ku iherezo rya gahunda y’ibintu, Abakristo basizwe bongeye kuboneka ari itsinda rifite gahunda iboneye. Mu gihe cy’umunsi w’Umwami, abakiranutsi bagombaga ‘kurabagirana nk’izuba.’ Ku bw’ibyo, itorero rya gikristo ryashyizwe kuri gahunda kugira ngo ryitabire umurimo (Matayo 13:24-30, 36-43, gereranya na NW). Muri icyo gihe, Ubwami bw’Abaroma ntibwari bukiriho. Ubwami bugari bw’Abongereza n’ubutegetsi bw’igihangange bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni byo byari mu mwanya wa mbere ku isi. Ubwo butegetsi bw’igihangange bw’isi bw’ibihugu bibiri byifatanyije, ni bwo bwagaragaye ko ari bwo mutwe wa karindwi wa ya nyamaswa.
8. Kuki bitagayitse kuvuga ko ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bwiyunze bugereranywa n’inyamaswa?
8 Mbese aho ntibyaba bigayitse kugereranya ubutegetsi bwa gipolitiki bw’ibihangange n’inyamaswa y’inkazi? Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, igihe uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova, haba muri rusange cyangwa umuntu ku giti cye, bwarwanywaga mu nkiko hirya no hino ku isi, ababarwanyaga bibazaga icyo kibazo. Ariko tekereza gato! Mbese ibyo bihugu, ntibikoresha inyamaswa cyangwa ibindi biremwa byo ku gasozi mu kugaragaza ibirangantego byabyo? Urugero, hari intare y’u Bwongereza, kagoma y’Abanyamerika n’ikiyoka cy’Abashinwa. None se kuki umuntu yababazwa n’uko Imana yandikishije Bibiliya Yera na yo yagereranya inyamaswa n’ubutegetsi bw’ibihangange bwo ku isi?
9. (a) Kuki nta wukwiriye kugira icyo akemanga Bibiliya, igihe ivuga ko ari Satani uha inyamaswa ubutegetsi bwayo bukomeye? (b) Satani agaragazwa ate muri Bibiliya, kandi se ni mu buhe buryo agira uruhare mu butegetsi bw’abantu?
9 Ikindi kandi, kuki umuntu yakwanga kwemeranya na Bibiliya, iyo ivuga ko Satani ari we uha ya nyamaswa ubutegetsi bukomeye? Imana ubwayo ni ko ibyemeza, kandi mu maso yayo ‘amahanga ameze nk’igitonyanga cy’amazi mu kibindi cyangwa nk’umukungugu.’ Ayo mahanga yose yaba akoze neza aramutse ashatse ukuntu yakwemerwa n’Imana, aho kwinubira uko Ijambo ryayo ry’ubuhanuzi riyagaragaza (Yesaya 40:15, 17; Zaburi 2:10-12). Satani si umuntu wo mu migani ufite inshingano yo kubabariza ubugingo bw’abapfuye mu muriro w’ikuzimu. Ahantu nk’aho ntihabaho. Ahubwo, Ibyanditswe bigaragaza Satani nka “marayika w’umucyo,” umuhanga kabuhariwe mu kuriganya, ufite uruhare rukomeye mu bibazo bya politiki iyo biva bikagera.—2 Abakorinto 11:3, 14, 15; Abefeso 6:11-18.
10. (a) Kuba kuri buri hembe mu mahembe icumi hariho igisingo bisobanura iki? (b) Amahembe cumi n’ibisingo cumi bishushanya iki?
10 Ya nyamaswa ifite amahembe cumi ku mitwe yayo irindwi. Birashoboka ko imitwe ine igiye igira ihembe rimwe rimwe, naho itatu yindi ikagira abiri abiri. Nanone kandi, kuri ayo mahembe hariho ibisingo cumi. Mu gitabo cya Daniyeli havugwamo inyamaswa ziteye ubwoba, kandi umubare w’amahembe yazo ugomba gufatwa uko wakabaye. Urugero, amahembe abiri y’imfizi y’intama yagereranyaga ubwami bwategetse isi bugizwe n’amahanga abiri ari yo u Bumedi n’u Buperesi, mu gihe amahembe ane y’isekurume y’ihene, yashushanyaga ubwami bune bubangikanye bwavutse ku bw’u Bugiriki bwa Alexandre le Grand (Daniyeli 8:3, 8, 20-22). Ariko noneho, umubare w’amahembe cumi Yohana yabonye kuri ya nyamaswa, ushobora kuba ari ikigereranyo. (Gereranya na Daniyeli 7:24; Ibyahishuwe 17:12.) Ayo mahembe agereranya za leta zose zigenga zigize umuteguro wa gipolitiki wa Satani wose. Ayo mahembe yose arangwa n’urugomo no kwenderanya, ariko nk’uko bigaragazwa n’iyo mitwe irindwi, ubutware bufitwe n’ubutegetsi bumwe bw’igihangange bw’isi yose kandi mu gihe kimwe. Mu buryo nk’ubwo, ibisingo cumi bigaragaza ko izo leta zose zigomba gutegekera igihe kimwe n’iyo leta izihatse, ari yo butegetsi bw’igihangange bw’isi yose buriho muri icyo gihe.
11. Kuba inyamaswa ifite ‘ku mitwe yayo amazina yo gutuka Imana’ bigaragaza iki?
11 Iyo nyamaswa ifite ‘ku mutwe wayo amazina yo gutuka Imana,’ mu buryo bw’uko mu byo yirata isuzugura cyane Yehova Imana na Yesu Kristo. Yashatse kugera ku ntego zayo za gipolitiki ibeshya ko ibikora mu izina ry’Imana na Kristo, kandi yagiye yifatanya n’amadini y’ibinyoma, igeza n’ubwo yemerera abayobozi b’amadini kugira uruhare mu bikorwa byayo bya gipolitiki. Urugero, nko mu Bwongereza, abasenyeri bari mu nzego z’abagize Inama Nkuru y’Abadepite. Mu Bufaransa no mu Butaliyani, abakaridinali b’Abagatolika bagize uruhare runini mu butegetsi bwa gipolitiki mu gihe cyashize, kandi no hambere aha, abapadiri bemeye gukora imirimo ya gipolitiki muri Amerika y’Epfo. Za Leta zicapisha interuro ngufi zishingiye ku idini, nk’izi ngo “IMANA NI YO TWIRINGIYE,” zigashyirwa ku noti z’amafaranga zisohoka muri banki; zikandika ku biceri byazo by’amafaranga amagambo yemeza ko abayobozi babo bemewe n’Imana, ko bashyizweho “ku bw’ubuntu bw’Imana.” Mu by’ukuri ibyo byose ni ugutuka Imana, kubera ko iyo bakora batyo, baba bagerageza kwinjiza Imana mu rubuga rwa politiki yanduye irangwa no kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo.
12. (a) Kuba inyamaswa iva mu “nyanja” bisobanura iki, kandi se ni ryari yabitangiye? (b) Kuba ikiyoka giha inyamaswa y’ikigereranyo ubutware bwacyo bukomeye bigaragaza iki?
12 Inyamaswa yavuye mu “nyanja,” ni ikigereranyo gikwiriye cy’abantu benshi bavurunganye, ari na bo ubutegetsi bw’abantu bukomokamo (Yesaya 17:12, 13). Iyo nyamaswa yatangiye kuzamuka iva mu nyanja y’abantu bavurunganye mu minsi ya Nimurodi (ahagana mu kinyejana cya 21 mbere ya Yesu), ubwo nyuma y’umwuzure gahunda y’abantu barwanya Yehova yatangiraga kwigaragaza (Itangiriro 10:8-12; 11:1-9). Ariko umutwe wa nyuma muri irindwi y’iyo nyamaswa wigaragaje mu buryo bwuzuye mu gihe cy’umunsi w’Umwami. Nanone kandi, tuzirikane ko ikiyoka ari cyo ‘cyahaye ya nyamaswa imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.’ (Gereranya na Luka 4:6.) Ubwo rero, inyamaswa ni gahunda ya gipolitiki yashinzwe na Satani mu bantu. Satani ni “umutware w’ab’iyi si” rwose.—Yohana 12:31.
Uruguma rwica
13. (a) Ni ayahe makuba yageze kuri ya nyamaswa mu ntangiriro y’umunsi w’Umwami? (b) Ni mu buryo ki iyo nyamaswa yose uko yakabaye yababajwe n’uruguma rwica rwakomerekeje umwe mu mitwe yayo?
13 Mu itangira ry’umunsi w’Umwami, inyamaswa yahuye n’amakuba akomeye. Yohana aragira ati “nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira” (Ibyahishuwe 13:3). Uwo murongo uvuga ko umutwe umwe w’iyo nyamaswa wakomerekejwe uruguma rwica, ariko umurongo wa 12 wo usa n’ugaragaza ko rwayishegeshe yose. Kuki se bimeze bityo? Turibuka ko imitwe y’inyamaswa itabaye ibihangange mu gihe kimwe. Buri mutwe wagiye ugira igihe cyawo cyo gutegeka abantu, cyane cyane ubwoko bw’Imana (Ibyahishuwe 17:10). Bityo rero, mu ntangiriro y’umunsi w’Umwami, umutwe umwe gusa, uwa karindwi, ni wo wategekaga ari ubutegetsi bw’igihangange bw’isi yose. Uruguma rwica yakomerekejwe kuri uwo mutwe rwateye iyo nyamaswa yose umubabaro mwinshi.
14. Ni ryari urwo ruguma rwica rwakomerekeje inyamaswa, kandi se ni mu yahe magambo umusirikare mukuru yavuzemo ingaruka ibyo byagize ku nyamaswa?
14 Urwo ruguma rwica rwabaye uruhe? Ruvugwa hirya gato ko ari nk’urw’inkota, kandi inkota igereranya intambara. Iyo nkota yateje urwo ruguma mu ntangiriro y’Umunsi w’Umwami, igomba kuba ifitanye isano n’intambara ya mbere y’isi yose yashegeshe kandi ikazonga cyane iyo nyamaswa ya gipolitiki igengwa na Satani (Ibyahishuwe 6:4, 8; 13:14). Umwanditsi witwa Maurice Genevoix, wari umuyobozi mu bya gisirikare mu gihe cy’iyo ntambara, yavuze ibyayo agira ati “abantu bose bavuga rumwe mu kwemeza ko mu mateka yose y’abantu hariho amatariki make gusa yahwana n’iya 2 Kanama 1914. Habanje u Burayi, maze bidatinze abatuye isi hafi ya bose basanga biroshye mu ngorane ziteye ubwoba. Amanama yakorwaga, amasezerano yashyirwagaho imikono n’amahame mbwirizamuco, byose byarajegajegaga kandi uko bukeye uko bwije ibintu byose byagendaga bishidikanywaho. Ibyabaye byari kurenga cyane ibyo umuntu ashobora gutekereza n’ibyashobora guteganywa bishyize mu gaciro. Iyo ntambara itagira akagero, yateje umuvurungano kandi yari iteye ukwayo, iracyatugiraho ingaruka.”—Maurice Genevoix, umwe mu bagize urwego rwitwa Académie Francaise; byavuye mu gitabo cyitwa Promise of Greatness (1968).
15. Ni mu buhe buryo umutwe wa karindwi w’inyamaswa wakomerekejwe uruguma rwica?
15 Iyo ntambara yateje akaga gakomeye umutwe wa karindwi w’inyamaswa wari uri ku mwanya w’ubutegetsi bw’igihangange. U Bwongereza hamwe n’ibindi bihugu by’i Burayi, bwatakaje umubare uteye ubwoba w’abasore babwo. Mu mwaka wa 1916, mu ntambara imwe gusa ikaze yabereye ku Ruzi rwa Somme, hapfuye abasirikare b’Abongereza 420.000, ab’Abafaransa 194.000, n’ab’Abadage 440.000, ni ukuvuga abarenga 1.000.000! U Bwongereza kimwe n’ibindi bihugu by’i Burayi, bwarahungabanye bikomeye mu by’ubukungu. Ubwami bugari bw’u Bwongereza bwadandabiranyijwe n’urwo ruguma, kandi ntirwigeze rukira neza. Nta gushidikanya, iyo ntambara yarwanywe n’ibihugu bikomeye 28, yahungabanyije isi yose imera nk’ishegeshwe n’uruguma rwica. Ku itariki ya 4 Kanama 1979, nyuma y’imyaka 65 Intambara ya Mbere y’Isi Yose ibaye, ikinyamakuru kimwe cy’i Londres mu Bwongereza cyagize kiti “mu mwaka wa 1914, isi yatakaje ubumwe itigeze ishobora gusubirana uhereye icyo gihe.”—The Economist.
16. Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, ni gute Leta Zunze Ubumwe za Amerika zerekanye ko zari igice kimwe muri bibiri bigize ubutegetsi bw’isi bw’igihangange?
16 Muri icyo gihe nanone, Intambara Ikomeye nk’uko bayitaga icyo gihe, yatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zijya ahagaragara, zimenyekana ko ari zo gice kimwe cy’Ubutegetsi bw’igihangange bw’isi yose, bugizwe n’Abongereza bafatanyije n’Abanyamerika. Mu myaka ya mbere y’iyo ntambara, Abanyamerika ntibashakaga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zijya muri iyo ntambara. Ariko nk’uko umuhanga mu by’amateka Esmé Wingfield-Stratford yabyanditse, “muri icyo gihe cy’akaga gakomeye, ikibazo kitoroshye cyari icyo kumenya niba u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari kwibagirwa amakimbirane byari bifitanye kugira ngo byunge ubumwe mu rugero ruhanitse maze bishyireho ubuyobozi bihuriyeho.” Uko ibintu byagendaga bihinduka, ni ko byagenze. Mu mwaka wa 1917, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje umutungo wazo n’ingabo zazo kugira ngo zigoboke abari bafatanyije na zo, intambara yari imereye nabi. Nguko uko umutwe wa karindwi ugizwe n’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye kurangiza iyo ntambara utsinze.
17. Ni iki cyabaye ku isi ya Satani nyuma y’intambara?
17 Nyuma y’intambara, isi yari yarahindutse cyane. Ariko nubwo isi ya Satani yari yarazahajwe n’uruguma rwica, yarahembutse kandi isubirana imbaraga ziruta iza mbere, maze abantu bongera kuyishimira, kuko yari yongeye gusubirana ubushobozi bwayo.
18. Ni gute twavuga ko abantu muri rusange ‘bakurikiye inyamaswa bayitangarira’?
18 Umuhanga mu by’amateka witwa Charles L. Mee Junior, yanditse agira ati “ukugwa kwa gahunda ya kera [gutewe n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose] kwabaye nk’imbarutso yari ikenewe mu gukwirakwiza umwuka wo kwigenga, kubohorwa kw’ibihugu bishya hamwe n’abantu b’izindi nzego nshya z’imibereho, ndetse no kubona umudendezo n’ubwigenge bitigeze biboneka mbere hose.” Umutwe wa karindwi w’inyamaswa wari umaze gukira, urangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wafashe iya mbere mu bintu byakozwe nyuma y’intambara. Ubwo butegetsi bw’igihangange bw’isi yose bw’inyabubiri bwigize umuvugizi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga ndetse n’Umuryango w’Abibumbye. Mu mwaka wa 2005, politiki y’igihangange ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yaramaze gutuma ibihugu byateye imbere byongera ubushobozi bw’imibereho yabyo, binyuriye mu kurwanya indwara no gukataza mu by’ikoranabuhanga. Ndetse cyari cyaramaze kohereza abantu 12 ku kwezi. Ntibitangaje rero kuba abantu muri rusange ‘barakurikiye iyo nyamaswa bayitangarira.’
19. (a) Ni mu buhe buryo abantu bakoze ibirenze gutangarira ya nyamaswa? (b) Ni nde ufite ubutware bwose ku bwami bwose bwo mu isi, kandi se ibyo tubizi dute? (c) Ni gute Satani aha ya nyamaswa ubutegetsi bwe, kandi se ibyo bigira izihe ngaruka kuri benshi mu bantu?
19 Icyakora, abantu bakoze ibirenze ibyo gutangarira iyo nyamaswa nk’uko Yohana abigaragaza agira ati “baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati ‘ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?’ ” (Ibyahishuwe 13:4). Igihe Yesu yari ku isi, Satani yemeje ko ari we utegeka Ubwami bwose buri ku isi, kandi Yesu ntiyamuhakanyije, ahubwo mu by’ukuri na we ubwe yavuze ko Satani ari we mutware w’isi kandi yanze kwifatanya mu bikorwa bya gipolitiki by’icyo gihe. Nyuma yaho Yohana yaje kwandikira Abakristo b’ukuri agira ati “tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu mubi” (1 Yohana 5:19; Luka 4:5-8; Yohana 6:15; 14:30). Satani aha inyamaswa ubutegetsi, kandi abikora ashingiye ku mwuka wo kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo abantu bahuzwe n’imirunga y’urukundo rurangwa no kubaha Imana, batanyijwe n’ubwibone bushingiye ku moko, ibara ry’uruhu n’ibihugu byabo. Abenshi muri bo, barerura bagasenga icyo gice kigaragara cy’inyamaswa gifite ubutegetsi mu bihugu babamo. Ni muri ubwo buryo iyo nyamaswa yose itangarirwa kandi igasengwa.
20. (a) Ni mu buhe buryo abantu baramya inyamaswa? (b) Kuki Abakristo basenga Yehova Imana batifatanya mu kuramya inyamaswa, kandi se baba bakurikiza urugero rwa nde?
20 Ni mu buhe buryo abantu basenga iyo nyamaswa? Ni mu buryo bw’uko bakunda ibihugu byabo kubirutisha Imana. Abantu benshi bakunda ibihugu byabo kavukire. Kubera ko Abakristo b’ukuri ari abaturage beza, na bo bubaha abategetsi hamwe n’ibirangantego by’ibihugu batuyemo, bumvira amategeko kandi bakitangira kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza ya bagenzi babo hamwe n’abaturanyi babo (Abaroma 13:1-7; 1 Petero 2:13-17). Ariko kandi, ntibashobora kwizirika buhumyi ku gihugu kimwe ngo bakirutishe ibindi byose. Kuvuga ngo “ni igihugu cyacu cyaba kiri mu kuri cyangwa mu makosa,” si inyigisho ya gikristo. Ku bw’ibyo, Abakristo basenga Yehova Imana ntibashobora kwifatanya mu gusenga igihugu no kugikunda by’agakabyo, mu buryo burangwa n’ubwibone bigenerwa igice icyo ari cyo cyose cy’inyamaswa, kuko ibyo byaba ari kimwe no kuramya cya kiyoka, ari na cyo giha iyo nyamaswa ubutware. Ntibashobora gutangara bibaza ngo “ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa?” Ahubwo bakurikiza urugero rwa Mikayeli, izina risobanurwa ngo “ni nde uhwanye n’Imana?”, bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Mu gihe cyagenwe n’Imana, uwo Mikayeli ari we Yesu Kristo, azarwanya ya nyamaswa kandi ayineshe nk’uko yatsinze Satani igihe yamwirukanaga mu ijuru.—Ibyahishuwe 12:7-9; 19:11, 19-21.
Irwanya abera
21. Ni gute Yohana avuga ukuntu Satani yifashisha inyamaswa?
21 Satani, ikiremwa cy’umwuka cyuzuye uburiganya, yari yateganyije gukoresha inyamaswa kugira ngo agere ku migambi ye. Yohana abisobanura agira ati “[ya nyamaswa ifite imitwe irindwi] ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri. Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru. Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose, n’indimi zose n’amahanga yose. Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.”—Ibyahishuwe 13:5-8.
22. (a) Amezi 42 ahuza n’ikihe gihe? (b) Muri ayo mezi 42, ni mu buhe buryo Abakristo basizwe ‘baneshejwe’?
22 Amezi 42 avugwa hano, asa n’aho ahwanye n’imyaka itatu n’igice abera bamaze babuzwa amahwemo n’ihembe ryameze ku mutwe w’imwe mu nyamaswa zivugwa mu buhanuzi bwa Daniyeli. (Daniyeli 7:23-25; reba nanone Ibyahishuwe 11:1-4.) Bityo, kuva mu mpera z’umwaka wa 1914 kugeza mu mwaka wa 1918, mu gihe amahanga yamaraniraga mu ntambara nk’inyamaswa, abaturage b’ayo mahanga bahatiwe kuramya inyamaswa, binjira mu idini ry’ishyaka ryo gukunda igihugu by’agakabyo, no kuba ndetse biteguye kugipfira. Ako gahato katumye abenshi mu Bakristo basizwe bababazwa bikomeye, kuko bo bumvaga ko mbere ya byose bagomba kumvira Yehova Imana n’Umwana we Yesu Kristo (Ibyakozwe 5:29). Ibigeragezo byabo byageze ahakomeye muri Kamena 1918, ari na cyo gihe ‘banesherejweho.’ Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ab’ingenzi mu bari bafite inshingano hamwe n’abandi bari bahagarariye Society Watch Tower bafunzwe barengana, maze umurimo wo kubwiriza wakorwaga kuri gahunda n’abavandimwe babo b’Abakristo ugira inkomyi cyane. Kubera ko ya nyamaswa yari ifite ububasha ‘ku miryango yose, n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose,’ yahagaritse umurimo w’Imana ukorerwa ku isi hose.
23. (a) ‘Igitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama’ ni iki, kandi se ni uwuhe murimo ugenda wegereza isohozwa ryawo uhereye mu mwaka wa 1918? (b) Kuki ibisa no kunesha “abera” ku ruhande rw’umuteguro ugaragara wa Satani ari imfabusa?
23 Kuri Satani n’umuteguro we, ibyo byasaga n’aho ari ukunesha. Ariko ibyo ntibyashoboraga kubahesha inyungu zirambye, kuko nta n’umwe wo mu muteguro wa Satani wari ufite izina ryanditse mu “gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama.” Mu buryo bw’ikigereranyo, icyo gitabo kirimo amazina y’abahamagariwe gutegekana na Yesu mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Amazina ya mbere yacyanditswemo kuri Pentekote y’umwaka wa 33. Kandi mu myaka myinshi uhereye icyo gihe, hagiye hongerwamo andi mazina menshi. Kuva mu mwaka wa 1918, umurimo wo gushyiraho ikimenyetso ku basigaye bo mu bagize 144.000 bazaragwa Ubwami ugenda wegereza isohozwa ryawo. Vuba hano, amazina y’abo bose azandikwa mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama mu buryo budasibangana. Naho ku babarwanya baramya inyamaswa, nta n’umwe wo muri bo uzagira izina ryanditswe muri icyo gitabo. Bityo, icyasaga n’aho ari ugutsinda “abera” cyose, cyaba ari imfabusa kandi ari icy’igihe gito.
24. Yohana atumirira abafite ubushishozi gutega amatwi ayahe magambo, kandi se asobanura iki ku bwoko bw’Imana?
24 Ubu noneho Yohana arahamagarira abafite ubushishozi gutega amatwi bitonze cyane agira ati “ufite ugutwi, niyumve.” Hanyuma akomeza agira ati “niba hari umuntu ugomba kujyanwa mu bunyage, azajyanwa mu bunyage. Kandi uwicisha inkota na we agomba kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana no kwizera kw’abera kuri” (Ibyahishuwe 13:9, 10, “NW”). Yeremiya yanditse amagambo asa n’ayo mu myaka yabanjirije uwa 607 mbere ya Yesu, agira ngo agaragaze ko imanza Yehova yari yaraciriye umurwa wa Yerusalemu w’abahemu zagombaga gusohozwa nta kabuza. (Yeremiya 15:2; reba nanone Yeremiya 43:11; Zekariya 11:9.) Mu gihe Yesu yari mu bigeragezo bikomeye, yagaragaje neza ko abigishwa be batagombaga kugamburura agira ati “abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:52). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe cy’umunsi w’Umwami, abagaragu b’Imana bagomba kwizirika ku mahame ya Bibiliya. Abantu batihana baramya inyamaswa ntibazarokoka. Twese tuzaba dukeneye kugira ukwihangana no kwizera kutajegajega kugira ngo tuzarokoke ibitotezo n’ibigeragezo biri imbere.—Abaheburayo 10:36-39; 11:6.
Inyamaswa y’amahembe abiri
25. (a) Ni gute Yohana asobanura iby’indi nyamaswa y’ikigereranyo yadutse mu isi? (b) Kuba iyo nyamaswa nshya ifite amahembe abiri kandi ikaba ivuye mu butaka bigaragaza iki?
25 Noneho hadutse indi nyamaswa ku isi. Yohana aragira ati “nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka. Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe, kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu” (Ibyahishuwe 13:11-13). Iyo nyamaswa ifite amahembe abiri, bikaba bigaragaza ko igereranya ubutegetsi bwa gipolitiki bubiri bwishyize hamwe. Kandi ivugwaho kuba iva mu gitaka aho kuva mu nyanja. Ni ukuvuga rero ko iva muri gahunda y’isi ya Satani isanzwe iriho. Igomba kuba ari ubutegetsi bw’igihangange bw’isi bwari busanzweho, kandi bufite uruhare rukomeye mu gihe cy’umunsi w’Umwami.
26. (a) Inyamaswa ifite amahembe abiri isobanura iki, kandi se ni irihe sano ifitanye na ya nyamaswa ya mbere? (b) Ni mu buhe buryo amahembe y’iyo nyamaswa asa n’ay’Umwana w’Intama, kandi se ni mu buryo ki iyo nyamaswa isa “n’ikiyoka” iyo ivuga? (c) Ni nde abakunda igihugu by’agakabyo baba basenga mu by’ukuri, kandi se gukunda igihugu by’agakabyo bigereranywa n’iki? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
26 Ubwo butegetsi bushobora kuba ari ubuhe? Ni Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, bugereranywa nanone n’umutwe wa karindwi w’inyamaswa ya mbere, ariko mu buryo bwihariye! Kuba mu iyerekwa yaragaragajwe nk’aho ari indi nyamaswa iri ukwayo, birushaho kudufasha gusobanukirwa uburyo ikora yigenga hano ku isi. Iyo nyamaswa y’ikigereranyo y’amahembe abiri igizwe n’ubutegetsi bubiri bwa gipolitiki buriho mu gihe kimwe kandi bwigenga bwose ariko bukorera hamwe. Kuba ifite amahembe abiri “nk’ay’umwana w’intama,” bishaka kuvuga ko yigira nk’aho ituje kandi nta we ihohotera, ko ifite uburyo bwayo bwo gutegeka bwiza, abantu bose bagombye kugana. Ariko ivuga “nk’ikiyoka,” mu buryo bw’uko ikoresha agahato n’ibikangisho ndetse n’urugomo rukabije iyo uburyo bwayo bwo gutegeka butitabiriwe. Ntitera abantu inkunga yo kuyoboka Ubwami bw’Imana buyobowe n’Umwana w’Intama w’Imana, ahubwo irengera inyungu za Satani, cya kiyoka kinini. Nanone, ishyigikira ibyo kwiremamo ibice bishingiye ku gukunda igihugu by’agakabyo n’inzangano, ibyo bikaba biza byiyongera ku bindi bikorwa mu gusenga ya nyamaswa ya mbere.c
27. (a) Kuba iyo nyamaswa y’amahembe abiri ivugwaho ko imanura umuriro uva mu ijuru ukagwa hasi byumvikanisha iki kuri yo? (b) Abantu benshi babona bate ibyo gusenga iyo nyamaswa y’amahembe abiri yo muri iki gihe?
27 Iyo nyamaswa y’amahembe abiri ikora ibimenyetso bikomeye, ndetse imanura umuriro mu ijuru ukagwa hasi. (Gereranya na Matayo 7:21-23.) Icyo kimenyetso kivuzwe nyuma kitwibutsa ibya Eliya, umuhanuzi w’Imana wagiye impaka n’abahanuzi ba Baali. Igihe yashoboraga kumanura umuriro mu ijuru mu izina rya Yehova, byagaragaje mu buryo budashidikanywa ko yari umuhanuzi w’ukuri kandi ko abahanuzi ba Baali bari abahanuzi b’ibinyoma (1 Abami 18:21-40). Kimwe n’abo bahanuzi ba Baali, inyamaswa y’amahembe abiri yumva ko ikwiriye kwitwa umuhanuzi. (Gereranya n’Ibyahishuwe 13:14, 15; 19:20.) Yigamba ko yanesheje imbaraga z’ububi mu ntambara ebyiri z’isi yose kandi ikaba yaratsinze Abakomunisiti bavuga ko batemera Imana! Mu by’ukuri, hari benshi babona ko inyamaswa yo muri iki gihe y’amahembe abiri ari yo murinzi w’ukwishyira ukizana, ikaba n’isoko y’ibintu byiza by’ubutunzi.
Igishushanyo cy’inyamaswa
28. Ni gute Yohana yagaragaje ko iyo nyamaswa itari indakemwa nk’uko wenda byakumvikanishwa no kuba ifite amahembe nk’ay’umwana w’intama?
28 Mbese iyo nyamaswa ni indakemwa koko nk’uko byaba bigaragazwa no kuba ifite amahembe nk’ay’umwana w’intama? Yohana arakomeza agira ati “iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho. Ihabwa guha icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.”—Ibyahishuwe 13:14, 15.
29. (a) Ni iyihe ntego y’igishushanyo cy’inyamaswa, kandi se ni ryari icyo gishushanyo cyakozwe? (b) Kuki icyo gishushanyo cy’inyamaswa atari ishusho itagira ubuzima?
29 Icyo ‘gishushanyo cy’inyamaswa’ gisobanura iki, kandi se umugambi wacyo ni uwuhe? Intego yacyo ni iyo guteza imbere ibyo gusengwa kwa ya nyamaswa y’imitwe irindwi kibereye igishushanyo, kugira ngo bitume iyo nyamaswa ikomeza kubaho. Icyo gishushanyo cyakozwe nyuma y’uko iyo nyamaswa y’imitwe irindwi ikira uruguma rw’inkota, ni ukuvuga nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose. Ntabwo ari igishushanyo kidafite ubuzima nk’icyo Nebukadinezari yahagaritse mu kibaya cya Dura (Daniyeli 3:1). Iyo nyamaswa ifite amahembe abiri iha ubuzima icyo gishushanyo, kugira ngo gishobore kubaho no kugira uruhare mu mateka y’isi
30, 31. (a) Amateka y’isi agaragaza ko icyo gishushanyo ari iki? (b) Mbese hari abantu baba barishwe bazira ko banze kuramya icyo gishushanyo? Sobanura.
30 Amateka agaragaza ko icyo gishushanyo ari umuteguro washinzwe bisabwe kandi bishyigikiwe n’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na byo biwutera inkunga, umuteguro wabanje kwitwa Umuryango w’Amahanga. Mu Byahishuwe igice cya 17, uwo muteguro uhavugwa mu buryo butandukanye n’ubwa mbere, werekanwa ari inyamaswa itukura, ifite ubuzima, ihumeka kandi yigenga. Uwo muryango mpuzamahanga ‘uravuga’ mu buryo bw’uko wihandagaza wemeza ko ari wo wonyine ushobora kuzanira abantu amahoro n’umutekano. Ariko mu by’ukuri, wahindutse urubuga ibihugu biwugize bihuriramo kugira ngo biterane amagambo, ndetse binatukane. Ukangisha ibihugu byose cyangwa abantu batagandukira ubutware bwawo, ko ngo wabaha akato cyangwa ukabateza imibereho mibi irutwa no gupfa. Uwo muryango wirukana muri wo ibihugu byose byanga kwitabira amatwara ugenderaho. Mu ntangiriro y’umubabaro ukomeye, ‘amahembe’ y’igishushanyo cy’iyo nyamaswa akirwanira azasohoza umurimo wo kurimbura.—Ibyahishuwe 7:14; 17:8, 16.
31 Kuva ku Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, igishushanyo cya ya nyamaswa, ari na cyo ubu kigereranya Umuryango w’Abibumbye, cyarishe mu buryo bugaragara. Urugero, mu mwaka wa 1950 abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bagize uruhare mu ntambara yashyamiranyije Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo. Abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye, bafatanyije n’aba Koreya y’Epfo, bishe Abanyakoreya ya Ruguru n’Abashinwa bagera kuri 1.420.000. Nanone kuva mu mwaka wa 1960 kugeza mu mwaka wa 1964, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zakoreraga muri Kongo (Kinshasa). Byongeye kandi, abategetsi b’isi hakubiyemo na Papa Pawulo wa VI hamwe na Yohana Pawulo wa II, ntibahwemye kwemeza ko icyo gishushanyo ari cyo byiringiro rukumbi by’abantu ku birebana n’amahoro. Batsindagiriza bavuga ko abantu baramutse batemeye gukorera icyo gishushanyo, bazarimburana ubwabo. Bityo, mu buryo bw’ikigereranyo, bicisha abantu bose banga kwifatanya n’icyo gishushanyo no kukiramya.—Gereranya no Gutegeka kwa Kabiri 5:8, 9.
Ikimenyetso cy’inyamaswa
32. Ni mu yahe magambo Yohana asobanura uko Satani akoresha ibice bya gipolitiki by’umuteguro we ugaragara kugira ngo ababaze abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore w’Imana?
32 Ubu noneho Yohana arabona ukuntu Satani akoresha ibice binyuranye bya gipolitiki bigize umuteguro we ugaragara, kugira ngo ateze imibabaro myinshi uko bishoboka kose abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore w’Imana (Itangiriro 3:15). Yongeye kuvuga iby’iyo nyamaswa agira ati “itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo. Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.”—Ibyahishuwe 13:16-18.
33. (a) Izina ry’iyo nyamaswa ni irihe? (b) Umubare gatandatu ukoreshwa mu bihereranye n’iki? Sobanura.
33 Inyamaswa ifite izina, kandi iryo zina ni umubare 666. Umubare gatandatu ukoreshwa ku banzi ba Yehova. Umugabo w’Umufilisitiya w’i Refayimu yari “muremure cyane” kandi akagira ‘intoki n’amano bigiye ari bitandatu bitandatu’ (1 Ibyo ku Ngoma 20:6). Umwami Nebukadinezari na we yakoze igishushanyo cya zahabu cya mikono 6 z’ubugari na mikono 60 z’uburebure kugira ngo ahurize ibisonga bye mu gusenga kumwe. Igihe abagaragu b’Imana bangaga kuramya icyo gishushanyo cya zahabu, umwami yategetse ko barohwa mu itanura ryaka umuriro (Daniyeli 3:1-23). Umubare gatandatu ni wo muto ku mubare karindwi, ari wo ugereranya icyuzuye mu maso y’Imana. Ku bw’ibyo, gatandatu gakurikiranye incuro eshatu zose, kagereranya ukudatungana gukabije.
34. (a) Kuba umubare w’inyamaswa ari “umubare w’umuntu,” byumvikanisha iki? (b) Kuki umubare 666 ari izina rikwiranye na gahunda ya gipolitiki y’isi iyobowe na Satani?
34 Izina riranga uko umuntu ari. Noneho se ni gute uwo mubare ugaragaza uko iyo nyamaswa iteye? Yohana avuga ko ari “umubare w’umuntu” kandi ko atari ikiremwa cy’umwuka. Bityo rero, iryo zina rituma duhamya ko iyo nyamaswa ari iyo ku isi, ikaba igereranya ubutegetsi bw’abantu. Kimwe n’uko umubare gatandatu ari wo muto kuri karindwi, ni na ko umubare 666, ni ukuvuga gatandatu gasubiwemo incuro eshatu, ari izina rikwiranye na gahunda ya gipolitiki y’igihangange yananiwe mu buryo bubabaje gukurikiza amahame y’Imana arebana n’ubutungane. Inyamaswa ya gipolitiki ni yo ifite ubutware bwose mu izina ry’umubare 666, mu gihe gahunda zikomeye za gipolitiki, iz’amadini n’iz’ubucuruzi zituma iyo nyamaswa ikomeza gukandamiza abantu no gutoteza ubwoko bw’Imana.
35. Gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa ku gahanga cyangwa ku kiganza cy’iburyo bisobanura iki?
35 Gushyirwaho ikimenyetso cy’izina ry’inyamaswa ku gahanga cyangwa ku kiganza cy’iburyo bisobanura iki? Igihe Yehova yahaga Abisirayeli amategeko, yarababwiye ati “nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y’amaso yanyu” (Gutegeka kwa Kabiri 11:18). Ibyo byasobanuraga ko ayo mategeko yagombaga guhora imbere y’Abisirayeli, kugira ngo ayobore ibikorwa byabo n’ibitekerezo byabo. Abakristo 144.000 basizwe bavugwaho kuba bafite izina rya Se n’irya Yesu Kristo yanditswe mu ruhanga rwabo. Ibyo byerekana ko ari aba Yehova Imana na Yesu Kristo (Ibyahishuwe 14:1). Satani na we yigana ibyo akoresha ikimenyetso cya kidayimoni cya ya nyamaswa. Umuntu wese ufite akazi ka buri munsi ko kugura cyangwa kugurisha, ahatirwa gukora nk’ibyo iyo nyamaswa ikora, urugero nko kwizihiza iminsi mikuru. Abo bahora bitezweho kuyiramya, barareka ikayobora ubuzima bwabo, kugira ngo bashyirweho ikimenyetso cyayo.
36. Ni izihe ngorane abanze gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa bahuye na zo?
36 Abanga gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa ntibahwema guhura n’ingorane. Urugero, guhera mu myaka ya 1930, bagiye bahatana mu nkiko baburana imanza nyinshi ari na ko bagabwaho ibitero by’imbaga y’abantu b’abanyarugomo n’ibindi bitotezo. Mu bihugu byategekeshaga igitugu ho, baroshywe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, aho benshi muri bo baguye. Kuva ku ntambara ya kabiri y’isi yose, abasore benshi bagiye bamara imyaka myinshi muri gereza, bamwe ndetse bakorerwa ibya mfura mbi kandi bicwa bazira ko banze gutezuka ku gihagararo cyabo cyo kutabogama kwa gikristo. Mu bindi bihugu, Abakristo babuzwa kugira icyo bagura cyangwa bagurisha. Bamwe bimwa uburenganzira ku mitungo, abandi bagafatwa ku ngufu, bakicwa cyangwa bakirukanwa mu gihugu cyabo cya kavukire. Kubera iki? Ni ukubera ko banga kugura ikarita y’ishyaka rya gipolitiki bitewe n’umutimanama wabo.d—Yohana 17:16.
37, 38. (a) Kuki bigoye kuba mu isi, ku bantu banga gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa? (b) Ni ba nde bakomeza kuba indahemuka, kandi se bamaramaje gukora iki?
37 Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, idini ryashinze imizi mu mibereho y’abantu ku buryo uhindukiriye ukuri kwa Bibiliya wese yangwa n’umuryango we hamwe n’abari basanzwe ari incuti ze. Kugira ngo umuntu yihangane, bisaba ukwizera gukomeye (Matayo 10:36-38; 17:22). Muri iyi si aho abenshi basenga ubutunzi, kandi ubuhemu bukaba bwogeye, incuro nyinshi Umukristo w’ukuri aba agomba kwiringira Yehova byimazeyo kugira ngo amufashe kuguma mu nzira iboneye (Zaburi 11:7; Abaheburayo 13:18). Muri iyi si yuzuye ubwiyandarike, bisaba ukwiyemeza gukomeye kugira ngo umuntu akomeze kuba uwera. Iyo Abakristo begezweho n’indwara, usanga akenshi abaganga n’abaforomo babahatira kwica itegeko ry’Imana ryerekeye ukwera kw’amaraso. Hari n’igihe bahangana n’ikibazo cyo kwanga ibyemezo by’ubucamanza bibangamiye ukwizera kwabo (Ibyakozwe 15:28, 29; 1 Petero 4:3, 4). Kandi muri iki gihe, aho usanga abantu badafite akazi bagenda biyongera, biragenda birushaho gukomerera Umukristo w’ukuri kuba yakwanga gukora akazi katuma ateshuka ku budahemuka bwe imbere y’Imana.—Mika 4:3, 5.
38 Ni koko, kuba mu isi utarashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa ntibyoroshye. Kuba abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore hamwe n’abandi bantu basaga miriyoni esheshatu bagize imbaga y’abantu benshi bakomeza kuba indahemuka, nubwo bahura n’ibigeragezo bikaze bibahatira kwica amategeko y’Imana, ni ikimenyetso gitangaje kigaragaza ububasha bwa Yehova n’imigisha atanga (Ibyahishuwe 7:9). Nimucyo rero twese, ku isi hose, dukomeze guhesha ikuzo Yehova n’inzira ze zitunganye twunze ubumwe, mu gihe dukomeza kwanga gushyirwaho ikimenyetso cya ya nyamaswa.—Zaburi 34:2-4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ukeneye ibisobanuro birambuye, wareba mu gitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli! cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku ipaji ya 165-169.
b L’interprétation de la Révélation de Saint Jean (mu Cyongereza) cyanditswe na R. C. H. Lenski, ipaji ya 390 na 391.
c Abahanga mu gusesengura ibintu bavuga ko mu by’ukuri gukunda igihugu by’agakabyo ari idini. Ubwo rero, abakunda igihugu by’agakabyo baba basenga igice cya ya nyamaswa iba ihagarariwe n’igihugu babamo. Dore ndetse ibyo dusoma ku birebana no gukunda igihugu by’agakabyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: “gukunda igihugu by’agakabyo bishobora kugereranywa n’idini, bifite byinshi bihuriyeho n’izindi gahunda za kidini zikomeye zo mu gihe cyashize . . . Muri iki gihe, umuntu ukunda igihugu by’agakabyo kugeza ubwo bimubera idini, yumva ko imibereho ye igengwa n’imana ye ari yo gihugu cye. Yumva agikeneyeho ubufasha bukomeye. Yemera ko ari cyo soko yo gutungana kwe no kugira umunezero. Ni cyo agandukira kandi ibyo akabigira mu buryo bwa kidini neza neza. . . . Abona ko igihugu cye ari ikintu gihoraho, kandi kuri we, urupfu rw’abana bacyo b’indahemuka rutuma kirushaho kwamamara no kugira ikuzo ridashira.”—Carlton J. F. Hayes, mu gitabo What Americans Believe and How They Worship, ku ipaji ya 359, cyanditswe na J. Paul Williams.
d Urugero kuri iyo ngingo, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1972, ku ipaji ya 315; 15 Nzeri 1974, ku ipaji ya 565; 1 Nzeri 1975, ku ipaji ya 533; 1 Gicurasi 1979, ku ipaji ya 23; 15 Nzeri 1979, ku ipaji ya 20; 15 Kanama 1980, ku ipaji ya 10 (mu Gifaransa).
[Ifoto yo ku ipaji ya 195]
Ihabwa guha icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka