Indirimbo ya 2
Urakoze Yehova
Igicapye
1. Urakoze Yehova Mana yacu,
Uduha umucyo w’agaciro.
Urakoze kubera isengesho,
Tukugana tutikandagira.
2. Urakoze Mana, Umwana wawe
Yatsinze isi ku bwo kwizera.
Urakoze kuba utuyobora,
Duhigura umuhigo wacu.
3. Urakoze Yehova ku bw’ishema.
Ryo kubwiriza izina ryawe.
Urakoze ku bw’amahoro menshi,
Ku bw’imigisha y’Ubwami bwawe.
(Reba nanone Zab 50:14; 95:2; 147:7; Kolo 3:15.)