IGICE CYA 8
Ababwiriza b’ubutumwa bwiza
YEHOVA yaduhaye Umwana we Yesu Kristo, ngo atubere urugero rutunganye dukwiriye gukurikiza (1 Pet 2:21). Iyo umuntu abaye umwigishwa wa Yesu, abwiriza ubutumwa bwiza ari umukozi w’Imana. Yesu yagaragaje ko uwo murimo wari kuzatuma abantu babona ihumure agira ati: “Nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure” (Mat 11:28, 29). Abemeye kuba abigishwa be babonye iryo humure.
2 Yesu yahamagariye abantu bamwe na bamwe kumusanga bakaba abigishwa be kubera ko ari we Mukozi Mukuru w’Imana (Mat 9:9; Yoh 1:43). Yabatoje umurimo wo kubwiriza maze abohereza gukora uwo murimo na we yakoraga (Mat 10:1–11:1; 20:28; Luka 4:43). Nyuma yaho, yohereje abandi 70 kujya gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Luka 10:1, 8-11). Igihe Yesu yoherezaga abo bigishwa, yarababwiye ati: “Ubateze amatwi, nanjye aba anteze amatwi, kandi ubasuzuguye nanjye aba ansuzuguye. Byongeye kandi, unsuzuguye aba asuzuguye n’uwantumye” (Luka 10:16). Ibyo bigaragaza ko Yesu yahaye abigishwa be inshingano iremereye. Bagombaga guhagararira Yesu n’Imana Isumbabyose. Muri iki gihe na bwo ni ko byari kuzamera ku bandi bose bari kwemera itumira rya Yesu ryo ‘kumukurikira bakaba abigishwa be’ (Luka 18:22; 2 Kor 2:17). Abemera iryo tumira bose Imana ibaha inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa.—Mat 24:14; 28:19, 20.
3 Twitabiriye itumira rya Yesu turamukurikira, none twahawe imigisha yo ‘kumenya’ Yehova Imana na Yesu Kristo (Yoh 17:3). Twigishijwe inzira za Yehova. Yadufashije guhindura imitekerereze yacu, twambara kamere nshya, duhuza imibereho yacu n’amahame ye akiranuka (Rom 12:1, 2; Efe 4:22-24; Kolo 3:9, 10). Gushimira Yehova tubivanye ku mutima byatumye tumwiyegurira maze tubigaragaza tubatizwa. Iyo tubatijwe, ni bwo tuba tubaye abakozi bemewe.
4 Buri gihe uge uzirikana ko umurimo dukorera Imana tugomba kuwukora dufite ibiganza bitariho urubanza n’umutima utanduye (Zab 24:3, 4; Yes 52:11; 2 Kor 6:14–7:1). Kwizera Yesu Kristo byatumye tugira umutimanama ukeye (Heb 10:19-23, 35, 36; Ibyah 7:9, 10, 14). Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama yo gukora byose bagamije guhesha Imana ikuzo, kugira ngo batabera abandi igisitaza. Intumwa Petero na we yagaragaje ko kugira imyifatire irangwa no kubaha Imana bifite akamaro, kuko bishobora kureshya abatizera bakemera ukuri (1 Kor 10:31, 33; 1 Pet 3:1). Twafasha dute umuntu kuzuza ibisabwa kugira ngo na we abe umubwiriza w’ubutumwa bwiza?
ABABWIRIZA BASHYA
5 Mu gihe utangiye kwigisha umuntu Bibiliya ukabona ko bimushimishije, uge umushishikariza kubwira abandi ibyo yiga. Ashobora kubibwira bene wabo, inshuti ze, abo bakorana n’abandi. Iyo ni intambwe y’ingenzi mu gufasha abashya kuba abigishwa ba Yesu Kristo, babwiriza ubutumwa bwiza (Mat 9:9; Luka 6:40). Uko umwigishwa mushya agenda agira amajyambere kandi akamenyera kubwira abandi ibyo yiga, ni ko arushaho kugira ikifuzo cyo kwifatanya n’abandi bagize itorero mu murimo wo kubwiriza.
KUZUZA IBISABWA
6 Mbere yo gusaba umuntu ko mujyana kubwiriza ku nzu n’inzu ku nshuro ya mbere, wagombye kumenya neza ko yujuje ibisabwa. Iyo umuntu aduherekeje mu murimo wo kubwiriza, aba yerekanye ku mugaragaro ko yifatanya n’Abahamya ba Yehova. Ibyo byumvikanisha ko aba yaramaze guhuza imibereho ye n’amahame ya Yehova akiranuka, kandi ko ashobora kuba umubwiriza utarabatizwa.
7 Uko uzagenda wigana Bibiliya n’umuntu kandi mugasuzumira hamwe amahame ya Bibiliya, uzamenya neza uko abayeho. Ushobora kuba warabonye ko ashyira mu bikorwa ibyo yiga. Ariko hari ibintu bimwe na bimwe birebana n’imibereho y’uwo mwigishwa, abasaza bazifuza kuganiraho namwe mwembi.
8 Umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza asaba abasaza babiri bakabiganiraho nawe hamwe n’umwigishwa wa Bibiliya. (Umwe muri abo basaza agomba kuba ari muri Komite y’umurimo.) Mu itorero rifite abasaza bake, umusaza n’umukozi w’itorero ubishoboye bashobora kubikora. Abavandimwe batoranyijwe bagomba kwihatira guhura n’uwo mwigishwa bidatinze. Niba umwigishwa agejeje ku basaza icyo kifuzo baje mu materaniro y’itorero, bashobora kumuganiriza muri kumwe nyuma y’amateraniro. Icyo kiganiro cyagombye kuba mu bwisanzure. Mbere y’uko umwigishwa yemererwa kuba umubwiriza utarabatizwa, yagombye kuba:
(1) Yemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe.—2 Tim 3:16.
(2) Azi inyigisho z’ibanze z’Ibyanditswe kandi akaba azemera ku buryo iyo bamubajije ibibazo asubiza ahuje n’ibyo Bibiliya yigisha, aho gusubiza akurikije inyigisho z’ibinyoma z’amadini cyangwa ibitekerezo bye bwite.—Mat 7:21-23; 2 Tim 2:15.
(3) Yumvira itegeko rya Bibiliya ryo kwifatanya n’abagize ubwoko bwa Yehova mu materaniro y’itorero, niba bimushobokera.—Zab 122:1; Heb 10:24, 25.
(4) Azi icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye ubusambanyi, ubuhehesi, gushaka abagore benshi no kuryamana kw’abahuje ibitsina. Nanone agomba kuba akurikiza izo nyigisho mu mibereho ye. Niba uwo muntu abana n’undi badahuje igitsina nk’umugabo n’umugore, bagomba kuba barashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.—Mat 19:9; 1 Kor 6:9, 10; 1 Tim 3:2, 12; Heb 13:4.
(5) Yumvira inama ya Bibiliya itubuza ubusinzi, kandi akirinda gukoresha ibiyobyabwenge.—2 Kor 7:1; Efe 5:18; 1 Pet 4:3, 4.
(6) Abona akamaro ko kwirinda inshuti mbi.—1 Kor 15:33.
(7) Yaraciye ukubiri n’imiryango yose ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma yifatanyaga na yo. Nanone agomba kuba yararetse kujya mu materaniro y’ayo madini kandi akaba atakiyashyigikira cyangwa ngo agire uruhare mu bikorwa byayo.—2 Kor 6:14-18; Ibyah 18:4.
(8) Yirinda kwivanga mu bikorwa bya poritiki.—Yoh 6:15; 15:19; Yak 1:27.
(9) Yemera ibivugwa muri Yesaya 2:4 kandi akabaho mu buryo buhuje na byo.
(10) Yifuza rwose kuba Umuhamya wa Yehova. —Zab 110:3.
9 Mu gihe abasaza batazi neza uko uwo mwigishwa abona bimwe muri ibyo bibazo, bagombye gukoresha imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe bakamubaza uko abibona. Umwigishwa agomba gusobanukirwa ko abifatanya n’Abahamya ba Yehova mu murimo wo kubwiriza bagomba kuba ari abantu babaho mu buryo buhuje n’ibisabwa muri iyo mirongo y’Ibyanditswe. Ibisubizo bye bizafasha abasaza kumenya niba azi neza icyo yitezweho, banamenye niba yujuje ibisabwa mu rugero runaka kugira ngo atangire kubwiriza.
10 Abasaza bagombye guhita babwira umwigishwa niba yemerewe kuba umubwiriza. Inshuro nyinshi, babimubwira bagiye gusoza icyo kiganiro. Iyo abasaza basanze yujuje ibisabwa, bamubwira ko bashimishijwe n’ikifuzo yagize cyo kuba umubwiriza (Rom 15:7). Bagombye kumushishikariza guhita atangira kubwiriza no gutanga raporo ku mpera z’ukwezi. Abasaza bashobora kumusobanurira ko iyo umwigishwa wa Bibiliya abaye umubwiriza utarabatizwa maze agatanga raporo ye ya mbere y’umurimo, bamukorera Ifishi y’Itorero Ishyirwaho Raporo y’Umubwiriza, maze igashyirwa mu idosiye y’itorero. Abasaza bashyira kuri iyo fishi amakuru areba umubwiriza, kugira ngo umuryango wacu ukomeze gukurikiranira hafi ibikorwa bya gikristo by’Abahamya ba Yehova ku isi hose. Nanone ayo makuru atuma umubwiriza yifatanya mu bikorwa by’itorero kandi abasaza bakamwitaho mu buryo bw’umwuka. Ikindi kandi, abasaza bashobora kubwira ababwiriza bashya ko amakuru areba umuntu ku giti ke, akoreshwa hakurikijwe Amabwiriza y’Uko Umuryango w’Abahamya ba Yehova Urinda Amakuru, ayo mabwiriza akaba aboneka ku rubuga rwa jw.org.
11 Kumenyana neza n’uwo mubwiriza mushya no gukurikiranira hafi amajyambere agenda agira, bishobora kumutera inkunga bigatuma atanga raporo y’umurimo wo kubwiriza buri kwezi kandi akarushaho gukorera Yehova abigiranye umwete.—Fili 2:4; Heb 13:2.
12 Iyo abasaza bamaze kwemeza ko umwigishwa wa Bibiliya yujuje ibisabwa kugira ngo akore umurimo wo kubwiriza, aba akwiriye guhabwa igitabo Turi Umuryango Ukora Ibyo Yehova Ashaka. Iyo atanze raporo ye ya mbere y’umurimo wo kubwiriza, hatangwa itangazo rigufi ryo kumenyesha abagize itorero ko ari umubwiriza mushya.
GUFASHA ABAKIRI BATO
13 Abana bato na bo bashobora kuzuza ibisabwa bakaba ababwiriza b’ubutumwa bwiza. Yesu yakiriye abana bato abaha umugisha (Mat 19:13-15; 21:15, 16). Nubwo ababyeyi ari bo mbere na mbere bashinzwe kwita ku bana babo, abandi bagize itorero na bo bashobora kwifuza gufasha abakiri bato bashaka kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami babikuye ku mutima. Niba uri umubyeyi, urugero rwiza utanga mu murimo wo kubwiriza ruzatuma abana bawe bagira ishyaka mu murimo w’Imana. None se niba umwana afite imyifatire myiza kandi akaba yifuza kwatura ukwizera kwe abikuye ku mutima abwira abandi ubutumwa bwiza, ni iki kindi cyakorwa kugira ngo bamufashe?
14 Byaba byiza umubyeyi we yegereye umwe mu basaza bagize Komite y’Umurimo y’Itorero, kugira ngo barebere hamwe niba umwana wabo yujuje ibisabwa ngo abe umubwiriza. Umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza azashaka abasaza babiri kugira ngo baganire n’uwo mwana ari kumwe n’umubyeyi we wizera cyangwa undi muntu umwitaho. (Umwe muri abo basaza agomba kuba ari muri Komite y’umurimo.) Niba uwo mwana asobanukiwe inyigisho z’ibanze za Bibiliya kandi akagaragaza ko yifuza gukora umurimo wo kubwiriza, ibyo biba bigaragaza ko afite amajyambere. Iyo abo basaza babiri bamaze gusuzuma ibyo bintu hamwe n’ibindi bireba abantu bakuze, ni bwo bashobora kwemeza niba uwo mwana ashobora kuba umubwiriza utarabatizwa (Luka 6:45; Rom 10:10). Iyo baganira n’umwana muto, nta mpamvu yo kuganira ku bibazo bimwe na bimwe ubusanzwe baganiraho n’abantu bakuru kandi uko bigaragara bitareba umwana.
15 Abasaza bagombye gushimira uwo mwana kubera ko yagize amajyambere kandi bakamushishikariza kwishyiriraho intego yo kubatizwa. Ababyeyi na bo baba bakwiriye gushimirwa kubera ko bashyizeho imihati bakigisha ukuri umwana wabo. Abasaza bagomba gushishikariza ababyeyi gusoma “Ubutumwa bugenewe ababyeyi b’Abakristo,” buboneka ku ipaji ya 179-181, bubereka uko barushaho kwita ku mwana wabo.
KWIYEGURIRA YEHOVA NO KUBATIZWA
16 Niba waramenye Yehova kandi ukamukunda, ukabigaragaza uhuza imibereho yawe n’ibyo adusaba kandi ukifatanya mu murimo wo kubwiriza, ukeneye kurushaho gushimangira ubucuti ufitanye na we. Wabushimangira ute? Wabikora umwiyegurira kandi ukabatizwa.—Mat 28:19, 20.
17 Kwiyegurira Imana ni ukuyisenga, ukayisezeranya ubikuye ku mutima ko uzayikorera ubuzima bwawe bwose kandi ko uzagendera mu nzira zayo. Ibyo bisobanura ko uzayikorera nta kindi uyibangikanyije na yo (Guteg 5:9). Ibyo ni ibintu ukora ku giti cyawe. Nta wundi ushobora kubigukorera.
18 Ariko kandi, kubwira Yehova wiherereye ko umwiyeguriye ntibiba bihagije. Ugomba kwereka abandi ko wamwiyeguriye. Ubigaragaza ubatizwa mu mazi, nk’uko Yesu na we yabigenje (1 Pet 2:21; 3:21). None se niba warafashe umwanzuro wo gukorera Yehova kandi ukaba wifuza kubatizwa, wagombye gukora iki? Wagombye kubimenyesha umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. Azateganya abasaza bo kuganira nawe kugira ngo barebe niba wujuje ibyo Imana isaba abifuza kubatizwa. Niba wifuza ibindi bisobanuro, wareba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubutumwa bugenewe umubwiriza utarabatizwa,” iri ku ipaji ya 182-184, n’indi ivuga ngo: “Ibibazo bigenewe abifuza kubatizwa,” iri ku ipaji ya 185-207.
RAPORO Z’IBYAGIYE BIGERWAHO MU MURIMO
19 Kuva kera kose, raporo zigaragaza uko ukuri kwagiye gukwirakwira hirya no hino ku isi, zagiye zitera inkunga abagize ubwoko bwa Yehova. Uhereye igihe Yesu Kristo yabwiraga abigishwa be ku nshuro ya mbere ko ubutumwa bwiza bwari kuzabwirizwa ku isi hose, Abakristo b’ukuri bakomeje gushishikazwa cyane no kumenya uko ibyo byari kuzasohora.—Mat 28:19, 20; Mar 13:10; Ibyak 1:8.
20 Abigishwa ba mbere ba Yesu bashimishwaga no kumva ibyagerwagaho mu murimo wo kubwiriza (Mar 6:30). Igitabo cya Bibiliya k’Ibyakozwe kitubwira ko abigishwa bagera ku 120 ari bo basutsweho umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Bidatinze abigishwa bariyongereye baba 3.000, nyuma yaho baba 5.000. Hatanzwe raporo ivuga ko “buri munsi Yehova yakomezaga kubongeraho abakizwa,” kandi ko ‘n’abatambyi benshi bumviye uko kwizera’ (Ibyak 1:15; 2:5-11, 41, 47; 4:4; 6:7). Mbega ukuntu izo nkuru zivuga ibyo kwiyongera zigomba kuba zarateye inkunga abigishwa! Izo raporo zishishikaje zigomba kuba zaratumye bakaza umurego mu murimo Imana yari yarabashinze, nubwo bahuraga n’ibitotezo bikomeye byaterwaga n’abayobozi b’idini ry’Abayahudi.
21 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakolosayi hagati y’umwaka wa 60 n’uwa 61, yavuze ko ubutumwa bwiza ‘bweze imbuto kandi bukagwira mu isi yose,’ ndetse ko “bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Kolo 1:5, 6, 23). Abakristo ba mbere bumviye Ijambo, kandi umwuka wera watumye bagira imbaraga zo kubwiriza mu buryo bwagutse mbere y’uko Yerusalemu irimburwa mu mwaka wa 70. Abo Bakristo b’indahemuka bashimishwaga rwose no kumva raporo z’ibyagerwagaho mu murimo.
Ese ukora uko ushoboye kose kugira ngo uwo murimo ukorwe mbere y’uko imperuka iza?
22 Muri iki gihe, umuryango wa Yehova na wo wihatira gukusanya raporo z’umurimo ukorwa hagamijwe gusohoza ibivugwa muri Matayo 24:14. Aho hagira hati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.” Twebwe abagaragu b’Imana bayiyeguriye, dufite umurimo wihutirwa tugomba gukora. Buri wese muri twe agomba gukora uko ashoboye kose kugira ngo uwo murimo ukorwe mu buryo bunonosoye mbere y’uko imperuka iza. Yehova azatuma uwo murimo ukorwa mu buryo bwuzuye, kandi nituwifatanyamo bizamushimisha.—Ezek 3:18-21.
RAPORO YAWE Y’UMURIMO WO KUBWIRIZA
23 Mu by’ukuri se, ni iki tugomba kwandika kuri raporo? Agapapuro gashyirwaho Raporo y’Umurimo kagaragaza ibigomba gushyirwa kuri raporo. Ariko ibisobanuro bikurikira na byo bishobora gutuma urushaho kubyumva.
24 Ahanditse ngo: “Ibyo natanze (Ibicapye n’ibya eregitoroniki),” ushyiramo umubare w’ibitabo byose, byaba ibicapye n’ibya eregitoroniki, wahaye abantu batari Abahamya babatijwe. Ahanditse ngo: “Inshuro nerekanye videwo,” ni ho wandika inshuro werekanye videwo zacu.
25 Mu nkingi yanditseho ngo: “Inshuro nasubiye gusura,” wandikamo inshuro zose wasuye abantu batari Abahamya babatijwe kugira ngo ubashishikarize gukomeza kwiga ukuri. Ubara ko wasubiye gusura iyo wasuye umuntu, wamwandikiye ibaruwa, wavuganye na we kuri terefoni, wamwoherereje ubutumwa haba kuri terefoni cyangwa kuri interineti, cyangwa mu gihe wamuhaye ibitabo. Igihe cyose wigishije umuntu Bibiliya, wagombye kubara ko wasubiye gusura. Umubyeyi iyo ayobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango harimo umwana utarabatizwa, buri cyumweru abara ko yasubiye gusura inshuro imwe.
26 Nubwo ubusanzwe umuntu yiga Bibiliya buri cyumweru, kuri raporo twandika ko twigishije umuntu umwe mu kwezi. Ababwiriza bagombye kwandika umubare w’abantu batandukanye bigishije Bibiliya buri kwezi. Mu mubare w’abo wigisha Bibiliya, hashobora kuba harimo abantu batariyegurira Imana ngo babatizwe. Nanone hashobora kuba harimo abakonje wigisha Bibiliya warabisabwe n’umwe mu bagize komite y’umurimo cyangwa ukaba wigisha abamaze igihe gito babatijwe, batararangiza kwiga igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.
27 Nanone tugomba kwandikaho “Amasaha” nyayo twabwirije. Ubusanzwe, ayo ni amasaha umara ubwiriza ku nzu n’inzu, usubira gusura, wigisha abantu Bibiliya, cyangwa se ubwiriza mu bundi buryo abantu batari Abahamya. Niba ababwiriza babiri bajyanye kubwiriza, bombi bandika umubare w’amasaha bamaze babwiriza, ariko umwe gusa ni we ubara ko yasubiye gusura cyangwa ko yigisha umuntu Bibiliya. Niba ababyeyi bombi bafatanya kwigisha abana babo muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bashobora kubara isaha imwe buri cyumweru. Abavandimwe babara igihe bamara batanga disikuru. Umuntu usemura disikuru na we abara icyo gihe. Hari igihe gikoreshwa mu bikorwa by’ingirakamaro ariko kitabarwa, urugero nko kwitegura kujya kubwiriza, kujya mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, kujya guhaha n’ibindi.
28 Buri mubwiriza agomba gukurikiza umutimanama we watojwe na Bibiliya mu gihe abara amasaha yamaze mu murimo wo kubwiriza. Ababwiriza bamwe babwiriza mu turere dutuwe cyane, abandi bakabwiriza mu mafasi atuwe n’abantu bake kandi bikabasaba gukora urugendo rurerure. Amafasi aratandukanye kandi ababwiriza babara igihe bamaze mu murimo wo kubwiriza mu buryo butandukanye. Inteko Nyobozi ntitegeka ababwiriza uko bagomba kubara igihe bamara mu murimo kandi nta n’umuntu washyizweho ngo age agenzura uko icyo gihe kibarwa.—Mat 6:1; 7:1; 1 Tim 1:5.
29 Iyo umubwiriza agiye gutanga raporo y’igihe yamaze mu murimo wo kubwiriza, agomba kubara amasaha yuzuye. Icyakora iyo umubwiriza afite inzitizi bitewe n’iza bukuru, yaraheze mu nzu, aba mu kigo kita ku bageze mu za bukuru, cyangwa se afite izindi nzitizi, ashobora gutanga raporo mu byiciro by’iminota 15. Niyo yabwiriza iminota 15 gusa mu kwezi, yagombye kuyishyira kuri raporo, kandi agakomeza kubarirwa mu babwiriza b’Ubwami batanga raporo buri gihe. Ibyo bireba n’umubwiriza waba ufite inzitizi mu gihe runaka, wenda akamara nk’ukwezi cyangwa kurenga adashobora kugira aho ajya, bitewe n’uburwayi bukomeye cyangwa yarakomeretse cyane. Icyakora, iyo gahunda ireba gusa abafite inzitizi zikomeye zibabuza kwifatanya mu murimo. Komite y’umurimo ni yo yemeza abarebwa n’iyo gahunda.
IFISHI Y’ITORERO ISHYIRWAHO RAPORO Y’UMUBWIRIZA
30 Raporo yawe ya buri kwezi y’umurimo wo kubwiriza ishyirwa ku Ifishi y’Itorero Ishyirwaho Raporo y’Umubwiriza. Ayo mafishi ni ay’itorero. Niba uteganya kwimukira mu rindi torero, ugomba kubimenyesha abasaza b’itorero ryawe. Umwanditsi azohereza ifishi yawe mu itorero wimukiyemo. Ibyo bizatuma abasaza b’itorero wimukiyemo bakwakira kandi bakwiteho mu buryo bw’umwuka. Uramutse ugize impamvu zituma uva mu itorero ryawe mu gihe cy’amezi atarenze atatu, wakomeza kohereza raporo yawe y’umurimo mu itorero ryawe.
IMPAMVU DUTANGA RAPORO Y’UMURIMO WO KUBWIRIZA
31 Ese hari igihe ujya wibagirwa gutanga raporo y’umurimo wo kubwiriza? Hari igihe twese dukenera kwibutswa. Ariko iyo dusobanukiwe akamaro ko gutanga raporo, bidufasha kwibuka kuyitanga.
32 Hari bamwe bajya bibaza bati: “Kuki ngomba gutanga raporo mu itorero kandi Yehova abona ibyo nkora mu murimo we?” Ni byo koko, Yehova azi ibyo dukora kandi ashobora kumenya niba dukora umurimo n’umutima wacu wose cyangwa se niba dukora bike cyane ugereranyije n’ibyo dushobora gukora. Ariko kandi, wibuke ko Yehova yandikishije umubare w’iminsi Nowa yamaze mu nkuge, ndetse n’umubare w’imyaka Abisirayeli bamaze mu butayu. Imana yatumye umubare w’ababaye indahemuka n’umubare w’abanze kumvira wandikwa. Inkuru y’ukuntu Abisirayeli bagiye bigarurira igihugu k’i Kanani n’ibyo abacamanza babo bizerwa bakoze, byose byaranditswe. Koko rero, yandikishije ibintu byinshi abagaragu bayo bakoze. Yahumekeye abantu banditse izo nkuru z’ibyabaye, ibyo bikaba bituma twiyumvisha ko ibona ko gutanga raporo ihuje n’ukuri ari iby’ingenzi.
33 Inkuru z’ibintu byabayeho zanditswe muri Bibiliya, zigaragaza ko raporo zakozwe n’abagaragu ba Yehova n’inyandiko banditse, ari ukuri. Inshuro nyinshi, kugira ngo inkuru ya Bibiliya irusheho kumvikana, byabaga ngombwa ko hatangwa imibare nyayo. Reba ingero zikurikira: Intangiriro 46:27; Kuva 12:37; Abacamanza 7:7; 2 Abami 19:35; 2 Ngoma 14:9-13; Yohana 6:10; 21:11; Ibyakozwe 2:41; 19:19.
34 Nubwo raporo dutanga ziba zitagaragaza ibyo dukora byose mu murimo wa Yehova, zigirira akamaro umuryango wa Yehova. Mu kinyejana cya mbere, igihe intumwa zari zivuye kubwiriza, zabwiye Yesu “ibintu byose zari zakoze n’ibyo zari zigishije” (Mar 6:30). Hari igihe raporo zitugaragariza aho dukeneye kongera imbaraga mu murimo wo kubwiriza. Raporo zishobora kugaragaza ko nubwo habayeho amajyambere mu bintu bimwe na bimwe, hari ibindi bitagenze neza, urugero nk’umubare w’ababwiriza ukaba utariyongereye. Ababwiriza bashobora kuba bakeneye guterwa inkunga cyangwa se hakaba hari ibibazo bigomba gukemurwa. Abagenzuzi babishinzwe basuzuma izo raporo, bakihatira gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose cyaba gituma itorero cyangwa ababwiriza ku giti cyabo batagira amajyambere.
35 Nanone raporo zigira akamaro mu muryango wacu kuko zigaragaza aho ababwiriza bakenewe cyane. Urugero, ni ayahe mafasi abonekamo abantu benshi bitabira ubutumwa bwiza? Ni hehe butitabirwa cyane? Ni ibihe bitabo bikenewe byo gufasha abantu kumenya ukuri? Raporo zituma umuryango wacu umenya ibitabo bikenewe mu duce dutandukanye tw’isi maze ukabitegura mbere y’igihe.
36 Abenshi muri twe babona ko raporo ziba zigamije kudutera inkunga. Twishimira cyane kumva ibyo abavandimwe bacu bageraho mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukorerwa ku isi hose. Raporo zigaragaza uko umubare w’ababwiriza wiyongereye, zituma twiyumvisha muri rusange ukuntu umuryango wa Yehova ugenda waguka. Inkuru z’ibyabaye ziradushimisha cyane kandi zigatuma tugira umwete, bityo tukarushaho gukora byinshi mu murimo (Ibyak 15:3). Ubwo rero, gutanga raporo ni iby’ingenzi, kandi bigaragaza ko twita ku bavandimwe bacu aho baba bari hose. Nubwo gutanga raporo ari ikintu cyoroheje, bigaragaza ko tugandukira umuryango wa Yehova.—Luka 16:10; Heb 13:17.
KWISHYIRIRAHO INTEGO
37 Nta mpamvu yagombye gutuma tugereranya ibyo dukora n’ibyo abandi bakora mu murimo (Gal 5:26; 6:4). Imibereho y’abantu iratandukanye. Ariko iyo twishyiriyeho intego dukurikije ibyo dushobora kugeraho mu murimo, bitugirira akamaro cyane. Iyo tugeze kuri izo ntego bituma tunyurwa.
38 Biragaragara ko muri iki gihe Yehova yihutisha umurimo wo gukorakoranya abantu azarinda mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye.’ Ubu turi mu gihe k’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti: “Uworoheje azagwira avemo igihumbi, n’umuto ahinduke ishyanga rikomeye. Jyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo” (Ibyah 7:9, 14; Yes 60:22). Twishimira cyane ko dufite inshingano yiyubashye yo kubwiriza ubutumwa bwiza muri ibi bihe byihariye by’iminsi y’imperuka.—Mat 24:14.