Ese Imana yumva amasengesho kandi ikayasubiza?
ICYO kibazo gishishikaza abantu benshi. Bibiliya igaragaza ko Yehova yumva amasengesho tumutura. Icyakora, kugira ngo yumve amasengesho tumutura cyangwa ntayumve, ni twe ahanini biturukaho.
Yesu yamaganye abayobozi b’amadini bo mu gihe cye basengaga babigiranye uburyarya, bagamije gusa kugaragaza ko ari abakiranutsi. Yavuze ko abantu nk’abo baba bamaze “guhabwa ingororano yabo yose.” Ibyo bisobanura ko bari kubona icyo bifuzaga cyane, ari cyo kwemerwa n’abantu. Ubwo rero, Imana ntiyari kubumva, kandi ibyo ni byo bari bakeneye by’ukuri (Matayo 6:5). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abantu benshi basenga uko bashaka; ntibasenga uko Imana ibishaka. Kubera ko birengagiza amahame ya Bibiliya twamaze kubona, Imana ntijya ibumva.
Byifashe bite se kuri wowe? Ese Imana yumva amasengesho uyitura kandi ikayasubiza? Kugira ngo Imana igusubize, ntibiterwa n’ubwoko bwawe, igihugu ukomokamo cyangwa urwego rw’imibereho urimo. Bibiliya ibitwizeza igira iti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Ese ukurikiza ibivugwa muri uwo murongo? Umuntu utinya Imana, arayubaha cyane ku buryo bituma yirinda kuyibabaza. Ukora ibyo gukiranuka, akora ibyo Imana ishaka aho gukora ibyo yishakiye cyangwa ibyo bagenzi be bashaka. Ese koko wifuza ko Imana yumva amasengesho yawe? Bibiliya ishobora kubigufashamo.a
Ariko kandi, abantu benshi bifuza ko Imana isubiza amasengesho yabo mu buryo bw’igitangaza. Icyakora no mu bihe bya Bibiliya, Imana ntiyakundaga gukora ibitangaza nk’ibyo. Hari n’igihe hahitaga ibinyejana byinshi hagati y’igitangaza kimwe n’ikindi. Nanone kandi, Bibiliya igaragaza ko igihe cyo gukora ibitangaza cyarangiranye n’urupfu rw’intumwa (1 Abakorinto 13:8-10). Ariko se ibyo byaba bishatse kuvuga ko muri iki gihe Imana idasubiza amasengesho? Ibyo si ko bimeze. Reka dusuzume bimwe mu bintu twasaba Imana mu isengesho kandi ikabiduha.
Imana itanga ubwenge. Yehova ni we Soko y’ibanze y’ubwenge nyakuri. Abutanga atitangiriye itama, akabuha abantu bose bifuza ubuyobozi bwe kandi bakifuza kubukurikiza mu mibereho yabo.—Yakobo 1:5.
Imana itanga umwuka wera n’imigisha yose ijyanirana na wo. Umwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha, kandi nta zindi mbaraga ziwuruta. Ushobora kudufasha kwihanganira ibigeragezo, kandi ukadufasha kubona amahoro mu gihe duhangayitse. Nanone, umwuka wera udufasha kwitoza kugira indi mico myiza (Abagalatiya 5:22, 23). Yesu yijeje abigishwa be ko Imana itanga iyo mpano nziza ititangiriye itama.—Luka 11:13.
Imana iha ubumenyi abayishakana umwete. (Ibyakozwe 17:26, 27). Ku isi hose hari abantu bashaka ukuri babikuye ku mutima. Baba bifuza kumenya Imana, bakamenya izina ryayo, umugambi ifitiye isi n’abantu n’icyo bakora kugira ngo bayegere (Yakobo 4:8). Abahamya ba Yehova bakunze guhura n’abantu bameze batyo, kandi bishimira kubagezaho ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo.
Birashoboka ko nawe ari yo mpamvu urimo usoma iyi gazeti. Ese nawe wifuza kumenya Imana? Ubwo bushobora kuba ari bwo buryo yakoresheje kugira ngo isubize isengesho ryawe.
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’uko wasenga Imana kandi ikakumva, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku gice cya 17.