ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/94 pp. 1-5
  • Gera ku Mutima w’Umwigishwa Wawe wa Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gera ku Mutima w’Umwigishwa Wawe wa Bibiliya
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya babatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Jya witondera ‘ubuhanga bwawe bwo kwigisha’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Jya witegura neza kugira ngo wigishe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya kabiri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 5/94 pp. 1-5

Gera ku Mutima w’Umwigishwa Wawe wa Bibiliya

1 Mbese, ushaka ko umwigishwa wawe yakora ibihuje n’ibyo yiga? Ni ngombwa ngo abigenze atyo niba azungukirwa bitewe n’ubumenyi arimo ahabwa. Ugomba kugera ku mutima w’umwigishwa wawe wa Bibiliya kugira ngo umutere umwete wo kugira icyo akora. Ku munsi wa Pentekote wo mu wa 33 w’igihe cyacu, disikuru ishishikaje y’intumwa Petero ‘yacumise imitima’ y’abantu bagera ku 3.000 ‘bemeye amagambo ye,’ kandi babatizwa kuri uwo munsi (Ibyak 2:37, 41). Ni gute ushobora kugera ku mutima w’umwigishwa wa Bibiliya?

2 Itegure mu Buryo Bunonosoye: Ntukagerageze gusuzuma ingingo nyinshi cyane ku buryo igihe cyo kungurana ibitekerezo n’uwo mwigishwa kuri zo cyaba gito. Banza uhitemo ingingo z’ingenzi uri butsindagirize, kandi ubanze urebe ko usobanukiwe, kandi ko ushobora gukoresha imirongo y’Ibyanditswe ku buryo bugira ingaruka nziza. Banza wiyumvishe ibibazo umwigishwa ashobora kwibaza bitewe n’imimerere yarerewemo. Niba uziranye neza n’umwigishwa wawe, ubwo bumenyi buzagufasha gutegura ibitekerezo bizaba bikwiranye na we mu buryo bwihariye.

3 Igana Uburyo bwa Yesu bwo Kwigisha: Yesu yakoreshaga ingero kugira ngo yoroshye ingingo zikomeye kandi afashe abigishwa be gusobanukirwa no kwiyumvisha imimerere y’ibintu (Luka 10:29-37). Muri ubwo buryo, ushobora gucengeza inyigisho nziza mu mutima w’umwigishwa wawe wa Bibiliya umuha ingero zoroheje uvanye mu bintu bisanzwe by’ubuzima, kandi ukazihuza neza n’imimerere uwo mwigishwa arimo.

4 Nk’uko Yesu yakunze kubigaragaza, ibibazo biba ingirakamaro mu buryo bwihariye mu kugera ku mutima w’umwigishwa wa Bibiliya (Luka 10:36). Ariko kandi, ntukanyurwe no kubona umwigishwa atanga igisubizo mu magambo asomye mu gitabo. Koresha ibibazo bigamije kuyobora kugira ngo werekeze ubwenge bwe ku mwanzuro atari yashoboye kwiyumvisha mbere. Ubwo buryo na bwo bufasha umwigishwa kugira ngo ateze imbere ubushobozi bwe bwo gutekereza. Baza ibibazo bituma umuntu atanga ibitekerezo kugira ngo umenye icyo we ubwe yizera ku bihereranye n’ibintu runaka. Ubwo ni bwo ushobora kumenya ibyo akeneyemo ubufasha, bityo ukaba washobora kumukurikirana umuha ubufasha bwihariye kurushaho.

5 Niba umwigishwa wa Bibiliya atagaragaza amajyambere, ugomba gukora uko ushoboye kugira ngo utume avuga impamvu. Ibyo bishobora gusaba ko umusura ikindi gihe kitari icyo mwari musanzwe mugiraho icyigisho. Kuki ajijinganya kugira icyo akora? Mbese, haba hari ingingo zimwe na zimwe z’Ibyanditswe atari yasobonukirwa? Mbese, yaba yifata kugira ngo atagira ihinduka runaka mu mibereho ye? Niba umwigisha wa Bibiliya agerageza “guhera mu rungabangabo,” mufashe kugira ngo amenye akaga ibyo bishobora kumuteza.—1 Abami 18:21.

6 Intumwa Pawulo yari izi ko, kwigisha abantu bashimishijwe ukuri kwa Bibiliya ari umurimo urokora ubuzima, kandi ku bw’ibyo, yagiriye inama Abakristo bose ‘guhora bitondera inyigisho bigisha’ (1 Tim 4:16, MN). Abo uyoborera ibyigisho bya Bibiliya na bo ni ngombwa ko bamenya byinshi birenze ibyo kumenya gusa ibintu bidashidikanywa byo muri Bibiliya n’ibibera mu isi muri iki gihe. Ni ngombwa ko bagira ubumenyi nyakuri bwerekeye Yehova na Yesu Kristo kandi bagafashwa kugirana na bo imishyikirano ya bugufi cyane irangwamo igishyuhirane. Nibabigenza batyo, ni byo byonyine bizabatera umwete wo kugaragariza ukwizera kwabo mu bikorwa (Yak 2:17, 21, 22). Umutima w’umwigishwa nugerwaho, ni bwo azashishikazwa no kugira imibereho yubahisha Yehova kandi ikarinda ubuzima bwe.—Imig 2:20-22.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze