ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/6 pp. 29-32
  • Jya wihangana mu gihe uwo mwashakanye aguhemukiye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wihangana mu gihe uwo mwashakanye aguhemukiye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Jya wibona nk’uko Yehova akubona
  • Uko Yehova atanga ihumure
  • Uko abandi bashobora gufasha
  • Irinde kwihorera
  • Ushobora kugira icyo ugeraho
  • Nyuma y’ubukwe
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Jya urangwa n’icyizere nubwo waba ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Uko Abakristo bagira ishyingiranwa ryiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Mu gihe ishyingiranwa rigeze aharindimuka
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/6 pp. 29-32

Jya wihangana mu gihe uwo mwashakanye aguhemukiye

MARGARITA n’umugabo we Raúl bakoreye Yehova umurimo w’igihe cyose mu gihe cy’imyaka myinshi.a Ariko hashize igihe gito babyaye umwana wabo wa mbere, Raúl yatangiye kureka Yehova. Amaherezo, Raúl yatangiye kwiyandarika maze aza gucibwa mu itorero rya gikristo. Margarita yaravuze ati “igihe ibyo byose byabaga, numvise ngiye gupfa. Nacitse intege nyoberwa icyo nakora.”

Jane amaze igihe gito ashatse, umugabo we yamubereye umuhemu, maze ntiyamukunda nk’uko yari asanzwe amukunda. Yatangiye no kumukubita. Jane yaravuze ati “igihe yankubitaga amakofe bwa mbere, numvise bindenze kandi anyandagaje. Yabigize akamenyero maze akajya ansaba imbabazi. Numvaga ko guhora mubabarira kandi nkibagirwa byari inshingano yanjye ya gikristo. Nanone numvaga ko ndamutse mbibwiye undi muntu, ndetse n’iyo yari kuba ari umusaza w’itorero, nari kuba mpemutse. Kumfata nabi atyo nanjye nkakomeza kumubarira byamaze imyaka myinshi. Muri icyo gihe cyose, numvaga ko hari icyo nari gukora kugira ngo umugabo wanjye ankunde. Amaherezo ubwo yantaga akantana n’umukobwa wacu, numvise ko hari icyo nagombye kuba narakoze cyangwa naravuze, kugira ngo ndusheho gutuma ishyingiranwa ryacu rikomera.”

Kimwe na Margarita na Jane, ushobora kuba ubabaye, ukennye, utameze neza mu buryo bw’umwuka, kubera ko umugabo wawe yaguhemukiye, cyangwa ushobora kuba uri umugabo ubabaye kubera ko umugore wawe yaguhemukiye. Icyo tutahakana cyo ni uko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ nk’uko ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya bubigaragaza. Ubwo buhanuzi bugaragaza ko mu “minsi y’imperuka,” ubumwe burangwa mu miryango bwari guhungabana, abenshi ntibakunde n’ababo rwose. Nanone bamwe bari kugaragaza ko bakorera Imana ariko batayikorera (2 Tim 3:1-5). Abakristo b’ukuri na bo ibyo bibageraho. Ku bw’ibyo se, ni iki cyagufasha kwihangana niba uwo mwashakanye yaragutengushye?

Jya wibona nk’uko Yehova akubona

Mu mizo ya mbere, kubona ko umuntu ukunda yakubabaza bene ako kageni, bishobora kukugora. Ushobora no gutangira kwigaya, wumva ko kuba yarakoze icyaha wabigizemo uruhare.

Ariko kandi, jya wibuka ko na Yesu wari umuntu utunganye, yahemukiwe n’umuntu yizeraga kandi yakundaga. Yesu yatoranyije incuti ze magara, ari zo ntumwa ze, amaze kubitekerezaho cyane no kubishyira mu isengesho. Icyo gihe, abo bose uko ari 12 bari abagaragu bizerwa ba Yehova. Bityo rero, nta gushidikanya ko Yesu yababaye cyane igihe Yuda ‘yabaga umugambanyi’ (Luka 6:12-16). Icyakora, Yehova ntiyigeze aryoza Yesu ibikorwa bya Yuda.

Ni iby’ukuri ko muri iki gihe nta n’umwe mu bashakanye utunganye. Bose bakora amakosa. Umwanditsi wa zaburi yarahumekewe maze yandika ibintu bihuje n’ukuri agira ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe” (Zab 130:3)? Abashakanye bombi bagombye kwigana Yehova, bakaba biteguye kubabarirana amakosa aterwa no kudatungana.—1 Pet 4:8.

Icyakora, “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze” (Rom 14:12). Iyo umwe mu bashakanye agize akamenyero ko gutukana no gukora ibikorwa bibi, ni we Yehova abibaza. Yehova aciraho iteka urugomo no gutukana. Ku bw’ibyo, nta mpamvu yumvikana yatuma umuntu akorera uwo bashakanye ibikorwa bigaragaza ko atamukunda kandi ko atamwubaha (Zab 11:5; Efe 5:33; Kolo 3:6-8). Mu by’ukuri, iyo Umukristo akunda kuzabiranywa n’uburakari kandi ntiyihane, agomba gucibwa mu itorero rya gikristo (Gal 5:19-21; 2 Yoh 9, 10). Nta n’umwe mu bashakanye ugomba kugira ipfunwe ryo kubwira abasaza imyifatire itari iya gikristo mugenzi we afite. Mu by’ukuri, Yehova agirira impuhwe abarengana muri ubwo buryo.

Iyo umwe mu bashakanye akoze icyaha cy’ubuhehesi, ntaba akoshereje gusa mugenzi we, ahubwo aba akoshereje na Yehova (Mat 19:4-9; Heb 13:4). Niba uwakorewe icyaha yihatira kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya, nta mpamvu afite yo kugira umutimanama umucira urubanza, mu gihe mugenzi we yamuhemukiye agakora icyaha cy’ubuhehesi.

Ibuka ko Yehova azi uko wumva umeze. Yehova yivuzeho ko yari umugabo w’ishyanga rya Isirayeli, kandi Ijambo rye ririmo imirongo myinshi ikora ku mutima yumvikanisha ko yababaraga bitewe n’ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka bw’iryo shyanga ritamwizeraga (Yes 54:5, 6; Yer 3:1, 6-10). Jya wizera ko Yehova abona amarira urira ubitewe n’uko uwo mwashakanye yagutengushye (Mal 2:13, 14). Azi neza ko ukeneye guhumurizwa no guterwa inkunga.

Uko Yehova atanga ihumure

Bumwe mu buryo Yehova akoresha kugira ngo atange ihumure, ni itorero rya gikristo. Uwitwa Jane yafashijwe muri ubwo buryo. Yagize ati “ndibuka ko igihe umugenzuzi usura amatorero yadusuraga, yasanze naracitse intege, yari azi ukuntu nari mpangayitse bitewe n’uko umugabo wanjye yarimo ashaka impapuro z’ubutane. Yafashe umwanya maze amfasha gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe, urugero nk’uwo mu 1 Bakorinto 7:15. Imirongo yo muri Bibiliya n’ibisobanuro yampaye abigiranye ineza byamfashije kwirinda kwiciraho iteka, kandi bimpa amahoro yo mu mutima.”b

Margarita twigeze kuvuga, na we yamenye ko Yehova atanga ubufasha bw’ingirakamaro binyuriye ku itorero rya gikristo. Yaravuze ati “igihe byagaragaraga neza ko umugabo wanjye aticuzaga, nafashe abana banjye maze twimukira mu wundi mujyi. Tuhageze, nashoboye kubona inzu y’ibyumba bibiri yo gukodesha. Bukeye bwaho igihe narimo nkura ibintu mu bikapu, mbabaye cyane, umuntu yakomanze ku rugi. Nari niteze ko ari nyir’inzu wabaga mu nzu ikurikiyeho. Natangajwe n’uko yari mushiki wacu wari warigishije mama Bibiliya, kandi agafasha umuryango wacu kumenya ukuri. Ntiyari azi ko ari jye uhari, ahubwo yari aje kureba nyir’inzu kuko biganaga Bibiliya. Numvise mpumurijwe ku buryo kwifata byananiye ndarira. Namusobanuriye uko byagenze maze twembi turarira. Yahise ashyiraho gahunda y’uko twajya mu materaniro uwo munsi. Abagize itorero baratwakiriye, kandi abasaza bashyiraho uburyo bwo kumfasha kwita ku byo umuryango wanjye wari ukeneye mu buryo bw’umwuka.”

Uko abandi bashobora gufasha

Koko rero, abagize itorero rya gikristo bashobora gutanga ubufasha bw’ingirakamaro mu buryo bunyuranye. Urugero, icyo gihe Margarita yagombaga gushaka akazi. Ku bw’ibyo, hari umuryango umwe wo mu itorero wemeye kujya wita ku bana be mu gihe babaga bavuye ku ishuri, iyo byabaga ari ngombwa.

Margarita yaravuze ati “mu by’ukuri ikintu cyanshimishije cyane ni uko abagize itorero bajyaga bansaba ko jye n’abana banjye twajyana mu murimo wo kubwiriza.” Abagize itorero bifashisha ubwo buryo bw’ingirakamaro, ‘bakakirana ibibaremerera,’ kandi iyo babigenje batyo baba ‘basohoza amategeko ya Kristo.’—Gal 6:2.

Abahangayitse kubera ibyaha by’abandi, mu by’ukuri bishimira ubwo bufasha burangwa n’ineza kandi bw’ingirakamaro. Uwitwa Monique, umugabo we yamutanye abana bane, kandi amusigira umwenda w’amadolari 15.000 (hafi 8.250.000 FRW). Yaravuze ati “abavandimwe na bashiki bacu bangaragarije urukundo cyane. Siniyumvisha ukuntu nari kubaho iyo ntabagira. Numva Yehova yarampaye abavandimwe beza cyane bitangira abana banjye. Nashimishijwe no kubona abana banjye bakura mu buryo bw’umwuka bitewe n’ubwo bufasha. Igihe nabaga nkeneye inama, abasaza barazimpaga. Iyo nabaga nkeneye kugira uwo ngira icyo mbwira, bantegaga amatwi.”—Mar 10:29, 30.

Birumvikana ko incuti nyancuti izamenya igihe gikwiriye cyo kudahita ivuga ibintu bibabaje undi yahuye na byo (Umubw 3:7). Margarita yaravuze ati “incuro nyinshi nishimiraga kuganira na bashiki bacu bo mu itorero ryanjye rishya ku byerekeye umurimo wo kubwiriza, abigishwa bacu ba Bibiliya, abana bacu cyangwa ikindi kintu kidafitanye isano n’ibibazo byanjye. Nishimiraga ukuntu batanyibutsaga ibyahise, maze bakamfasha gutangira ubuzima bushya.”

Irinde kwihorera

Rimwe na rimwe, aho kugira ngo wumve waragize uruhare mu gutuma uwo mwashakanye akora ibyaha, ushobora kumurakarira cyane ukumva ko kuba urimo ubabara biterwa n’amakosa yakoze. Uramutse uretse ubwo burakari bugakomeza kwiyongera, bishobora kubangamira icyifuzo wafashe cyo kubera Yehova indahemuka. Urugero, ushobora gutangira gushaka uburyo bwo kwihimura ku wo mwashakanye waguhemukiye.

Uramutse utahuye ko gushaka kwihorera birimo bishinga imizi mu mutima wawe, ushobora gutekereza ku rugero rwa Yosuwa na Kalebu. Abo bagabo bizerwa bashyize ubuzima bwabo mu kaga igihe bajyaga gutata Igihugu cy’Isezerano. Abandi batasi babuze ukwizera, maze batuma abantu bareka kumvira Yehova. Hari ndetse bamwe mu Bisirayeli bashakaga gutera amabuye Yosuwa na Kalebu, igihe bageragezaga gutera inkunga abari bagize iryo shyanga yo gukomeza kuba indahemuka (Kub 13:25–14:10). Ibyo Abisirayeli bakoze, byatumye Yosuwa na Kalebu bahatirwa kuzererana na bo mu butayu imyaka 40, bidatewe n’ikosa bakoze, ahubwo bitewe n’ikosa ry’abandi.

Nubwo Yosuwa na Kalebu bashobora kuba barumvise batengushywe, ntibigeze bemera ko ibyaha by’abavandimwe babo bibahindura abarakare. Bibandaga ku cyatuma bakomeza gukorera Yehova. Ku mpera y’imyaka 40 Abisirayeli bamaze mu butayu, Yosuwa na Kalebu hamwe n’Abalewi ni bo bonyine bagororewe kurokoka, maze bemererwa kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano.—Kub 14:28-30; Yos 14:6-12.

Ibyo uwo mwashakanye waguhemukiye yakoze, bishobora gutuma umara igihe kirekire ubabaye. Ishyingiranwa rishobora gusenyuka, kandi nyuma yaho ushobora kugira agahinda, kandi ubukungu bukifata nabi. Icyakora, aho kugira ngo ureke ibitekerezo bibi biguce intege, jya wibuka ko Yehova azi neza icyo yakorera abantu banga nkana kuyoborwa n’amahame ye, nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye ku Bisirayeli b’abahemu igihe bari mu butayu.—Heb 10:30, 31; 13:4.

Ushobora kugira icyo ugeraho

Aho kugira ngo wemere ko ibitekerezo bibi biguca intege, ujye wuzuza mu bwenge bwawe imitekerereze ya Yehova. Jane yaravuze ati “nabonye ko gutegera amatwi Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! bifatiwe ku byuma bifata amajwi, byamfashije. Amateraniro na yo yambereye isoko ikomeye y’inkunga. Kwifatanya mu materaniro byamfashije kwiyibagiza ibibazo byanjye. Umurimo wo kubwiriza na wo waramfashije muri ubwo buryo. Iyo nafashaga abandi gutuma bagira ukwizera gukomeye, nanjye byatumaga ukwizera kwanjye gukomera. Nanone kandi, kwita ku bigishwa ba Bibiliya byamfashaga gukomeza kwita ku bintu by’ingenzi.”

Monique twigeze kuvuga yaravuze ati “kujya mu materaniro buri gihe no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza incuro nyinshi uko nabaga mbishoboye, byamfashije kwihangana. Abagize umuryango wanjye barushijeho gukundana no kuba hafi y’itorero. Ibintu bibabaje byambayeho byamfashije gusobanukirwa aho ubushobozi bwanjye bugarukira. Nahuye n’ibigeragezo, ariko Yehova yamfashije kubyihanganira.”

Nawe ushobora kwihanganira ibibazo nk’ibyo. Nubwo waba waratewe agahinda n’uko uwo mwashakanye yaguhemukiye, jya wihatira gukurikiza inama ya Pawulo igira iti “ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa.”—Gal 6:9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

b Niba ushaka ibindi bisobanuro Bibiliya itanga ku birebana no gutana kw’abashakanye no kwahukana, reba igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” ku ipaji ya 125-130, no ku ipaji ya 219-221.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abahemukiwe n’abo bashakanye bishimira ababafasha mu murimo wo kubwiriza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze